Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 51

Rusi na Nawomi

Rusi na Nawomi

MURI Bibiliya, uzabonamo igitabo cyitwa Rusi. Ni inkuru ivuga iby’umuryango wabayeho igihe Abisirayeli bari bafite abacamanza. Rusi yari umugore wari ukiri muto wo mu gihugu cy’i Mowabu; bityo rero, ntiyari uwo mu ishyanga ry’Imana rya Isirayeli. Ariko, igihe Rusi yamenyaga ibyerekeye Imana y’ukuri, Yehova, yarayikunze cyane. Nawomi we yari umugore ukuze wafashije Rusi kumenya ibyerekeye Yehova.

Nawomi yari Umwisirayelikazi. We n’umugabo we hamwe n’abahungu babo babiri bari barasuhukiye mu gihugu cy’i Mowabu igihe muri Isirayeli hari inzara. Hanyuma, umugabo wa Nawomi yaje gupfa. Nyuma y’aho, abahungu ba Nawomi baje kurongora abakobwa babiri b’Abamowabukazi bitwaga Rusi na Orupa. Ariko nyuma y’imyaka 10, abo bahungu ba Nawomi bombi baje gupfa. Mbega ukuntu Nawomi n’abo bakobwa babiri bagize agahinda! Ubwo se Nawomi yari kubigenza ate?

Umunsi umwe, Nawomi yafashe umwanzuro wo gukora urugendo rurerure rwo gusubira iwabo mu bwoko bwe. Kubera ko Rusi na Orupa bashakaga kugumana na we, barajyanye. Ariko bamaze gukora urugendo rutari rurerure, Nawomi arahindukira abwira abo bakobwa ati ‘nimusubire iwanyu, mubane na ba nyoko.’

Nuko Nawomi arabasoma, abasezeraho. Amaze kubasoma, bateye hejuru bararira, kuko bakundaga cyane Nawomi. Baravuga bati ‘oya! Turajyana nawe mu bwoko bwawe.’ Ariko Nawomi arabasubiza ati ‘nimusubireyo, bakobwa banjye. Muzamererwa neza iwanyu.’ Nuko Orupa ashyira nzira, asubira iwabo, ariko Rusi we ntiyagenda.

Nawomi arahindukira abwira Rusi ati ‘dore Orupa aragusize. Jyana na we usubire iwanyu nawe.’ Ariko Rusi aramusubiza ati ‘wimpatira kugusiga! Reka tujyane. Aho uzajya ni ho nzajya, kandi aho uzatura ni ho nzatura. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, kandi Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye. Aho uzagwa ni ho nzagwa, bahampambe.’ Rusi amaze kuvuga atyo, Nawomi ntiyongeye kumuhatira gusubira iwabo.

Amaherezo, abo bagore bombi baje kugera muri Isirayeli, nuko barahatura. Rusi yahise atangira gukora imirimo yo mu mirima, kuko cyari igihe cyo gusarura sayiri. Umugabo witwaga Bowazi yaramuretse ahumba sayiri mu mirima ye. Waba uzi nyina wa Bowazi? Ni Rahabu wo mu mudugudu wa Yeriko.

Umunsi umwe, Bowazi abwira Rusi ati ‘numvise ibyawe byose, n’ukuntu wagiriye neza Nawomi. Nzi ukuntu wasize so na nyoko n’igihugu cyawe, n’ukuntu waje kuba mu bwoko utari uzi mbere hose. Yehova aguhe umugisha!’

Rusi aramusubiza ati ‘nkugiriyeho umugisha databuja. Urampumurije kuko umbwiye neza.’ Bowazi yakunze Rusi cyane, maze bidatinze ashyingiranwa na we. Mbega ukuntu ibyo byashimishije Nawomi! Ariko Nawomi yagize ibyishimo byinshi kurushaho igihe Rusi na Bowazi babyaraga umwana wabo wa mbere, witwaga Obedi. Nyuma y’igihe runaka, Obedi yaje kuba sekuru wa Dawidi. Tuzamenya byinshi kuri we muri iki gitabo.

Igitabo cya Bibiliya cya Rusi.