Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 77

Banze kunamira igishushanyo

Banze kunamira igishushanyo

WABA wibuka niba warigeze kumva iby’aba basore batatu? Yee, ni za ncuti za Daniyeli zanze kurya ibyokurya bitari byiza kuri bo. Abanyababuloni babise Saduraka, Meshaki na Abedenego. Ariko noneho bitegereze. Kuki batunamira kiriya gishushanyo kinini nk’abandi bose? Reka turebe impamvu.

Uribuka ya mategeko yanditswe na Yehova ubwe yitwa Amategeko Icumi? Irya mbere muri yo riravuga ngo ‘ntuzagire izindi mana usenga zitari jye.’ Aba basore ureba hano barimo barubahiriza iryo tegeko, n’ubwo bitoroshye.

Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, yari yahamagaje abantu benshi bakomeye kugira ngo baze guha icyubahiro iki gishushanyo yari yashinze. Ubu ni bwo yari akimara kuvuga ati ‘nimwumva ijwi ry’amakondera, inanga n’ibindi bikoreshwa mu gucuranga, mwuname maze muramye iki gishushanyo cya zahabu. Umuntu wese utari bwuname ngo akiramye, arahita ajugunywa mu itanura rigurumana.’

Igihe Nebukadinezari yamenyaga ko Saduraka, Meshaki na Abedenego batunamye, yararakaye cyane. Yarabahamagaje, maze yongera kubasaba kunamira icyo gishushanyo. Ariko abo basore biringiye Yehova. Babwiye Nebukadinezari bati ‘Imana yacu dukorera ishobora kudukiza. Ariko n’aho itadukiza, ntituri bwunamire iki gishushanyo cyawe cya zahabu.’

Nebukadinezari yumvise ayo magambo, yararakaye cyane kurushaho. Hafi aho hari itanura, maze atanga itegeko rigira riti ‘nimwenyegeze iri tanura maze rirusheho kwaka incuro ndwi!’ Hanyuma, ategeka abagabo b’abanyambaraga nyinshi kurusha abandi bo mu ngabo ze ngo babohe Saduraka, Meshaki na Abedenego maze babajugunye mu itanura. Itanura ryaragurumanaga cyane, ku buryo abo bagabo b’abanyambaraga bishwe n’ibirimi by’umuriro. Naho se ba basore batatu bajugunywe mu muriro bo byabagendekeye bite?

Umwami yarungurutse mu itanura maze agira ubwoba cyane. Nuko arabaza ati ‘harya ntitwaboshye abantu batatu maze tukabajugunya mu itanura rigurumana?’

Abagaragu be baramushubije bati ‘yego.’

Umwami aravuga ati ‘ariko dore ndabona abagabo bane bagenda mu muriro. Ntibaboshye, kandi umuriro nta cyo ubatwara. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’imana.’ Nuko umwami yegera umuryango w’itanura maze atera hejuru ati ‘yemwe ba Saduraka, Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano!’

Bamaze gusohoka, basanze nta cyo babaye. Nuko umwami aravuga ati ‘Imana ya Saduraka, Meshaki na Abedenego, ishimwe! Yohereje marayika wayo maze arabakiza, kuko batunamye ngo baramye indi mana itari Imana yabo.’

Ese urwo si urugero rwiza dukwiriye gukurikiza, rwo kuba abizerwa kuri Yehova?

Kuva 20:3; Daniyeli 3:1-30.