Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 55

Akana k’agahungu gakorera Imana

Akana k’agahungu gakorera Imana

ESE ako kana k’agahungu si keza? Kitwa Samweli. Uwo mugabo ushyize ikiganza ku mutwe wa Samweli ni Eli, umutambyi mukuru wa Isirayeli. Abo bandi ni Elukana se wa Samweli, na nyina Hana, bakaba bazanye Samweli kwa Eli.

Icyo gihe, Samweli yari afite imyaka igera kuri ine cyangwa itanu gusa. Ariko yari agiye kuba mu ihema ry’ibonaniro rya Yehova hamwe na Eli n’abandi batambyi. Kuki Elukana na Hana batanze Samweli umwana ukiri muto cyane atyo kugira ngo akorere Yehova mu ihema ry’ibonaniro? Reka turebe impamvu.

Imyaka mike mbere y’ibyo, Hana yari afite agahinda kenshi. Impamvu ni uko atashoboraga kubyara, kandi akaba yarifuzaga cyane kugira umwana. Umunsi umwe, igihe Hana yari yagiye gusura ihema ry’ibonaniro rya Yehova, yasenze agira ati ‘Yehova, ntunyibagirwe! Nuramuka umpaye umwana w’umuhungu, ngusezeranyije ko nzamuguha kugira ngo agukorere mu buzima bwe bwose.’

Yehova yashubije isengesho rya Hana, maze nyuma y’amezi runaka abyara Samweli. Hana yakundaga cyane akana ke k’agahungu, maze atangira kukigisha ibya Yehova kuva kakiri gato. Nuko abwira umugabo we ati ‘uyu mwana namara gukura atagikeneye konka, nzamujyana ku ihema ry’ibonaniro kugira ngo akorereyo Yehova.’

Ibyo ni byo tubona Elukana na Hana barimo bakora kuri iyi shusho. Kandi kubera ko Samweli yari yarahawe uburere bwiza n’ababyeyi be, yishimiye kuba ashobora gukorera Yehova hano mu ihema rye ry’ibonaniro. Buri mwaka, Hana na Elukana bazaga gusengera kuri iri hema ryihariye, bakanasura umwana wabo. Kandi buri mwaka, Hana yazaniraga Samweli ikanzu nshya yabaga yamudodeye.

Uko imyaka yagiye ihita, ni na ko Samweli yakomeje gukora imirimo mu ihema ry’ibonaniro rya Yehova, akundwa na Yehova na rubanda. Ariko abahungu b’umutambyi mukuru Eli, ari bo Hofuni na Finehasi, bari babi. Bakoraga ibintu bibi byinshi, kandi bagatuma n’abandi batumvira Yehova. Eli yagombaga kubavana ku mirimo y’ubutambyi, ariko ntiyabikora.

Umwana Samweli ntiyigeze areka ngo habe hagira ikintu icyo ari cyo cyose mu bintu bibi byakorerwaga ku ihema ry’ibonaniro gituma areka gukorera Yehova. Ariko kubera ko icyo gihe abantu bakundaga Yehova by’ukuri bari bake cyane, hari hashize igihe kirekire ari nta muntu avugisha. Igihe Samweli yari amaze kwigira hejuru ho gato, dore ibyabaye:

Samweli yari asinziriye mu ihema ry’ibonaniro ubwo yakangurwaga n’ijwi ryamuhamagaraga. Yaritabye ati ‘karame.’ Nuko arabyuka maze agenda yiruka asanga Eli, aramubwira ati ‘ndakwitabye, kuko umpamagaye.’

Ariko Eli aramusubiza ati ‘sinaguhamagaye; subira kuryama.’ Nuko Samweli asubira kuryama.

Rya jwi ryongeye guhamagara ubwa kabiri riti ‘Samweli!’ Samweli yongeye kubyuka, agenda yiruka asanga Eli, aramubwira ati ‘urampamagaye none ndakwitabye.’ Ariko Eli aramusubiza ati ‘sinigeze nguhamagara, mwana wanjye. Ongera wiryamire.’ Nuko Samweli asubira kuryama.

Rya jwi ryongeye kumuhamagara ubwa gatatu riti ‘Samweli!’ Samweli yarirutse asanga Eli, maze aramubwira ati ‘ndakwitabye, noneho rwose urampamagaye.’ Nuko Eli amenya ko agomba kuba ari Yehova wahamagaraga. Ni ko kubwira Samweli ati ‘genda wongere uryame, nasubira kuguhamagara umusubize uti “Yehova vuga, umugaragu wawe ndumva.” ’

Uko ni ko Samweli yabigenje igihe Yehova yongeraga kumuhamagara. Nuko Yehova abwira Samweli ko yari agiye guhana Eli n’abahungu be. Nyuma y’aho, Hofuni na Finehasi baguye mu ntambara barwanaga n’Abafilisitiya, naho Eli yumvise iyo nkuru aragwa, akuba ijosi maze arapfa. Ijambo rya Yehova risohora rityo.

Samweli amaze gukura, ni we wabaye umucamanza wa nyuma w’Abisirayeli. Igihe yari amaze gusaza, rubanda baramubwiye bati ‘dushakire umwami wo kudutegeka.’ Samweli ntiyashakaga kubigenza atyo, kuko mu by’ukuri Yehova ari we wari umwami wabo. Ariko Yehova yamubwiye ko yemerera rubanda icyo bari bamusabye.