Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 30

Igihuru kigurumana

Igihuru kigurumana

MOSE yari yagiye ku musozi Horebu ajyanywe no gushakira intama ze ubwatsi. Nuko agira atya abona igihuru cyaka, ariko ntigikongoke.

Mose yaratekereje ati ‘biratangaje! Reka negere maze mbyitegereze neza.’ Amaze kwegera, yumvise ijwi riturutse muri cya gihuru rimubwira riti ‘wikwegera hano. Kuramo inkweto zawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.’ Imana ni yo yari irimo imuvugisha ikoresheje umumarayika. Nuko Mose yipfuka mu maso.

Hanyuma, Imana yaramubwiye iti ‘nabonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri mu Misiri. Ngiye kubabohora, kandi ni wowe ngiye gutuma ngo ukure ubwoko bwanjye mu Misiri.” Yehova yari agiye kujyana ubwoko bwe mu gihugu cyiza cya Kanaani.

Ariko Mose aravuga ati ‘nta cyo ndi cyo. Ibyo se nabishobora nte? Ubundi se ndamutse ngiye, maze Abisirayeli bakambaza bati “ni nde wagutumye,” navuga iki?’

Imana iramusubiza iti ‘uzababwira uti “YEHOVA, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.”’ Yehova yongeraho ati ‘iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose.’

Mose arongera ati ‘ariko se, nimbabwira ko wantumye maze bakanga kubyemera, bizagenda bite?’

Imana iramubaza iti ‘icyo ufite mu ntoki zawe ni iki?’

Mose arasubiza ati ‘ni inkoni.’

Imana iravuga iti ‘yijugunye hasi.’ Mose ajugunye inkoni hasi, ihinduka inzoka. Hanyuma, Yehova yeretse Mose ikindi gitangaza. Yaramubwiye ati ‘shyira ikiganza mu ikanzu yawe.’ Mose yabigenje atyo, maze azamuye ikiganza cye asanga cyera de nk’urubura! Icyo kiganza cyasaga n’aho cyari cyafashwe n’indwara mbi cyane yitwa ibibembe. Hanyuma, Imana yahaye Mose ububasha bwo gukora igitangaza cya gatatu. Nuko iramubwira iti ‘nukora ibyo bitangaza, Abisirayeli bazemera ko ari jye wagutumye.’

Nyuma y’ibyo, Mose yasubiye imuhira maze abwira Yetiro ati ‘reka nsubire kuri bene wacu mu Misiri, kugira ngo ndebe uko bameze.’ Yetiro yamusezeyeho, maze atangira urugendo rwe rwo gusubira mu Misiri.