Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 61

Dawidi aba umwami

Dawidi aba umwami

IGIHE kimwe Sawuli yongeye kugerageza gufata Dawidi. Yafashe abasirikare 3.000 b’intwari cyane mu ngabo ze, maze ajya kumuhiga. Dawidi amaze kubimenya, yohereje abatasi kugira ngo amenye aho Sawuli n’ingabo ze bari bakambitse ngo baharare. Hanyuma, Dawidi abaza babiri mu bantu be ati ‘ni nde muri mwe waza tukajyana aho Sawuli akambitse?’

Nuko Abishayi arasubiza ati ‘ni jye.’ Abishayi yari mwene Seruya, mushiki wa Dawidi. Igihe Sawuli n’ingabo ze bari basinziriye, Dawidi na Abishayi binjiye mu nkambi bucece. Nuko bafata icumu rya Sawuli n’igicuma cye cy’amazi byari ku musego we. Nta muntu n’umwe wababonye cyangwa ngo abumve kuko bose bari basinziriye.

Reba Dawidi na Abishayi. Bari bigendeye bageze kure, aho bari mu mutekano ku mpinga y’umusozi. Maze Dawidi arangurura ijwi ahamagara umugaba w’ingabo za Isirayeli ati ‘Abuneri we, kuki utarinze umwami shobuja? Icumu rye n’igicuma cye cy’amazi biri he?’

Nuko Sawuli arakanguka, amenya ijwi rya Dawidi, maze arabaza ati ‘mbese ni wowe ubwawe, Dawidi we?’ Urareba Abuneri na Sawuli ahagana hepfo?

Dawidi asubiza Sawuli ati ‘ni jye, nyagasani mwami.’ Nuko Dawidi abaza Sawuli ati ‘kuki umpiga? Nakoze iki kibi? Mwami, ngiri icumu ryawe. Nihagire umwe mu bantu bawe uza arijyane.’

Maze Sawuli aravuga ati ‘naracumuye. Nakoze iby’ubupfapfa.’ Nuko Dawidi arigendera, Sawuli na we asubira iwe. Ariko Dawidi aribwira ati ‘hariho umunsi Sawuli azanyica. Ngomba guhungira mu gihugu cy’Abafilisitiya.’ Dawidi abigenza atyo, aza gushobora guhenda ubwenge Abafilisitiya atuma bizera ko noneho yari ku ruhande rwabo.

Nyuma y’igihe runaka, Abafilisitiya baje gutera Abisirayeli. Nuko Sawuli na Yonatani bagwa muri iyo ntambara. Ibyo byababaje Dawidi cyane, maze ahimba indirimbo nziza cyane, yaririmbye agira ati ‘unteye agahinda mwene data Yonatani. Mbega ukuntu nagukundaga!’

Nyuma y’ibyo, Dawidi yasubiye mu mudugudu wa Heburoni. Maze habaho intambara hagati y’abari barahisemo Ishibosheti, umuhungu wa Sawuli, ngo ababere umwami, n’abandi bashakaga ko Dawidi ababera umwami. Ariko amaherezo abantu ba Dawidi baje gutsinda. Igihe Dawidi yimikwaga, yari afite imyaka 30. Hanyuma ategekera i Heburoni mu gihe cy’imyaka irindwi n’igice. Bamwe mu bahungu yahabyariye ni Amunoni, Abusalomu na Adoniya.

Igihe cyaje gusohora maze Dawidi n’ingabo ze bajya kwigarurira umudugudu mwiza cyane witwa Yerusalemu. Yowabu, undi muhungu wa Seruya, mushiki wa Dawidi, ni we wayoboye urugamba. Nuko Dawidi aramugororera, amugira umugaba w’ingabo ze. Ubwo ni bwo noneho Dawidi yatangiye gutegekera mu mudugudu wa Yerusalemu.