Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 31

Mose na Aroni kwa Farawo

Mose na Aroni kwa Farawo

IGIHE Mose yasubiraga mu Misiri, yabwiye umuvandimwe we Aroni ibirebana na bya bitangaza byose. Kandi igihe bombi berekaga Abisirayeli ibyo bitangaza, bose bemeye ko Yehova yari kumwe na bo.

Hanyuma, Mose na Aroni bagiye kureba Farawo. Baramubwiye bati ‘Yehova, Imana ya Isirayeli iravuze ngo “reka ubwoko bwanjye bujye mu rugendo rw’iminsi itatu, kugira ngo bujye kunsengera mu butayu.’’’ Farawo yarabashubije ati ‘jye sinemera Yehova. Kandi sinzemerera Abisirayeli kugenda.’

Farawo yararakaye, kuko abo bantu bashakaga kureka akazi ngo bajye gusenga Yehova. Nuko abahatira gukora imirimo iruhije cyane kurushaho. Hanyuma, Abisirayeli bitotombeye Mose bavuga ko ari we watumye bagirirwa nabi cyane. Ibyo byababaje Mose. Ariko Yehova yaramuhumurije. Yaramubwiye ati ‘nzatuma Farawo arekura ubwoko bwanjye.’

Mose na Aroni bongeye kujya kureba Farawo. Icyo gihe bwo bakoze igitangaza. Aroni yajugunye inkoni ye hasi, maze ihinduka ikiyoka kinini. Ariko abanyabwenge bo mu Misiri na bo bajugunye inkoni hasi, zihinduka inzoka. Icyakora, inzoka ya Aroni yamize iz’abo banyabwenge. Icyo gihe na bwo, Farawo ntiyaretse Abisirayeli ngo bagende.

Igihe cyo kugira ngo Yehova ahe Farawo isomo cyarashyize kiragera. Waba se uzi icyo yakoze? Yateje Misiri ibyago 10 bikomeye.

Nyuma yo gutezwa ibyago byinshi muri ibyo, Farawo yatumiye Mose aramubwira ati ‘hagarika ibi byago, nanjye ndareka Abisirayeli bagende.’ Nyamara iyo icyago cyahagararaga, Farawo yisubiragaho. Ntiyarekaga ngo abo bantu bagende. Amaherezo ariko, nyuma y’icyago cya 10, Farawo yirukanye Abisirayeli.

Waba se uzi ibyo byago 10 ibyo ari byo? Reka tujye ku ipaji ikurikira maze tubirebe.