Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 103

Mu cyumba gikinze

Mu cyumba gikinze

IGIHE Petero na Yohana bavaga ku mva yari yashyizwemo umurambo wa Yesu, Mariya we yarahagumye ari wenyine. Nuko atangira kurira. Hanyuma, yarunamye arunguruka mu mva, nk’uko twabibonye ku ishusho ibanziriza iyi. Icyo gihe ni bwo yabonaga ba bamarayika babiri! Baramubajije bati ‘urarizwa n’iki?’

Mariya yarabashubije ati ‘batwaye Umwami wanjye, kandi sinzi aho bamushyize.’ Hanyuma akebutse, abona umugabo. Uwo mugabo aramubaza ati ‘urashaka nde?’

Mariya yatekereje ko uwo mugabo yari umukozi wo muri ubwo busitani, kandi ko ashobora kuba ari we wari wajyanye umurambo wa Yesu. Nuko aramubwira ati ‘niba ari wowe wamujyanye, mbwira aho wamushyize.’ Nyamara mu by’ukuri, uwo mugabo yari Yesu. Yari yambaye umubiri Mariya atamenye. Ariko igihe Yesu yahamagaraga Mariya mu izina, yahise amumenya. Ako kanya Mariya yagiye yiruka, maze abwira abigishwa ati ‘nabonye Umwami!’

Nyuma yaho uwo munsi, igihe abigishwa babiri barimo bajya mu mudugudu wa Emawusi, haje umuntu maze akomezanya urugendo na bo. Abo bigishwa bari bababajwe cyane n’urupfu rwa Yesu. Ariko bakigenda, wa muntu yabasobanuriye ibintu byinshi byo muri Bibiliya byatumye banezerwa. Hanyuma, igihe bahagararaga ahantu ngo bagire icyo bafungura, ni bwo bamenye ko burya uwo muntu ari Yesu. Nuko Yesu ahita abura, maze abo bigishwa bombi na bo bahita basubira i Yerusalemu kubibwira intumwa.

Hagati aho, Yesu yabonekeye Petero. Abandi bigishwa babyumvise, barishima cyane. Nuko ba bigishwa babiri bajya i Yerusalemu maze bareba intumwa, bazibwira ukuntu na bo Yesu yari yababonekeye mu nzira. Uzi se ikintu gitangaje cyabaye ako kanya bakivuga iyo nkuru?

Reba kuri iyi shusho. Yesu yahise ababonekera muri icyo cyumba barimo, n’ubwo urugi rwari rukinze. Mbega ukuntu abigishwa bishimye! Ese koko uwo ntiwari umunsi w’ibyishimo? Ubu se wamenya incuro Yesu yari amaze kubonekera abigishwa be? Zaba se ari eshanu?

Intumwa Toma ntiyari kumwe n’abo bigishwa igihe Yesu yababonekeraga. Nuko baramubwira bati ‘twabonye Umwami!’ Ariko Toma yavuze ko yari kubyemera ari uko we ubwe amwiboneye. Hashize iminsi umunani, abigishwa bari bongeye guhurira hamwe bari mu cyumba gikinze, kandi noneho Toma yari kumwe na bo. Mu buryo butunguranye, bagize batya babona Yesu arababonekeye aho ngaho mu cyumba. Nuko Toma abona kubyemera.