IGICE CYA 6
Kuva ku ivuka rya Yesu kugeza ku gupfa kwe
Marayika Gaburiyeli yatumwe ku mukobwa mwiza cyane witwaga Mariya. Yamubwiye ko yari kuzabyara umwana wari kuzaba umwami iteka. Uwo mwana Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka, aho abashumba bamusanze baje kumureba. Nyuma y’aho, inyenyeri yayoboye abantu bari baturutse i Burasirazuba ibageza kuri uwo mwana. Tuzamenya uwatumye abo bantu babona iyo nyenyeri, n’ukuntu Yesu yarokotse abashakaga kumwica.
Hanyuma, tuzasanga Yesu arimo aganira n’abigisha mu rusengero, igihe yari afite imyaka 12. Nyuma y’imyaka 18, Yesu yarabatijwe, maze atangira umurimo Imana yamutumye gukora ku isi, ari wo wo kubwiriza no kwigisha iby’Ubwami. Yatoranyije abagabo 12 abagira intumwa ze, kugira ngo bamufashe muri uwo murimo.
Nanone Yesu yakoze ibitangaza byinshi. Yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje udufi duke n’imigati mike. Yakijije abarwayi, ndetse azura abapfuye. Hanyuma, tuzasuzuma ibintu byinshi byabaye kuri Yesu ku munsi we wa nyuma wo kubaho, n’ukuntu yishwe. Yesu yakoze umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, bityo IGICE CYA 6 kikaba kivugwamo ibyabaye mu gihe cy’imyaka irenga 34 ho gato.
IBIRIMO
INKURU YA 84
Marayika asura Mariya
Yazanye ubutumwa buturutsa ku Mana: Mariya yari agiye kubyara umwana wari kuzaba umwami iteka.
INKURU YA 85
Yesu avukira mu kiraro cy’inka
Kuki uwari kuzaba umwami yavukiye mu kiraro cy’amatungo?
INKURU YA 86
Abagabo bayobowe n’inyenyeri
Ni nde wajyanye abamaji aho Yesu yari ari? Igisubizo gishobora kugutungura.
INKURU YA 88
Yohana abatiza Yesu
Yohana yabatizaga abanyabyaha. Ariko Yesu we ntiyigeze akora icyaha. Kuki Yohana yamubatije?
INKURU YA 90
Yesu n’umugore ku iriba
Ni mu buhe buryo amazi Yesu atanga yari gutuma uyu mugore atongera kugira inyota ukundi?
INKURU YA 91
Yesu yigishiriza ku musozi
Menya inama zirangwa n’ubwenge ziri mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi.
INKURU YA 92
Yesu azura abapfuye
Yesu abifashijwemo n’imbaraga z’Imana, yavuze amagambo abiri gusa yoroheje, azura umukobwa wa Yayiro.
INKURU YA 93
Yesu agaburira abantu benshi
Ni ikihe kintu cy’ingenzi Yesu yagaragaje ubwo yakoraga igitangaza cyo kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi?
INKURU YA 94
Yesu akunda abana bato
Yesu yigishije intumwa ko zagombaga kumenya byinshi ku byerekeye abana, ariko nanone hari icyo zagombaga kubigiraho.
INKURU YA 95
Uko Yesu yigishaga
Umugani wa Yesu uvuga iby’Umusamariya mwiza ni urugero rugaragaza uko yigishaga.
INKURU YA 97
Yesu aza nk’Umwami
Imbaga y’abantu benshi yaramwakiriye, ariko abantu bose si ko bari bamwishimiye.
INKURU YA 99
Mu cyumba cyo hejuru
Kuki Yesu yasabye abigishwa be kujya bagira iryo funguro ridasanzwe buri mwaka?
INKURU YA 101
Yesu yicwa
Igihe Yesu yari amanitse ku giti, yasezeranyije umuntu ko bazabana muri paradizo.