Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 14

Imana igerageza ukwizera kwa Aburahamu

Imana igerageza ukwizera kwa Aburahamu

URABONA icyo Aburahamu arimo akora? Afite icyuma mu ntoki, kandi arasa n’aho agiye kwica umuhungu we. Ariko se, kuki yamwica? Mbere na mbere, reka turebe uko Aburahamu na Sara babonye uwo muhungu wabo.

Uribuka ko Imana yari yarabasezeranyije umwana w’umuhungu. Ariko ibyo byasaga n’ibidashoboka, kubera ko Aburahamu na Sara bari bageze mu za bukuru. Icyakora, Aburahamu yizeraga ko Imana ishobora gukora ibisa n’aho bidashoboka. Hanyuma se, byaje kugenda bite?

Nyuma y’aho Imana itangiye iryo sezerano, hashize umwaka wose. Hanyuma, igihe Aburahamu yari agejeje ku myaka 100, naho Sara afite 90, babyaye umwana w’umuhungu witwaga Isaka. Imana yashohoje isezerano ryayo!

Ariko Isaka amaze kuba mukuru, Yehova yagerageje ukwizera kwa Aburahamu. Yaramuhamagaye ati ‘Aburahamu!’ Aburahamu aritaba ati ‘karame!’ Imana ni ko kumubwira iti ‘jyana n’umuhungu wawe, umwana wawe w’ikinege Isaka, mujye ku musozi nza kukwereka. Nuhagera, wice umuhungu wawe, maze umutambeho igitambo.’

Ayo magambo yatumye Aburahamu agira agahinda kenshi, kuko yakundaga umuhungu we cyane. Kandi wibuke ko Imana yari yarasezeranyije Aburahamu ko abari kuzamukomokaho bari kuzatura mu gihugu cya Kanaani. None se ibyo byari gusohora bite iyo Isaka aza gupfa? Ibyo Aburahamu ntiyari abisobanukiwe, ariko yumviye Imana.

Igihe Aburahamu yari ageze ku musozi, yaboshye Isaka maze amurambika ku gicaniro yari yubatse. Nuko afata icyuma ngo yice umuhungu we. Ariko muri ako kanya, marayika w’Imana aramuhamagara ati ‘Aburahamu! Aburahamu!’ Arasubiza ati ‘karame!’

Imana iramubwira iti ‘nturamburire ukuboko kwawe ku mwana, cyangwa ngo ugire icyo umutwara! Ubu menye neza ko unyizera, kuko utanyimye umuhungu wawe, umwana wawe w’ikinege.’

Mbega ukuntu ukwizera kwa Aburahamu kwari gukomeye! Yizeraga ko nta cyari kunanira Yehova, ko rero yashoboraga no kuzura Isaka. Ariko mu by’ukuri Imana ntiyashakaga ko Aburahamu yica Isaka. Ni cyo cyatumye Imana itera isekurume y’intama gufatirwa mu gihuru cyari hafi aho, maze itegeka Aburahamu gutamba iyo ntama mu mwanya w’umuhungu we.

Itangiriro 21:1-7; 22:1-18.