Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

Inkuru ya 1

Imana itangira kurema ibintu

  1. Ibintu byiza byose byakomotse he, kandi se watanga urugero?

  2. Ni ikihe kiremwa cya mbere cy’Imana?

  3. Kuki umumarayika wa mbere yari yihariye?

  4. Vuga uko isi yari imeze mu ntangiriro. (Reba ku ishusho.)

  5. Ni gute Imana yatangiye gutunganya isi iyitegurira inyamaswa n’abantu?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yeremiya 10:12.

    Ni iyihe mico y’Imana igaragarira mu byo yaremye (Yes 40:26; Rom 11:33)?

  2. Soma mu Bakolosayi 1:15-17.

    Ni uruhe ruhare Yesu yagize mu kurema, kandi se ni gute ibyo byagombye kugira ingaruka ku kuntu tumubona (Kolo 1:15-17)?

  3. Soma mu Itangiriro 1:1-10.

    1. Isi yakomotse he (Itang 1:1)?

    2. Ku munsi wa mbere w’irema habaye iki (Itang 1:3-5)?

    3. Vuga ibyabaye ku munsi wa kabiri w’irema (Itang 1:7, 8).

Inkuru ya 2

Ubusitani bwiza cyane

  1. Ni gute Imana yadutunganyirije isi kugira ngo tuyibemo?

  2. Vuga amoko atandukanye y’inyamaswa Imana yaremye. (Reba ku ishusho.)

  3. Kuki ubusitani bwa Edeni bwari bwihariye?

  4. Imana yashakaga ko isi yose imera ite?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 1:11-25.

    1. Ni iki Imana yaremye ku munsi wa gatatu w’irema (Itang 1:12)?

    2. Ku munsi wa kane w’irema habaye iki (Itang 1:16)?

    3. Ni ubuhe bwoko bw’inyamaswa Imana yaremye ku munsi wa gatanu n’uwa gatandatu (Itang 1:20, 21, 25)?

  2. Soma mu Itangiriro 2:8, 9.

    Ni ibihe biti bibiri byihariye Imana yashyize mu busitani, kandi se ni iki byashushanyaga?

Inkuru ya 3

Umugabo n’umugore ba mbere

  1. Ni iki ishusho yo ku nkuru ya 3 itandukaniyeho n’iyo ku nkuru ya 2?

  2. Ni nde waremye umuntu wa mbere, kandi se izina ry’uwo muntu ni irihe?

  3. Ni uwuhe murimo Imana yahaye Adamu?

  4. Kuki Imana yashinjirije Adamu ubuticura?

  5. Adamu na Eva bagombaga kubaho mu gihe kingana iki, kandi se ni uwuhe murimo Imana yashakaga ko bakora?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yeremiya 16:21.

    Izina ry’Imana ni irihe, kandi se ifite uwuhe mwanya ku isi hose (Yer 16:21; Dan 4:14)?

  2. Soma mu Itangiriro 1:26-31.

    1. Mu gusoza umurimo wo kurema, ni iki Imana yaremye ku munsi wa gatandatu, kandi se ni gute icyo kiremwa cyari gitandukanye n’inyamaswa (Itang 1:26)?

    2. Ni iki Imana yari yageneye abantu n’inyamaswa cyo kubatunga (Itang 1:30)?

  3. Soma mu Itangiriro 2:7-25.

    1. Igikorwa cya Adamu cyo kwita inyamaswa amazina cyari gikubiyemo iki (Itang 2:19)?

    2. Ni gute mu Itangiriro 2:24 hadufasha gusobanukirwa uko Yehova abona iby’ishyingirwa, kwahukana no gutana (Mat 19:4-6, 9)?

Inkuru ya 4

Impamvu yatumye batakaza ubuturo bwabo

  1. Ku ishusho, ni iki kibaye kuri Adamu na Eva?

  2. Kuki Yehova yabahannye?

  3. Ni iki inzoka yabwiye Eva?

  4. Ni nde watumye inzoka ivugisha Eva?

  5. Kuki Adamu na Eva batakaje ubuturo bwabo bwa Paradizo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 2:16, 17 na 3:1-13, 24.

    1. Ni gute ikibazo inzoka yabajije Eva kivuga Yehova uko atari (Itang 3:1-5; 1 Yoh 5:3)?

    2. Ni gute Eva ari urugero rw’umuburo kuri twe (Fili 4:8; Yak 1:14, 15; 1 Yoh 2:16)?

    3. Ni mu buhe buryo Adamu na Eva banze kwemera uruhare bagize mu bikorwa byabo (Itang 3:12, 13)?

    4. Ni gute abakerubi bashyizwe iburasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni bashyigikiraga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (Itang 3:24)?

  2. Soma mu Byahishuwe 12:9.

    Ni gute Satani yagize icyo ageraho mu mihati ye yo gutuma abantu bigomeka ku butegetsi bwa Yehova (1 Yoh 5:19)?

Inkuru ya 5

Imibereho igoranye itangira

  1. Imibereho ya Adamu na Eva yari imeze ite hanze y’ubusitani bwa Edeni?

  2. Ni iki cyatangiye kugera kuri Adamu na Eva, kandi kuki?

  3. Kuki abana ba Adamu na Eva bari gusaza kandi bagapfa?

  4. Iyo Adamu na Eva baza kumvira Yehova, imibereho yabo n’iy’abana babo yari kumera ite?

  5. Ni gute ukutumvira kwa Eva kwatumye agerwaho n’imibabaro?

  6. Amazina y’abana babiri ba mbere ba Adamu na Eva ni ayahe?

  7. Abana bandi bagaragara ku ishusho ni bande?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 3:16-23 na 4:1, 2.

    1. Ni gute imibereho ya Adamu yagezweho n’ingaruka zo kuvumwa k’ubutaka (Itang 3:17-19; Rom 8:20, 22)?

    2. Kuki kuba izina Eva risobanurwa ngo “ufite ubugingo” bikwiriye (Itang 3:20)?

    3. Yehova yagaragaje ate ko yitaye kuri Adamu na Eva nyuma y’aho bakoreye icyaha (Itang 3:7, 21)?

  2. Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.

    “Ibya mbere” wifuza ko bikurwaho ni ibihe?

Inkuru ya 6

Umwana mwiza n’umwana mubi

  1. Ni iyihe mirimo Kayini na Abeli bakoraga?

  2. Ni ayahe maturo Kayini na Abeli batuye Yehova?

  3. Kuki Yehova yishimiye ituro rya Abeli, kandi se kuki atishimiye irya Kayini?

  4. Kayini yari ateye ate, kandi se ni gute Yehova yagerageje kumugorora?

  5. Ni iki Kayini yakoze igihe yari kumwe n’umuvandimwe we mu gasozi ari bonyine?

  6. Vuga uko byagendekeye Kayini amaze kwica umuvandimwe we.

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 4:2-26.

    1. Ni gute Yehova yavuze iby’imimerere iteye akaga Kayini yarimo (Itang 4:7)?

    2. Ni gute Kayini yagaragaje ibyari mu mutima we (Itang 4:9)?

    3. Yehova abona ate igikorwa cyo kumena amaraso y’utariho urubanza (Itang 4:10; Yes 26:21)?

  2. Soma muri 1 Yohana 3:11, 12.

    1. Kuki Kayini yagize uburakari bwinshi, kandi se ni gute ibyo ari umuburo kuri twe muri iki gihe (Itang 4:4, 5; Imig 14:30; 28:22)?

    2. Ni gute Bibiliya igaragaza ko dushobora gukomeza gushikama n’ubwo abagize umuryango wacu bose barwanya Yehova (Zab 27:10; Mat 10:21, 22)?

  3. Soma muri Yohana 11:25.

    Ni ikihe cyizere Yehova atanga ku bantu bose bapfa bazize gukiranuka (Yoh 5:24)?

Inkuru ya 7

Umugabo w’intwari

  1. Ni gute Henoki yari atandukanye n’abandi bantu?

  2. Kuki abantu bo mu gihe cya Henoki bakoze ibibi byinshi?

  3. Ni ibihe bintu bibi bakoraga? (Reba ku ishusho.)

  4. Kuki Henoki yasabwaga kugira ubutwari?

  5. Icyo gihe abantu babagaho igihe kingana iki, ariko se Henoki we yabayeho igihe kingana iki?

  6. Ni iki cyabaye nyuma yo gupfa kwa Henoki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 5:21-24, 27.

    1. Ni iyihe mishyikirano Henoki yari afitanye na Yehova (Itang 5:24)?

    2. Dukurikije Bibiliya, ni uwuhe muntu waramye kurusha abandi bose, kandi se yapfuye amaze imyaka ingahe (Itang 5:27)?

  2. Soma mu Itangiriro 6:5.

    Ni gute imimerere y’ibintu ku isi yabaye mibi nyuma yo gupfa kwa Henoki, kandi se ni gute ibyo byagereranywa no muri iki gihe (2 Tim 3:13)?

  3. Soma mu Baheburayo 11:5.

    Henoki yari afite uwuhe muco ‘wanejeje Imana,’ kandi se ibyo byagize izihe ngaruka (Itang 5:22)?

  4. Soma muri Yuda 14, 15.

    Ni gute Abakristo bashobora kwigana ubutwari bwa Henoki muri iki gihe iyo baburira abantu bababwira iby’intambara ya Harimagedoni yegereje (2 Tim 4:2; Heb 13:6)?

Inkuru ya 8

Abantu banini cyane

  1. Ni iki cyabaye igihe abamarayika b’Imana bumviraga Satani?

  2. Kuki abamarayika bamwe baretse umurimo wabo mu ijuru maze bakaza ku isi?

  3. Kuki byari bibi ko abamarayika baza ku isi bakiyambika imibiri y’abantu?

  4. Abana bakomotse ku bamarayika bari batandukaniye he n’abandi bantu?

  5. Nk’uko ubibona ku ishusho, abana bakomotse ku bamarayika bakoze iki igihe bari bamaze kuba ibihangange?

  6. Nyuma ya Henoki, ni uwuhe muntu wundi mwiza wabayeho ku isi, kandi se kuki yakundwaga n’Imana?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 6:1-8.

    Mu Itangiriro 6:6 hagaragaza hate ko imyifatire yacu ishobora kugira ingaruka ku byiyumvo bya Yehova (Zab 78:40, 41; Imig 27:11)

  2. Soma muri Yuda 6.

    Kuba abamarayika ‘batararinze ubutware bwabo’ mu gihe cya Nowa, ni gute biduha umuburo muri iki gihe (1 Kor 3:5-9; 2 Pet 2:4, 9, 10)?

Inkuru ya 9

Nowa yubaka inkuge

  1. Umuryango wa Nowa wari ugizwe n’abantu bangahe, kandi se amazina y’abahungu be batatu ni ayahe?

  2. Ni ikihe kintu kidasanzwe Imana yasabye Nowa gukora, kandi kuki?

  3. Igihe Nowa yabwiraga abaturanyi be iby’inkuge, babyakiriye bate?

  4. Ni iki Imana yabwiye Nowa gukorera inyamaswa?

  5. Imana imaze gufunga umuryango w’inkuge, ni iki Nowa n’umuryango we bagombaga gukora?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 6:9-22.

    1. Ni iki cyatumye Nowa aba umuntu wihariye wasengaga Imana y’ukuri (Itang 6:9, 22)?

    2. Imana ibona ite urugomo, kandi se ni gute ibyo byagombye kugira ingaruka ku mahitamo tugira mu birebana n’imyidagaduro (Itang 6:11, 12; Zab 11:5)?

    3. Ni gute twakwigana Nowa igihe duhawe amabwiriza binyuze mu muteguro wa Yehova (Itang 6:22; 1 Yoh 5:3)?

  2. Soma mu Itangiriro 7:1-9.

    Ni gute duterwa inkunga no kuba Yehova yarabonaga ko Nowa, umuntu utari utunganye, yari umukiranutsi (Itang 7:1; Imig 10:16; Yes 26:7)?

Inkuru ya 10

Umwuzure w’isi yose

  1. Kuki nta muntu washoboraga kwinjira mu nkuge igihe imvura yari itangiye kugwa?

  2. Yehova yagushije imvura mu minsi ingahe n’amajoro angahe, kandi se amazi y’umwuzure yareshyaga ate?

  3. Ni iki cyabaye ku nkuge igihe amazi yatangiraga gutwikira isi?

  4. Ese ba bantu b’ibihangange baba bararokotse Umwuzure, kandi se ba se byabagendekeye bite?

  5. Ni iki cyabaye ku nkuge nyuma y’amezi atanu?

  6. Kuki Nowa yarekuye igikona kigasohoka mu nkuge?

  7. Ni gute Nowa yamenye ko amazi yari yakamye ku isi?

  8. Nyuma y’igihe kirenga umwaka Nowa n’umuryango we bari mu nkuge, ni iki Imana yamubwiye?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 7:10-24.

    1. Umwuzure warimbuye icyitwa ubuzima ku isi mu rugero rungana iki (Itang 7:23)?

    2. Kugira ngo amazi y’Umwuzure akame, byafashe igihe kingana iki (Itang 7:24)?

  2. Soma mu Itangiriro 8:1-17.

    Ni gute mu Itangiriro 8:17 hagaragaza ko umugambi wa mbere Yehova yari afitiye iyi si utahindutse (Itang 1:22)?

  3. Soma muri 1 Petero 3:19, 20.

    1. Ni ryari abamarayika bigometse basubiye mu ijuru, kandi se ni irihe teka baciriweho (Yuda 6)?

    2. Ni gute inkuru ya Nowa n’umuryango we ishimangira icyizere dufite cy’uko Yehova afite ubushobozi bwo kurokora ubwoko bwe (2 Pet 2:9)?

Inkuru ya 11

Umukororombya wa mbere

  1. Nk’uko bigaragazwa ku ishusho, ni iki Nowa yakoze akimara gusohoka mu nkuge?

  2. Ni irihe tegeko Imana yahaye Nowa n’umuryango we nyuma y’Umwuzure?

  3. Ni iki Imana yasezeranyije?

  4. Mu gihe tubonye umukororombya, ni iki twagombye kwibuka?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 8:18-22.

    1. Ni gute muri iki gihe twaha Yehova ‘umubabwe uhumura neza’ (Itang 8:21; Heb 13:15, 16)?

    2. Ni iki Yehova yabonye ku birebana n’imimerere y’umutima w’umuntu, kandi se ni iki twagombye kwitondera (Itang 8:21; Mat 15:18, 19)?

  2. Soma mu Itangiriro 9:9-17.

    1. Ni irihe sezerano Yehova yagiranye n’ibiremwa byose byo ku isi (Itang 9:10, 11)?

    2. Isezerano ry’umukororombya rizamara igihe kingana iki (Itang 9:16)?

Inkuru ya 12

Abantu bubaka umunara muremure

  1. Nimurodi yari muntu ki, kandi se Imana yamubonaga ite?

  2. Kuki ku ishusho abantu barimo babumba amatafari?

  3. Kuki Yehova atishimiye uwo murimo wo kubaka?

  4. Ni gute Yehova yahagaritse umurimo wo kubaka umunara?

  5. Izina ry’uwo mudugudu ni irihe, kandi se risobanura iki?

  6. Ni iki cyabaye ku bantu igihe Imana yari imaze kunyuranya indimi zabo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 10:1, 8-10.

    Ni iyihe mico Nimurodi yagaragaje, kandi se ibyo biduha uwuhe muburo (Imig 3:31)?

  2. Soma mu Itangiriro 11:1-9.

    Ni iki cyari cyihishe inyuma y’umurimo wo kubaka umunara, kandi se kuki uwo mushinga utari kugera ku ntego yawo (Itang 11:4; Imig 16:18; Yoh 5:44)?

Inkuru ya 13

Aburahamu, incuti y’Imana

  1. Abantu babaga mu mudugudu wa Uri bari bwoko ki?

  2. Uwo muntu uri ku ishusho ni nde, yavutse ryari kandi se yabaye he?

  3. Ni iki Imana yasabye Aburahamu gukora?

  4. Kuki Aburahamu yiswe incuti y’Imana?

  5. Igihe Aburahamu yavaga Uri yajyanye na nde?

  6. Ni iki Imana yabwiye Aburahamu igihe yari ageze mu gihugu cya Kanaani?

  7. Ni iki Imana yasezeranyije Aburahamu igihe yari amaze imyaka 99?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 11:27-32.

    1. Ni irihe sano Aburahamu na Loti bari bafitanye (Itang 11:27)?

    2. N’ubwo Tera ari we uvugwaho kuba yarimukanye umuryango we akajya i Kanaani, tuzi dute ko mu by’ukuri Aburahamu ari we watangije icyo gikorwa, kandi kuki (Itang 11:31; Ibyakozwe 7:2-4)?

  2. Soma mu Itangiriro 12:1-7.

    Igihe Aburahamu yari ageze mu gihugu cya Kanaani, ni gute Yehova yaguye isezerano yari yaragiranye na we (Itang 12:7)?

  3. Soma mu Itangiriro 17:1-8, 15-17.

    1. Ni iki cyahindutse ku izina rya Aburamu igihe yari amaze imyaka 99, kandi kuki (Itang 17:5)?

    2. Ni iyihe migisha Yehova yari yarasezeranyije Sara (Itang 17:15, 16)?

  4. Soma mu Itangiriro 18:9-19.

    1. Ni izihe nshingano zireba ababyeyi b’abagabo zivugwa mu Itangiriro 18:19 (Guteg 6:6, 7; Ef 6:4)

    2. Ni iki cyabaye kuri Sara kigaragaza ko nta cyo dushobora guhisha Yehova (Itang 18:12, 15; Zab 44:22)

Inkuru ya 14

Imana igerageza ukwizera kwa Aburahamu

  1. Ni iki Imana yasezeranyije Aburahamu, kandi se ni gute yakomeje iryo sezerano?

  2. Nk’uko bigaragazwa ku ishusho, ni gute Imana yagerageje ukwizera kwa Aburahamu?

  3. Ni iki Aburahamu yakoze, n’ubwo atari asobanukiwe impamvu Imana yari yamuhaye iryo tegeko?

  4. Ni iki cyabaye igihe Aburahamu yari afashe icyuma kugira ngo yice umwana we?

  5. Ukwizera kwa Aburahamu kwari gukomeye mu rugero rungana iki?

  6. Ni iki Imana yahaye Aburahamu kugira ngo agitangeho igitambo, kandi se mu buhe buryo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 21:1-7.

    Kuki Aburahamu yakebye umwana we ku munsi wa munani (Itang 17:10-12; 21:4)?

