Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 102

Yesu ni muzima

Yesu ni muzima

UYU mugore n’aba bagabo babiri uzi abo ari bo? Umugore ni Mariya Magadalena, incuti ya Yesu. Naho aba bagabo bambaye imyambaro y’imyeru ni abamarayika. Aka kumba gato Mariya arungurukamo ni ahari hashyizwe umurambo wa Yesu igihe yapfaga. Aho hantu hitwa imva. Ariko noneho, wa murambo nta wugihari! Ni nde se wawujyanye? Reka tubirebe.

Igihe Yesu yapfaga, abatambyi babwiye Pilato bati ‘akiri muzima, yavuze ko yari kuzazuka nyuma y’iminsi itatu. None rero, tegeka ko imva irindwa kugira ngo abigishwa be bataziba umurambo maze bakavuga ko yazutse!’ Nuko Pilato asaba abo batambyi kohereza abasirikare kurinda iyo mva.

Ariko ku munsi wa gatatu kare cyane mu gitondo nyuma yo gupfa kwa Yesu, haje umumarayika wa Yehova, ahirika ibuye ryari ku muryango w’imva. Abasirikare bagize ubwoba cyane ku buryo batashoboye kuva aho bari. Hanyuma, baje kureba mu mva maze basanga umurambo utarimo! Nuko bamwe muri bo bajya mu mudugudu kubimenyesha abatambyi. Uzi icyo abo batambyi babi bakoze? Bahaye abo basirikare amafaranga kugira ngo bazavuge ibinyoma. Barababwiye bati ‘mujye muvuga ko abigishwa be baje nijoro musinziriye, maze bakiba umurambo.’

Hagati aho, bamwe mu bagore bari incuti za Yesu bagiye gusura imva. Mbega ngo baratangara babonye irimo ubusa! Ako kanya abamarayika babiri bahise bababonekera bambaye imyambaro irabagirana. Barababajije bati ‘kuki murimo mushakira Yesu hano? Yazutse. Ngaho nimwihute mujye kubibwira abigishwa be.’ Mbega ukuntu abo bagore bagiye biruka cyane! Ariko bakigenda, haza umugabo umwe arabahagarika. Uzi uwo mugabo uwo ari we? Yari Yesu! Nuko arababwira ati ‘nimugende mubibwire abigishwa banjye.’

Igihe abo bagore babwiraga abigishwa ko Yesu ari muzima, kandi ko bamubonye, kubyemera byarabagoye. Petero na Yohana bahise bajya ku mva biruka kugira ngo birebere ubwabo, ariko basanga imva irimo ubusa! Nuko barahava baragenda, ariko Mariya Magadalena we arahasigara. Icyo gihe ni bwo yarungurutse mu mva maze akabona ba bamarayika babiri.

Uzi se uko byari byagendekeye umurambo wa Yesu? Imana yatumye utaboneka. Ntiyazuranye Yesu umubiri yari afite igihe yapfaga. Yamuhaye umubiri mushya w’umwuka nk’uw’abamarayika mu ijuru. Ariko kugira ngo Yesu yereke abigishwa ko ari muzima, yambaraga umubiri ushobora kubonwa n’amaso, nk’uko turi bubibone.