Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 39

Inkoni ya Aroni irabya

Inkoni ya Aroni irabya

REBA izo ndabyo n’imbuto z’indozi zihishije byameze kuri iyo nkoni. Iyo nkoni ni iya Aroni. Izo ndabyo n’imbuto byameze kuri iyo nkoni ya Aroni mu ijoro rimwe gusa! Reka turebe impamvu.

Icyo gihe Abisirayeli bari bamaze igihe runaka bazerera mu butayu. Muri bo harimo abantu bumvaga ko Mose atagombaga kuba umuyobozi wabo, cyangwa ngo Aroni abe umutambyi mukuru. Kora yari umwe mu bari bafite bene iyo mitekerereze, ndetse na Datani, Abiramu hamwe n’abatware bo muri rubanda bageraga kuri 250. Umunsi umwe, abo bose basanga Mose baramubwira bati ‘kuki wishyira hejuru yacu?’

Mose abwira Kora na bagenzi be ati ‘ejo mu gitondo muzafate ibyotero mubishyiremo imibavu. Hanyuma, muzaze ku buturo bwa Yehova. Tuzareba uwo Yehova azatoranya.’

Bukeye Kora na bagenzi be 250 baza ku ihema ry’ibonaniro. Bari baherekejwe n’abandi bantu benshi bo kubashyigikira. Yehova ararakara cyane. Maze Mose aravuga ati ‘nimuve ku mahema y’aba bantu babi. Ntihagire ikintu cyabo cyose mukoraho.’ Nuko rubanda rurumvira, rwitarura amahema ya Kora, Datani na Abiramu.

Hanyuma, Mose aravuga ati ‘dore ikimenyetso kiri bugaragaze uwo Yehova azaba yaratoranyije. Ubutaka buri bwasame maze bumire aba bantu babi.’

Mose akimara kuvuga ayo magambo, ubutaka bwahise bwasama bumira ihema rya Kora n’ibye, Datani na Abiramu n’ababo. Igihe rubanda bumvaga gutaka kw’abo bantu barimo barokera mu butaka, bateye hejuru bati ‘duhunge, ubutaka butatumira natwe!’

Kora na bagenzi be 250 bo bari bagihagaze hafi y’ihema ry’ibonaniro. Nuko Yehova yohereza umuriro, maze urabakongora bose. Hanyuma, Yehova yategetse Eleyazari mwene Aroni gufata ibyotero by’abo bantu bari bishwe n’umuriro akabicuramo ibisate byo gutwikira igicaniro, ngo bibere Abisirayeli umuburo w’uko nta wundi muntu utari Aroni n’abahungu be wagombaga gukora imirimo y’abatambyi ba Yehova.

Ariko Yehova yashakaga gutsindagiriza mu buryo bugaragara kurushaho ko Aroni n’abahungu be ari bo yari yaratoranyirije kuba abatambyi. Ni cyo cyatumye abwira Mose ati ‘bwira umutware wa buri muryango w’Abisirayeli aguhe inkoni ye. Aroni abe ari we uzana inkoni y’umuryango w’Abalewi. Hanyuma, ushyire izo nkoni mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’isanduku y’isezerano. Inkoni y’uwo nzaba natoranyije izarabya.’

Bukeye Mose agiye kureba, asanga inkoni ya Aroni iriho indabyo, kandi yamezeho imbuto z’indozi! None se wumvise impamvu Yehova yatumye inkoni ya Aroni irabya?