  2. Soma mu Itangiriro 22:1-18.

    Ni gute Isaka yagaragaje ko yagandukiraga se Aburahamu, kandi se ni gute ibyo byashushanyaga igikorwa gikomeye kurushaho cyari kuzabaho kera (Itang 22:7-9; 1 Kor 5:7; Fili 2:8, 9)?

Inkuru ya 15

Umugore wa Loti areba inyuma

  1. Kuki Aburahamu na Loti batandukanye?

  2. Kuki Loti yahisemo kuba i Sodomu?

  3. Abantu b’i Sodomu bari bameze bate?

  4. Ni uwuhe muburo abamarayika babiri bahaye Loti?

  5. Kuki umugore wa Loti yabaye inkingi y’umunyu?

  6. Ni irihe somo twavana ku byabaye ku mugore wa Loti?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 13:5-13.

    Ku bihereranye no gukemura ibibazo bivuka hagati y’abantu, ni irihe somo twavana kuri Aburahamu (Itang 13:8, 9; Rom 12:10; Fili 2:3, 4)?

  2. Soma mu Itangiriro 18:20-33.

    Ukuntu Yehova yashyikiranaga na Aburahamu, ni gute biduha icyizere cy’uko Yehova na Yesu bazaca imanza zikiranuka (Itang 18:25, 26; Mat 25:31-33)?

  3. Soma mu Itangiriro 19:1-29.

    1. Ni iki iyi nkuru ya Bibiliya igaragaza ku birebana n’uko Imana ibona ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina (Itang 19:5, 13; Lewi 20:13)

    2. Ni irihe tandukaniro tubona hagati y’ukuntu Loti na Aburahamu bitabiraga amabwiriza y’Imana, kandi se ni irihe somo twavanamo (Itang 19:15, 16, 19, 20; 22:3)?

  4. Soma muri Luka 17:28-32.

    Umugore wa Loti yabonaga ate ibirebana n’ubutunzi, kandi se ibyo biduha uwuhe muburo (Luka 12:15; 17:31, 32; Mat 6:19-21, 25)

  5. Soma muri 2 Petero 2:6-8.

    Dukurikije urugero rwa Loti, ni gute twagombye kubona isi idukikije irangwa no kutubaha Imana (Ezek 9:4; 1 Yoh 2:15-17)?

Inkuru ya 16

Isaka abona umugore

  1. Umugabo n’umugore bagaragara ku ishusho ni bande?

  2. Ni iki Aburahamu yakoze kugira ngo ashakire umuhungu we umugore, kandi kuki?

  3. Ni gute isengesho ry’umugaragu wa Aburahamu ryashubijwe?

  4. Ni ikihe gisubizo Rebeka yatanze igihe yabazwaga niba yarashakaga gushyingiranwa na Isaka?

  5. Ni iki cyatumye Isaka yongera kugira ibyishimo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 24:1-67.

    1. Ni iyihe mico myiza Rebeka yagaragaje igihe yahuriraga n’umugaragu wa Aburahamu ku iriba (Itang 24:17-20; Imig 31:17, 31)?

    2. Ingamba Aburahamu yafashe ku bwa Isaka zitanga ikihe cyitegererezo cyiza ku Bakristo muri iki gihe (Itang 24:37, 38; 1 Kor 7:39; 2 Kor 6:14)?

    3. Kuki twagombye gushaka igihe cyo gutekereza ku bintu nk’uko Isaka yabigenzaga (Itang 24:63; Zab 77:12; Fili 4:8)?

Inkuru ya 17

Abana b’impanga bari batandukanye

  1. Esawu na Yakobo bari bantu ki, kandi se ni gute bari batandukanye?

  2. Esawu na Yakobo banganaga iki igihe sekuru Aburahamu yapfaga?

  3. Ni ikihe gikorwa Esawu yakoze cyababaje ababyeyi be cyane?

  4. Kuki Esawu yarakariye cyane murumuna we Yakobo?

  5. Ni ayahe mabwiriza Isaka yahaye umwana we Yakobo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 25:5-11, 20-34.

    1. Yehova yahanuye iki ku birebana n’abana babiri ba Rebeka (Itang 25:23)?

    2. Ni irihe tandukaniro ryari hagati y’ukuntu Yakobo na Esawu babonaga iby’umurage wahabwaga umwana w’imfura (Itang 25:31-34)?

  2. Soma mu Itangiriro 26:34, 35; 27:1-46; na 28:1-5.

    1. Kuba Esawu atarafatanaga uburemere ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bigaragara bite (Itang 26:34, 35; 27:46)?

    2. Isaka yasabye Yakobo gukora iki kugira ngo ahabwe umugisha w’Imana (Itang 28:1-4)?

  3. Soma mu Baheburayo 12:16, 17.

    Ni iki urugero rwa Esawu rugaragaza ku bihereranye n’ingaruka zigera ku bapfobya ibintu byo mu buryo bw’umwuka?

Inkuru ya 18

Yakobo ajya i Harani

  1. Umukobwa w’inkumi ugaragara ku ishusho ni nde, kandi se ni iki Yakobo amukoreye?

  2. Ni iki Yakobo yari yiteguye gukora kugira ngo ashyingiranwe na Rasheli?

  3. Ni iki Labani yakoze ubwo igihe cyari kigeze ngo Yakobo ashyingiranwe na Rasheli?

  4. Ni iki Yakobo yemeye gukora kugira ngo bamushyingire Rasheli?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 29:1-30.

    1. Igihe Labani yariganyaga Yakobo, ni gute na bwo yagaragaje ko akiranuka, kandi se ibyo twabivanamo irihe somo (Itang 25:27; 29:26-28; Mat 5:37)?

    2. Ni gute urugero rwa Yakobo rugaragaza itandukaniro riri hagati y’urukundo n’agahararo (Itang 29:18, 20, 30; Ind 8:6)?

    3. Ni abahe bagore bane baje kuba bamwe mu bari bagize umuryango wa Yakobo, hanyuma bakaza kubyarana na we (Itang 29:23, 24, 28, 29)?

Inkuru ya 19

Yakobo yari afite umuryango munini

  1. Ni ayahe mazina y’abahungu batandatu Yakobo yabyaranye n’umugore we wa mbere, ari we Leya?

  2. Ni abahe bahungu babiri Zilupa, umuja wa Leya, yabyaranye na Yakobo?

  3. Abahungu babiri Biluha, umuja wa Rasheli, yabyaranye na Yakobo bitwaga bande?

  4. Ni abahe bahungu babiri babyawe na Rasheli, kandi se ni iki cyabaye igihe umuhungu wa kabiri yavukaga?

  5. Dukurikije ishusho, Yakobo yari afite abahungu bangahe, kandi se ni iki cyabakomotseho?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 29:32-35; 30:1-26; na 35:16-19.

    Mu bihe bya kera, akenshi abana b’abahungu b’Abaheburayo bitwaga amazina mu buhe buryo, nk’uko byagenze ku bahungu ba Yakobo?

  2. Soma mu Itangiriro 37:35.

    N’ubwo Dina ari we wenyine uvugwa muri Bibiliya, tuzi dute ko Yakobo yari afite abakobwa benshi (Itang 37:34, 35)?

Inkuru ya 20

Dina agerwaho n’akaga

  1. Kuki Aburahamu na Isaka batashakaga ko abana babo bashyingiranwa n’abantu bo mu gihugu cya Kanaani?

  2. Ese Yakobo yaba yaremeraga ko abakobwa be bagirana ubucuti n’abakobwa b’Abanyakanaani?

  3. Umugabo witegereza Dina ku ishusho ni nde, kandi se ni ikihe gikorwa kibi yamukoreye?

  4. Basaza ba Dina, ari bo Simeyoni na Lewi, bakoze iki igihe bamenyaga ibyari byabaye?

  5. Ese Yakobo yaba yarashyigikiye ibyo Simeyoni na Lewi bakoze?

  6. Ni gute ingorane zose zageze kuri uwo muryango zatangiye?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 34:1-31.

    1. Ese kwifatanya kwa Dina n’abakobwa bo mu gihugu cya Kanaani byabaye nk’impanuka gusa? Sobanura (Itang 34:1).

    2. Kuki twavuga ko Dina yagize uruhare mu ngorane zamubayeho zo gutakaza ubusugi bwe (Gal 6:7)?

    3. Ni gute abakiri bato muri iki gihe bashobora kugaragaza ko bazirikana urugero rw’umuburo rw’ibyabaye kuri Dina (Imig 13:20; 1 Kor 15:33; 1 Yoh 5:19)?

Inkuru ya 21

Yozefu yangwa na bene se

  1. Kuki abavandimwe ba Yozefu bamugiriraga ishyari, kandi se ni iki bakoze?

  2. Ni iki abavandimwe ba Yozefu bashakaga kumukorera, ariko ni iki Rubeni yakoze?

  3. Byagenze bite igihe Abishimayeli bazaga?

  4. Ni iki abavandimwe ba Yozefu bakoze kugira ngo batume se wa Yozefu atekereza ko yapfuye?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 37:1-35.

    1. Ni gute Abakristo bashobora kwigana urugero rwa Yozefu mu kudahishira ibikorwa bibi mu itorero (Itang 37:2; Lewi 5:1; 1 Kor 1:11)?

    2. Ni iki cyateye abavandimwe ba Yozefu kumuhemukira (Itang 37:11, 18; Imig 27:4; Yak 3:14-16)?

    3. Ni iki Yakobo yakoze gishobora gukorwa n’uwo ari we wese mu gihe yaba afite agahinda (Itang 37:35)?

Inkuru ya 22

Yozefu mu nzu y’imbohe

  1. Igihe Yozefu yajyanwaga mu Misiri yari afite imyaka ingahe, kandi se agezeyo byagenze bite?

  2. Ni gute Yozefu yaje gushyirwa mu nzu y’imbohe?

  3. Ni iyihe nshingano Yozefu yahawe mu nzu y’imbohe?

  4. Ni iki Yozefu yakoreye umuhereza wa vino wa Farawo hamwe n’umuvuzi we w’imitsima?

  5. Igihe umuhereza wa vino yafungurwaga byagenze bite?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 39:1-23.

    Ni iki cyatumye Yozefu ahunga umugore wa Potifari kandi mu gihe cye nta tegeko ry’Imana ryanditswe ryariho ryabuzanyaga ubusambanyi (Itang 2:24; 20:3; 39:9)?

  2. Soma mu Itangiriro 40:1-23.

    1. Vuga mu magambo ahinnye inzozi umuhereza wa vino yarose n’ibisobanuro Yehova yahaye Yozefu (Itang 40:9-13).

    2. Ni izihe nzozi umuvuzi w’imitsima yarose, kandi se zasobanuraga iki (Itang 40:16-19)?

    3. Ni gute itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge ryiganye imyifatire ya Yozefu muri iki gihe (Itang 40:8; Zab 36:10; Yoh 17:17; Ibyak 17:2, 3)?

    4. Ni gute mu Itangiriro 40:20 hafasha Abakristo mu birebana n’uko babona ibyo kwizihiza iminsi y’amavuko (Umubw 7:1; Mar 6:21-28)?

Inkuru ya 23

Inzozi za Farawo

  1. Ijoro rimwe, ni iki cyabaye kuri Farawo?

  2. Kuki noneho wa muhereza wa vino yaje kwibuka Yozefu?

  3. Nk’uko bigaragara ku ishusho, ni izihe nzozi ebyiri Farawo yarose?

  4. Yozefu yavuze ko izo nzozi zasobanuraga iki?

  5. Ni gute Yozefu yaje kuba umuntu ukomeye cyane wa kabiri kuri Farawo mu Misiri?

  6. Kuki abavandimwe ba Yozefu baje mu Misiri, kandi se kuki batamumenye?

  7. Ni izihe nzozi Yozefu yibutse, kandi se ni iki cyamufashije kuzisobanukirwa?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 41:1-57.

    1. Ni gute Yozefu yubahishaga Yehova, kandi se ni mu buhe buryo Abakristo bashobora kwigana urugero rwe muri iki gihe (Itang 41:16, 25, 28; Mat 5:16; 1 Pet 2:12)?

    2. Ni gute imyaka y’uburumbuke mu Misiri yakurikiwe n’imyaka y’inzara ishushanya neza itandukaniro riri hagati y’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’ubwoko bwa Yehova muri iki gihe n’iy’abiyita Abakristo (Itang 41:29, 30; Amosi 8:11, 12)?

  2. Soma mu Itangiriro 42:1-8 na 50:20.

    Ese byaba ari bibi ko abasenga Yehova bunamira umuntu mu buryo bwo kugaragaza ko bubashye umwanya arimo niba biri mu muco w’igihugu (Itang 42:6)?

Inkuru ya 24

Yozefu agerageza bene se

  1. Kuki Yozefu yashinje abavandimwe be ubutasi?

  2. Kuki Yakobo yemeye ko umwana we w’umuhererezi, Benyamini, ajya mu Misiri?

  3. Ni gute igikombe cy’ifeza cya Yozefu cyageze mu mufuka wa Benyamini?

  4. Ni iki Yuda yitangiye gukora kugira ngo Benyamini arekurwe?

  5. Ni gute abavandimwe ba Yozefu bari barahindutse?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 42:9-38.

    Ni gute amagambo ya Yozefu aboneka mu Itangiriro 42:18 ari urugero rwiza abafite inshingano mu muteguro wa Yehova muri iki gihe bakwiriye kuzirikana (Neh 5:15; 2 Kor 7:1, 2)?

  2. Soma mu Itangiriro 43:1-34.

    1. N’ubwo Rubeni ari we wari umwana w’imfura, ni gute bigaragara ko Yuda ari we wabaye umuvugizi w’abavandimwe be (Itang 43:3, 8, 9; 44:14, 18; 1 Ngoma 5:2)?

    2. Ni gute bigaragara ko Yozefu yageragezaga abavandimwe be, kandi kuki (Itang 43:33, 34)?

  3. Soma mu Itangiriro 44:1-34.

    1. Amwe mu mayeri Yozefu yakoresheje kugira ngo yiyoberanye ku bavandimwe be ni ayahe (Itang 44:5, 15; Lewi 19:26)?

    2. Ni gute abavandimwe ba Yozefu bagaragaje ko ishyari bigeze kumugirira ryari ryarashize (Itang 44:13, 33, 34)?

Inkuru ya 25

Umuryango wa Yakobo wimukira mu Misiri

  1. Byagenze bite igihe Yozefu yibwiraga bene se?

  2. Ni iki Yozefu yasobanuriye abavandimwe be mu bugwaneza?

  3. Ni iki Farawo yavuze igihe yumvaga iby’abavandimwe ba Yozefu?

  4. Umuryango wa Yakobo wanganaga iki igihe bimukiraga mu Misiri?

  5. Umuryango wa Yakobo waje guhabwa irihe zina, kandi kuki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Itangiriro 45:1-28.

    Ni gute inkuru ya Bibiliya ivuga ibya Yozefu igaragaza ko Yehova ashobora guhindura ibyari bigamije kugirira nabi abagaragu be, maze bikabaviramo ibyiza (Itang 45:5-8; Yes 8:10; Fili 1:12-14)?

  2. Soma mu Itangiriro 46:1-27.

    Ni iki Yehova yongeye kwizeza Yakobo igihe yari mu nzira ajya mu Misiri (Itang 46:1-4)?

Inkuru ya 26

Yobu ni indahemuka ku Mana

  1. Yobu yari muntu ki?

  2. Ni iki Satani yagerageje gukora, ariko se, yaba yarashoboye kugira icyo ageraho?

  3. Yehova yemereye Satani gukora iki, kandi kuki?

  4. Kuki umugore wa Yobu yamubwiye ngo ‘navume Imana maze yipfire’? (Reba ku ishusho.)

  5. Nk’uko ubibona ku ishusho ya kabiri, ni gute Yehova yahaye umugisha Yobu, kandi kuki?

  6. Kimwe na Yobu, natwe nituba indahemuka kuri Yehova, ni iyihe migisha tuzahabwa?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yobu 1:1-22.

    Ni gute Abakristo bashobora kwigana Yobu muri iki gihe (Yobu 1:1; Fili 2:15; 2 Pet 3:14)?

  2. Soma muri Yobu 2:1-13.

    Ni mu buhe buryo bubiri buhabanye Yobu n’umugore we bakiriye ibitotezo bya Satani (Yobu 2:9, 10; Imig 19:3; Mika 7:7; Mal 3:14)?

  3. Soma muri Yobu 42:10-17.

    1. Ni irihe sano riri hagati y’ingororano Yobu yahawe n’iyo Yesu yahawe ku bw’imibereho ye yaranzwe n’ubudahemuka (Yobu 42:12; Fili 2:9-11)?

    2. Ni gute duterwa inkunga n’imigisha Yobu yahawe ayikesha gushikama ku Mana (Yobu 42:10, 12; Heb 6:10; Yak 1:2-4, 12; 5:11)?

Inkuru ya 27

Umwami mubi ategeka Misiri

  1. Umuntu uri ku ishusho ufashe ikiboko ni nde, kandi se ni nde arimo akubita?

  2. Nyuma yo gupfa kwa Yozefu, ni iki cyabaye ku Bisirayeli?

  3. Kuki Abanyamisiri baje kwishisha Abisirayeli?

  4. Ni rihe tegeko Farawo yahaye abagore babyazaga Abisirayelikazi?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 1:6-22.

    1. Ni mu buhe buryo Yehova yatangiye gusohoza isezerano yagiranye na Aburahamu (Kuva 1:7; Itang 12:2; Ibyak 7:17)?

    2. Ni gute ababyaza b’Abaheburayokazi bagaragaje ko bubahaga ukwera k’ubuzima (Kuva 1:17; Itang 9:6)?

    3. Ni gute abo babyaza bagororewe ku bw’ubudahemuka bwabo kuri Yehova (Kuva 1:20, 21; Imig 19:17)

    4. Ni gute Satani yagerageje kuburizamo umugambi wa Yehova urebana n’Imbuto ya Aburahamu (Kuva 1:22; Mat 2:16)?

Inkuru ya 28

Uko Mose yarokowe

  1. Uruhinja ruri ku ishusho ni rwo nde, kandi se urutoki rufashe ni urwa nde?

  2. Ni iki nyina wa Mose yakoze kugira ngo atume aticwa?

  3. Akana k’agakobwa kari ku ishusho ni ka nde, kandi se ni iki kakoze?

  4. Miriyamu yatanze ikihe gitekerezo igihe umukobwa wa Farawo yabonaga urwo ruhinja?

  5. Ni iki umukobwa w’umwami yabwiye nyina wa Mose?

Ikibazo cy’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 2:1-10.

