Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 28

Uko Mose yarokowe

Uko Mose yarokowe

REBA urwo ruhinja rurimo rurira rufashe urutoki rw’umugore. Urwo ruhinja ni Mose. Waba se uzi uwo mugore mwiza uwo ari we? Ni umwana w’umwami wa Misiri, umukobwa wa Farawo ubwe.

Nyina wa Mose yahishe uruhinja rwe kugeza rugize amezi atatu, kuko atashakaga ko rwicwa n’Abanyamisiri. Ariko yari azi ko amaherezo Mose yari kuzatahurwa. Dore icyo yakoze kugira ngo amurokore.

Yafashe agatebo gafite umupfundikizo kaboshye nk’ubwato aragatunganya, ku buryo amazi atashoboraga kukinjiramo. Nuko akaryamishamo Mose, maze agashyira mu byatsi birebire ku nkombe y’Uruzi rwa Nili. Hanyuma, yasabye Miriyamu, mushiki wa Mose, guhagarara hafi aho kugira ngo arebe uko byari kugenda.

Bidatinze, umukobwa wa Farawo yaje ku Ruzi rwa Nili kwiyuhagira. Agize atya, abona agatebo mu byatsi birebire. Nuko ahamagara umwe mu baja be aramubwira ati ‘genda unzanire kariya gatebo.’ Igihe uwo mukobwa w’umwami yapfunduraga ako gatebo, yasanzemo uruhinja rutagira uko rusa. Uwo mwana Mose yari arimo arira, maze umukobwa w’umwami amugirira impuhwe. Ntiyashakaga ko yicwa.

Nuko Miriyamu araza. Uramubona kuri iyi shusho. Miriyamu yabajije umukobwa wa Farawo ati ‘ese sinajya kukuzanira Umwisirayelikazi uzajya akurerera urwo ruhinja?’

Umukobwa w’umwami yaramushubije ati ‘genda umunzanire.’

Miriyamu yahise yiruka ajya kubibwira nyina. Igihe nyina wa Mose yageraga kuri uwo mukobwa w’umwami, uwo mukobwa yaramubwiye ati ‘jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.’

Nuko nyina wa Mose arera umwana we. Hanyuma, igihe Mose yari amaze gukura, yamushyiriye umukobwa wa Farawo, na we amurera nk’umwana we bwite. Nguko uko Mose yakuriye mu nzu ya Farawo.