Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 22

Yozefu mu nzu y’imbohe

Yozefu mu nzu y’imbohe

IGIHE Yozefu yajyanwaga mu Misiri yari afite imyaka 17 gusa. Agezeyo, yaguzwe n’umugabo witwaga Potifari. Potifari uwo yakoreraga umwami wa Misiri witwaga Farawo.

Yozefu yakoreye shebuja Potifari abigiranye umwete. Amaze gukura, Potifari yamugize igisonga cy’urugo rwe rwose. None se kuki tumubona hano ari mu nzu y’imbohe? Byatewe n’umugore wa Potifari.

Yozefu yarakuze aba umusore ufite uburanga, maze umugore wa Potifari yifuza kuryamana na we. Ariko Yozefu yari azi ko ari bibi, nuko arabyanga. Ibyo byarakaje cyane uwo mugore. Igihe umugabo we yari atahutse, yamubeshye avuga ati ‘Yozefu, wa muntu mubi, yashatse kuryamana nanjye!’ Potifari yemeye ibyo umugore we yamubwiye maze arakarira Yozefu cyane, nuko amushyirisha mu nzu y’imbohe.

Umurinzi w’inzu y’imbohe ntiyatinze kubona ko Yozefu yari umuntu mwiza. Nuko amuha inshingano yo gucunga izindi mfungwa zose. Hanyuma y’ibyo, umwami Farawo yaje kurakarira umuhereza we wa vino n’umuvuzi w’imitsima we maze abashyira mu nzu y’imbohe. Ijoro rimwe, abo bagabo bombi barose inzozi zihariye, ariko ntibamenya icyo zisobanura. Bukeye, Yozefu yarababwiye ati ‘nimundotorere inzozi zanyu.’ Bamaze kuzimurotorera, yarazibasobanuriye abifashijwemo n’Imana.

Yozefu yabwiye umuhereza wa vino ati ‘mu minsi itatu, uzavanwa mu nzu y’imbohe maze wongere kuba umuhereza wa vino wa Farawo.’ Yozefu arongera aramubwira ati ‘nufungurwa, uzamvuganire kuri Farawo maze unkuze aha hantu.’ Ariko umuvuzi w’imitsima we Yozefu yaramubwiye ati ‘mu minsi itatu Farawo azagucisha umutwe.’

Hashize iminsi itatu, ibyo byarabaye nk’uko Yozefu yari yabivuze. Farawo yacishije umutwe wa muvuzi w’imitsima. Naho umuhereza wa vino we yarafunguwe maze yongera gukorera umwami. Nyamara, uwo muhereza wa vino yibagiwe Yozefu! Ntiyamuvuganiye kuri Farawo, nuko aguma mu nzu y’imbohe.

Itangiriro 39:1-23; 40:1-23.