    Ni ubuhe buryo nyina wa Mose yabonye bwo kumurera no kumwigisha mu bwana bwe, kandi se ni uruhe rugero ibyo biha ababyeyi muri iki gihe (Kuva 2:9, 10; Guteg 6:6-9; Imig 22:6; Ef 6:4; 2 Tim 3:15)?

Inkuru ya 29

Mose ahunga

  1. Mose yakuriye he, ariko se ni iki yari azi ku babyeyi be?

  2. Ni iki Mose yakoze igihe yari ageze mu kigero cy’imyaka 40?

  3. Ni iki Mose yabwiye Umwisirayeli warimo arwana, kandi se ni iki uwo mugabo yamushubije?

  4. Kuki Mose yahunze akava mu Misiri?

  5. Ni hehe Mose yahungiye, kandi se ni nde yahasanze?

  6. Ni iki Mose yakoze mu gihe cy’imyaka 40 nyuma y’aho ahungiye ava mu Misiri?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 2:11-25.

    N’ubwo Mose yari yaramaze imyaka myinshi yigishwa ubwenge bw’Abanyamisiri, ni gute yagaragaje ubudahemuka kuri Yehova n’ubwoko bwe (Kuva 2:11, 12; Heb 11:24)?

  2. Soma mu Byakozwe 7:22-29.

    Kuba Mose ubwe yaragerageje kuvana Abisirayeli mu bubata barimo mu Misiri bitwigisha iki (Ibyak 7:23-25; 1 Pet 5:6, 10)?

Inkuru ya 30

Igihuru kigurumana

  1. Umusozi uri ku ishusho ni uwuhe?

  2. Vuga ikintu kidasanzwe Mose yabonye igihe yajyaga ku musozi ari kumwe n’intama ze.

  3. Ni iki ijwi ryavuze riturutse mu gihuru cyagurumanaga, kandi se ryari irya nde?

  4. Ni gute Mose yashubije igihe Imana yamutegekaga kujya kuvana ubwoko bwayo mu Misiri?

  5. Imana yabwiye Mose ko yari kuvuga iki igihe abantu bari kuba bamubajije uwamutumye?

  6. Ni gute Mose yari kugaragaza ko yari yatumwe n’Imana?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 3:1-22.

    Mu gihe twaba twumva ko tudakwiriye gusohoza inshingano twahawe mu murimo w’Imana, ni gute ibyabaye kuri Mose biduha icyizere cy’uko Yehova azadushyigikira (Kuva 3:11, 13; 2 Kor 3:5, 6)?

  2. Soma mu Kuva 4:1-20.

    1. Ni irihe hinduka ryabaye mu bihereranye n’ukuntu Mose yabonaga ibintu mu gihe cy’imyaka 40 yamaze mu gihugu cy’Abamidiyani, kandi se ni iki ibyo byigisha abifuza inshingano mu itorero (Kuva 2:11, 12; 4:10, 13; Mika 6:8; 1 Tim 3:1, 6, 10)?

    2. N’ubwo twahabwa igihano binyuze mu muteguro wa Yehova, ni iki urugero rwa Mose rutwizeza (Kuva 4:12-14; Zab 103:14; Heb 12:4-11)?

Inkuru ya 31

Mose na Aroni kwa Farawo

  1. Ibitangaza Mose na Aroni bakoze byagize izihe ngaruka ku Bisirayeli?

  2. Ni iki Mose na Aroni babwiye Farawo, kandi se ni iki Farawo yabashubije?

  3. Nk’uko bigaragara ku ishusho, byagenze bite igihe Aroni yajugunyaga inkoni ye hasi?

  4. Ni gute Yehova yahaye isomo Farawo, kandi se Farawo yabyifashemo ate?

  5. Nyuma y’ibyago cumi habaye iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 4:27-31 na 5:1-23.

    Ni iki Farawo yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “sinzi Yehova” (Kuva 5:2; 1 Sam 2:12; Rom 1:21)?

  2. Soma mu Kuva 6:1-13, 26-30.

    1. Ni mu buhe buryo Yehova atimenyekanishije kuri Aburahamu na Isaka na Yakobo (Kuva 3:13, 14; 6:3; Itang 12:8)?

    2. Kumenya ko Yehova yakomeje gukoresha Mose n’ubwo we yumvaga ko atashoboraga gusohoza inshingano yari yahawe, bituma twiyumva dute (Kuva 6:12, 30; Luka 21:13-15)?

  3. Soma mu Kuva 7:1-13.

    1. Ni uruhe rugero Mose na Aroni bahaye abagaragu b’Imana muri iki gihe igihe bagezaga kuri Farawo ibyemezo Yehova yabaga yamufatiye babigiranye ubutwari (Kuva 7:2, 3, 6; Ibyakozwe 4:29-31)?

    2. Ni gute Yehova yagaragaje ko asumba kure cyane imana zo mu Misiri (Kuva 7:12; 1 Ngoma 29:12)?

Inkuru ya 32

Ibyago 10

  1. Ukoresheje aya mashusho, vuga ibyago bitatu bya mbere Yehova yateje Misiri.

  2. Ni irihe tandukaniro ryari hagati y’ibyago bitatu bya mbere n’ibindi byago byakurikiyeho?

  3. Vuga icyago cya kane, icya gatanu n’icya gatandatu.

  4. Vuga icyago cya karindwi, icya munani n’icya cyenda.

  5. Yehova yasabye Abisirayeli gukora iki mbere y’icyago cya cumi?

  6. Icyago cya cumi cyari ikihe, kandi se nyuma yacyo habaye iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 7:19– 8:19.

    1. N’ubwo abatambyi b’Abanyamisiri b’abamaji bashoboye kwigana ibyago bibiri bya mbere byatejwe na Yehova, ni iki bahatiwe kwemera nyuma y’icyago cya gatatu (Kuva 8:14, 15; Mat 12:24-28)?

    2. Ni gute icyago cya kane kigaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo kurinda ubwoko bwe, kandi se kumenya ibyo bizatuma ubwoko bw’Imana bwiyumva bute igihe buzaba buhanganye n’ ‘umubabaro mwinshi’ wahanuwe (Kuva 8:18, 19; Ibyah 7:13, 14; 2 Ngoma 16:9)?

  2. Soma mu Kuva 8:20; 9:3, 6, 10, 11, 14, 16, 23-25; na 10:13-15, 21-23.

    1. Ni ayahe matsinda abiri yarebwaga n’ibyo Byago Cumi, kandi se ni gute ibyo bifite icyo birebanaho n’ukuntu tubona ayo matsinda muri iki gihe (Kuva 8:6, 14, 15; 9:14)?

    2. Ni gute mu Kuva 9:16 hadufasha gusobanukirwa impamvu Yehova yaretse Satani agakomeza kubaho kugeza ubu (Rom 9:21, 22)?

  3. Soma mu Kuva 12:21-32.

    Ni gute Pasika yatumye kurokoka bishoboka kuri benshi, kandi se ni iki Pasika yashushanyaga (Kuva 12:21-23; Yoh 1:29; Rom 5:18, 19, 21; 1 Kor 5:7)?

Inkuru ya 33

Bambuka Inyanja Itukura

  1. Abagabo b’Abisirayeli, hamwe n’abagore n’abana bavuye mu Misiri banganaga iki, kandi se ni bande bavanyeyo na bo?

  2. Farawo yiyumvise ate amaze kureka Abisirayeli bakagenda, kandi se ni iki yakoze?

  3. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo abuze Abanyamisiri gutera ubwoko bwe?

  4. Byagenze bite igihe Mose yaramburiraga inkoni ye ku Nyanja Itukura, kandi se Abisirayeli bakoze iki?

  5. Byagenze bite igihe Abanyamisiri birohaga mu nyanja bakurikiye Abisirayeli?

  6. Ni gute Abisirayeli bagaragaje ibyishimo no gushimira Yehova bitewe n’uko bari barokotse?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 12:33-36.

    Ni gute Yehova yatumye ubwoko bwe bushumbushwa ibihwanye n’imyaka yose bwari bwaramaze buri mu bucakara mu Misiri (Kuva 3:21, 22; 12:35, 36)?

  2. Soma mu Kuva 14:1-31.

    Ni gute amagambo ya Mose aboneka mu Kuva 14:13, 14 areba abagaragu ba Yehova muri iki gihe begereje intambara ya Harimagedoni (2 Ngoma 20:17; Zab 91:8)?

  3. Soma mu Kuva 15:1-8, 20, 21.

    1. Kuki abagaragu ba Yehova bagomba kuririmba bamusingiza (Kuva 15:1, 2; Zab 105:2, 3; Ibyah 15:3, 4)?

    2. Ni uruhe rugero rwo gusingiza Yehova rwatanzwe na Miriyamu hamwe n’abandi bagore ku Nyanja Itukura, rureba Abakristokazi muri iki gihe (Kuva 15:20, 21; Zab 68:12)?

Inkuru ya 34

Ibyokurya by’ubundi bwoko

  1. Ni iki abantu bagaragara ku ishusho barimo batoragura, kandi se cyitwa iki?

  2. Ni ayahe mabwiriza Mose yahaye abantu ku bihereranye no gutoragura Manu?

  3. Ni iki Yehova yasabye abantu gukora ku munsi wa gatandatu, kandi kuki?

  4. Ni ikihe gitangaza Yehova yakoze igihe manu yarazwaga izigamiwe umunsi wa karindwi?

  5. Yehova yagaburiye abantu manu mu gihe kingana iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 16:1-36 no Kubara 11:7-9.

    1. Ni iki mu Kuva 16:8 hagaragaza ku bihereranye no kuba tugomba kubaha abafite inshingano mu itorero rya gikristo (Heb 13:17)?

    2. Mu butayu, ni gute Abisirayeli bibutswaga buri munsi ko kubaho kwabo babikeshaga Yehova (Kuva 16:14-16, 35; Guteg 8:2, 3)?

    3. Ni ibihe bisobanuro by’ikigereranyo Yesu yatanze kuri manu, kandi se ni gute tubonera inyungu kuri uwo ‘mutsima wavuye mu ijuru’ (Yoh 6:31-35, 40)?

  2. Soma muri Yosuwa 5:10-12.

    Abisirayeli bamaze imyaka ingahe barya manu, ni gute ibyo byababereye ikigeragezo, kandi se ibyo bitwigisha iki (Kuva 16:35; Kub 11:4-6; 1 Kor 10:10, 11)?

Inkuru ya 35

Yehova atanga amategeko ye

  1. Nyuma y’amezi abiri Abisirayeli bavuye mu Misiri, bakambitse he?

  2. Yehova yavuze ko yashakaga ko abo bantu bakora iki, kandi se ni iki bamushubije?

  3. Kuki Yehova yahaye Mose ibisate bibiri by’amabuye?

  4. Uretse Amategeko Cumi, ni ayahe mategeko yandi Yehova yahaye Abisirayeli?

  5. Ni ayahe mategeko abiri Yesu yavuze ko aruta ayandi?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 19:1-25; 20:1-21; 24:12-18; na 31:18.

    Ni gute amagambo avugwa mu Kuva 19:8 adufasha gusobanukirwa icyo kwiyegurira Imana kwa gikristo bisobanura (Mat 16:24; 1 Pet 4:1-3)?

  2. Soma mu Gutegeka 6:4-6; Abalewi 19:18; na Matayo 22:36-40.

    Ni gute Abakristo bagaragaza ko bakunda Imana na bagenzi babo (Mar 6:34; Ibyak 4:20; Rom 15:2)?

Inkuru ya 36

Inyana ya zahabu

  1. Abantu bagaragara ku ishusho barimo barakora iki, kandi kuki?

  2. Kuki Yehova yarakaye, kandi se ni iki Mose yakoze igihe yabonaga icyo rubanda barimo bakora?

  3. Mose yasabye abantu bamwe gukora iki?

  4. Ni irihe somo iyi nkuru yagombye kutwigisha?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 32:1-35.

    1. Ni gute iyi nkuru igaragaza ukuntu Yehova abona igikorwa cyo kuvanga idini ry’ikinyoma n’ugusenga k’ukuri (Kuva 32:4-6, 10; 1 Kor 10:7, 11)?

    2. Ni ayahe makenga Abakristo bagombye kugira mu bihereranye no guhitamo imyidagaduro, urugero nko kuririmba no kubyina (Kuva 32:18, 19; Ef 5:15, 16; 1 Yoh 2:15-17)?

    3. Ni gute umuryango wa Lewi watanze urugero rwiza mu gushyigikira ugukiranuka (Kuva 32:25-28; Zab 18:26)?

Inkuru ya 37

Ihema ry’urusengero

  1. Inzu iri ku ishusho yitwa ngo iki, kandi se yakoreshwaga iki?

  2. Kuki Yehova yategetse Mose kubaka ihema ku buryo ryashoboraga kwimukanwa bitagoranye?

  3. Isanduku iri mu cyumba gito cyo mu ruhande rumwe rw’ihema ni bwoko ki, kandi se ni iki cyari muri iyo sanduku?

  4. Ni nde Yehova yatoranyije ngo abe umutambyi mukuru, kandi se yakoraga iki?

  5. Vuga ibintu bitatu byabaga mu cyumba kinini cy’ihema.

  6. Ni ibihe bintu bibiri byabaga mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro, kandi se byakoreshwaga iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kuva 25:8-40; 26:1-37; 27:1-8; na 28:1.

    Abakerubi bari ku “isanduku y’ibihamya” bashushanyaga iki (Kuva 25:20, 22; Kub 7:89; 2 Abami 19:15)?

  2. Soma mu Kuva 30:1-10, 17-21; 34:1, 2; n’Abaheburayo 9:1-5.

    1. Kuki Yehova yatsindagirije cyane ko abatambyi bakoreraga mu ihema ry’ibonaniro bagombaga kugira isuku ku mubiri, kandi se ni gute ibyo byagombye kugira icyo biturebaho muri iki gihe (Kuva 30:18-21; 40:30, 31; Heb 10:22)?

    2. Ni gute intumwa Pawulo yagaragaje ko ihema ry’ibonaniro n’isezerano ry’Amategeko byari bitagifite agaciro igihe yandikiraga Abaheburayo (Heb 9:1, 9; 10:1)?

Inkuru ya 38

Abatasi 12

  1. Ni iki ubona ku birebana n’amaseri y’imizabibu ari ku ishusho, kandi avuye he?

  2. Kuki Mose yohereje abatasi 12 mu gihugu cya Kanaani?

  3. Ni iki abatasi icumi bavuze igihe bari bagarutse kuri Mose?

  4. Ni gute abatasi babiri bagaragaje ko biringiraga Yehova, kandi se amazina yabo ni ayahe?

  5. Kuki Yehova yarakaye, kandi se ni iki yabwiye Mose?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kubara 13:1-33.

    1. Ni bande batoranyijwe ngo bajye gutata igihugu, kandi se ni ubuhe buryo bwiza bari bafite (Kub 13:2, 3, 18-20)?

    2. Ni gute uko Yosuwa na Kalebu babonaga ibintu byari bitandukanye n’uko abandi batasi babibonaga, kandi se ibyo bitwigisha iki (Kub 13:28-30; Mat 17:20; 2 Kor 5:7)?

  2. Soma mu Kubara 14:1-38.

    1. Ni uwuhe muburo twagombye kwitondera ku bihereranye no kwitotombera abahagarariye Yehova hano ku isi (Kub 14:2, 3, 27; Mat 25:40, 45; 1 Kor 10:10)?

    2. Ni gute mu Kubara 14:24 hagaragaza ko Yehova yita ku bagaragu be, buri wese ku giti cye (1 Abami 19:18; Imig 15:3)?

Inkuru ya 39

Inkoni ya Aroni irabya

  1. Ni bande bigometse ku butware bwa Mose na Aroni, kandi se ni iki babwiye Mose?

  2. Kora hamwe na bagenzi be 250 Mose yabasabye gukora iki?

  3. Ni iki Mose yabwiye rubanda, kandi se ni iki cyabaye akimara kuvuga?

  4. Ni iki cyabaye kuri Kora na bagenzi be 250?

  5. Eleyazari, mwene Aroni, yakoresheje iki ibyotero by’abishwe, kandi kuki?

  6. Kuki Yehova yatumye inkoni ya Aroni irabya? (Reba ku ishusho.)

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kubara 16:1-49.

    1. Ni iki Kora na bagenzi be bakoze, kandi se kuki ibyo byari ukwigomeka kuri Yehova (Kub 16:9, 10, 18; Lewi 10:1, 2; Imig 11:2)?

    2. Ni ibihe bitekerezo bikocamye Kora hamwe n’ “abatware b’iteraniro” 250 bishyizemo (Kub 16:1-3; Imig 15:33; Yes 49:7)?

  2. Soma mu Kubara 17:16-26 na 26:10.

    1. Kuba inkoni ya Aroni yararabije byagaragazaga iki, kandi se kuki Yehova yategetse ko ibikwa mu isanduku (Kub 17:20, 23, 25)?

    2. Ni irihe somo ry’ingenzi tuvana ku kimenyetso cy’inkoni ya Aroni (Kub 17:25; Ibyak 20:28; Fili 2:14; Heb 13:17)?

Inkuru ya 40

Mose akubita urutare

  1. Ni gute Yehova yitaye ku Bisirayeli igihe bari mu butayu?

  2. Ni gute Abisirayeli bitotombye igihe bari bakambitse i Kadeshi?

  3. Ni gute Yehova yahaye amazi rubanda n’amatungo yabo?

  4. Umugabo uboneka ku ishusho witunze urutoki mu gituza ni nde, kandi se kuki abigenje atyo?

  5. Kuki Yehova yarakariye Mose na Aroni, kandi se ni gute bahanwe?

  6. Ni iki cyabaye ku Musozi Hori, kandi se ni nde wabaye umutambyi mukuru wa Isirayeli?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kubara 20:1-13, 22-29 no Gutegeka 29:5.

    1. Ni irihe somo tuvana ku kuntu Yehova yitaye ku Bisirayeli mu butayu (Guteg 29:4; Mat 6:31; Heb 13:5; Yak 1:17)?

    2. Yehova yakiriye ate ibyo kuba Mose na Aroni barananiwe kumwubahisha imbere y’Abisirayeli (Kub 20:12; 1 Kor 10:12; Ibyah 4:11)?

    3. Ni irihe somo tuvana ku kuntu Mose yakiriye igihano yahawe na Yehova (Kub 12:3; 20:12, 27, 28; Guteg 32:4; Heb 12:7-11)?

