Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 76

Yerusalemu isenywa

Yerusalemu isenywa

HARI hashize imyaka irenga 10 Umwami Nebukadinezari ajyanye i Babuloni Abisirayeli bari abanyabwenge kurusha abandi. None dore ibibaye! Yerusalemu iratwitswe, kandi Abisirayeli batishwe bajyanywe i Babuloni ari imbohe.

Wibuke ko abahanuzi ba Yehova bari barababuriye bababwira ko ibyo byari kubageraho igihe bari kuba badahinduye imyifatire yabo mibi. Ariko Abisirayeli banze kumvira abahanuzi. Bakomeje gusenga imana z’ibinyoma, aho gusenga Yehova. Bityo rero, bari bakwiriye guhanwa. Ibyo tubizi neza bitewe n’uko Ezekiyeli, umuhanuzi w’Imana, atubwira ibibi Abisirayeli bakoraga.

Ezekiyeli uwo se waba uzi uwo ari we? Yari umwe muri ba basore Umwami Nebukadinezari yajyanye i Babuloni imyaka 10 mbere y’iri senywa rikomeye rya Yerusalemu. Icyo gihe ni bwo Daniyeli na bagenzi be batatu, ari bo Saduraka, Meshaki na Abedenego na bo bajyanywe i Babuloni.

Igihe Ezekiyeli yari akiri i Babuloni, ni bwo Yehova yamweretse ibintu bibi byakorerwaga i Yerusalemu mu rusengero. Ibyo Yehova yabikoze binyuze mu gitangaza. Mu by’ukuri, Ezekiyeli yari i Babuloni, ariko Imana yamweretse ibintu byose byakorerwaga mu rusengero. Kandi ibyo Ezekiyeli yabonye byari biteye ishozi rwose!

Yehova yaramubwiye ati ‘reba ibizira ubu bwoko bukorera mu rusengero. Reba inkuta zuzuyeho ibishushanyo by’inzoka n’izindi nyamaswa, kandi witegereze bariya Bisirayeli barimo babisenga!’ Ezekiyeli yabonye ibyo bintu maze yandika ibyarimo bikorwa.

Yehova yabajije Ezekiyeli ati ‘ubonye ibyo abayobozi ba Isirayeli bakorera mu ibanga?’ Ni koko, ibyo na byo Ezekiyeli yarabibonye. Aho ngaho, hari abagabo 70, kandi bose barimo basenga imana z’ibinyoma. Baravugaga bati ‘Yehova ntatubona. Yataye igihugu.’

Hanyuma, Yehova yeretse Ezekiyeli abagore bari ku irembo ry’amajyaruguru y’urusengero. Bari bicaye basenga imana y’ikinyoma Tamuzi. Yanamweretse abagabo bari ku muryango w’urusengero rwa Yehova. Bageraga kuri 25. Abo na bo Ezekiyeli yarabitegereje. Bari bunamye bareba iburasirazuba, basenga izuba!

Nuko Yehova aravuga ati ‘aba bantu ntibanyubaha. Ntibakora ibintu bibi gusa, ahubwo bagera n’aho baza kubikorera mu rusengero rwanjye!’ Maze Yehova aravuga ati ‘bazagerwaho n’uburakari bwanjye bukaze. Kandi sinzabagirira impuhwe mu gihe cyo kurimbuka.’

Hashize imyaka itatu gusa Yehova yeretse Ezekiyeli ibyo bintu, Abisirayeli bigometse ku Mwami Nebukadinezari, maze arabatera. Nyuma y’umwaka n’igice, Abanyababuloni baciye icyuho mu nkike za Yerusalemu maze batwika uwo mudugudu barawurimbura. Abenshi mu bantu bari bahatuye barishwe cyangwa bajyanwa i Babuloni ari imbohe.

Kuki Yehova yaretse iryo rimbuka rikaze rikagera ku Bisirayeli? Ni ukubera ko banze kumvira Yehova no kubahiriza amategeko ye. Ibyo bitwereka ukuntu ari iby’ingenzi kuri twe guhora twumvira ibyo Imana idusaba.

Mu mizo ya mbere, hari abantu bake bemerewe kuguma mu gihugu cya Isirayeli. Umwami Nebukadinezari yashyizeho Umuyahudi witwaga Gedaliya kugira ngo ababere umutware, ariko bamwe mu Bisirayeli baramwica. Ibyo byatumye abantu bagira ubwoba batinya ko Abanyababuloni bari kuza maze bakabarimbura bose babaziza icyo gikorwa kibi. Nuko bahatira Yeremiya kujyana na bo maze bahungira mu Misiri.

Ibyo byatumye igihugu cya Isirayeli gisigara ari nta bantu bagituyemo. Cyamaze imyaka 70 kidatuwemo n’umuntu n’umwe. Ariko Yehova yari yarasezeranyije ko nyuma y’imyaka 70 yari kuzagarura ubwoko bwe muri icyo gihugu. Hagati aho se, byagendekeye bite ubwoko bw’Imana mu gihugu cy’i Babuloni aho bari barajyanywe? Reka tubirebe.

2 Abami 25:1-26; Yeremiya 29:10; Ezekiyeli 1:1-3; 8:1-18.