Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 95

Uko Yesu yigishaga

Uko Yesu yigishaga

UMUNSI umwe, hari umuntu Yesu yabwiye ko yagombaga gukunda mugenzi we. Nuko uwo muntu aramubaza ati ‘mugenzi wanjye ni nde?’ Yesu yari azi icyo uwo muntu yatekerezaga. Yibwiraga ko bagenzi be bari abo mu bwoko bwe n’abo mu idini rye gusa. Reka turebe icyo Yesu yamubwiye.

Rimwe na rimwe, Yesu yajyaga yigisha aca imigani. Ibyo ni byo arimo akora hano. Arimo araca umugani w’Umuyahudi n’Umusamariya. Twamaze kubona ko Abayahudi benshi batakundaga Abasamariya. Dore uko uwo mugani wa Yesu uteye:

Umunsi umwe, hari Umuyahudi wamanukaga ajya i Yeriko anyuze mu nzira yo ku musozi. Ariko, yaje guterwa n’abajura. Nuko bamwambura amafaranga yari afite kandi baramukubita basiga ashigaje hato agapfa.

Nyuma y’aho, umutambyi w’Umuyahudi yaje kunyura muri iyo nzira. Nuko abona wa muntu wari wakubiswe. Utekereza ko yakoze iki? Yanyuze ku rundi ruhande rw’inzira maze arigendera. Hanyuma, haje undi muntu na we wari umunyedini cyane. Yari Umulewi. Uwo we se yaba yarahagaze? Oya, na we ntiyahagaze ngo afashe iyo nkomere. Urabona hano wa mutambyi n’Umulewi kure bimanukira.

Ariko reba uyu muntu uri kumwe n’uwo mugabo wari wakubiswe. Ni Umusamariya. Arimo arafasha Umuyahudi. Arashyira umuti ku bikomere bye. Hanyuma, yamujyanye ahantu yashoboraga kuruhukira maze agakira.

Igihe Yesu yari amaze guca uwo mugani, yabwiye wa muntu wari wamubajije ikibazo ati ‘muri abo uko ari batatu se, utekereza ko ari nde wabaye mugenzi wa ya nkomere? Ni Umutambyi cyangwa Umulewi, cyangwa se, ni wa Musamariya?’

Uwo muntu yarashubije ati ‘ni Umusamariya. Yagiriye neza iyo nkomere.’

Nuko Yesu aravuga ati ‘uvuze ukuri. Nawe genda ujye ugirira abandi utyo.’

Ese ntushimishwa n’ukuntu Yesu yigishaga? Dushobora kumenya ibintu byinshi by’ingenzi nidutega amatwi ibyo Yesu avuga muri Bibiliya, si byo se?