Inkuru ya 41

Inzoka y’umuringa

  1. Ku ishusho urahabona iki kizingurije ku giti, kandi se kuki Yehova yategetse Mose gushinga icyo giti?

  2. Ni gute abantu babaye indashima ku bw’ibyo Imana yari yarabakoreye byose?

  3. Abantu basabye Mose gukora iki Yehova amaze kubateza inzoka z’ubumara kugira ngo abahane?

  4. Kuki Yehova yategetse Mose gucura inzoka y’umuringa?

  5. Ni irihe somo twavana muri iyi nkuru?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kubara 21:4-9.

    1. Kuba Abisirayeli baritotombeye ibyo Yehova yabakoreye biduha uwuhe muburo (Kub 21:5, 6; Rom 2:4)?

    2. Mu binyejana byakurikiyeho, ni iki Abisirayeli bagiye bakoresha ya nzoka y’umuringa, kandi se ni ikihe gikorwa Umwami Hezekiya yakoze (Kub 21:9; 2 Abami 18:1-4)?

  2. Soma muri Yohana 3:14, 15.

    Ni gute inzoka y’umuringa yashyizwe ku giti cy’ibendera ishushanya neza ibyo kumanikwa kwa Yesu Kristo (Gal 3:13; 1 Pet 2:24)?

Inkuru ya 42

Indogobe ivuga

  1. Balaki yari muntu ki, kandi se kuki yatumije Balamu?

  2. Kuki indogobe ya Balamu yaryamye mu nzira?

  3. Ni iki Balamu yumvise indogobe ivuga?

  4. Ni iki marayika yabwiye Balamu?

  5. Byagenze bite igihe Balamu yageragezaga kuvuma Abisirayeli?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kubara 21:21-35.

    Kuki Abisirayeli batsinze Sihoni Umwami w’Abamori, na Ogi Umwami w’i Bashani (Kub 21:21, 23, 33, 34)?

  2. Soma mu Kubara 22:1-40.

    Ni iki cyasunikiye Balamu kugerageza kuvuma Abisirayeli, kandi se ibyo twabivanamo irihe somo (Kub 22:16, 17; Imig 6:16, 18; 2 Pet 2:15; Yuda 11)?

  3. Soma mu Kubara 23:1-30.

    N’ubwo Balamu yavugaga nk’aho yasengaga Yehova, ni gute ibikorwa bye byagaragaje ibinyuranye n’ibyo (Kub 23:3, 11-14; 1 Sam 15:22)?

  4. Soma mu Kubara 24:1-25.

    Ni gute iyi nkuru ya Bibiliya ituma turushaho kwizera ko imigambi ya Yehova izasohozwa (Kub 24:10; Yes 54:17)?

Inkuru ya 43

Yosuwa aba umuyobozi

  1. Abagabo babiri bahagararanye na Mose ku ishusho ni bande?

  2. Ni iki Yehova yabwiye Yosuwa?

  3. Kuki Mose yagiye ku mpinga y’Umusozi wa Nebo, kandi se ni iki Yehova yamubwiye?

  4. Mose yapfuye amaze imyaka ingahe?

  5. Kuki Abisirayeli bagize agahinda kenshi, ariko se bari bafite iyihe mpamvu yo kwishima?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Kubara 27:12-23.

    Ni iyihe nshingano iremereye Yosuwa yahawe na Yehova, kandi se ni gute Yehova yagaragaje ko yita ku bwoko bwe muri iki gihe (Kub 27:15-19; Ibyak 20:28; Heb 13:7)?

  2. Soma mu Gutegeka 3:23-29.

    Kuki Yehova atemereye Mose na Aroni kwambuka ngo bajye mu gihugu cy’isezerano, kandi se ibyo bitwigisha iki (Guteg 3:25-27; Kub 20:12, 13)?

  3. Soma mu Gutegeka 31:1-8, 14-23.

    Ni gute amagambo Mose yabwiye Abisirayeli abasezeraho agaragaza ko yemeye igihano yahawe na Yehova yicishije bugufi (Guteg 31:6-8, 23)?

  4. Soma mu Gutegeka 32:45-52.

    Ni gute Ijambo ry’Imana ryagombye kugira ingaruka ku mibereho yacu (Guteg 32:47; Lewi 18:5; Heb 4:12)?

  5. Soma mu Gutegeka 34:1-12.

    N’ubwo Mose atigeze abona Yehova ubwe imbona nkubone, ni iki mu Gutegeka 34:10 hagaragaza ku birebana n’imishyikirano yari afitanye na we (Kuva 33:11, 20; Kub 12:8)?

Inkuru ya 44

Rahabu ahisha abatasi

  1. Ni hehe Rahabu yabaga?

  2. Abagabo babiri bari ku ishusho ni bande, kandi se kuki bari i Yeriko?

  3. Ni iki umwami w’i Yeriko yategetse Rahabu gukora, kandi se ni iki yamushubije?

  4. Ni gute Rahabu yafashije abo bagabo babiri, kandi se ni iki yabasabye kuzamukorera?

  5. Ni iki abo batasi babiri basezeranyije Rahabu?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yosuwa 2:1-24.

    Ni gute isezerano rya Yehova rivugwa mu Kuva 23:28 ryashohojwe igihe Abisirayeli bateraga i Yeriko (Yos 2:9-11)?

  2. Soma mu Baheburayo 11:31.

    Ni gute urugero rwa Rahabu rugaragaza akamaro ko kugira ukwizera (Rom 1:17; Heb 10:39; Yak 2:25)?

Inkuru ya 45

Bambuka Uruzi rwa Yorodani

  1. Ni ikihe gitangaza Yehova yakoze kugira ngo Abisirayeli bashobore kwambuka Uruzi rwa Yorodani?

  2. Abisirayeli bagombaga gukora ikihe gikorwa kirangwa no kwizera kugira ngo bambuke Uruzi rwa Yorodani?

  3. Kuki Yehova yategetse Yosuwa gutora amabuye manini cumi n’abiri mu ruzi hagati?

  4. Igihe abatambyi bari bakimara kuva muri Yorodani habaye iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yosuwa 3:1-17.

    1. Nk’uko bigaragazwa n’iyi nkuru, ni iki tugomba gukora kugira ngo Yehova adufashe kandi aduhe umugisha (Yos 3:13, 15; Imig 3:5; Yak 2:22, 26)?

    2. Uruzi rwa Yorodani rwari rumeze rute igihe Abisirayeli barwambukaga bajya mu Gihugu cy’Isezerano, kandi se ni gute ibyo byahesheje ikuzo izina rya Yehova (Yos 3:15; 4:18; Zab 66:5-7)?

  2. Soma muri Yosuwa 4:1-18.

    Amabuye 12 yavanywe muri Yorodani agashyirwa i Gilugali yari ayo kumara iki (Yos 4:4-7)?

Inkuru ya 46

Inkike za Yeriko

  1. Yehova yategetse ingabo n’abatambyi gukora iki mu gihe cy’iminsi itandatu?

  2. Ni iki abo bagabo bagombaga gukora ku munsi wa karindwi?

  3. Nk’uko ubibona ku ishusho, ni iki kibaye ku nkike z’i Yeriko?

  4. Kuki ku idirishya hamanitse umugozi utukura?

  5. Yosuwa yategetse ingabo kugenza zite abantu n’umudugudu, ariko ifeza, zahabu, umuringa n’ibyuma byo zikabigenza zite?

  6. Ba batasi babiri basabwe gukora iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yosuwa 6:1-25.

    1. Ni gute igikorwa cy’Abisirayeli cyo kuzenguruka Yeriko ku munsi wa karindwi gisa n’umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova muri iyi minsi y’imperuka (Yos 6:15, 16; Yes 60:22; Mat 24:14; 1 Kor 9:16)?

    2. Ni gute ubuhanuzi bwanditswe muri Yosuwa 6:26 bwasohoye nyuma y’imyaka 500, kandi se ibyo bitwigisha iki ku birebana n’ijambo rya Yehova (1 Abami 16:34; Yes 55:11)?

Inkuru ya 47

Umujura muri Isirayeli

  1. Umuntu uri ku ishusho urimo ataba ubutunzi bwavanywe i Yeriko ni nde, kandi se ni bande barimo babimufashamo?

  2. Kuki igikorwa cyakozwe na Akani n’umuryango we cyari kibi cyane?

  3. Yehova yavuze iki igihe Yosuwa yari amubajije impamvu Abisirayeli bari batsinzwe mu gitero bari bagabye kuri Ayi?

  4. Ni iki cyabaye kuri Akani n’umuryango we igihe bari bamaze gushyikirizwa Yosuwa?

  5. Iteka Akani yaciriweho ritwigisha irihe somo rikomeye?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yosuwa 7:1-26.

    1. Ni iki amasengesho ya Yosuwa ahishura ku bihereranye n’imishyikirano yari afitanye n’Umuremyi we (Yos 7:7-9; Zab 119:145; 1 Yoh 5:14)?

    2. Urugero rwa Akani rugaragaza iki, kandi se ni gute ibyo ari umuburo kuri twe (Yos 7:11, 14, 15; Imig 15:3; 1 Tim 5:24; Heb 4:13)?

  2. Soma muri Yosuwa 8:1-29.

    Ni iyihe nshingano itureba ku bihereranye n’itorero rya gikristo muri iki gihe (Yos 7:13; Lewi 5:1; Imig 28:13)?

Inkuru ya 48

Abagibeyoni b’abanyabwenge

  1. Ni gute Abagibeyoni bari batandukanye n’Abanyakanaani bari batuye mu midugudu yari ibakikije?

  2. Nk’uko bigaragazwa ku ishusho, ni iki Abagibeyoni bakoze, kandi kuki?

  3. Ni irihe sezerano Yosuwa n’abatware b’Abisirayeli bagiranye n’Abagibeyoni, ariko se ni iki baje kumenya nyuma y’iminsi itatu?

  4. Byagenze bite igihe abami bo mu yindi midugudu bumvaga ko Abagibeyoni bari bagiranye isezerano ry’amahoro n’Abisirayeli?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yosuwa 9:1-27.

    1. Ubwo Yehova yari yarategetse ishyanga rya Isirayeli “kurimbura bene igihugu ngo bashire,” kuba yararetse kurimbura Abagibeyoni bigaragaza iyihe mico ye (Yos 9:22, 24; Mat 9:13; Ibyak 10:34, 35; 2 Pet 3:9)?

    2. Kuba Yosuwa yarubahirije isezerano yari yaragiranye n’Abagibeyoni, ni gute yabaye icyitegererezo ku Bakristo muri iki gihe (Yos 9:18, 19; Mat 5:37; Ef 4:25)?

  2. Soma muri Yosuwa 10:1-5.

    Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bigana Abagibeyoni muri iki gihe, kandi se ibyo bituma bibasirwa na nde (Yos 10:4; Zek 8:23; Mat 25:35-40; Ibyah 12:17)?

Inkuru ya 49

Izuba rihagarara

  1. Ni iki Yosuwa arimo avuga ku ishusho, kandi kuki?

  2. Yehova yafashije ate Yosuwa n’ingabo ze?

  3. Yosuwa yanesheje abami bangahe, kandi se byafashe igihe kingana iki?

  4. Kuki Yosuwa yagabanyije igihugu mo imigabane?

  5. Yosuwa yapfuye amaze imyaka ingahe, kandi se rubanda byabagendekeye bite nyuma y’aho?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yosuwa 10:6-15.

    Kumenya ko Yehova yatumye izuba n’ukwezi bihagarara ku bw’Abisirayeli, bituma tugira ikihe cyizere muri iki gihe (Yos 10:8, 10, 12, 13; Zab 18:4; Imig 18:10)?

  2. Soma muri Yosuwa 12:7-24.

    Ni nde mu by’ukuri watsinze abami 31 b’Abanyakanaani, kandi se kuki ibyo ari iby’ingenzi kuri twe muri iki gihe (Yos 12:7; 24:11-13; Guteg 31:8; Luka 21:9, 25-28)?

  3. Soma muri Yosuwa 14:1-5.

    Ni gute igihugu cyagabanyijwe imiryango y’Abisirayeli, kandi se ibyo bigaragaza iki ku bihereranye n’imigabane y’amasambu muri Paradizo (Yos 14:2; Yes 65:21; Ezek 47:21-23; 1 Kor 14:33)?

  4. Soma mu Bacamanza 2:8-13.

    Kimwe na Yosuwa muri Isirayeli, ni nde ukumira ubuhakanyi muri iki gihe (Abac 2:8, 10, 11; Mat 24:45-47; 2 Tes 2:3-6; Tito 1:7-9; Ibyah 1:1; 2:1, 2)?

Inkuru ya 50

Abagore babiri b’intwari

  1. Abacamanza bari bantu ki, kandi se ni ayahe mazina ya bamwe muri bo?

  2. Ni ikihe gikundiro cyihariye Debora yari afite, kandi se ibyo byari bikubiyemo iki?

  3. Igihe Abisirayeli bari basumbirijwe n’Umwami Yabini, na Sisera umugaba we w’ingabo, ni ubuhe butumwa bwari buturutse kuri Yehova Debora yahaye Umucamanza Baraki, kandi se yavuze ko icyubahiro cyo kunesha cyari guhabwa nde?

  4. Yayeli yagaragaje ate ko yari umugore w’intwari?

  5. Byagenze bite Umwami Yabini amaze gupfa?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Bacamanza 2:14-22.

    Ni gute Abisirayeli bikururiye uburakari bwa Yehova, kandi se ibyo bitwigisha iki (Abac 2:20; Imig 3:1, 2; Ezek 18:21-23)?

  2. Soma mu Bacamanza 4:1-24.

    Ku bihereranye no kwizera n’ubutwari, muri iki gihe Abakristokazi bashobora kuvana ayahe masomo ku rugero rwatanzwe na Debora na Yayeli (Abac 4:4, 8, 9, 14, 21, 22; Imig 31:30; 1 Kor 16:13)?

  3. Soma mu Bacamanza 5:1-31.

    Ni gute indirimbo yo kunesha yaririmbwe na Baraki na Debora ishobora gukoreshwa nk’isengesho ku birebana n’intambara ya Harimagedoni yegereje (Abac 5:3, 31; 1 Ngoma 16:8-10; Ibyah 7:9, 10; 16:16; 19:19-21)?

Inkuru ya 51

Rusi na Nawomi

  1. Ni gute Nawomi yaje kuba mu gihugu cy’i Mowabu?

  2. Rusi na Orupa bari bantu ki?

  3. Igihe Rusi na Orupa basabwaga na Nawomi gusubira mu bwoko bwabo, ni gute buri wese muri bo yabyakiriye?

  4. Bowazi yari muntu ki, kandi se ni gute yafashije Rusi na Nawomi?

  5. Umwana wavutse kuri Bowazi na Rusi yitwa nde, kandi se kuki twagombye kumwibuka?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Rusi 1:1-17.

    1. Ni ayahe magambo meza arangwa n’urukundo rudahemuka yavuzwe na Rusi (Rusi 1:16, 17)?

    2. Ni gute imyifatire ya Rusi igaragaza neza imyifatire abagize “izindi ntama” bagaragariza abasizwe bari ku isi muri iki gihe (Yoh 10:16; Zek 8:23)?

  2. Soma muri Rusi 2:1-23.

    Ni gute Rusi ari icyitegererezo ku bagore bakiri bato muri iki gihe (Rusi 2:17, 18; Imig 23:22; 31:15)?

  3. Soma muri Rusi 3:5-13.

    1. Bowazi yabonaga ate ibyo kuba Rusi yarashakaga gushyingiranwa na we aho kwishakira ukiri muto?

    2. Imyifatire ya Rusi itwigisha iki ku bihereranye n’urukundo rudahemuka (Rusi 3:10; 1 Kor 13:4, 5)?

  4. Soma muri Rusi 4:7-17.

    Ni gute abagabo b’Abakristo bashobora kumera nka Bowazi muri iki gihe (Rusi 4:9, 10; 1 Tim 3:1, 12, 13; 5:8)?

Inkuru ya 52

Gideyoni n’abantu be 300

  1. Ni gute kandi kuki Abisirayeli bari mu kaga kenshi?

  2. Kuki Yehova yabwiye Gideyoni ko ingabo zari zikabije kuba nyinshi?

  3. Gideyoni amaze kuvuga ko abari bafite ubwoba bakwisubirira imuhira, hasigaye abantu bangahe?

  4. Urebye ku ishusho, sobanura ukuntu Yehova yagabanyije umubare w’ingabo za Gideyoni hagasigara abantu 300 gusa.

  5. Ni gute Gideyoni yaremye inteko abantu be 300, kandi se ni gute Abisirayeli batsinze urugamba?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Bacamanza 6:36-40.

    1. Gideyoni yabigenje ate kugira ngo amenye icyo Yehova yashakaga?

    2. Ni gute tumenya ibyo Yehova ashaka muri iki gihe (Imig 2:3-6; Mat 7:7-11; 2 Tim 3:16, 17)?

  2. Soma mu Bacamanza 7:1-25.

    1. Ni irihe somo twavana ku bagabo 300 bakomeje kuba maso, mu buryo bunyuranye n’abagaragaje ko nta cyo bari bitayeho (Abac 7:3, 6; Rom 13:11, 12; Ef 5:15-17)?

    2. Nk’uko ba bagabo 300 biganaga Gideyoni bitegereza ibyo akora, ni gute natwe twigana Yesu Kristo, Gideyoni Mukuru, tumurebeyeho (Abac 7:17; Mat 11:29, 30; 28:19, 20; 1 Pet 2:21)?

    3. Ni gute mu Bacamanza 7:21 hadufasha kwishimira gusohoza inshingano twaba duhawe aho ari ho hose mu muteguro wa Yehova (1 Kor 4:2; 12:14-18; Yak 4:10)?

  3. Soma mu Bacamanza 8:1-3.

    Ku birebana no gukemura utubazo twaba dufitanye n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, ni irihe somo tuvana ku kuntu Gideyoni yahosheje intonganya zari hagati ye n’Abefurayimu (Imig 15:1; Mat 5:23, 24; Luka 9:48)?

Inkuru ya 53

Isezerano rya Yefuta

  1. Yefuta yari muntu ki, kandi se yabayeho mu kihe gihe?

  2. Ni iki Yefuta yasezeranyije Yehova?

  3. Kuki Yefuta yababaye cyane ubwo yari avuye ku rugamba amaze gutsinda Abamoni?

  4. Ni iki umukobwa wa Yefuta yavuze igihe yamenyaga iby’isezerano rya se?

  5. Kuki abantu bakundaga umukobwa wa Yefuta?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Bacamanza 10:6-18.

    Ni uwuhe muburo twagombye kumvira uboneka mu nkuru ivuga iby’ukuntu Abisirayeli batabaye indahemuka kuri Yehova (Abac 10:6, 15, 16; Rom 15:4; Ibyah 2:10)?

