Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 21

Yozefu yangwa na bene se

Yozefu yangwa na bene se

REBA ukuntu uwo mwana w’umuhungu ababaye n’ukuntu yashobewe! Uwo ni Yozefu. Bene se bamaze kumugura na bariya bagabo bagiye mu Misiri. Yozefu nagera mu Misiri, azagirwa umucakara. Kuki bene se bakoze icyo gikorwa kibi? Byatewe n’ishyari bari bamufitiye.

Yakobo, se w’abo bahungu, yakundaga Yozefu cyane. Yaramutonesheje, amuboheshereza ikanzu nziza cyane. Igihe bakuru be 10 babonaga ukuntu Yakobo yakundaga Yozefu cyane, batangiye kugira ishyari maze baramwanga. Ariko hari n’indi mpamvu yatumye bamwanga.

Yozefu yarose inzozi ebyiri. Muri izo nzozi zombi, bene se baramwunamiraga. Igihe yabarotoreraga izo nzozi, barushijeho kumwanga.

Hanyuma umunsi umwe, ubwo bene se ba Yozefu bari baragiye intama za se, Yakobo yamutumye kujya kureba uko bameze. Igihe bene se bamubonaga, bamwe baravuze bati ‘nimuze tumwice!’ Ariko Rubeni, wari mukuru muri bo, yaravuze ati ‘reka ntimumwice!’ Aho kumwica, baramufashe bamujugunya mu rwobo rwakamyemo amazi. Hanyuma baricara ngo barebe uko bamugenza.

Hagati aho, haje guhita abagabo b’Abishimayeli. Yuda abwira bene se ati ‘tumugure n’Abishimayeli.’ Nuko babigenza batyo, bagurisha Yozefu ikiguzi cy’ibice by’ifeza 20. Mbega abantu batagiraga impuhwe!

Ariko se, bari kubwira iki umubyeyi wabo? Bishe ihene maze binika ya kanzu nziza ya Yozefu mu maraso yayo. Hanyuma, bayoherereje se, baravuga bati ‘twabonye iyi kanzu, none reba ko yaba ari iya Yozefu.’

Yakobo yarayirebye arayimenya. Atera hejuru ati ‘Yozefu agomba kuba yarishwe n’inyamaswa!’ Kandi ibyo nyine ni byo bene se wa Yozefu bashakaga ko Yakobo akeka. Yakobo yagize agahinda kenshi. Nuko amara iminsi myinshi amuririra. Ariko Yozefu ntiyari yarapfuye. Reka turebe uko byamugendekeye ageze iyo yajyanywe.

Itangiriro 37:1-35.