Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 86

Abagabo bayobowe n’inyenyeri

Abagabo bayobowe n’inyenyeri

URABONA iriya nyenyeri yaka, iyo umwe muri aba bagabo atunze urutoki? Iyo nyenyeri yabonetse igihe batangiraga urugendo bava i Yerusalemu. Aba bagabo bakomoka i Burasirazuba, ni abahanga mu by’inyenyeri. Biringiye ko iriya nyenyeri nshya ibajyana ku muntu ukomeye.

Ubwo bageraga i Yerusalemu, barabajije bati ‘umwana uzaba umwami w’Abayahudi ari hehe?’ “Abayahudi” ni irindi zina ry’Abisirayeli. Abo bagabo baravuze bati ‘mbere na mbere, twabanje kubona inyenyeri ye igihe twari i Burasirazuba, none tuje kumuramya.’

Igihe Herodi, wari umwami i Yerusalemu yumvaga ibyo, yahagaritse umutima. Ntiyashakaga ko hari undi mwami wamusimbura. Ni cyo cyatumye ahamagaza abatambyi bakuru maze arababaza ati ‘ni hehe umwami wasezeranyijwe agomba kuvukira? Baramushubije bati ‘Bibiliya ivuga ko ari i Betelehemu.’

Nuko Herodi ahamagaza abo bagabo bari baturutse i Burasirazuba, maze arababwira ati ‘nimugende mushakishe uwo mwana. Nimumubona, muzabimenyeshe. Nanjye ndashaka kujya kumuramya.’ Ariko mu by’ukuri, Herodi yashakaga kubona uwo mwana kugira ngo amwice.

Hanyuma, ya nyenyeri yagiye imbere abo bagabo kugera i Betelehemu, maze ihagarara aho wa mwana yari ari. Abo bagabo binjiye mu nzu, babona Mariya n’umwana Yesu, maze bafata impano baziha Yesu. Ariko nyuma y’aho, Yehova yabihanangirije mu nzozi, ngo badasubira kwa Herodi. Nuko bisubirira mu gihugu cyabo banyuze indi nzira.

Igihe Herodi yamenyaga ko abo bagabo b’i Burasirazuba batashye, yararakaye cyane. Nuko atanga itegeko ryo kwica abana b’abahungu bose b’i Betelehemu bari bafite imyaka ibiri gusubiza hasi. Ariko Yehova aburira Yozefu mu nzozi mbere y’igihe, maze ajyana umwana na nyina mu Misiri. Nyuma y’aho, ubwo Yozefu yamenyaga ko Herodi yapfuye, yafashe Mariya na Yesu maze basubira iwabo i Nazareti. Aho ni ho Yesu yakuriye.

Utekereza ko ari nde watumye iyo nyenyeri nshya yaka? Wibuke ko ba bagabo bakimara kuyibona, babanje kujya i Yerusalemu. Satani Umwanzi yashakaga kwica Umwana w’Imana, kandi yari azi ko Herodi umwami wa Yerusalemu yari kugerageza kumwica. Bityo rero, Satani ni we watumye iyo nyenyeri yaka.

Matayo 2:1-23; Mika 5:2.