Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 90

Yesu n’umugore ku iriba

Yesu n’umugore ku iriba

AHA ngaha Yesu yari yicaye ku iriba ry’i Samariya aruhuka. Abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyokurya. Uyu mugore Yesu arimo avugana na we yari aje kuvoma amazi. Nuko Yesu aramubwira ati ‘mpa amazi yo kunywa.’

Ibyo byatangaje cyane uwo mugore. Uzi impamvu se? Ni ukubera ko Yesu yari Umuyahudi, naho uwo mugore akaba Umusamariyakazi. Kandi Abayahudi benshi ntibakundaga Abasamariya. Ndetse birindaga kubavugisha! Ariko Yesu we yakundaga abantu b’ingeri zose. Nuko abwira uwo mugore ati ‘iyaba wari uzi ukwaka amazi yo kunywa uwo ari we, ni wowe uba uyamusabye, maze na we akaguha amazi atanga ubuzima.’

Uwo mugore yaramubwiye ati ‘iriba ni rirerire kandi nta n’ubwo ufite indobo. Ayo mazi atanga ubuzima urayavana he?’

Yesu aramubwira ati ‘nunywa amazi y’iri riba, uzongera kugira inyota. Ariko amazi nzatanga atuma umuntu abaho iteka ryose.’

Nuko uwo mugore aramubwira ati ‘nyagasani, mpa kuri ayo mazi kugira ngo ne kuzongera kugira inyota, kandi ne kuzongera kugaruka hano kuvoma.’

Uwo mugore yibwiraga ko Yesu yavugaga amazi buzi. Nyamara, Yesu we yavugaga ukuri ku byerekeye Imana n’ubwami bwayo. Uko kuri ni nk’amazi atanga ubuzima. Gushobora guha umuntu ubuzima bw’iteka.

Hanyuma, Yesu yabwiye uwo mugore ati ‘genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.’

Umugore na we ati ‘nta mugabo mfite.’

Nuko Yesu aramusubiza ati ‘uvuze ukuri rwose. Ariko rero, wari ufite abagabo batanu, kandi n’uwo ubana na we ubu si uwawe.’

Uwo mugore yaratangaye, kuko ibyo byose byari ukuri. Ni gute Yesu yamenye ibyo bintu? Ni ukubera ko ari Uwasezeranyijwe wari koherezwa n’Imana, bityo Imana ikaba ari yo yabimuhishuriye. Uwo mwanya abigishwa ba Yesu bahise baza, maze batangazwa no kubona Yesu avugisha Umusamariyakazi.

Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko Yesu yakundaga abantu bo mu moko yose. Tujye tubigenza dutyo natwe. Ntitugatekereze ko abantu runaka ari babi bitewe gusa n’uko ari abo mu bwoko runaka. Yesu ashaka ko abantu bose bamenya ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka. Nimucyo natwe tujye tugira ubushake bwo gufasha abantu kumenya ukuri.

Yohana 4:5-43; 17:3.