Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 48

Abagibeyoni b’abanyabwenge

Abagibeyoni b’abanyabwenge

IMIDUGUDU myinshi ya Kanaani yiteguraga kurwanya Abisirayeli. Abari bayituye bibwiraga ko bashoboraga gutsinda. Ariko abantu bari batuye mu mudugudu wo hafi aho witwaga Gibeyoni bo ntibatekerezaga batyo. Bemeraga ko Imana yatabaraga Abisirayeli, bityo bakaba batarashakaga kurwanya Imana. Waba se uzi icyo Abagibeyoni bakoze?

Bafashe umwanzuro wo kwigira nk’aho batuye kure cyane. Bamwe muri bo bambaye imyenda y’ubushwambagara n’inkweto zishaje. Nuko bahekesha indogobe zabo impago zishaje kandi bajyana imitsima imaze igihe, yumagaye. Hanyuma, basanze Yosuwa baramubwira bati ‘duturutse mu gihugu cya kure, kuko twumvise iby’Imana yanyu ikomeye, Yehova. Twumvise ibyo yabakoreye mu Misiri byose. None abakuru bacu badusabye gushaka impamba y’urugendo maze tukaza kubabwira ko turi abagaragu banyu. Nimudusezeranye ko mutazaturwanya. Nk’uko mubyirebera namwe, imyambaro yacu yadusaziyeho bitewe n’urugendo rurerure, kandi n’imitsima yacu yarumagaye.’

Yosuwa n’abandi batware bemeye ibyo Abagibeyoni bababwiye. Nuko babasezeranya ko batari kuzabarwanya. Ariko nyuma y’iminsi itatu, baje kumenya ko burya Abagibeyoni bari batuye hafi aho.

Nuko Yosuwa arababaza ati ‘kuki mwatubwiye ko muturutse mu gihugu cya kure?’

Abagibeyoni baramushubije bati ‘ni uko twabwiwe ko Imana yanyu Yehova yabasezeranyije kuzabaha igihugu cya Kanaani cyose. Nuko tugira ubwoba dutinya ko muzatwica.’ Ariko Abisirayeli bubahirije ibyo bari barasezeranyije Abagibeyoni, ntibabica. Ahubwo, babagize abagaragu babo.

Kuba Abagibeyoni baragiranye amasezerano y’amahoro n’Abisirayeli byarakaje Umwami w’i Yerusalemu. Ni cyo cyatumye abwira abandi bami bane ati ‘nimuze mumfashe kurwanya Abagibeyoni.’ Nuko abo bami uko ari batanu bajya kurwanya Abagibeyoni. Ese Abagibeyoni baba barakoze igikorwa kirangwa n’ubwenge cyo kugirana n’Abisirayeli amasezerano y’amahoro, igikorwa cyatumye abo bami batanu baza kubarwanya? Turi bubisuzume.