IGICE CYA 7
Kuva ku izuka rya Yesu kugeza ku gufungwa kwa Pawulo
Ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Yesu, yarazuwe. Uwo munsi yabonekeye abigishwa be incuro eshanu zitandukanye. Yesu yakomeje kujya ababonekera mu gihe cy’iminsi 40. Hanyuma, ajya mu ijuru bamwe mu bigishwa be bamureba. Hashize iminsi icumi, Imana yasutse umwuka wera ku bigishwa ba Yesu bari bategerereje i Yerusalemu.
Nyuma y’aho, abanzi b’Imana bashyize intumwa muri gereza, ariko umumarayika arazifungura. Abarwanyaga izo ntumwa bicishije amabuye umwigishwa Sitefano. Ariko tuzabona ukuntu Yesu yatoranyije umwe muri abo barwanyaga intumwa kugira ngo amugire umukozi we wihariye, ari na we waje kuba intumwa Pawulo. Nyuma y’imyaka itatu n’igice Yesu apfuye, Imana yohereje intumwa Petero kubwiriza umunyamahanga Koruneliyo n’abo mu rugo rwe.
Hashize hafi imyaka 13, Pawulo yatangiye urugendo rwe rwa mbere rwo kubwiriza. Mu rugendo rwe rwa kabiri, yajyanye na Timoteyo. Tuzareba ukuntu Pawulo hamwe na bagenzi be bagendanaga na we babonye ibintu byinshi byabashimishije cyane mu gukorera Imana. Hanyuma, Pawulo yaje gufungirwa i Roma. Nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe, ariko yongera gufungwa, noneho aranicwa. Ibivugwa mu GICE CYA 7 byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 32.
IBIRIMO
INKURU YA 102
Yesu ni muzima
Umumarayika amaze kuvana ibuye ku mva ya Yesu, abasirikare bari bayirinze batangajwe cyane n’ibyo babonyemo.
INKURU YA 104
Yesu asubira mu ijuru
Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yahaye abigishwa be itegeko rya nyuma.
INKURU YA 106
Bavanwa muri gereza
Abakuru b’idini ry’Abayahudi bafungishije intumwa, ariko Imana yari ifite undi mugambi.
INKURU YA 108
Mu nzira ijya i Damasiko
Urumuri ruhuma amaso n’ijwi riturutse mu ijuru byahinduye ubuzima bwa Sawuli.
INKURU YA 109
Petero ajya kwa Koruneliyo
Ese hari abantu Imana ibona ko ari beza kuruta abandi bitewe n’ubwoko bwabo cyangwa igihugu bakomokamo?
INKURU YA 110
Timoteyo, umufasha mushya wa Pawulo
Timoteyo yavuye iwabo akorana na Pawulo urugendo rushishikaje bagiye kubwiriza.
INKURU YA 111
Umusore asinzira
Utuko yarasinziriye Pawulo ari kubaganiriza ku ncuro ya mbere, ariko ku ncuro ya kabiri ntiyasinziriye. Ibyabaye hagati y’ibyo biganiro byombi byari igitangaza rwose.
INKURU YA 112
Ubwato bumenekera ku kirwa
Igihe bari bihebye cyane, Pawulo yabonye ubutumwa bwari buturutse ku Mana bwamugaruriye icyizere.