Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 29

Mose ahunga

Mose ahunga

REBA Mose arimo ahunga ava mu Misiri. Urabona abo bagabo bamukurikiye? Uzi se impamvu bashaka kumwica? Reka tuyirebe.

Mose yarerewe mu nzu ya Farawo, umutegetsi wa Misiri. Yaje kuba umunyabwenge kandi aba umuntu ukomeye cyane. Mose yari azi ko atari Umunyamisiri, kandi ko ababyeyi be nyakuri bari abacakara b’Abisirayeli.

Umunsi umwe, igihe Mose yari yujuje imyaka 40, yafashe umwanzuro wo kujya kureba uko ubwoko bwe bwari bumerewe. Ibyo bwakorerwaga byari biteye ubwoba. Yabonye Umunyamisiri akubita umucakara w’Umwisirayeli. Mose yarebye hirya no hino, maze abonye ko nta wumubona, akubita Umunyamisiri, arapfa, nuko ahisha intumbi ye mu musenyi.

Bukeye bwaho, Mose yongeye kujya kureba ubwoko bwe. Yibwiraga ko yashoboraga kubafasha kuva mu bucakara. Ariko Mose yabonye abagabo babiri b’Abisirayeli barwana, maze abaza uwari mu ikosa ati ‘kuki ukubita umuvandimwe wawe?’

Uwo mugabo yaramushubije ati ‘ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? Urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyamisiri?’

Ibyo byatumye Mose agira ubwoba. Yabonye ko abantu bari bamenye icyo yari yakoreye wa Munyamisiri. Ndetse na Farawo yaje kubyumva, maze yohereza abantu bo kwica Mose. Ngiyo impamvu yatumye Mose ahunga akava mu Misiri.

Igihe Mose yavaga mu Misiri, yagiye kure cyane mu gihugu cy’i Midiyani. Agezeyo, yahasanze umuryango wa Yetiro, maze arongora umwe mu bakobwa be witwaga Zipora. Mose yabaye umushumba, akajya aragira intama za Yetiro. Yabaye mu gihugu cy’i Midiyani mu gihe cy’imyaka 40. Icyo gihe noneho yari amaze imyaka 80. Nuko umunsi umwe, igihe Mose yari aragiye intama za Yetiro, habaye ikintu gitangaje cyahinduye imibereho ye yose. Reka tujye ku ipaji ikurikira maze turebe icyo kintu gitangaje icyo ari cyo.