Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 50

Abagore babiri b’intwari

Abagore babiri b’intwari

IGIHE Abisirayeli bageraga mu kaga, batakambiye Yehova. Yehova yabashubije abaha abayobozi b’intwari bo kubafasha. Abo bayobozi, Bibiliya ibita abacamanza. Yosuwa ni we wabaye umucamanza wa mbere, kandi bamwe mu bacamanza babayeho nyuma ye bitwaga Otiniyeli, Ehudi na Shamugari. Ariko babiri mu bantu bagobotse Abisirayeli ni abagore bitwaga Debora na Yayeli.

Debora yari umuhanuzikazi. Yehova yamubwiraga iby’igihe kizaza, maze na we akabibwira rubanda. Nanone Debora yari umucamanza. Yicaraga munsi y’igiti cy’umukindo mu gihugu cy’imisozi miremire, maze abantu bakamugana ngo abakemurire ibibazo.

Muri icyo gihe, Yabini ni we wari umwami wa Kanaani. Yari afite amagare y’intambara 900. Ingabo ze zari zikomeye cyane ku buryo Abisirayeli benshi bari barahatiwe kuba abagaragu be. Umugaba w’ingabo za Yabini yitwaga Sisera.

Umunsi umwe, Debora yatumiye umucamanza Baraki maze aramubwira ati ‘Yehova aravuze ngo “fata abantu 10.000 maze ubajyane ku musozi Tabora. Aho ni ho nzagusangisha Sisera. Kandi nzamukugabiza umutsinde we n’ingabo ze.’”

Maze Baraki abwira Debora ati ‘nitujyana, nzagenda.’ Nuko Debora ajyana na we, ariko aramubwira ati ‘nta cyubahiro cyo kunesha uzabona, kuko Yehova agiye gutanga Sisera ngo agwe mu maboko y’umugore.’ Uko ni ko byagenze.

Nuko Baraki amanuka Umusozi Tabora ngo ajye gusakirana n’ingabo za Sisera. Mu buryo butunguranye, Yehova yateje umwuzure, maze uhitana benshi muri izo ngabo z’umwanzi. Ariko Sisera ava mu igare rye arahunga.

Nyuma y’igihe gito, Sisera yageze ku ihema rya Yayeli. Uwo mugore yamwinjije mu ihema rye, amuha amata. Ibyo byatumye afatwa n’ibitotsi maze ahita asinzira cyane. Nuko Yayeli afata urumambo rw’ihema maze arushinga mu mutwe w’uwo muntu mubi. Nyuma y’aho, Baraki yaje kuhagera maze amwereka Sisera yapfuye! Nguko uko ibyo Debora yavuze byasohoye.

Amaherezo, umwami Yabini na we yaje kwicwa, maze Abisirayeli bonera kubona agahenge.