IGICE CYA 3
Guhera ku gihe cyo kuvanwa mu Misiri kugeza ku mwami wa mbere wa Isirayeli
Mose yayoboye Abisirayeli uhereye igihe baviriye mu bucakara mu Misiri kugeza ku Musozi Sinayi, aho Imana yabahereye amategeko. Nyuma y’aho, Mose yohereje abantu 12 gutata igihugu cya Kanaani. Ariko 10 muri bo bagarukanye inkuru mbi. Batumye Abisirayeli bashaka kwisubirira mu Misiri. Yehova yabahaye igihano cyo kuzerera mu butayu imyaka 40 bazira kubura ukwizera.
Hanyuma, Imana yahisemo Yosuwa ngo abe ari we uyobora Abisirayeli abinjize mu gihugu cya Kanaani. Yehova yakoze ibitangaza kugira ngo abafashe kwigarurira igihugu. Yahagaritse amazi y’Uruzi rwa Yorodani, atuma inkike za Yeriko ziriduka kandi izuba rihagarara umunsi wose. Nyuma y’imyaka itandatu, igihugu cyarigaruriwe kivanwa mu maboko y’Abanyakanaani.
Uhereye kuri Yosuwa, Abisirayeli bayobowe n’abacamanza mu gihe cy’imyaka 356. Tuzagira ibyo tumenya kuri benshi muri bo, urugero nka Baraki, Gideyoni, Yefuta, Samusoni na Samweli. Nanone tuzasoma inkuru zivuga iby’abagore nka Rahabu, Debora, Yayeli, Rusi, Nawomi na Delila. Igice cya GATATU kivuga amateka agera ku myaka 396.
IBIRIMO
INKURU YA 34
Ibyokurya by’ubundi bwoko
Ibi byokurya bidasanzwe byatanzwe n’Imana byaje biturutse mu ijuru.
INKURU YA 38
Abatasi 12
Abatasi cumi bavugaga bimwe, abandi babiri bakavuga ibinyuranye na byo. Abisirayeli bemeye ibyavugwaga na nde?
INKURU YA 39
Inkoni ya Aroni irabya
Byagenze bite ngo inkoni yumye irabye kandi imereho imbuto mu ijoro rimwe?
INKURU YA 45
Bambuka Uruzi rwa Yorodani
Igihe abatambyi bakandagiraga mu mazi, hahise haba igitangaza.
INKURU YA 48
Abagibeyoni b’abanyabwenge
Bashutse Yosuwa n’Abisirayeli bagirana na bo amasezerano, ariko Abisirayeli ntibigeze bayarengaho.
INKURU YA 49
Izuba rihagarara
Yehova yakoreye Yosuwa ikintu atari yarigeze akora, atigeze yongera no gukora nyuma yaho.
INKURU YA 50
Abagore babiri b’intwari
Ese ko Baraki ari we wayoboye ingabo za Isirayeli ku rugamba, kuki Yayeli ari we wahawe icyubahiro?
INKURU YA 52
Gideyoni n’abantu be 300
Imana yatoranyije ingabo nke ikoresheje ikizamini kidasanzwe cyo kunywa amazi.
INKURU YA 53
Isezerano rya Yefuta
Ibyo yasezeranyije Yehova si we wenyine byagizeho ingaruka ahubwo byazigize no ku mukobwa we.
INKURU YA 55
Akana k’agahungu gakorera Imana
Imana yakoresheje Samweli wari ukiri muto kugira ngo igeze ubutumwa bwayo bukomeye ku Mutambyi Mukuru Eli.