Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 25

Umuryango wa Yakobo wimukira mu Misiri

Umuryango wa Yakobo wimukira mu Misiri

YOZEFU yananiwe kwihangana. Yasabye abagaragu be bose gusohoka. Igihe yari asigaranye na bene se gusa, yateye hejuru ararira. Dushobora kwiyumvisha ukuntu bene se bumiwe, kuko batari bazi icyamurizaga. Hanyuma, Yozefu yarababwiye ati ‘ndi Yozefu. Data aracyariho?’

Bene se barumiwe cyane ku buryo batashoboraga kugira icyo bavuga. Bagize ubwoba. Ariko Yozefu yarababwiye ati ‘ndabinginze nimunyegere.’ Bamaze kumwegera, yarababwiye ati ‘ndi umuvandimwe wanyu Yozefu, wa wundi mwagurishije ngo ajyanwe mu Misiri.’

Yozefu yakomeje kuvugana ubugwaneza ati ‘ntimwirakarire yuko mwangurishije ngo nzanwe ino. Mu by’ukuri, Imana ni yo yanyohereje mu Misiri kugira ngo nkize ubugingo bw’abantu. Farawo yangize umutware w’igihugu cyose. Nuko none nimwihute, mujye kwa data mubimumenyeshe, kandi mumubwire ko aza ino akahatura.’

Nuko Yozefu ahobera bene se, arabasoma bose. Igihe Farawo yumvaga ko bene se ba Yozefu baje, yabwiye Yozefu ati ‘nibafate amagare atwara imizigo, bajye kuzana se hamwe n’imiryango yabo maze bagaruke ino. Nzabaha aho gutura harusha ahandi hose ubwiza mu Misiri.’

Babigenje batyo. Kuri iyi shusho urabona Yozefu arimo ahoberana na se igihe yari ageze mu Misiri ari kumwe n’abari bagize umuryango we bose.

Umuryango wa Yakobo wari warabaye munini cyane. Igihe Yakobo yimukaga ajya mu Misiri, we n’abana be hamwe n’abuzukuru be, bose hamwe bari 70, ariko hatabariwemo abagore, ndetse wenda n’abagaragu benshi. Abo bose batujwe mu Misiri. Bitwaga Abisirayeli, kuko Imana yari yarahinduye izina rya Yakobo ikamwita Isirayeli. Abisirayeli baje kuba ubwoko bw’Imana bwihariye cyane, nk’uko turi bubibone.

Itangiriro 45:1-28; 46:1-27.