Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 71

Imana isezeranya paradizo

Imana isezeranya paradizo

IYI ni ishusho ya paradizo imeze nk’iyo Imana ishobora kuba yareretse umuhanuzi wayo Yesaya. Yesaya yabayeho nyuma gato ya Yona.

Ijambo paradizo risobanura “ubusitani” cyangwa “pariki.” Ese ibyo ntibikwibukije ikintu runaka twigeze kubona muri iki gitabo? Iyi shusho irasa cyane na bwa busitani bwiza Yehova Imana yari yaratunganyirije Adamu na Eva, si byo se? Ariko se, hari ubwo isi izigera iba paradizo?

Yehova yategetse umuhanuzi we Yesaya kwandika ibirebana na paradizo nshya izaza y’ubwoko bw’Imana. Yaravuze ati ‘isega n’umwana w’intama bizabana mu mahoro. Inyana n’umugunzu w’intare bizarishanya, kandi umwana muto ni we uzabiragira. Ndetse n’umwana muto nta cyo azaba nakinira iruhande rw’inzoka y’ubumara.’

Hari benshi bashobora kuvuga bati ‘ibyo ntibizigera biba. Iteka ku isi hagiye habaho ingorane, kandi ni ko bizahora.’ Ariko tekereza gato: ‘ni ubuhe buturo Imana yahaye Adamu na Eva?’

Imana yashyize Adamu na Eva muri paradizo. Kuba baratakaje ubwo buturo bwabo bwiza, bagasaza hanyuma bagapfa, byatewe gusa n’uko batumviye Imana. Imana isezeranya ko izaha abayikunda ibyo Adamu na Eva batakaje.

Muri paradizo nshya izaza nta kintu kibabaza cyangwa icyonona kizahaba. Hazabayo amahoro yuzuye. Abantu bose bazaba bafite amagara mazima kandi bishimye. Bizamera nk’uko Imana yabishakaga mbere hose. Mu bindi bice by’iki gitabo, tuzareba ukuntu Imana izasohoza uwo mugambi.

Yesaya 11:6-9; Ibyahishuwe 21:3, 4.