Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 34

Ibyokurya by’ubundi bwoko

Ibyokurya by’ubundi bwoko

WABA uzi icyo aba bantu barimo batoragura? Ni utuntu tumeze nk’utumanyu twa barafu. Ni umweru kandi dufite umubyimba muto. Ariko si barafu; ahubwo ni ibyokurya.

Hari hashize hafi ukwezi kumwe Abisirayeli bavuye mu Misiri. Bari mu butayu. Kubera ko aho hantu hamera ibiribwa bike cyane, baritotombye bati ‘iyo Yehova atwicira mu Misiri. Nibura twabonaga ibyokurya byose twifuzaga.’

Nuko Yehova aravuga ati ‘ngiye kugusha ibyokurya biva mu ijuru.’ Yehova yabigenje atyo. Bukeye mu gitondo, Abisirayeli babonye twa tuntu tw’umweru twari twaguye, barabazanyije bati ‘iki ni iki?’

Mose arababwira ati ‘ni ibyokurya Yehova abahaye ngo murye.’ Nuko abantu babyita MANU. Manu yari ifite icyanga nk’icy’umutsima uvuganywe n’ubuki.

Mose abwira Abisirayeli ati ‘umuntu wese atoragure ibihwanye n’imirire ye.’ Nuko Abisirayeli bakajya babigenza batyo buri gitondo. Hanyuma izuba ryava, manu isigaye ku butaka igashonga.

Mose arongera ati ‘ntihazagire umuntu uraza kuri iyo manu ngo igeze ku wundi munsi.’ Ariko hari bamwe muri rubanda batumviye iryo tegeko. Uzi uko byagenze? Mu gitondo basanze manu baraje yuzuyemo inyo, yatangiye kunuka!

Nyamara hari umunsi umwe mu cyumweru Yehova yari yarabwiye rubanda ko rwagombaga gutoragura manu ikubye incuro ebyiri iyo bari basanzwe batoragura. Wari umunsi wa gatandatu. Yehova yari yarabategetse kuzigamira undi munsi, kuko nta manu yari kugusha ku munsi wa karindwi. Iyo bazigamaga manu yo gukoresha ku munsi wa karindwi, ntiyazagamo inyo kandi ntiyanukaga! Icyo cyari ikindi gitangaza!

Imyaka yose Abisirayeli bamaze mu butayu, Yehova yabagaburiye manu.