Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 64

Salomo yubaka urusengero

Salomo yubaka urusengero

MBERE y’uko Dawidi apfa, yahaye Salomo igishushanyo mbonera cy’Imana cyo kubaka urusengero rwa Yehova. Mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Salomo, ni bwo yatangiye kubaka urusengero, kandi kurwuzuza byafashe imyaka igera kuri irindwi n’igice. Abakoze imirimo yo kubaka urwo rusengero bageraga ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo. Kurwubaka na byo byatwaye amafaranga menshi cyane, kubera ko hakoreshejwe zahabu n’ifeza byinshi cyane.

Urusengero rwarimo ibyumba bibiri by’ingenzi, nk’uko byari bimeze mu ihema ry’ibonaniro. Ariko ibyo byumba byari bikubye kabiri ubunini bw’ibyari mu ihema ry’ibonaniro. Nuko Salomo ashyira isanduku y’isezerano mu cyumba cyo mu mwinjiro cyo muri urwo rusengero, naho ibindi bikoresho byabaga mu ihema ry’ibonaniro abishyira mu kindi cyumba.

Urusengero rumaze kuzura, habaye umunsi mukuru ukomeye. Salomo yapfukamye imbere y’urusengero maze arasenga, nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Yabwiye Yehova ati ‘ijuru ubwaryo, ndetse n’ijuru risumba ayandi nturikwirwamo, nkanswe uru rusengero. Ariko kandi, Mana yanjye, jya wumva abagize ubwoko bwawe igihe bazajya basenga berekeye aha hantu.’

Igihe Salomo yari arangije gusenga, umuriro wamanutse mu ijuru ukongora amatungo yari yatanzweho igitambo, kandi urusengero rwuzura urumuri rwinshi rwari ruturutse kuri Yehova. Icyo cyari ikimenyetso cyagaragazaga ko Yehova yumvise kandi anejejwe n’urusengero hamwe n’isengesho rya Salomo. Mu cyimbo cy’ihema ry’ibonaniro, urwo rusengero ni rwo noneho rwari rubaye ahantu rubanda bari kuzajya basengera.

Mu gihe kirekire, Salomo yategekanye ubwenge kandi abantu baranezerwa. Ariko Salomo yaje gushaka abagore benshi b’abanyamahanga batasengaga Yehova. Urabona umwe muri bo arimo asenga ikigirwamana? Amaherezo, abagore ba Salomo baje gutuma asenga izindi mana. Uzi ibyabaye igihe Salomo yatangiraga gusenga izindi mana? Ntiyongeye gufata rubanda neza. Yabaye umugome, bityo rubanda ntibongera kunezerwa ukundi.

Ibyo byatumye Yehova arakarira Salomo, maze aramubwira ati ‘nzakunyaga ubwami mbuhe undi muntu. Ibyo ariko sinzabikora ukiriho, ahubwo nzabikora ku ngoma y’umwana wawe. Kandi na we sinzamunyaga abantu bose bo mu bwami.’ Reka turebe uko byagenze..