Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 63

Salomo, umwami w’umunyabwenge

Salomo, umwami w’umunyabwenge

IGIHE Salomo yabaga umwami yari ingimbi. Yakundaga Yehova, kandi yakurikizaga inama nziza se Dawidi yari yaramuhaye. Yehova yishimiye Salomo, ku buryo ijoro rimwe yamubonekeye mu nzozi maze akamubwira ati ‘Salomo, wifuza ko naguha iki?’

Salomo yaramushubije ati ‘Yehova Mana yanjye, dore ndacyari muto cyane kandi sinzi gutegeka. Umpe ubwenge bwo gutegeka ubwoko bwawe neza.’

Yehova yishimiye ibyo Salomo yamusabye. Ni ko kuvuga ati ‘kubera ko wasabye ubwenge aho gusaba kurama cyangwa ubutunzi, nzaguha ubwenge butigeze bugirwa n’undi muntu n’umwe. Ndetse nzaguha n’ibyo utansabye, ari byo butunzi hamwe n’icyubahiro.’

Nyuma y’aho gato, hari abagore babiri basanze Salomo bafite ikibazo gikomeye. Umwe muri bo yaramubwiye ati ‘jye n’uyu mugore tuba mu nzu imwe. Mperutse kubyara umwana w’umuhungu, maze nyuma y’iminsi ibiri na we abyara umwana w’umuhungu. Nuko ijoro rimwe, umwana we aza gupfa. Ariko igihe nari nsinziriye, umwana we wari wapfuye yamushyize iruhande rwanjye maze atwara uwanjye. Aho nkangukiye, nitegereje uwo mwana wari wapfuye mbona atari uwanjye.’

Nuko wa mugore wundi na we ati ‘oya! Umwana muzima ni uwanjye, naho uwapfuye ni uwe!’ Wa mugore wa mbere yarashubije ati ‘oya! Umwana wapfuye ni uwawe, naho umuzima ni uwanjye!’ Nguko uko abo bagore bombi bateranye amagambo. Salomo yabigenje ate?

Yatumije inkota, maze imaze kuza aravuga ati ‘umwana muzima mucemo kabiri uhe igice kimwe umugore umwe, n’ikindi ugihe undi.’

Nuko nyina w’umwana by’ukuri atera hejuru ati ‘nyamuna ntiwice uwo mwana. Ahubwo umwihere uyu mugore!’ Ariko wa mugore wundi we ati ‘ntugire umuntu n’umwe muri twe umuha; mucemo kabiri!’

Nuko Salomo aravuga ati ‘ntiwice uwo mwana! Ahubwo, muhe uwo mugore wa mbere. Ni we nyina by’ukuri.’ Icyatumye Salomo abimenya ni uko nyina w’umwana by’ukuri yakundaga cyane umwana we, ku buryo yashakaga kumuha wa mugore wundi kugira ngo aticwa. Igihe rubanda rwamenyaga uko Salomo yakemuye icyo kibazo, bishimiye kugira umwami nk’uwo w’umunyabwenge.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo, Imana yahaye rubanda umugisha ituma ubutaka burumbuka, bweramo ingano na sayiri nyinshi, imizabibu n’imitini n’ibindi biribwa. Abantu bambaraga imyambaro myiza, bakanatura mu mazu meza. Abantu bose bari bafite ibyiza byose, bibasagutse.