INKURU YA 98
Ku musozi wa Elayono
UYU ni Yesu uri ku Musozi wa Elayono. Aba bagabo bari kumwe na we ni intumwa ze. Ni ba bavandimwe bombi Andereya na Petero, na ba bavandimwe bombi Yakobo na Yohana. Hirya kure urahabona urusengero rw’Imana rw’i Yerusalemu.
Hari hashize iminsi ibiri Yesu yinjiye muri Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe. Ubu hari ku wa Kabiri. Kuri uwo munsi mu gitondo, Yesu yari mu rusengero. Abatambyi bari bagerageje kumufata ngo bamwice. Ariko barabitinye kuko rubanda bamukundaga.
Yesu yabwiye abo bayobozi b’idini ati ‘mwa nzoka mwe, mwa bana b’inzoka mwe!’ Yavuze ko Imana yari kubahanira ibibi byose bari barakoze. Hanyuma, Yesu yagiye ku Musozi wa Elayono, nuko izi ntumwa enye zitangira kumubaza ibibazo. Uzi se ibyo zirimo zimubaza?
Izo ntumwa zarimo zimubaza iby’igihe kizaza. Zari zizi ko Yesu yari kuzavanaho ububi bwose ku isi. Ariko zashakaga kumenya igihe ibyo byari kuzaberaho. Ni ryari Yesu yari kuzagaruka gutegeka ari Umwami?
Yesu yari azi ko abigishwa be bo ku isi batari gushobora kumubona igihe yari kuba agarutse. Ni ukubera ko yari kuba ari mu ijuru, bityo bakaba batari gushobora kumubona. Ni cyo cyatumye Yesu ababwira bimwe mu bintu byari kuzaba ku isi igihe yari kuba ategeka ari Umwami mu ijuru. Ibyo bintu ni ibihe?
Yesu yavuze ko hari kuzabaho intambara zikomeye, abantu benshi bakarwara kandi bagasonza, ubugizi bwa nabi bukarushaho kwiyongera, kandi hakabaho imitingito y’isi ikomeye. Yesu yanavuze ko ubutumwa bwiza ku byerekeye Ubwami bw’Imana bwari kubwirizwa ku isi hose. Ese twaba twarabonye ibyo bintu biba muri iki gihe? Yego rwose! Bityo rero, dushobora kwiringira ko ubu Yesu ategeka mu ijuru. Vuba aha, azavanaho ububi bwose ku isi.