IGICE CYA 4
Kuva ku mwami wa mbere wa Isirayeli kugeza igihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni
Sawuli ni we wabaye umwami wa mbere wa Isirayeli. Ariko Yehova yaramwanze, maze ahitamo Dawidi ngo abe ari we uba umwami mu cyimbo cye. Tuzamenya byinshi kuri Dawidi. Akiri muto, yarwanye n’umuntu w’igihangange witwaga Goliyati. Nyuma y’aho yaje guhunga Umwami Sawuli wari umufitiye ishyari. Hanyuma, umugore w’uburanga Abigayili yaje kumubuza gukora igikorwa cy’ubupfu.
Nanone, tuziga byinshi kuri Salomo, umuhungu wa Dawidi, wamusimbuye akaba umwami wa Isirayeli. Buri mwami mu bami batatu ba mbere ba Isirayeli yategetse imyaka igera kuri 40. Nyuma yo gupfa kwa Salomo, Isirayeli yigabanyijemo ubwami bubiri, ubw’amajyaruguru n’ubw’amajyepfo.
Ubwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango 10 bwamaze imyaka igera kuri 257 mbere y’uko burimburwa n’Abashuri. Hashize imyaka 133 nyuma y’aho, ubwami bw’amajyepfo bwari bugizwe n’imiryango ibiri, na bwo bwararimbutse. Icyo gihe, Abisirayeli bajyanywe mu bunyage i Babuloni. Bityo rero, igice cya KANE gikubiyemo amateka y’imyaka 510, igihe cyabayemo ibintu byinshi bishishikaje tuzasuzuma.
IBIRIMO
INKURU YA 56
Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli
Dushobora kwigira isomo rikomeye kuri Sawuli, kuko Imana yamutoranyije nyuma ikaza kumwanga.
INKURU YA 58
Dawidi na Goliyati
Dawidi yagiye kurwana na Goliyati, adafite umuhumetso gusua ahubwo afite n’indi ntwaro ikomeye kurushaho.
INKURU YA 59
Dawidi ahunga
Sawuli yabanje gukunda Dawidi, ariko nyuma yaho amugirira ishyari ashaka kumwica. Byatewe n’iki?
INKURU YA 60
Abigayili na Dawidi
Abigayili yavuze ko umugabo we ari ikigoryi, ariko byaramukijije mu rugero runaka.
INKURU YA 61
Dawidi aba umwami
Dawidi yagaragaje ko yari akwiriye kuba umwami, binyuze ku byo yakoraga n’ibyo yirindaga gukora.
INKURU YA 62
Ingorane mu nzu ya Dawidi
Dawidi yakoze ikosa rimwe gusa yiteza ingorane aziteza n’umuryango we.
INKURU YA 64
Salomo yubaka urusengero
Nubwo Salomo yari umunyabwenge cyane, yarashutswe akora ibintu bidakwiriye by’ubupfapfa.
INKURU YA 65
Ubwami bwigabanyamo kabiri
Yerobowamu akima ingoma yayobeje rubanda bica itegeko ry’Imana.
INKURU YA 66
Yezebeli, umwamikazi w’umugome
Yabaga yiteguye gukora ibishoboka byose ngo agere ku cyo yifuza.
INKURU YA 67
Yehoshafati yiringira Yehova
Kuki ingabo zagiye ku rugamba zirangajwe imbere n’abaririmbyi badafite intwaro?
INKURU YA 69
Akana k’agakobwa gafasha umuntu ukomeye
Yagize ubutwari bwo kuvuga, kandi byatumye habaho igitangaza.
INKURU YA 70
Yona n’igifi kinini
Yona yize isomo rikomeye rihereranye no kumvira ugakora ibyo Yehova ashaka.
INKURU YA 72
Imana itabara Hezekiya
Umumarayika yishe ingabo z’Abashuri 185.000 mu ijoro rimwe gusa.
INKURU YA 73
Umwami mwiza wa nyuma wa Isirayeli
Igihe Yosiya yari akiri ingimbi, yakoze igikorwa cy’ubutwari cyane.
INKURU YA 74
Umugabo udatinya
Yeremiya yatekerezaga ko yari akiri muto cyane ku buryo ataba umuhanuzi, ariko Imana yari izi ko yabishobora.
INKURU YA 76
Yerusalemu isenywa
Kuki Imana yemeye ko Abanyababuloni bari abanzi ba Isirayeli barimbura Yerusalemu?