Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 24

Yozefu agerageza bene se

Yozefu agerageza bene se

YOZEFU yashakaga kumenya niba bene se bari bakiri abagome. Ni cyo cyatumye avuga ati ‘muri abatasi. Mwazanywe no kureba aho igihugu cyacu gifite intege nke.’

Baramushubije bati ‘ntituri abatasi rwose. Turi abantu b’inyangamugayo.’ Twese tuva inda imwe. Twari 12, ariko hari umwe utakiriho, naho umuhererezi yasigaranye na data.’

Yozefu yashushe nk’aho yirengagiza ibyo bavugaga, yanga kubyemera. Yashyize umwe muri bene se witwaga Simewoni mu nzu y’imbohe, maze abandi arabareka barataha bajyana ibyokurya. Ariko mbere y’uko bagenda, yarababwiye ati ‘nimuhindukira, muzazane murumuna wanyu muto.’

Igihe bene se basubiraga i Kanaani, batekerereje se Yakobo ibyabaye byose. Yakobo yagize agahinda kenshi. Nuko atera hejuru ati ‘Yozefu ntakiriho, na Simewoni ntakiriho. Nta bwo nzareka ngo mujyane umuhungu wanjye muto Benyamini.’ Ariko igihe ibyokurya byatangiraga gukendera, byabaye ngombwa ko Yakobo abareka bakajyana Benyamini mu Misiri, kugira ngo babone ibindi biribwa.

Nuko umunsi umwe, Yozefu abona bene se baragarutse. Akubise amaso murumuna we Benyamini, ibyishimo biramusaga. Birumvikana ariko ko icyo gihe nta n’umwe muri bo wari wakamenya ko uwo muntu ukomeye yari Yozefu. Muri icyo gihe Yozefu yagize icyo akora kugira ngo agerageze bene se 10.

Yategetse abagaragu kuzuza imifuka yabo yose ibiribwa. Nanone ariko, anategeka ko bashyira igikombe cye cyihariye cy’ifeza mu mufuka wa Benyamini rwihishwa. Igihe bose bari bamaze kugenda ariko bataragera kure, Yozefu yategetse abagaragu be kubakurikira. Abo bagaragu bamaze kubageraho barababwiye bati ‘kuki mwibye igikombe cy’ifeza cya databuja?’

‘Bose bashubirije icyarimwe bati ‘nta gikombe cye twibye. Nimugira umuntu n’umwe muri twe musangana icyo gikombe, yicwe.’

Nuko abagaragu ba Yozefu basaka imifuka yose, maze cya gikombe bagisanga mu mufuka wa Benyamini, nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Abo bagaragu baravuze bati ‘mwese mushobora kwigendera, ariko Benyamini we agomba kujyana natwe.’ Ubwo se abo bavandimwe 10 bari kubigenza bate?

Bose barahindukiye bajyana na Benyamini kwa Yozefu. Yozefu yarababwiye ati ‘mwese mushobora kwigendera, ariko Benyamini we agomba kuguma hano akaba imbata yanjye.’

Yuda yafashe ijambo, aravuga ati ‘ninsubirayo ntajyanye uyu muhungu, data azapfa kuko amukunda cyane. Nuko none ndakwinginze, mbe ari jye uguma hano mbe imbata yawe, ariko ureke uwo muhungu atahe.’

Yozefu yabonye ko bene se bari barahindutse. Ntibari bakiri abagome. Reka turebe icyo Yozefu yakoze.

Itangiriro 42:9-38; 43:1-34; 44:1-34.