INKURU YA 15
Umugore wa Loti areba inyuma
LOTI n’umuryango we babanaga na Aburahamu mu gihugu cya Kanaani. Umunsi umwe, Aburahamu abwira Loti ati ‘aha hantu nta rwuri ruhari ruhagije amatungo yacu yose. Reka dutandukane. Nujya mu ruhande rumwe, nzajya mu rundi.’
Loti yitegereza igihugu, abona akarere keza cyane kabagamo amazi n’ubwatsi bwiza bw’amatungo ye. Aho hari mu Ntara ya Yorodani. Nuko Loti yimurirayo umuryango we n’amatungo ye. Hanyuma, baje gutura mu mudugudu wa Sodomu.
Abantu b’i Sodomu bari babi cyane. Ibyo byababazaga Loti kuko yari umuntu mwiza. Ibyo kandi byanababazaga Imana. Amaherezo, Imana yaje kohereza abamarayika babiri kujya kuburira Loti, bamumenyesha ko yari igiye kurimbura Sodomu hamwe n’umudugudu wa Gomora wari hafi aho, bitewe n’ububi bwaho.
Abamarayika babwira Loti bati ‘fata umugore wawe n’abakobwa bawe bombi maze uve aha hantu vuba!’ Kubera ko Loti n’umuryango we bazariraga, abamarayika babafashe ukuboko babavana mu mudugudu. Nuko umwe muri ba bamarayika aravuga ati ‘nimuhunge mudapfa! Ntimurebe inyuma. Muhungire ku misozi, mutarimbuka!’
Loti n’abakobwa barumviye, bahunga Sodomu. Ntibigeze bahagarara, kandi ntibashubije amaso inyuma. Ariko muka Loti we ntiyumviye. Igihe bari bageze kure gato y’i Sodomu, yarahagaze maze areba inyuma. Nuko ahinduka inkingi y’umunyu. Uramureba kuri iyi shusho?
Ibyo dushobora kubivanamo isomo rikomeye. Bitwumvisha ko Imana irokora abayumvira, ariko ko abatayumvira bazarimbuka.
Itangiriro 13:5-13; 18:20-33; 19:1-29; Luka 17:28-32; 2 Petero 2:6-8.