INKURU YA 20
Dina agerwaho n’akaga
URAREBA abo Dina agiye gusura? Agiye kureba bamwe mu bakobwa bo mu gihugu cya Kanaani. Ese ibyo byari gushimisha se Yakobo? Kugira ngo ushobore gusubiza icyo kibazo, gerageza kwibuka icyo Aburahamu na Isaka batekerezaga ku bagore bo mu gihugu cya Kanaani.
Mbese Aburahamu yifuzaga ko umuhungu we Isaka yashaka Umunyakanaanikazi? Reka da! Isaka na Rebeka bo se baba barifuzaga ko umuhungu wabo Yakobo yarongora Umunyakanaanikazi? Ashwi da! Uzi se impamvu?
Ni uko Abanyakanaani basengaga imana z’ibinyoma. Ntibari abantu beza umuntu yashakiramo umugabo cyangwa umugore, nta n’ubwo bari abantu beza umuntu yagira incuti magara. Nta gushidikanya rero ko Yakobo atari kwishimira ko umukobwa we yagirana ubucuti n’abo Banyakanaanikazi.
Nk’uko byari byitezwe rero, Dina yagezweho n’akaga. Urareba uriya mugabo w’Umunyakanaani urimo witegereza Dina kuri iyi shusho? Yitwa Shekemu. Umunsi umwe Dina yaje gusura bagenzi be, maze uwo mugabo aramufata amuhatira kuryamana na we. Ibyo byari bibi, kuko abafite uburenganzira bwo kuryamana ari umugabo n’umugore bashakanye gusa. Icyo gikorwa kibi Shekemu yakoreye Dina cyakuruye akaga kenshi kurushaho.
Igihe basaza ba Dina bamenyaga ibyabaye, bararakaye cyane. Babiri muri bo, ari bo Simewoni na Lewi, bagize umujinya mwinshi ku buryo bafashe inkota zabo bakinjira mu mudugudu maze bagatera abagabo bari bawurimo babatunguye. Bo na bene se bishe Shekemu n’abandi bagabo bose. Yakobo yarakajwe n’icyo gikorwa kibi cyakozwe n’abahungu be.
Ni iki cyabaye intandaro y’ako kaga kose? Ni uko Dina yagiranye ubucuti n’abantu batumviraga amategeko y’Imana. Tuzirinde kugirana ubucuti n’abantu nk’abo. Si byo se?
Itangiriro 34:1-31.