Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 37

Ihema ry’urusengero

Ihema ry’urusengero

IYO nzu waba uzi iyo ari yo? Ni ihema ryihariye ryo gusengeramo Yehova. Nanone ryitwa ubuturo cyangwa ihema ry’ibonaniro. Abisirayeli barangije kubaka iryo hema nyuma y’umwaka umwe bavuye mu Misiri. Uzi uwo igitekerezo cyo kuryubaka cyaturutseho?

Cyaturutse kuri Yehova. Igihe Mose yari ku Musozi Sinayi, Yehova yamubwiye uko iryo hema ryari kubakwa. Yavuze ko ryagombaga kubakwa ku buryo ryari gushobora kwimukanwa bitagoranye. Muri ubwo buryo, ibipande byaryo byashoboraga kwimurwa bikongera guteranywa. Bityo, uko Abisirayeli bagendaga bimuka, ni na ko baryimukanaga.

Urebye mu cyumba gito kiri ku ruhande rumwe rw’iryo hema, urabonamo isanduku. Iyo sanduku yitwa isanduku y’isezerano. Yari iriho abamarayika cyangwa abakerubi babiri bari bakozwe muri zahabu, umwe ku ruhande rumwe, undi ku rundi. Hanyuma, Imana yongeye kwandika ya Mategeko Cumi ku bisate by’amabuye bibiri, kuko ibya mbere Mose yari yarabijanjaguye. Nuko ayo mabuye abikwa mu isanduku y’isezerano. Nanone muri iyo sanduku hashyizwemo urwabya rwarimo manu. Waba se wibuka icyo manu ari cyo?

Aroni umuvandimwe wa Mose ni we Yehova yatoranyije ngo abe umutambyi mukuru. Yayoboraga Abisirayeli mu birebana no gusenga Yehova. Kandi abahungu be na bo bari abatambyi.

Reba noneho ikindi cyumba cy’ihema, cyo kinini kurushaho. Cyari gikubye incuro ebyiri cya cyumba gito. Urareba isanduku iturukamo umwotsi? Icyo ni igicaniro abatambyi boserezagamo imibavu. Hari kandi n’igitereko cy’amatabaza arindwi. Ikintu cya gatatu cyari muri icyo cyumba, ni ameza. Ayo meza yahoraga ariho imitsima 12.

Mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro hari igikarabiro kinini cyabaga cyuzuye amazi. Abatambyi bakoreshaga ayo mazi biyuhagira. Hari kandi n’igicaniro kinini. Icyo gicaniro cyoserezwagaho amatungo yishwe, yabaga yahawe Yehova ho ituro. Ihema ryari mu nkambi rwagati, Abisirayeli barikikije.