  2. Soma mu Bacamanza 11:1-11, 29-40.

    1. Tuzi dute ko kuba Yefuta yaratanze umukobwa we ho “igitambo cyoswa” bidashaka kuvuga ko yamutanze ngo akongorwe n’umuriro ari igitambo cy’umuntu (Abac 11:31; Lewi 16:24; Guteg 18:10, 12)?

    2. Ni mu buhe buryo Yefuta yatanze umukobwa we ho igitambo?

    3. Ni irihe somo tuvana ku myifatire ya Yefuta ku bihereranye n’umuhigo yari yarahigiye Yehova (Abac 11:35, 39; Umubw 5:4, 5; Mat 16:24)?

    4. Ni gute umukobwa wa Yefuta ari urugero rwiza ku Bakristo bakiri bato mu birebana no gukora umurimo w’igihe cyose (Abac 11:36; Mat 6:33; Fili 3:8)?

Inkuru ya 54

Umugabo urusha abandi bose imbaraga

  1. Umugabo warushaga abandi bose imbaraga yitwaga nde, kandi se ni nde wamuhaga izo mbaraga?

  2. Igihe kimwe, ni gute Samusoni yagenje intare nini, nk’uko ubibona ku ishusho?

  3. Ni irihe banga Samusoni arimo amenera Delila ku ishusho, kandi se ni gute ibyo byatumye afatwa n’Abafilisitiya?

  4. Ni gute Samusoni yahitanye abanzi be b’Abafilisitiya bagera ku 3.000 ku munsi yapfiriyeho?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Bacamanza 13:1-14.

    Ni gute Manowa n’umugore we basigiye urugero rwiza ababyeyi mu birebana no kurera abana babo (Abac 13:8; Zab 127:3; Ef 6:4)?

  2. Soma mu Bacamanza 14:5-9 na 15:9-16.

    1. Ni gute inkuru ivuga iby’ukuntu Samusoni yishe intare, uko yacagaguraga imigozi mishya babaga bamubohesheje, n’ukuntu yicishije abantu 1.000 igufwa ry’umusaya w’indogobe, igaragaza imikorere y’umwuka wera wa Yehova?

    2. Umwuka wera udufasha ute muri iki gihe (Abac 14:6; 15:14; Zek 4:6; Ibyak 4:31)?

  3. Soma mu Bacamanza 16:18-31.

    Ni gute Samusoni yagezweho n’ingaruka zo kwifatanya n’abantu babi, kandi se ibyo biduha irihe somo (Abac 16:18, 19; 1 Kor 15:33)?

Inkuru ya 55

Akana k’agahungu gakorera Imana

  1. Akana k’agahungu ubona ku ishusho kitwa nde, kandi se abo kari kumwe na bo ni bande?

  2. Umunsi umwe Hana yavuze irihe sengesho igihe yari yasuye ihema ry’ibonaniro, kandi se ni gute Yehova yashubije iryo sengesho?

  3. Igihe Samweli yajyanwaga ku ihema rya Yehova ngo amukorere, yari afite imyaka ingahe, kandi se ni iki nyina yamukoreraga uko umwaka utashye?

  4. Abahungu ba Eli bitwaga bande, kandi se bari bateye bate?

  5. Ni gute Yehova yahamagaye Samweli, kandi se ni ubuhe butumwa yamuhaye?

  6. Samweli amaze gukura yabaye iki, kandi se byagenze bite igihe yari ageze mu za bukuru?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 1 Samweli 1:1-28.

    1. Ni uruhe rugero rwiza Elukana yasigiye abatware b’imiryango mu bihereranye no gufata iya mbere mu birebana n’ugusenga k’ukuri (1 Sam 1:3, 21; Mat 6:33; Fili 1:10)?

    2. Ni irihe somo dushobora kuvana ku rugero rwa Hana mu birebana no gukemura ikibazo gikomeye (1 Sam 1:10, 11; Zab 55:23; Rom 12:12)?

  2. Soma muri 1 Samweli 2:11-36.

    Ni gute Eli yubashye abana be kubarutisha Yehova, kandi se ni gute ibyo ari umuburo kuri twe (1 Sam 2:22-24, 27, 29; Guteg 21:18-21; Mat 10:36, 37)?

  3. Soma muri 1 Samweli 4:16-18.

    Ni iyihe nkuru y’incamugongo yaturutse ku rugamba, kandi se ni izihe ngaruka yagize kuri Eli?

  4. Soma muri 1 Samweli 8:4-9.

    Ni gute Abisirayeli bababaje cyane Yehova, kandi se ni gute dushobora gushyigikira Ubwami bwe mu budahemuka muri iki gihe (1 Sam 8:5, 7; Yoh 17:16; Yak 4:4)?

Inkuru ya 56

Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli

  1. Ku ishusho, Samweli arimo arakora iki, kandi kuki?

  2. Kuki Yehova yishimiye Sawuli, kandi se yari ateye ate?

  3. Umuhungu wa Sawuli yitwaga nde, kandi se yakoze iki?

  4. Kuki Sawuli yatambye igitambo aho gutegereza Samweli ngo abe ari we ugitamba?

  5. Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku nkuru ivuga ibya Sawuli?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 1 Samweli 9:15-21 na 10:17-27.

    Ni gute imyifatire yo kwicisha bugufi ya Sawuli yatumye adahubuka igihe abantu bamwe bamusuzuguraga (1 Sam 9:21; 10:21, 22, 27; Imig 17:27)?

  2. Soma muri 1 Samweli 13:5-14.

    Ni ikihe cyaha Sawuli yakoze i Gilugali (1 Sam 10:8; 13:8, 9, 13)?

  3. Soma muri 1 Samweli 15:1-35.

    1. Ni ikihe cyaha gikomeye Sawuli yakoze mu birebana na Agagi umwami w’Abamaleki (1 Sam 15:2, 3, 8, 9, 22)?

    2. Ni gute Sawuli yagerageje kumvikanisha ko ibyo yakoze byari bifite ishingiro, no kugereka amakosa ye ku bandi (1 Sam 15:24)?

    3. Ni uwuhe muburo twagombye kumvira muri iki gihe mu gihe duhawe inama (1 Sam 15:19-21; Zab 141:5; Imig 9:8, 9; 11:2)?

Inkuru ya 57

Imana itoranya Dawidi

  1. Umusore ubona ku ishusho yitwa nde, kandi se tuzi dute ko ari intwari?

  2. Ni hehe Dawidi yabaga, kandi se, se na sekuru bitwaga bande?

  3. Kuki Yehova yategetse Samweli kujya kwa Yesayi i Betelehemu?

  4. Byagenze bite igihe Yesayi yazanaga barindwi mu bahungu be?

  5. Igihe bazanaga Dawidi, ni iki Yehova yabwiye Samweli?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 1 Samweli 17:34, 35.

    Ni gute ibyo bigaragaza ubutwari bwa Dawidi no kuba yarishingikirizaga kuri Yehova (1 Sam 17:37)?

  2. Soma muri 1 Samweli 16:1-14.

    1. Ni gute amagambo ya Yehova aboneka muri 1 Samweli 16:7 adufasha kuba abantu batarobanura ku butoni no kutagira urwikekwe rushingiye ku kuntu umuntu agaragara inyuma (Ibyak 10:34, 35; 1 Tim 2:4)?

    2. Ni gute urugero rwa Sawuli rugaragaza ko iyo Yehova avanye umwuka we wera ku muntu, mu mwanya wawo hashobora kujya umwuka mubi cyangwa umutima usunikira umuntu gukora ibibi (1 Sam 16:14; Mat 12:43-45; Gal 5:16)?

Inkuru ya 58

Dawidi na Goliyati

  1. Goliyati yasabaga ingabo z’Abisirayeli guca akahe gahigo?

  2. Goliyati yanganaga iki, kandi se ni iyihe ngororano Umwami Sawuli yari guha umuntu wari kwica Goliyati?

  3. Dawidi yavuze iki igihe Sawuli yamubwiraga ko atashoboraga kurwana na Goliyati ngo kubera ko yari akiri muto?

  4. Mu gisubizo Dawidi yahaye Goliyati, ni gute yagaragaje ko yiringiraga Yehova?

  5. Nk’uko ubibona ku ishusho, ni iki Dawidi yifashishije mu kwica Goliyati, kandi se ni iki cyabaye ku Bafilisitiya nyuma yo kumwica?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 1 Samweli 17:1-54.

    1. Ibanga rya Dawidi ryo kudatinya ryari irihe, kandi se ni gute dushobora kwigana ubutwari bwe (1 Sam 17:37, 45; Ef 6:10, 11)?

    2. Kuki Abakristo bagomba kwirinda umwuka umeze nk’uwa Goliyati wo gupiganwa mu gihe bari mu mikino cyangwa mu myidagaduro (1 Sam 17:8; Gal 5:26; 1 Tim 4:8)?

    3. Ni gute amagambo ya Dawidi agaragaza ko yizeraga ko Imana yari imushyigikiye (1 Sam 17:45-47; 2 Ngoma 20:15)?

    4. Aho kuba iyi nkuru ivuga gusa iby’imirwano yari hagati y’ingabo zari zishyamiranye, ni gute igaragaza mu by’ukuri ko intambara yari hagati y’imana z’ibinyoma n’Imana y’ukuri Yehova (1 Sam 17:43, 46, 47)?

    5. Ni gute abasigaye basizwe bigana urugero rwa Dawidi rwo kwiringira Yehova (1 Sam 17:37; Yer 1:17-19; Ibyah 12:17)?

Inkuru ya 59

Dawidi ahunga

  1. Kuki Sawuli yari afitiye Dawidi ishyari, ariko se ni gute Yonatani, umuhungu wa Sawuli yari atandukanye na we?

  2. Umunsi umwe, ni iki cyabaye igihe Dawidi yarimo acurangira Sawuli?

  3. Sawuli yabwiye Dawidi ko yagombaga gukora iki mbere y’uko amushyingira umukobwa we Mikali, kandi se kuki yamubwiye atyo?

  4. Igihe Dawidi yacurangiraga Sawuli, ni iki cyabaye ku ncuro ya gatatu nk’uko bigaragazwa ku ishusho?

  5. Ni gute Mikali yarokoye ubuzima bwa Dawidi, kandi se nyuma y’ibyo byabaye ngombwa ko Dawidi akora iki mu gihe cy’imyaka irindwi?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 1 Samweli 18:1-30.

    1. Ni gute urukundo rudahinyuka Yonatani yari afitiye Dawidi rushushanya uruboneka hagati y’ “izindi ntama” n’ ‘umukumbi muto’ (1 Sam 18:1; Yoh 10:16; Luka 12:32; Zek 8:23)?

    2. Kubera ko ubusanzwe Yonatani ari we Sawuli yari kuraga, ni gute muri 1 Samweli 18:4 hagaragaza ukuntu Yonatani yagandukiraga cyane uwari waratoranyirijwe kuzaba umwami?

    3. Ni gute urugero rwa Sawuli rugaragaza ko ishyari rishobora gutuma umuntu akora icyaha gikomeye, kandi se ibyo biduha uwuhe muburo (1 Sam 18:7-9, 25; Yak 3:14-16)?

  2. Soma muri 1 Samweli 19:1-17.

    Ni gute Yonatani yashyize ubuzima bwe mu kaga igihe yavugaga amagambo aboneka muri 1 Samweli 19:4, 5 (1 Sam 19:1, 6)?

Inkuru ya 60

Abigayili na Dawidi

  1. Umugore uje guhura na Dawidi ku ishusho yitwa nde, kandi se ateye ate?

  2. Nabali yari muntu ki?

  3. Kuki Dawidi yohereje bamwe mu bantu be kugira ngo basabe Nabali kugira icyo abafashisha?

  4. Ni iki Nabali yabwiye abantu ba Dawidi, kandi se ni gute Dawidi yabyakiriye?

  5. Ni gute Abigayili yagaragaje ko yari umugore w’umunyabwenge?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 1 Samweli 22:1-4.

    Ni gute umuryango wa Dawidi watanze urugero rwiza mu bihereranye n’ukuntu twagombye gushyigikirana mu muryango wa gikristo w’abavandimwe (Imig 17:17; 1 Tes 5:14)?

  2. Soma muri 1 Samweli 25:1-43.

    1. Kuki Nabali avugwaho kuba yari umunyamwaga cyane (1 Sam 25:2-5, 10, 14, 21, 25)?

    2. Ni irihe somo Abakristokazi bashobora kuvana ku rugero rwa Abigayili (1 Sam 25:32, 33; Imig 31:26; Ef 5:24)?

    3. Abigayili yabujije Dawidi gukora ibihe bikorwa bibi bibiri (1 Sam 25:31, 33; Rom 12:19; Ef 4:26)?

    4. Ukuntu Dawidi yakiriye ibyo Abigayili yamubwiye, muri iki gihe byafasha bite abagabo kubona abagore nk’uko Yehova ababona (Ibyak 21:8, 9; Rom 2:11; 1 Pet 3:7)?

Inkuru ya 61

Dawidi aba umwami

  1. Ni iki Dawidi na Abishayi bakoze igihe Dawidi yari asinziririye aho bari bakambitse?

  2. Ni ibihe bibazo Dawidi yabajije Sawuli?

  3. Igihe Dawidi yari amaze kuva aho Sawuli yari ari, yagiye he?

  4. Ni iki cyababaje Dawidi cyane kigatuma ahimba indirimbo nziza cyane?

  5. Igihe Dawidi yimikwaga i Heburoni yari afite imyaka ingahe, kandi se ni ayahe mazina ya bamwe mu bana be?

  6. Nyuma y’aho ni hehe Dawidi yaje gutegekera ari umwami?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 1 Samweli 26:1-25.

    1. Amagambo ya Dawidi aboneka muri 1 Samweli 26:11 ahishura iyihe myifatire ku bihereranye na gahunda ya gitewokarasi (Zab 37:7; Rom 13:2)?

    2. Mu gihe twihatiye cyane kugaragaza ineza yuje urukundo ariko ikakirwa nabi n’uwo tuyigaragarije, ni gute amagambo ya Dawidi aboneka muri 1 Samweli 26:23 yadufasha gukomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye (1 Abami 8:32; Zab 18:21)?

  2. Soma muri 2 Samweli 1:26.

    Ni gute muri iki gihe Abakristo bashobora kugaragarizanya “urukundo rwinshi” nk’urwo Dawidi na Yonatani bakundanaga (1 Pet 4:8; Kolo 3:14; 1 Yoh 4:12)?

  3. Soma muri 2 Samweli 5:1-10.

    1. Dawidi yamaze imyaka ingahe ku ngoma, kandi se icyo gihe kigizwe n’ibihe byiciro (2 Sam 5:4, 5)?

    2. Gukomera kwa Dawidi yagukeshaga nde, kandi se ni gute ibyo ari umuburo kuri twe muri iki gihe (2 Sam 5:10; 1 Sam 16:13; 1 Kor 1:31; Fili 4:13)?

Inkuru ya 62

Ingorane mu nzu ya Dawidi

  1. Ku bw’ubufasha bwa Yehova, amaherezo byagendekeye bite igihugu cya Kanaani?

  2. Ku mugoroba umwe, ni iki cyabaye igihe Dawidi yari hejuru y’igisenge cy’ingoro ye?

  3. Kuki Yehova yarakariye cyane Dawidi?

  4. Ku ishusho, ni nde Yehova yohereje ngo ajye kubwira Dawidi iby’ibyaha bye, kandi se uwo muntu yavuze ko ari iki cyari kugera kuri Dawidi?

  5. Ni izihe ngorane Dawidi yahuye na zo?

  6. Nyuma ya Dawidi, ni nde wabaye umwami wa Isirayeli?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri 2 Samweli 11:1-27.

    1. Ni gute guhugira mu murimo wa Yehova biturinda?

    2. Ni gute Dawidi yaje kugwa mu cyaha, kandi se ibyo biha uwuhe muburo abagaragu ba Yehova muri iki gihe (2 Sam 11:2; Mat 5:27-29; 1 Kor 10:12; Yak 1:14, 15)?

  2. Soma muri 2 Samweli 12:1-18.

    1. Ni irihe somo abasaza n’ababyeyi bashobora kuvana ku kuntu Natani yabyifashemo ajya guha Dawidi inama (2 Sam 12:1-4; Imig 12:18; Mat 13:34)?

    2. Kuki Yehova yababariye Dawidi (2 Sam 12:13; Zab 32:5; 2 Kor 7:9, 10)?

Inkuru ya 63

Salomo, umwami w’umunyabwenge

  1. Ni iki Yehova yabajije Salomo, kandi se ni gute yamushubije?

  2. Kubera ko Yehova yishimiye icyo Salomo yamusabye, ni iki yamusezeranyije?

  3. Ni ikihe kibazo gikomeye abagore babiri bagejeje kuri Salomo?

  4. Nk’uko ubibona ku ishusho, ni gute Salomo yakemuye icyo kibazo?

  5. Ubutegetsi bwa Salomo bwari bumeze bute, kandi kuki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 1 Abami 3:3-28.

    1. Ni irihe somo abagabo bahabwa inshingano mu muteguro w’Imana muri iki gihe bavana ku magambo avuye ku mutima yavuzwe na Salomo mu 1 Abami 3:7 (Zab 119:105; Imig 3:5, 6)?

    2. Ni gute ibyo Salomo yasabye ari urugero rwiza ku bihereranye n’ibintu bikwiriye gushyirwa mu isengesho (1 Abami 3:9, 11; Imig 30:8, 9; 1 Yoh 5:14)?

    3. Ukuntu Salomo yahosheje impaka zari zavutse hagati ya ba bagore babiri biduha ikihe cyizere ku birebana n’ubutegetsi buzaza bwa Salomo Mukuru, ari we Yesu Kristo (1 Abami 3:28; Yes 9:6, 7; 11:2-4)?

  2. Soma mu 1 Abami 4:29-34.

    1. Ni gute Yehova yahaye Salomo ibyo yamusabye ku bw’umutima wumvira (1 Abami 5:29)?

    2. Iyo turebye imihati abantu bashyiragaho kugira ngo baze kumva iby’ubwenge bwa Salomo, twagombye kubona dute ibyo kwiga Ijambo ry’Imana (1 Abami 4:29, 34; Yoh 17:3; 2 Tim 3:16)?

Inkuru ya 64

Salomo yubaka urusengero

  1. Salomo yakoresheje igihe kingana iki kugira ngo yuzuze urusengero rwa Yehova, kandi se kuki hakoreshejwe amafaranga menshi cyane?

