Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 58

Dawidi na Goliyati

Dawidi na Goliyati

ABAFILISITIYA bongeye kugaruka kurwanya Abisirayeli. Kandi bakuru ba Dawidi batatu bari mu ngabo za Sawuli. Nuko umunsi umwe, Yesayi abwira Dawidi ati ‘shyira bakuru bawe imyaka y’impeke n’umutsima, kandi urebe uko bameze.’

Igihe Dawidi yari ageze aho ingabo zari zikambitse, yaranyarutse ajya aho ingabo z’impande zombi zari ziri zihanganye, ngo arebe abavandimwe be. Nuko haza Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati aje kunnyega Abisirayeli. Hari hashize iminsi 40 abigenza atyo mu gitondo na nimugoroba. Hanyuma, yateye hejuru ati ‘nimwitoremo umuntu umwe aze turwane. Naramuka anesheje akanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nimunesha nkamwica, muzaba abagaragu bacu. Ngaho se nimwitoremo umuntu aze turwane.’

Maze Dawidi abaza abasirikare bamwe ati ‘umuntu uzica uriya Mufilisitiya, akavana iki gitutsi kuri Isirayeli bazamugororera iki?’

Abo basirikare baramushubije bati ‘Sawuli azamugororera ubutunzi bwinshi. Kandi azamushyingira umukobwa we.’

Ariko Abisirayeli bose batinyaga Goliyati kubera ko yari munini cyane. Yari afite uburebure bugera hafi kuri metero 3, kandi yagendanaga n’undi musirikare wamutwazaga ingabo.

Nuko bamwe mu basirikare bajya kubwira Umwami Sawuli ko Dawidi yashakaga kurwana na Goliyati. Ariko Sawuli abwira Dawidi ati ‘ntiwashobora kurwana n’uwo Mufilisitiya. Uracyari muto, naho we ni umusirikare mu buzima bwe bwose.’ Dawidi aramusubiza ati ‘nishe idubu n’intare byari bitwaye intama za data. Uriya Mufilisitiya na we aramera nk’imwe muri izo nyamaswa. Yehova azamfasha.’ Nuko Sawuli aramubwira ati ‘genda, kandi Yehova abane nawe.’

Nuko Dawidi aramanuka ajya mu kagezi, atora utubuyenge dutanu, adushyira mu ruhago rwe, maze afata umuhumetso ajya guhura na cya gihangange. Igihe Goliyati yabonaga Dawidi, yaramusuzuguye. Yibwiraga ko kumwica byari kumworohera.

Goliyati yabwiye Dawidi ati ‘ngwino nkubagire ibisiga n’inyamaswa.’ Dawidi na we yaramushubije ati ‘unteranye inkota, icumu n’agacumu, ariko jye nguteye mu izina rya Yehova. Uyu munsi Yehova arakungabiza maze nkwice.’

Dawidi amaze kuvuga atyo, yahise yiruka asatira Goliyati, avana ibuye mu ruhago rwe, arishyira mu muhumetso we maze araritera n’imbaraga ze zose. Iryo buye ryaragiye rihita ryinjira mu mutwe wa Goliyati, nuko yitura hasi arapfa! Abafilisitiya babonye intwari yabo yituye hasi, bose barahindukiye bariruka. Nuko Abisirayeli barabirukankana, barabanesha.