Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 32

Ibyago 10

Ibyago 10

ITEGEREZE aya mashusho. Buri imwe imwe irerekana kimwe mu byago icumi Yehova yateje Misiri. Ku ishusho ya mbere, turabona Aroni akubitisha Uruzi rwa Nili inkoni ye. Amaze kubigenza atyo, amazi yo mu ruzi yahindutse amaraso. Amafi yarapfuye maze uruzi rutangira kunuka.

Nyuma y’ibyo, Yehova yatumye ibikeri biva mu Ruzi rwa Nili. Byakwiriye hose, haba mu mafuru, mu maforoma y’imigati, mu mariri n’ahandi hose. Ibikeri bimaze gupfa, Abanyamisiri babirunze ibirundo binini, maze igihugu cyose gihinduka umunuko.

Nyuma y’aho Aroni yakubise inkoni hasi maze umukungugu uhinduka inda. Icyo cyago cy’inda cyari icya gatatu cyageze kuri Misiri.

Ibindi byago byakurikiyeho byageze ku Banyamisiri gusa, ntibyagera ku Bisirayeli. Icyago cya kane cyabaye icy’amarumbo y’ibibugu byinjiraga mu mazu y’Abanyamisiri bose. Icyago cya gatanu cyibasiye amatungo. Hapfuye amatungo menshi y’inka, intama n’ihene by’Abanyamisiri.

Nyuma y’ibyo, Mose na Aroni bafashe ivu maze baritumurira mu kirere. Iryo vu ryateje abantu n’amatungo ibisebe bibi cyane. Icyo kiba icyago cya gatandatu.

Hanyuma, Mose yatunze ukuboko kwe mu ijuru, maze Yehova akubitisha inkuba kandi agusha urubura. Nta rubura nk’urwo rwari rwarigeze kugwa mu Misiri.

Icyago cya munani cyari igitero kinini cy’inzige. Nta nzige nyinshi bene ako kageni zigeze ziboneka, haba mbere y’icyo gihe cyangwa nyuma y’aho. Izo nzige zariye ikintu cyose cyari cyasigaye kitangijwe na rwa rubura.

Icyago cya cyenda cyabaye icy’umwijima. Umwijima w’icuraburindi wamaze iminsi itatu utwikiriye igihugu, ariko aho Abisirayeli babaga ho hari umucyo.

Hanyuma, Imana yabwiye Abisirayeli gusiga amaraso y’umwana w’ihene cyangwa w’intama ku nkomanizo z’imiryango. Nyuma y’ibyo, umumarayika w’Imana yanyuze hejuru y’igihugu cya Misiri. Iyo yabonaga amaraso ku nzu, nta muntu n’umwe yicaga mu babaga bayirimo. Ariko mu mazu yose atariho amaraso ku nkomanizo z’umuryango, marayika w’Imana yicaga abana b’imfura bose n’uburiza bw’amatungo bwose. Icyo cyari icyago cya 10.

Nyuma y’icyo cyago cya nyuma, Farawo yasabye Abisirayeli kugenda. Ubwoko bw’Imana bwari bwiteguye kugenda, maze muri iryo joro butangira kugenda buva mu Misiri.