  2. Urwo rusengero rwari rufite ibyumba bingahe, kandi se icyumba cyo mu mwinjiro cyashyizwemo iki?

  3. Ni iki Salomo yavuze mu isengesho rye igihe urusengero rwuzuraga?

  4. Ni gute Yehova yagaragaje ko yishimiye isengesho rya Salomo?

  5. Abagore ba Salomo batumye akora iki, kandi se ni iki cyabaye kuri Salomo?

  6. Kuki Yehova yarakariye Salomo, kandi se ni iki Yehova yamubwiye?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 1 Ngoma 28:9, 10.

    Duhereye ku magambo ya Dawidi aboneka mu 1 Ngoma 28:9, 10, ni iki twagombye kwihatira gukora mu mibereho yacu ya buri munsi (Zab 19:15; Fili 4:8, 9)?

  2. Soma mu 2 Ngoma 6:12-21, 32-42.

    1. Ni gute Salomo yagaragaje ko nta nzu yubatswe n’abantu Imana Isumbabyose ishobora gukwirwamo (2 Ngoma 6:18; Ibyak 17:24, 25)?

    2. Amagambo ya Salomo aboneka mu 2 Ngoma 6:32, 33 agaragaza iki kuri Yehova (Ibyak 10:34, 35; Gal 2:6)?

  3. Soma mu 2 Ngoma 7:1-5.

    Nk’uko Abisirayeli basunikiwe gusingiza Yehova igihe babonaga icyubahiro cye, muri iki gihe natwe twagombye kwiyumva dute mu gihe twitegereje imigisha Yehova aha ubwoko bwe (2 Ngoma 7:3; Zab 22:23; 34:2; 96:2)?

  4. Soma mu 1 Abami 11:9-13.

    Ni gute imibereho ya Salomo igaragaza ko ari iby’ingenzi gukomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo (1 Abami 11:4, 9; Mat 10:22; Ibyah 2:10)?

Inkuru ya 65

Ubwami bwigabanyamo kabiri

  1. Abagabo babiri ubona ku ishusho bitwa bande, kandi se ni bantu ki?

  2. Ahiya agenje ate ikanzu yari yambaye, kandi se ibyo bisobanura iki?

  3. Ni iki Salomo yagerageje gukorera Yerobowamu?

  4. Kuki rubanda bimitse Yerobowamu ngo abe umwami w’imiryango icumi?

  5. Kuki Yerobowamu yiremeye inyana ebyiri za zahabu, kandi se ni iki cyabaye kuri icyo gihugu nyuma y’aho?

  6. Ni iki cyabaye ku bwami bwa ya miryango ibiri no ku rusengero rwa Yehova i Yerusalemu?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 1 Abami 11:26-43.

    Yerobowamu yari muntu ki, kandi se Yehova yamusezeranyije iki iyo aza kwitondera amategeko ye (1 Abami 11:28, 38)?

  2. Soma mu 1 Abami 12:1-33.

    1. Ni irihe somo ababyeyi n’abasaza bashobora kuvana ku rugero rubi rwa Rehobowamu ku birebana no gukoresha nabi ubutware (1 Abami 12:13; Umubw 7:7; 1 Pet 5:2, 3)?

    2. Ni nde muri iki gihe urubyiruko rushobora gushakiraho ubuyobozi bwiringirwa mu gihe rufata imyanzuro ikomeye mu mibereho yarwo (1 Abami 12:6, 7; Imig 1:8, 9; 2 Tim 3:16, 17; Heb 13:7)?

    3. Ni iki cyateye Yerobowamu gushyiraho ahantu habiri ho gusengera inyana ya zahabu, kandi se ni gute ibyo bigaragaza ko atizeraga Yehova habe na gato (1 Abami 11:37; 12:26-28)?

    4. Ni iki cyatumye abantu bo mu bwami bwa ya miryango icumi bigomeka ku gusenga k’ukuri (1 Abami 12:32, 33)?

Inkuru ya 66

Yezebeli, umwamikazi w’umugome

  1. Yezebeli yari muntu ki?

  2. Kuki umunsi umwe Umwami Ahabu yagize agahinda kenshi?

  3. Ni iki Yezebeli yakoze kugira ngo abonere umugabo we Ahabu uruzabibu rwa Naboti?

  4. Ni nde Yehova yatumye ngo ajye guhana Yezebeli?

  5. Nk’uko ubibona ku ishusho, byagenze bite igihe Yehu yageraga aho Yezebeli yari atuye?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 1 Abami 16:29-33 na 18:3, 4.

    Imimerere Isirayeli yarimo mu gihe cy’Umwami Ahabu yari mibi mu rugero rungana iki (1 Abami 14:9)?

  2. Soma mu 1 Abami 21:1-16.

    1. Ni gute Naboti yagaragaje ubutwari n’ubudahemuka kuri Yehova (1 Abami 21:1-3; Lewi 25:23-28)?

    2. Ni irihe somo tuvana ku rugero rwa Ahabu mu bihereranye n’ukuntu twakwifata mu gihe ibintu byaba bitagenze uko twari tubyiteze (1 Abami 21:4; Rom 5:3-5)?

  3. Soma mu 2 Abami 9:30-37.

    Ni irihe somo twavana ku ishyaka Yehu yagaragaje mu gukora ibyo Yehova ashaka (2 Abami 9:4-10; 2 Kor 9:1, 2; 2 Tim 4:2)?

Inkuru ya 67

Yehoshafati yiringira Yehova

  1. Yehoshafati yari muntu ki, kandi se yabayeho mu kihe gihe?

  2. Kuki Abisirayeli bagize ubwoba, kandi se ni iki benshi muri bo bakoze?

  3. Ni gute Yehova yashubije isengesho rya Yehoshafati?

  4. Yehova yatumye habaho iki mbere y’uko imirwano itangira?

  5. Ni rihe somo twavana kuri Yehoshafati?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 2 Ngoma 20:1-30.

    1. Ni gute Yehoshafati yagaragaje icyo abagaragu b’Imana bizerwa bagombye gukora igihe basumbirijwe (2 Ngoma 20:12; Zab 25:15; 62:2)?

    2. Kubera ko igihe cyose Yehova yagiye akorana n’ubwoko bwe akoresheje uburyo runaka bwo gushyikirana na bwo, ni ubuhe buryo akoresha muri iki gihe (2 Ngoma 20:14, 15; Mat 24:45-47; Yoh 15:15)?

    3. Igihe Imana izashoza ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ ni gute imimerere tuzaba turimo izaba isa n’iyo Yehoshafati yarimo (2 Ngoma 20:15, 17; 32:8; Ibyah 16:14, 16)?

    4. Mu kwigana Abalewi, abapayiniya n’abamisiyonari bagira uruhe ruhare mu murimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose muri iki gihe (2 Ngoma 20:19; Rom 10:13-15; 2 Tim 4:2)?

Inkuru ya 68

Abana babiri b’abahungu bazuka

  1. Abantu batatu ubona ku ishusho ni bande, kandi se ni iki kibaye kuri uwo mwana w’umuhungu?

  2. Ni iki Eliya yasabye mu isengesho ku birebana n’uwo mwana, kandi se ni iki cyabaye nyuma y’ibyo?

  3. Umufasha wa Eliya yitwaga nde?

  4. Kuki Elisa yagiye ku mugore w’i Shunemu?

  5. Ni iki Elisa yakoze, kandi se ni iki cyabaye ku mwana wari wapfuye?

  6. Ni izihe mbaraga Yehova afite, nk’uko byagaragariye kuri Eliya na Elisa?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 1 Abami 17:8-24.

    1. Ni gute kumvira no kwizera bya Eliya byageragejwe (1 Abami 17:9; 19:1-4, 10)?

    2. Kuki umupfakazi w’i Sarefati yari afite ukwizera gutangaje (1 Abami 17:12-16; Luka 4:25, 26)?

    3. Ni gute ibyabaye ku mupfakazi w’i Sarefati bigaragaza ukuri kw’amagambo ya Yesu avugwa muri Matayo 10:41, 42 (1 Abami 17:10-12, 17, 23, 24)?

  2. Soma mu 2 Abami 4:8-37.

    1. Ni iki umugore w’i Shunemu atwigisha ku bihereranye no gucumbikira abashyitsi (2 Abami 4:8; Luka 6:38; Rom 12:13; 1 Yoh 3:17)?

    2. Ni mu buhe buryo dushobora kugirira neza abagaragu b’Imana muri iki gihe (Ibyak 20:35; 28:1, 2; Gal 6:9, 10; Heb 6:10)?

Inkuru ya 69

Akana k’agakobwa gafasha umuntu ukomeye

  1. Ni iki akana k’agakobwa karimo kabwira umugore ku ishusho?

  2. Umugore uboneka ku ishusho ni nde, kandi se ni iki ako kana k’agakobwa gakora mu rugo rw’uwo mugore?

  3. Elisa yategetse umugaragu we kubwira iki Naamani, kandi se kuki Naamani yarakaye?

  4. Byagenze bite igihe Naamani yumviraga abagaragu be?

  5. Kuki Elisa yanze kwakira impano ya Naamani, ariko se ni iki Gehazi yakoze?

  6. Ni iki cyabaye kuri Gehazi, kandi se ibyo bitwigisha iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 2 Abami 5:1-27.

    1. Ni gute urugero twasigiwe n’ako kana k’agakobwa rushobora gutera inkunga abakiri bato muri iki gihe (2 Abami 5:3; Zab 8:3; 148:12, 13)?

    2. Kuki ari byiza kuzirikana urugero rwa Naamani mu gihe duhawe inama ishingiye ku Byanditswe (2 Abami 5:15; Heb 12:5, 6; Yak 4:6)?

    3. Iyo tugereranyije urugero rwa Elisa n’urwa Gehazi tubivanamo irihe somo (2 Abami 5:9, 10, 14-16, 20; Mat 10:8; Ibyak 5:1-5; 2 Kor 2:17)?

Inkuru ya 70

Yona n’igifi kinini

  1. Yona yari muntu ki, kandi se Yehova yamutegetse gukora iki?

  2. Kubera ko Yona atashakaga kujya aho Yehova yari amutegetse kujya, yakoze iki?

  3. Yona yasabye abasare gukora iki kugira ngo umuhengeri uhagarare?

  4. Nk’uko ubibona ku ishusho, byagenze bite igihe Yona yazikamaga mu mazi?

  5. Yona yamaze igihe kingana iki mu nda y’igifi kinini, kandi se ni iki yahakoreye?

  6. Yona amaze kuva mu nda y’icyo gifi kinini yagiye he, kandi se ibyo bitwigisha iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yona 1:1-17.

    Uko bigaragara, Yona yiyumvaga ate ku bihereranye n’inshingano yari ahawe yo kujya kubwiriza abaturage b’i Nineve (Yona 1:2, 3; Imig 3:7; Umubw 8:12)?

  2. Soma muri Yona 2:2, 3, 11.

    Ni gute ibyabaye kuri Yona bitwizeza ko Yehova azasubiza amasengesho yacu (Zab 22:25; 34:7; 1 Yoh 5:14)?

  3. Soma muri Yona 3:1-10.

    1. Kuba Yehova yarakomeje gukoresha Yona n’ubwo yari yabanje kwanga gusohoza inshingano yari yamuhaye, tubivanamo iyihe nkunga (Zab 103:14; 1 Pet 5:10)?

    2. Ibyabaye kuri Yona n’abaturage b’i Nineve bitwigisha iki ku bihereranye no kugirira urwikekwe abatuye mu ifasi yacu (Yona 3:6-9; Umubw 11:6; Ibyak 13:48)?

Inkuru ya 71

Imana isezeranya paradizo

  1. Yesaya yari muntu ki, yabayeho mu kihe gihe, kandi se ni iki Yehova yamweretse?

  2. Ijambo “paradizo” risobanura iki, kandi se ni iki ritwibutsa?

  3. Yehova yategetse Yesaya kwandika iki ku birebana na Paradizo?

  4. Kuki Adamu na Eva batakaje ubuturo bwabo bwiza cyane?

  5. Ni iki Yehova yasezeranyije abamukunda?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yesaya 11:6-9.

    1. Ni gute Ijambo ry’Imana rivuga iby’amahoro azaba hagati y’inyamaswa n’abantu mu isi nshya (Zab 148:10, 13; Yes 65:25; Ezek 34:25)?

    2. Ni irihe sohozwa ryo mu buryo bw’umwuka ry’amagambo ya Yesaya ririmo riba mu bagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe (Rom 12:2; Ef 4:23, 24)?

    3. Ni nde ukwiriye kwitirirwa ihinduka riba muri kamere z’abantu, haba ubu no mu isi nshya (Yes 48:17, 18; Gal 5:22, 23; Fili 4:7)?

  2. Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.

    1. Ni gute Ibyanditswe bigaragaza ko imvugo ngo Imana izabana n’abantu ku isi isobanura kuhaba mu buryo bw’ikigereranyo, ko atari ukuhaba nyakuhaba (Lewi 26:11, 12; 2 Ngoma 6:18; Yes 66:1; Ibyah 21:2, 3, 22-24)?

    2. Ni ayahe marira no kubabara bizavanwaho burundu (Luka 8:49-52; Rom 8:21, 22; Ibyah 21:4)?

Inkuru ya 72

Imana itabara Hezekiya

  1. Umuntu uboneka ku ishusho ni nde, kandi se kuki ahangayitse cyane?

  2. Amabaruwa Hezekiya arambitse imbere ya Yehova ni bwoko ki, kandi se arasenga asaba iki?

  3. Hezekiya yari umwami uteye ate, kandi se ni ubuhe butumwa Yehova yamwoherereje binyuze ku muhanuzi Yesaya?

  4. Ni iki marayika wa Yehova yakoreye Abashuri nk’uko bigaragazwa ku ishusho?

  5. N’ubwo ubwami bwa ya miryango ibiri bwagize agahenge mu gihe runaka, byagenze bite nyuma yo gupfa kwa Hezekiya?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 2 Abami 18:1-36.

    1. Ni gute Rabushake, intumwa y’Abashuri, yagerageje gutuma ukwizera kw’Abisirayeli gucogora (2 Abami 18:19, 21; Kuva 5:2; Zab 64:4)?

    2. Mu gihe Abahamya ba Yehova bahanganye n’ababarwanya, ni gute bigana urugero rwa Hezekiya (2 Abami 18:36; Zab 39:2; Imig 26:4; 2 Tim 2:24)?

  2. Soma mu 2 Abami 19:1-37.

    1. Ni gute ubwoko bwa Yehova bwigana Hezekiya mu bihe by’akaga (2 Abami 19:1, 2; Imig 3:5, 6; Heb 10:24, 25; Yak 5:14, 15)?

    2. Ni izihe ncuro eshatu Umwami Senakeribu yatsinzwe, kandi se ashushanya nde mu buryo bw’ubuhanuzi (2 Abami 19:32, 35, 37; Ibyah 20:2, 3)?

  3. Soma mu 2 Abami 21:1-6, 16.

    Kuki twavuga ko Manase yari mubi kurusha abami bose bategekeye i Yerusalemu (2 Ngoma 33:4-6, 9)?

Inkuru ya 73

Umwami mwiza wa nyuma wa Isirayeli

  1. Yosiya yabaye umwami afite imyaka ingahe, kandi se ni iki yatangiye gukora ubwo yari amaze imyaka irindwi ku ngoma?

  2. Ni iki Yosiya arimo akora, nk’uko umubona ku ishusho ya mbere?

  3. Ni iki umutambyi mukuru yabonye igihe abantu barimo basana urusengero?

  4. Kuki Yosiya yashishimuye imyambaro ye?

  5. Umuhanuzikazi Hulida yahaye Yosiya ubuhe butumwa bwari buturutse kuri Yehova?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 2 Ngoma 34:1-28.

    1. Ni uruhe rugero Yosiya yasigiye abahanganye n’ibibazo mu bwana bwabo (2 Ngoma 33:21-25; 34:1, 2; Zab 27:10)?

    2. Ni izihe ntambwe zikomeye Yosiya yateye kugira ngo ateze imbere ugusenga k’ukuri mu mwaka wa 8 w’ingoma ye, uwa 12 n’uwa 18 (2 Ngoma 34:3, 8)?

    3. Mu birebana no gufata neza aho dusengera, ni ayahe masomo twavana ku ngero twasigiwe n’Umwami Yosiya n’Umutambyi Mukuru Hilukiya (2 Ngoma 34:9-13; Imig 11:14; 1 Kor 10:31)?

Inkuru ya 74

Umugabo udatinya

  1. Umusore ubona ku ishusho ni nde?

  2. Ni iki Yeremiya yatekerezaga ku bihereranye no kuba umuhanuzi, ariko se ni iki Yehova yamubwiye?

  3. Ni ubuhe butumwa Yeremiya yakomeje kugeza kuri rubanda?

  4. Ni gute abatambyi bagerageje guhagarika Yeremiya, ariko se ni gute yagaragaje ko atari umunyabwoba?

  5. Igihe Abisirayeli bangaga guhindura imyifatire yabo mibi, byabagendekeye bite?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yeremiya 1:1-8.

    1. Kuba umuntu akwiriye ngo akore umurimo wa Yehova biterwa n’iki nk’uko urugero rwa Yeremiya rubigaragaza (2 Kor 3:5, 6)?

    2. Urugero rwa Yeremiya rutera iyihe nkunga urubyiruko rw’Abakristo muri iki gihe (Umubw 12:1; 1 Tim 4:12)?

  2. Soma muri Yeremiya 10:1-5.

    Yeremiya yakoresheje uruhe rugero rufite ireme kugira ngo agaragaze ko kwiringira ibigirwamana ari uguta igihe (Yer 10:5; Yes 46:7; Hab 2:19)?

  3. Soma muri Yeremiya 26:1-16.

    1. Mu gihe abasigaye basizwe batangaza ubutumwa bw’umuburo muri iki gihe, ni gute bazirikana itegeko Yehova yahaye Yeremiya ryo ‘kutagira ijambo na rimwe basiga’ (Yer 26:2; Guteg 4:2; Ibyak 20:27)?

    2. Ni uruhe rugero rwiza Yeremiya yahaye Abahamya ba Yehova muri iki gihe mu birebana no gutangariza amahanga umuburo wa Yehova (Yer 26:8, 12, 14, 15; 2 Tim 4:1-5)?

  4. Soma mu 2 Abami 24:1-17.

    Kuba Yuda atarabaye uwizerwa kuri Yehova byagize izihe ngaruka (2 Abami 24:2-4, 14)?

