Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 101

Yesu yicwa

Yesu yicwa

REBA iki gikorwa kibi cyane kibaye! Yesu arishwe. Bamumanitse ku giti. Bamuteye imisumari mu biganza no mu birenge. Kuki bashatse kugenza Yesu batya?

Ni ukubera ko hari abantu bamwanga. Waba se uzi abo ari bo? Umwe muri bo ni umumarayika mubi Satani. Ni we watumye Adamu na Eva banga kumvira Yehova. Satani uwo ni na we watumye abanzi ba Yesu bakora iki gikorwa kibi cyane.

Mbere y’uko Yesu amanikwa ku giti, abanzi be bamukoreye ibintu bibi byinshi. Uribuka ukuntu bagiye mu busitani bwa Getsemani maze bakamufata. Abo banzi be bari bande? Ni abakuru b’idini. Reka turebe uko byagenze nyuma y’aho.

Igihe Yesu yafatwaga n’abakuru b’idini, intumwa ze zarahunze. Nuko zimusiga wenyine ari kumwe n’abanzi be, kubera ko zari zagize ubwoba. Ariko Petero na Yohana bo ntibagiye kure cyane. Bakomeje gukurikirana ngo barebe ibyari kuba kuri Yesu.

Abatambyi bajyanye Yesu ku musaza Ana, wahoze ari umutambyi mukuru. Ariko iyo mbaga y’abantu ntiyatinze aho ngaho. Hanyuma bamujyanye kwa Kayafa, we wari umutambyi mukuru icyo gihe. Abakuru b’idini benshi bari bateraniye iwe.

Aho kwa Kayafa ni ho baciriye urubanza. Nuko bazana abantu bo gushinja Yesu ibinyoma. Abo bakuru b’idini bose baravuze bati ‘Yesu agomba gupfa.’ Hanyuma, baherako bamucira mu maso kandi bamukubita ibipfunsi.

Mu gihe ibyo byarimo biba, Petero we yari hanze mu rugo. Kubera ko muri iryo joro hari hakonje, bari bacanye umuriro. Mu gihe abantu barimo bota, hari umuja witegereje Petero maze aravuga ati ‘uyu na we yari kumwe na Yesu.’

Nuko Petero arasubiza ati ‘reka da!’

Incuro eshatu zose, abantu babwiye Petero ko na we yari kumwe na Yesu. Ariko izo ncuro zose Petero yarabihakanaga. Igihe Petero yabihakanaga ku ncuro ya gatatu, Yesu yarahindukiye maze aramureba. Petero yarababaye cyane bitewe no kuvuga ibyo binyoma, nuko arasohoka atangira kurira.

Ku wa Gatanu mu gitondo izuba rirashe, abatambyi bajyanye Yesu mu cyumba kinini bateraniragamo, mu nzu y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Batangira kuvugana uko bari kumugenza. Hanyuma, bamujyanye kwa Ponsiyo Pilato, umutware w’intara ya Yudaya.

Nuko abo batambyi babwira Pilato bati ‘uyu ni umuntu mubi. Akwiriye gupfa.’ Pilato amaze kubaza Yesu ibibazo, yaravuze ati ‘nta cyaha mubonyeho.’ Hanyuma, Pilato yohereje Yesu kwa Herode Antipa. Herode yari umutware wa Galilaya, ariko akaba yari i Yerusalemu. Kubera ko Herode na we nta cyaha yabonye kuri Yesu, yamugaruye kwa Pilato.

Pilato yashatse kurekura Yesu, ariko abanzi ba Yesu bo bagashaka ko arekura indi mfungwa mu mwanya we. Iyo mfungwa yari wa mujura Baraba. Ahagana mu ma saa sita, Pilato yasohoye Yesu maze abwira rubanda ati ‘nguyu umwami wanyu!’ Ariko abatambyi bakuru batera hejuru bati ‘mukureho! Mwice! Mwice!’ Nuko Pilato arekura Baraba maze atanga Yesu ngo yicwe.

Ku wa Gatanu ku gicamunsi ni bwo Yesu yamanitswe ku giti. Ariko ku mpande zombi za Yesu hari abagizi ba nabi na bo bamanitswe ku giti ngo bapfe n’ubwo utababona kuri iyi shusho. Mbere gato y’uko Yesu apfa, umwe muri abo bagizi ba nabi yaramubwiye ati ‘nugera mu bwami bwawe uzanyibuke.’ Nuko Yesu aramusubiza ati ‘ngusezeranyije ko tuzabana muri Paradizo.’

Ese iryo si isezerano rihebuje? Waba se uzi paradizo Yesu yavugaga? Ubundi se paradizo Imana yashyizeho mu ntangiriro yari hehe? Yari ku isi. Bityo rero, igihe Yesu azaba ategeka ari umwami mu ijuru, azazura uwo muntu kugira ngo abe muri Paradizo nshya ku isi. Ese ibyo ntibikwiriye kudushimisha?