Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 62

Ingorane mu nzu ya Dawidi

Ingorane mu nzu ya Dawidi

NYUMA y’aho Dawidi atangiriye gutegekera i Yerusalemu, Yehova yahaye ingabo ze gutsinda abanzi be kenshi. Yehova yari yarasezeranyije Abisirayeli kuzabaha igihugu cya Kanaani. Amaherezo, icyo gihugu basezeranyijwe cyaje kuba icyabo babifashijwemo na Yehova.

Dawidi yari umutegetsi mwiza. Yakundaga Yehova. Ni yo mpamvu igikorwa cya mbere yakoze amaze kwigarurira Yerusalemu, cyabaye icyo kuhazana isanduku y’isezerano ya Yehova. Kandi yari afite icyifuzo cyo kubaka urusengero yari kuzayishyiramo.

Dawidi amaze gukura, yakoze ikosa rikomeye. Yari azi ko gutwara ikintu cy’undi muntu ari bibi. Ariko mu mugoroba umwe, igihe yari arimo agendagenda hejuru y’igisenge cy’ingoro ye, yabonye umugore mwiza cyane. Uwo mugore yitwaga Batisheba, umugabo we akaba yari umwe mu ngabo za Dawidi, witwaga Uriya.

Dawidi yararikiye Batisheba cyane ku buryo yamuzanye mu ngoro ye. Umugabo we yari yaragiye ku rugamba. Nuko Dawidi aryamana n’uwo mugore, maze nyuma y’igihe runaka Batisheba abona aratwite. Ibyo byahagaritse Dawidi umutima cyane, maze yoherereza ubutumwa Yowabu, umugaba we w’ingabo, kugira ngo Uriya ashyirwe aho urugamba rukomeye, aho yashoboraga kwicwa. Uriya amaze kwicwa, Dawidi yacyuye Batisheba.

Ibyo byatumye Yehova arakarira Dawidi cyane. Yamutumyeho umugaragu we Natani kugira ngo amubwire iby’ibyo byaha bye. Kuri iyi shusho urahabona Natani arimo avugana na Dawidi. Dawidi yicujije ibyo yari yakoze, bityo bituma Yehova atamwica. Ariko Yehova aramubwira ati ‘kubera ko wakoze ibyo bibi byose, uzahura n’ingorane nyinshi mu nzu yawe.’ Kandi koko Dawidi yagezweho n’ingorane nyinshi!

Mbere na mbere, umwana wa Batisheba yarapfuye. Nyuma y’ibyo, Amunoni, imfura ya Dawidi, yaje kwihererana Tamari mushiki we maze aryamana na we amufashe ku ngufu. Ibyo byarakaje cyane Abusalomu umuhungu wa Dawidi, maze yica Amunoni. Nyuma y’aho, Abusalomu yaje kwigarurira imitima y’igice kinini cy’abantu maze yigira umwami. Hanyuma, Dawidi yatsinze intambara yarwanaga na Abusalomu, maze Abusalomu aricwa. Ni koko, Dawidi yahuye n’ingorane nyinshi.

Hagati aho, Batisheba yaje kubyara umwana w’umuhungu witwaga Salomo. Igihe Dawidi yari amaze gusaza kandi arwaye, umuhungu we Adoniya yagerageje kwiyimika. Nuko Dawidi ategeka umutambyi witwaga Sadoki gusuka amavuta ku mutwe wa Salomo ngo agaragaze ko ari we wari kuzaba umwami. Nyuma y’aho gato, Dawidi yaje gupfa amaze imyaka 70. Yategetse mu gihe cy’imyaka 40, hanyuma Salomo aramusimbura aba ari we uba umwami wa Isirayeli.