Inkuru ya 75

Abasore bane i Babuloni

  1. Abasore bane ubona ku ishusho ni bande, kandi se kuki bari i Babuloni?

  2. Ni iyihe migambi Nebukadinezari yari afitiye abo basore bane, kandi se ni iki yategetse abagaragu be?

  3. Ni iki Daniyeli yasabye ku bihereranye n’ibyokurya n’ibyokunywa we na bagenzi be bagombaga guhabwa?

  4. Nyuma yo kurya imboga mu gihe cy’iminsi icumi, Daniyeli na bagenzi be batatu bari bameze bate ubagereranyije n’abandi basore?

  5. Ni gute Daniyeli na bagenzi be batatu baje kugera ibwami, kandi se ni mu buhe buryo barutaga abatambyi n’abanyabwenge?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Daniyeli 1:1-21.

    1. Ni iyihe mihati tugomba gushyiraho kugira ngo dushobore kunanira amoshya no gutsinda intege nke (Dan 1:8; Itang 39:7, 10; Gal 6:9)?

    2. Ni mu buhe buryo urubyiruko rushobora koshywa cyangwa guhatirwa kwirundumurira mu byo bamwe babona ko ari nk’ “ibyokurya by’umwami” (Dan 1:8; Imig 20:1; 2 Kor 6:17–7:1)?

    3. Inkuru ya Bibiliya ivuga iby’abasore bane b’Abaheburayo idufasha kumenya iki ku birebana no kwiga ubwenge bw’isi (Dan 1:20; Yes 54:13; 1 Kor 3:18-20)?

Inkuru ya 76

Yerusalemu isenywa

  1. Ni iki kirimo kiba kuri Yerusalemu no ku Bisirayeli nk’uko bigaragazwa ku ishusho?

  2. Ezekiyeli yari muntu ki, kandi se ni ibihe bintu biteye ishozi yeretswe na Yehova?

  3. Yehova yavuze ko yari kuzakorera iki Abisirayeli bitewe n’uko batamwubashye?

  4. Ni iki Umwami Nebukadinezari yakoze nyuma y’uko Abisirayeli bamwigomekaho?

  5. Kuki Yehova yaretse iryo rimbuka riteye ubwoba rigera ku Bisirayeli?

  6. Ni gute igihugu cya Isirayeli cyaje gusigara ari nta muntu ugituyemo, kandi mu gihe kingana iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 2 Abami 25:1-26.

    1. Sedekiya yari muntu ki, byamugendekeye bite, kandi se ni gute ibyo byashohoje ubuhanuzi bwa Bibiliya (2 Abami 25:5-7; Ezek 12:13-15)?

    2. Ni nde Yehova yaryoje ubuhemu bwa Isirayeli bwose (2 Abami 25:9, 11, 12, 18, 19; 2 Ngoma 36:14, 17)?

  2. Soma muri Ezekiyeli 8:1-18.

    Ni gute abiyita Abakristo biganye Abisirayeli b’abahakanyi basengaga izuba (Ezek 8:16; Yes 5:20, 21; Yoh 3:19-21; 2 Tim 4:3)?

Inkuru ya 77

Banze kunamira igishushanyo

  1. Ni irihe tegeko Nebukadinezari, umwami w’i Babuloni yahaye abantu?

  2. Kuki bagenzi ba Daniyeli batatu batunamiye igishushanyo cya zahabu?

  3. Igihe Nebukadinezari yongeraga gusaba ba Baheburayo batatu kunamira igishushanyo, ni gute bagaragaje ko biringiraga Yehova?

  4. Nebukadinezari yategetse abantu be kugenza bate Saduraka, Meshaki na Abedenego?

  5. Ni iki Nebukadinezari yabonye igihe yarungurukaga mu itanura?

  6. Kuki umwami yahimbaje Imana ya Saduraka, Meshaki na Abedenego, kandi se ibyo biduha uruhe rugero?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Daniyeli 3:1-30.

    1. Abagaragu b’Imana bose bagombye kwigana iyihe myifatire yagaragajwe na ba basore batatu b’Abaheburayo mu gihe bari bahanganye n’ibigerageza ubudahemuka bwabo (Dan 3:17, 18; Mat 10:28; Rom 14:7, 8)?

    2. Ni irihe somo ry’ingenzi Yehova yigishije Nebukadinezari (Dan 3:28, 29; 4:31, 32)?

Inkuru ya 78

Inyandiko ku rukuta

  1. Ni iki cyabaye igihe umwami w’i Babuloni yakoraga ibirori bikomeye maze agakoresha ibikombe n’amabakure byari byaravanywe mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu?

  2. Ni iki Belushazari yabwiye abanyabwenge be, ariko se ni iki batashoboye gukora?

  3. Ni iki umugabekazi yabwiye umwami?

  4. Daniyeli yabwiye umwami ko ari iki cyatumye Imana yohereza ikiganza ngo cyandike ku rukuta?

  5. Daniyeli yasobanuye ate amagambo yari yanditswe ku rukuta?

  6. Ni iki cyabaye igihe Daniyeli yari akivuga?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Daniyeli 5:1–6:1.

    1. Garagaza itandukaniro riri hagati y’ubwoba burangwa no kubaha Imana, n’ubwo Belushazari yagize igihe yabonaga ikiganza cyandika ku rukuta (Dan 5:6, 7; Zab 19:10; Rom 8:35-39).

    2. Ni gute Daniyeli yagaragaje ubutwari igihe yavuganaga na Belushazari hamwe n’abantu be bakomeye (Dan 5:17, 18, 22, 26-28; Ibyak 4:29)?

    3. Ni mu buhe buryo muri Daniyeli, igice cya 5, hagaragaza ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (Dan 4:14, 22; 5:21)?

Inkuru ya 79

Daniyeli mu rwobo rw’intare

  1. Dariyo yari muntu ki, kandi se yabonaga ate Daniyeli?

  2. Abantu bamwe b’abanyeshyari batumye Dariyo akora iki?

  3. Ni iki Daniyeli yakoze igihe yamenyaga iby’itegeko rishya ryari ryashyizweho?

  4. Kuki Dariyo yababaye cyane ku buryo atabashije gusinzira, kandi se yakoze iki bukeye?

  5. Ni gute Daniyeli yashubije Dariyo?

  6. Abantu babi bari bagerageje kwica Daniyeli byabagendekeye bite, kandi se ni iki Dariyo yandikiye abantu bose bo mu bwami bwe?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Daniyeli 6:2-29.

    1. Ni gute akagambane kakorewe Daniyeli katwibutsa icyo abarwanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova muri iki gihe bakoze kugira ngo bagerageze kuwuhagarika (Dan 6:8; Zab 94:20; Yes 10:1; Rom 8:31)?

    2. Ni gute abagaragu b’Imana muri iki gihe bashobora kwigana urugero rwa Daniyeli mu bihereranye no kugandukira “abategetsi bakuru” (Dan 6:6, 11; Rom 13:1; Ibyak 5:29)?

    3. Ni gute dushobora kwigana urugero rwa Daniyeli rwo gukorera Yehova “iteka” (Dan 6:17, 21; Fili 3:16; Ibyah 7:15)?

Inkuru ya 80

Ubwoko bw’Imana i Babuloni

  1. Abisirayeli barimo barakora iki nk’uko bigaragazwa ku ishusho?

  2. Ni gute Kuro yashohoje ubuhanuzi bwa Yehova binyuze kuri Yesaya?

  3. Ni iki Kuro yabwiye Abisirayeli batashoboraga gusubira i Yerusalemu?

  4. Ni bintu ki Kuro yahaye abantu ngo babijyane i Yerusalemu?

  5. Kugira ngo Abisirayeli bagere i Yerusalemu byabasabye igihe kingana iki?

  6. Hari hashize imyaka ingahe igihugu kidatuwemo n’umuntu n’umwe?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yesaya 44:28 na 45:1-4.

    1. Ni gute Yehova yagaragaje ko ubuhanuzi bwarebanaga na Kuro bwagombaga gusohozwa nta kabuza (Yes 55:10, 11; Rom 4:17)?

    2. Ni iki ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ibya Kuro bugaragaza ku bihereranye n’ubushobozi bwa Yehova Imana bwo guhanura iby’igihe kizaza (Yes 42:9; 45:21; 46:10, 11; 2 Pet 1:20)?

  2. Soma muri Ezira 1:1-11.

    Dukurikije urugero rw’abatarashoboraga gusubira i Yerusalemu, ni gute muri iki gihe dushobora ‘gukomeza amaboko’ y’abashobora gukora umurimo w’igihe cyose (Ezira 1:4, 6; Rom 12:13; Kolo 4:12)?

Inkuru ya 81

Biringira ubufasha bw’Imana

  1. Abakoze urugendo rurerure rwo kuva i Babuloni bajya i Yerusalemu banganaga iki, ariko se bagezeyo basanze ibintu byifashe bite?

  2. Igihe Abisirayeli bageraga i Yerusalemu, ni iki babanje kubaka, ariko se ni iki abanzi babo bakoze?

  3. Hagayi na Zekariya bari bantu ki, kandi se ni iki babwiye rubanda?

  4. Kuki Tatenayi yohereje urwandiko i Babuloni, kandi se ni ikihe gisubizo yahawe?

  5. Ni iki Ezira yakoze igihe yamenyaga ko urusengero rw’Imana rwari rukeneye gutunganywa?

  6. Ni iki Ezira arimo asaba mu isengesho ku ishusho, ni gute isengesho rye ryashubijwe, kandi se ibyo bitwigisha iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Ezira 3:1-13.

    Turamutse tugeze ahantu hatari itorero ry’ubwoko bw’Imana, ni iki tugomba gukomeza gukora (Ezira 3:3, 6; Ibyak 17:16, 17; Heb 13:15)?

  2. Soma muri Ezira 4:1-7.

    Ni uruhe rugero Zerubabeli yasigiye ubwoko bwa Yehova ku bihereranye no kuvanga imyizerere itandukanye (Kuva 34:12; 1 Kor 15:33; 2 Kor 6:14-17)?

  3. Soma muri Ezira 5:1-5, 17 na 6:1-22.

    1. Kuki abanzi batashoboye guhagarika imirimo yo kubaka urusengero (Ezira 5:5; Yes 54:17)?

       

    2. Ni gute igikorwa cy’abakuru b’Abayahudi gitera abasaza b’Abakristo inkunga yo gushaka ubuyobozi bwa Yehova mu gihe bahanganye n’ababarwanya (Ezira 6:14; Zab 32:8; Rom 8:31; Yak 1:5)?

  4. Soma muri Ezira 8:21-23, 28-36.

    Mbere yo kwishora mu gikorwa runaka, byaba byiza twiganye uruhe rugero rwa Ezira (Ezira 8:23; Zab 127:1; Imig 10:22; Yak 4:13-15)?

Inkuru ya 82

Moridekayi na Esiteri

  1. Moridekayi na Esiteri bari bantu ki?

  2. Kuki Umwami Ahasuwerusi yashakaga undi mugore, kandi se ni nde yahisemo?

  3. Hamani yari muntu ki, kandi se ni iki cyatumye arakara cyane?

  4. Ni irihe tegeko ryashyizweho, kandi se ni iki Esiteri yakoze amaze kubwirwa ubutumwa bwari buturutse kuri Moridekayi?

  5. Hamani byamugendekeye bite, kandi se ni iki cyabaye kuri Moridekayi?

  6. Ni gute Abisirayeli bakize abanzi babo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Esiteri 2:12-18.

    Ni gute Esiteri yagaragaje agaciro ko kwihingamo ‘umwuka w’ubugwaneza n’amahoro’ (Esit 2:15; 1 Pet 3:1-5)?

  2. Soma muri Esiteri 4:1-17.

    Nk’uko Esiteri yahawe uburyo bwo kugira icyo akora agiriye ugusenga k’ukuri, ni ubuhe buryo tubona muri iki gihe bwo kugaragaza ko twiyeguriye Yehova, kandi ko turi indahemuka kuri we (Esit 4:13, 14; Mat 5:14-16; 24:14)?

  3. Soma muri Esiteri 7:1-6.

    Ni gute benshi mu bagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe batotejwe nk’uko byagendekeye Esiteri (Esit 7:4; Mat 10:16-22; 1 Pet 2:12)?

Inkuru ya 83

Inkike za Yerusalemu

  1. Abisirayeli babonaga bate ibyo kuba umudugudu wabo wa Yerusalemu utari ufite inkike ziwugose?

  2. Nehemiya yari muntu ki?

  3. Nehemiya yakoraga uwuhe murimo, kandi se kuki wari umurimo ukomeye?

  4. Ni izihe nkuru zababaje Nehemiya, kandi se yakoze iki?

  5. Ni gute Umwami Aritazeruzi yagaragarije Nehemiya ineza?

  6. Ni gute Nehemiya yashyizeho gahunda y’akazi ku buryo abanzi b’Abisirayeli batashoboraga kugahagarika?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Nehemiya 1:4-6 na 2:1-20.

    Ni gute Nehemiya yashatse ubuyobozi bwa Yehova (Neh 2:4, 5; Rom 12:12; 1 Pet 4:7)?

  2. Soma muri Nehemiya 3:3-5.

    Ni irihe somo abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora kuvana ku itandukaniro ryari hagati y’ab’i Tekowa n’ “imfura” zaho (Neh 3:5, 27; 2 Tes 3:7-10; 1 Pet 5:5)?

  3. Soma muri Nehemiya 4:1-23.

    1. Ni iki cyasunikiye Abisirayeli gukomeza kubaka n’ubwo barwanywaga cyane (Neh 4:6, 8, 9; Zab 50:15; Yes 65:13, 14)?

    2. Ni mu buhe buryo urugero rw’Abisirayeli rudutera inkunga muri iki gihe?

  4. Soma muri Nehemiya 6:15.

    Kuba inkike za Yerusalemu zaruzuye mu gihe cy’amezi abiri, bigaragaza iki ku bihereranye n’imbaraga z’ukwizera (Zab 56:4, 5; Mat 17:20; 19:26)?

Inkuru ya 84

Marayika asura Mariya

  1. Umugore ubona ku ishusho ni nde?

  2. Ni iki Gaburiyeli yabwiye Mariya?

  3. Ni gute Gaburiyeli yasobanuriye Mariya ko yari kubyara umwana n’ubwo atari yarigeze abana n’umugabo?

  4. Byagenze bite igihe Mariya yasuraga mwene wabo Elizabeti?

  5. Ni iki Yozefu yatekereje igihe yamenyaga ko Mariya yari atwite, ariko se ni gute yahinduye iyo mitekerereze?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Luka 1:26-56.

    1. Muri Luka 1:35 hagaragaza iki ku bihereranye no kudatungana twarazwe na Adamu kwaba kwari mu ntangangore ya Mariya igihe ubuzima bw’Umwana w’Imana bwimurwaga buvanywe mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka (Hag 2:11-13; Yoh 6:69; Heb 7:26; 10:5)?

    2. Ni gute Yesu yahawe ikuzo na mbere y’uko avuka (Luka 1:41-43)?

    3. Ni uruhe rugero rwiza Mariya yasigiye Abakristo bahabwa inshingano zihariye mu murimo muri iki gihe (Luka 1:38, 46-49; 17:10; Imig 11:2)?

  2. Soma muri Matayo 1:18-25.

    N’ubwo Yesu atiswe izina bwite Imanweli, ni gute uruhare yagize ari umuntu rwashohoje icyo iryo zina risobanura (Mat 1:22, 23; Yoh 14:8-10; Heb 1:1-3)?

Inkuru ya 85

Yesu avukira mu kiraro cy’inka

  1. Uruhinja ubona ku ishusho ni rwo nde, kandi se ni hehe Mariya aruryamishije?

  2. Kuki Yesu yavukiye mu kiraro cy’amatungo?

  3. Abantu ubona ku ishusho binjiye mu kiraro ni bande, kandi se ni iki marayika yari yababwiye?

  4. Kuki Yesu yari umuntu wihariye?

  5. Kuki Yesu yitwa Umwana w’Imana?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Luka 2:1-20.

    1. Ni uruhe ruhare Kayisari Awugusito yagize mu gusohoza ubuhanuzi burebana n’ivuka rya Yesu (Luka 2:1-4; Mika 5:2)?

    2. Ni gute umuntu ashobora kubarirwa mu bavugwaho ko Imana ‘ibishimira’ (Luka 2:14; Mat 16:24; Yoh 17:3; Ibyak 3:19; Heb 11:6)?

    3. Niba abashumba boroheje bari bafite impamvu zo kwishimira ivuka ry’Umukiza, abagaragu b’Imana bafite iyihe mpamvu ikomeye kurushaho yo kwishima muri iki gihe (Luka 2:10, 11; Ef 3:8, 9; Ibyah 11:15; 14:6)?

Inkuru ya 86

Abagabo bayobowe n’inyenyeri

  1. Abagabo ubona ku ishusho ni bande, kandi se kuki umwe muri bo atunze urutoki inyenyeri yaka cyane?

  2. Ni iki cyarakaje Umwami Herode, kandi se yakoze iki?

  3. Ni hehe ya nyenyeri yaka cyane yayoboye abo bagabo, ariko se kuki basubiye mu gihugu cy’iwabo banyuze indi nzira?

  4. Ni irihe tegeko ryatanzwe na Herode, kandi kuki?

  5. Yehova yategetse Yozefu gukora iki?

  6. Ni nde watumye iyo nyenyeri nshya yaka, kandi kuki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 2:1-23.

    Igihe Yesu yasurwaga na ba bagabo b’abahanga mu by’inyenyeri yanganaga iki, kandi se ni hehe yabaga (Mat 2:1, 11, 16)?

Inkuru ya 87

Umwana Yesu mu rusengero

  1. Ku ishusho, Yesu yari afite imyaka ingahe, kandi yari he?

  2. Ni iki Yozefu hamwe n’umuryango we bakoraga buri mwaka?

  3. Kuki Yozefu na Mariya basubiye i Yerusalemu nyuma y’umunsi umwe batangiye urugendo rwo gusubira imuhira?

  4. Ni hehe Yozefu na Mariya basanze Yesu, kandi se kuki abantu bari batangaye?

  5. Ni iki Yesu yabwiye nyina Mariya?

  6. Ni gute dushobora kumera nka Yesu mu bihereranye no kwiga ibyerekeye Imana?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Luka 2:41-52.

    1. N’ubwo Amategeko yasabaga ko abagabo ari bo bonyine bajya mu minsi mikuru yabaga buri mwaka, ni uruhe rugero rwiza Yozefu na Mariya basigiye ababyeyi muri iki gihe (Luka 2:41; Guteg 16:16; 31:12; Imig 22:6)?

    2. Ni gute Yesu yasigiye urugero rwiza abakiri bato mu bihereranye no kugandukira ababyeyi babo muri iki gihe (Luka 2:51; Guteg 5:16; Imig 23:22; Kolo 3:20)?

