Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 5

Kuva ku gihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni kugeza ku gihe cyo kubaka bundi bushya inkike za Yerusalemu

Kuva ku gihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni kugeza ku gihe cyo kubaka bundi bushya inkike za Yerusalemu

Igihe Abisirayeli bari i Babuloni mu bunyage, ukwizera kwabo kwahuye n’ibigeragezo byinshi. Saduraka, Meshaki na Abedenego bajugunywe mu itanura rigurumana, ariko Imana ibakuramo ari bazima. Nyuma y’ibyo, nyuma y’aho Abamedi n’Abaperesi bigaruriye Babuloni, Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare, ariko na we Imana iramurinda, iziba iminwa y’intare.

Hanyuma, Kuro umwami w’u Buperesi, yarekuye Abisirayeli. Bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 70 bajyanywe i Babuloni ari imbohe. Kimwe mu bintu bya mbere bakoze igihe bagarukaga i Yerusalemu, ni ugutangira kubaka urusengero rwa Yehova. Ariko, abanzi babo bahise bahagarika uwo murimo wabo. Bityo, nyuma y’imyaka 22 bagarutse i Yerusalemu, ni bwo amaherezo baje kuzuza urusengero.

Nanone tuzasuzuma iby’urugendo rwa xEzira rwo kugaruka i Yerusalemu azanywe no gutaka urusengero. Ibyo byabaye nyuma y’imyaka 47 urusengero rwuzuye. Hanyuma, hashize imyaka 13 nyuma y’urugendo rwa Ezira, Nehemiya yubakishije bundi bushya inkike za Yerusalemu zari zarasenyutse. Igice cya GATANU gikubiyemo amateka y’imyaka 152 kugeza icyo gihe.

 

IBIRIMO

INKURU YA 77

Banze kunamira igishushanyo

Ese Imana yari gukiza aba basore batatu bayumviraga bamaze kujugunywa mu muriro?

INKURU YA 78

Inyandiko ku rukuta

Umuhanuzi Daniyeli asobanura amagambo ane y’amayobera.

INKURU YA 79

Daniyeli mu rwobo rw’intare

Daniyeli yakatiwe igihano cy’urupfu. Ese hari icyo yari gukora ngo atagihabwa?

INKURU YA 80

Ubwoko bw’Imana buva i Babuloni

Umwami Kuro w’u Buperesi yashohoje ubuhanuzi bumwe igihe yigaruriraga Babuloni, none ubu ashohoje ubundi.

INKURU YA 81

Biringira ubufasha bw’Imana

Abisirayeli barenze ku mategeko y’abantu kugira ngo bumvire Imana. Ese Imana yari kubaha umugisha?

INKURU YA 82

Moridekayi na Esiteri

Umwamikazi Vashiti yari mwiza cyane, ariko Umwami Ahasuwerusi yamushimbuje Esiteri. Kubera iki?

INKURU YA 83

Inkike za Yerusalemu

Igihe abakozi bongeraga kubaka inkike, babaga bitwaje inkota n’amacumu ku manywa na nijoro.