  2. Soma muri Matayo 13:53-56.

    Bene se ba Yesu bane bavugwa muri Bibiliya ni bande, kandi se ni gute babiri muri bo bakoreshejwe mu itorero rya gikristo (Mat 13:55; Ibyak 12:17; 15:6, 13; 21:18; Gal 1:19; Yak 1:1; Yuda 1)?

Inkuru ya 88

Yohana abatiza Yesu

  1. Abantu babiri ubona ku ishusho ni bande?

  2. Ni gute umuntu abatizwa?

  3. Ubusanzwe ni bande Yohana yabatizaga?

  4. Ni iyihe mpamvu yihariye yatumye Yesu asaba Yohana kumubatiza?

  5. Ni gute Imana yagaragaje ko yishimiye umubatizo wa Yesu?

  6. Byagenze bite igihe Yesu yajyaga ahantu hitaruye abantu akahamara iminsi 40?

  7. Abigishwa ba mbere ba Yesu ni bande, kandi se igitangaza cye cya mbere ni ikihe?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 3:13-17.

    Ni ikihe cyitegererezo Yesu yatanze ku birebana n’umubatizo w’abigishwa be (Zab 40:8, 9; Mat 28:19, 20; Luka 3:21, 22)?

  2. Soma muri Matayo 4:1-11.

    Kuba Yesu yari umuhanga mu gukoresha Ibyanditswe, ni gute bidutera inkunga yo kwiga Bibiliya buri gihe (Mat 4:5-7; 2 Pet 3:17, 18; 1 Yoh 4:1)?

  3. Soma muri Yohana 1:29-51.

    Yohana Umubatiza yerekeje abigishwa kuri nde, kandi se ni gute twamwigana muri iki gihe (Yoh 1:29, 35, 36; 3:30; Mat 23:10)?

  4. Soma muri Yohana 2:1-12.

    Ni gute igitangaza cya mbere cya Yesu kigaragaza ko ari nta kintu cyiza Imana yima abagaragu bayo (Yoh 2:9, 10; Zab 84:12; Yak 1:17)?

Inkuru ya 89

Yesu yeza urusengero

  1. Kuki bagurishirizaga amatungo mu rusengero?

  2. Ni iki cyarakaje Yesu?

  3. Nk’uko ubibona ku ishusho, ni iki Yesu yakoze, kandi se ni iki yategetse abagurishaga inuma?

  4. Igihe abigishwa ba Yesu babonaga ibyo yarimo akora, ni iki bibutse?

  5. Igihe Yesu yajyaga i Galilaya, yanyuze mu yihe ntara?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yohana 2:13-25.

    Turebye ukuntu Yesu yarakariye abavunjaga amafaranga mu rusengero, dukwiriye kubona dute ibikorwa by’ubucuruzi mu Nzu y’Ubwami (Yoh 2:15, 16; 1 Kor 10:24, 31-33)?

Inkuru ya 90

Yesu n’umugore ku iriba

  1. Kuki Yesu yahagaze ku iriba ry’i Samariya, kandi se ni iki yabwiye umugore wari uje aho ngaho?

  2. Kuki uwo mugore yatangaye, ni iki Yesu yamubwiye, kandi kuki?

  3. Uwo mugore yatekerezaga ko Yesu yarimo avuga ayahe mazi, ariko se mu by’ukuri, ni ayahe mazi Yesu yavugaga?

  4. Kuki uwo mugore yatangajwe n’ibyo Yesu yari amuziho, kandi se yabimenye ate?

  5. Ni ayahe masomo twavana kuri iyo nkuru ivuga iby’umugore ku iriba?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yohana 4:5-43.

    1. Dukurikije urugero rwa Yesu, ni iyihe myifatire twagombye kugaragariza abantu tudahuje ubwoko cyangwa imibereho (Yoh 4:9; 1 Kor 9:22; 1 Tim 2:3, 4; Tito 2:11)?

    2. Umuntu ubaye umwigishwa wa Yesu abona izihe nyungu zo mu buryo bw’umwuka (Yoh 4:14; Yes 58:11; 2 Kor 4:16)?

    3. Ni gute twagaragaza ko dufatana ibintu uburemere nk’urya Musamariyakazi, wihutiye kujya kubwira abandi ibyo yari amaze kumenya (Yoh 4:7, 28; Mat 6:33; Luka 10:40-42)?

Inkuru ya 91

Yesu yigishiriza ku musozi

  1. Nk’uko ubibona ku ishusho, ni hehe Yesu yigishirizaga, kandi se ni bande bari bicaye iruhande rwe?

  2. Amazina y’intumwa 12 ni ayahe?

  3. Ni ubuhe Bwami Yesu yabwirizaga?

  4. Yesu yigishije abantu gusenga basaba iki?

  5. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’ukuntu abantu bagombye gufata bagenzi babo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 5:1-12.

    Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko tuzi ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Mat 5:3; Rom 10:13-15; 1 Tim 4:13, 15, 16)?

  2. Soma muri Matayo 5:21-26.

    Ni gute muri Matayo 5:23, 24 hatsindagiriza ko imishyikirano dufitanye n’abavandimwe bacu igira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova (Mat 6:14, 15; Zab 133:1; Kolo 3:13; 1 Yoh 4:20)?

  3. Soma muri Matayo 6:1-8.

    Ni ubuhe buryo bwo kwigira umukiranutsi Abakristo bagomba kwirinda (Luka 18:11, 12; 1 Kor 4:6, 7; 2 Kor 9:7)?

  4. Soma muri Matayo 6:25-34.

    Ni iki Yesu yigishije ku birebana no kwiringira Yehova mu bihereranye no kubona ibidutunga (Kuva 16:4; Zab 37:25; Fili 4:6)?

  5. Soma muri Matayo 7:1-11.

    Urugero rushishikaje ruvugwa muri Matayo 7:5 rutwigisha iki (Imig 26:12; Rom 2:1; 14:10; Yak 4:11, 12)?

Inkuru ya 92

Yesu azura abapfuye

  1. Se w’akana k’agakobwa ubona ku ishusho ni nde, kandi se kuki we n’umugore we bahagaritse umutima cyane?

  2. Igihe Yayiro yabonaga Yesu, ni iki yakoze?

  3. Ni iki cyabaye igihe Yesu yarimo ajya kwa Yayiro, kandi se ni ubuhe butumwa Yayiro yabonye akiri mu nzira?

  4. Kuki abantu bari kwa Yayiro basetse Yesu?

  5. Yesu yakoze iki amaze kwinjirana mu cyumba cy’ako gakobwa n’intumwa ze eshatu hamwe n’ababyeyi bako?

  6. Ni nde wundi Yesu yari yarazuye, kandi ni iki ibyo bigaragaza?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Luka 8:40-56.

    Ni gute Yesu yagaragarije impuhwe no gushyira mu gaciro umugore wavaga amaraso, kandi ibyo byigisha iki abasaza b’Abakriso muri iki gihe (Luka 8:43, 44, 47, 48; Lewi 15:25-27; Mat 9:12, 13; Kolo 3:12-14)?

  2. Soma muri Luka 7:11-17.

    Kuki abapfushije abo bakundaga bashobora kubonera ihumure mu gisubizo Yesu yahaye umupfakazi w’i Nayini (Luka 7:13; 2 Kor 1:3, 4; Heb 4:15)?

  3. Soma muri Yohana 11:17-44.

    Ni gute Yesu yerekanye ko ari ibisanzwe kugaragaza umubabaro igihe umuntu apfushije uwo yakundaga (Yoh 11:33-36, 38; 2 Sam 18:33; 19:1-4)?

Inkuru ya 93

Yesu agaburira abantu benshi

  1. Ni ikihe kintu kibi cyane cyabaye kuri Yohana Umubatiza, kandi se ibyo byatumye Yesu yiyumva ate?

  2. Ni gute Yesu yagaburiye imbaga y’abantu bari bamukurikiye, kandi se hasigaye ibyokurya bingana iki?

  3. Kuki abigishwa bagize ubwoba nijoro, kandi se ni iki cyabaye kuri Petero?

  4. Ni gute Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi ku ncuro ya kabiri?

  5. Kuki bizaba bishimishije cyane igihe Yesu azaba ategeka isi ari Umwami washyizweho n’Imana?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 14:1-32.

    1. Inkuru ivugwa muri Matayo 14:23-32 itwigisha iki kuri kamere ya Petero?

    2. Ni gute Ibyanditswe bigaragaza ko Petero yaje gukura mu buryo bw’umwuka maze agashobora gutegeka imyifatire ye yo guhubuka (Mat 14:27-30; Yoh 18:10; 21:7; Ibyak 2:14, 37-40; 1 Pet 5:6, 10)?

  2. Soma muri Matayo 15:29-38.

    Ni gute Yesu yerekanye ko yubahaga ibintu byo mu buryo bw’umubiri bitangwa na Se (Mat 15:37; Yoh 6:12; Kolo 3:15)?

  3. Soma muri Yohana 6:1-21.

    Ni gute muri iki gihe Abakristo bigana urugero rwa Yesu mu birebana n’ubutegetsi (Yoh 6:15; Mat 22:21; Rom 12:2; 13:1-4)?

Inkuru ya 94

Yesu akunda abana bato

  1. Ni iki intumwa zajyagaho impaka igihe zari mu nzira zivuye mu rugendo rurerure?

  2. Kuki Yesu yahamagaye umwana muto akamuhagarika hagati y’intumwa?

  3. Ni mu buhe buryo intumwa zagombaga kwitoza kumera nk’abana?

  4. Hashize amezi make nyuma y’aho, ni gute Yesu yagaragaje ko yakundaga abana?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 18:1-4.

    Kuki Yesu yakoreshaga ingero mu kwigisha kwe (Mat 13:34, 36; Mar 4:33, 34)?

  2. Soma muri Matayo 19:13-15.

    Ni iyihe mico y’abana bato tugomba kwigana kugira ngo tuzabone imigisha y’Ubwami (Zab 25:9; 138:6; 1 Kor 14:20)?

  3. Soma muri Mariko 9:33-37.

    Ni iki Yesu yigishije abigishwa be ku bihereranye no kwifuza imyanya y’icyubahiro (Mar 9:35; Mat 20:25, 26; Gal 6:3; Fili 2:5-8)?

  4. Soma muri Mariko 10:13-16.

    Ni mu buhe buryo Yesu yari umuntu wishyikirwaho, kandi ni irihe somo abasaza bashobora kuvana ku rugero rwe (Mar 6:30-34; Fili 2:1-4; 1 Tim 4:12)?

Inkuru ya 95

Uko Yesu yigishaga

  1. Ni ikihe kibazo umuntu umwe yabajije Yesu, kandi kuki?

  2. Rimwe na rimwe Yesu yifashishaga iki mu kwigisha, kandi se ni iki twamaze kumenya ku Bayahudi n’Abasamariya?

  3. Muri iyi nkuru, ni iki cyabaye ku Muyahudi umwe wari mu rugendo mu nzira ijya i Yeriko?

  4. Byagenze bite igihe umutambyi w’Umuyahudi n’Umulewi banyuraga muri iyo nzira?

  5. Ku ishusho, ni nde urimo afasha ya nkomere y’Umuyahudi?

  6. Yesu amaze kuvuga iyo nkuru, ni ikihe kibazo yabajije, kandi se ni ikihe gisubizo cyatanzwe na wa muntu?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Luka 10:25-37.

    1. Ni gute Yesu yafashije umuntu wari umuhanga mu by’Amategeko, gutekereza ku kibazo yari abajije, aho kugira ngo amusubize mu buryo butaziguye (Luka 10:26; Mat 16:13-16)?

    2. Ni gute Yesu yakoresheje ingero kugira ngo avaneho urwikekwe rwari rufitwe n’abari bamuteze amatwi (Luka 10:36, 37; 18:9-14; Tito 1:9)?

Inkuru ya 96

Yesu akiza abarwayi

  1. Igihe Yesu yakoraga ingendo mu gihugu hose, ni iki yagendaga akora?

  2. Nyuma y’imyaka itatu Yesu abatijwe, ni iki yabwiye intumwa ze?

  3. Abantu ubona ku ishusho ni bande, kandi ni iki Yesu arimo akorera uriya mugore?

  4. Kuki abakuru b’idini bakojejwe isoni n’igisubizo Yesu yatanze ku birego bari bazamuye?

  5. Igihe Yesu n’intumwa ze bendaga kugera i Yeriko, ni iki Yesu yakoreye impumyi ebyiri zasabirizaga?

  6. Kuki Yesu yakoraga ibitangaza?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 15:30, 31.

    Ni mu buhe buryo buhebuje imbaraga za Yehova zagaragaye binyuze kuri Yesu, kandi se ni gute ibyo byagombye kugira ingaruka ku kuntu dusobanukirwa ibyo Yehova yasezeranyije mu isi nshya (Zab 37:29; Yes 33:24)?

  2. Soma muri Luka 13:10-17.

    Kuba ibyinshi mu bitangaza bya Yesu bikomeye yarabikoze ku munsi w’Isabato, ibyo bigaragaza ko azakiza abantu mu buhe buryo mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi (Luka 13:10-13; Zab 46:10; Mat 12:8; Kolo 2:16, 17; Ibyah 21:1-4)?

  3. Soma muri Matayo 20:29-34.

    Ni gute iyi nkuru igaragaza ko Yesu atigeze na rimwe agira ubwo ahuga ngo abe atakwita ku bantu, kandi se ibyo bitwigisha iki (Guteg 15:7; Yak 2:15, 16; 1 Yoh 3:17)?

Inkuru ya 97

Yesu aza nk’umwami

  1. Igihe Yesu yari ageze mu mudugudu wari bugufi bw’i Yerusalemu, yasabye abigishwa be gukora iki?

  2. Nk’uko ubibona ku ishusho, byagenze bite igihe Yesu yari ageze bugufi bw’umudugudu wa Yerusalemu?

  3. Ni iki abana bato bakoze igihe babonaga Yesu akiza impumyi n’ibirema?

  4. Ni iki Yesu yabwiye abatambyi bari barakaye?

  5. Ni gute twamera nk’abo bana bashingije Yesu?

  6. Ni iki abigishwa bashakaga kumenya?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 21:1-17.

    1. Ukuntu Yesu yinjiye i Yerusalemu ameze nk’Umwami, byari bitandukanye bite n’ibyakorwaga icyo gihe n’abagaba b’ingabo b’Abaroma babaga batsinze urugamba (Mat 21:4, 5; Zek 9:9; Fili 2:5-8; Kolo 2:15)?

    2. Abakiri bato bashobora kuvana ayahe masomo ku bana b’Abisirayeli, basubiyemo amagambo yo muri Zaburi ya 118, igihe Yesu yinjiraga mu rusengero (Mat 21:9, 15; Zab 118:25, 26; 2 Tim 3:15; 2 Pet 3:18)?

  2. Soma muri Yohana 12:12-16.

    Kuba abantu bakiranye Yesu ibyishimo barakoresheje amashami y’imikindo, bishushanya iki (Yoh 12:13; Fili 2:10; Ibyah 7:9, 10)?

Inkuru ya 98

Ku musozi wa Elayono

  1. Ku ishusho, Yesu ni uwuhe, kandi se abari kumwe na we ni bande?

  2. Ni iki abatambyi bagerageje gukorera Yesu mu rusengero, kandi se ni iki yababwiye?

  3. Ni iki intumwa zabajije Yesu?

  4. Kuki Yesu yabwiye intumwa ze bimwe mu bintu byari kuzabaho ku isi, igihe yari kuzaba ategeka ari Umwami mu ijuru?

  5. Yesu yavuze ko hari kuzabaho iki mbere y’uko avanaho ububi bwose ku isi?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 23:1-39.

    1. N’ubwo Ibyanditswe bigaragaza ko gukoresha amazina y’icyubahiro bishobora kuba bikwiriye, ni iki amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 23:8-11 agaragaza, ku birebana no gukoresha amazina y’icyubahiro mu buryo bwo gushyeshyenga mu itorero rya gikristo (Ibyak 26:25; Rom 13:7; 1 Pet 2:13, 14)?

    2. Ni iki Abafarisayo bakoze kugira ngo bagerageze kubuza abantu guhinduka Abakristo, kandi se ni gute abayobozi b’amadini bakoresheje uburyo nk’ubwo muri iki gihe (Mat 23:13; Luka 11:52; Yoh 9:22; 12:42; 1 Tes 2:16)?

  2. Soma muri Matayo 24:1-14.

    1. Ni gute agaciro ko kwihangana gatsindagirizwa muri Matayo 24:13?

    2. Imvugo ngo “imperuka” iboneka muri Matayo 24:13 isobanura iki (Mat 16:27; Rom 14:10-12; 2 Kor 5:10)?

  3. Soma muri Mariko 13:3-10.

    Ni ayahe magambo aboneka muri Mariko 13:10 agaragaza ko kubwiriza ubutumwa bwiza byihutirwa, kandi se ni gute ayo magambo ya Yesu yagombye kutugiraho ingaruka (Rom 13:11, 12; 1 Kor 7:29-31; 2 Tim 4:2)?

Inkuru ya 99

Mu cyumba cyo hejuru

  1. Nk’uko bigaragazwa ku ishusho, kuki Yesu n’intumwa ze 12 bari mu cyumba kinini cyo hejuru?

  2. Uriya muntu ugiye ni nde, kandi se agiye gukora iki?

  3. Ni irihe funguro ryihariye ryatangijwe na Yesu nyuma y’ifunguro rya Pasika?

  4. Pasika yibutsaga iki Abisirayeli, kandi se ni iki iri funguro ryihariye ryibutsa abigishwa ba Yesu?

  5. Nyuma y’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, ni iki Yesu yabwiye abigishwa be, kandi bakoze iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 26:14-30.

    1. Ni gute muri Matayo 26:15 hagaragaza ko igikorwa cya Yuda cyo kugambanira Yesu yagikoze ku bushake?

    2. Kumenwa kw’amaraso ya Yesu byashohoje izihe ntego ebyiri (Mat 26:27, 28; Yer 31:31-33; Ef 1:7; Heb 9:19, 20)?

  2. Soma muri Luka 22:1-39.

    Ni mu buhe buryo Satani yinjiye muri Yuda (Luka 22:3; Yoh 13:2; Ibyak 1:24, 25)?

  3. Soma muri Yohana 13:1-20.

    1. Turebye ibivugwa muri Yohana 13:2, ese Yuda yaryozwa ibyo yakoze, kandi se ibyo abagaragu b’Imana babivanamo irihe somo (Itang 4:7; 2 Kor 2:11; Gal 6:1; Yak 1:13, 14)?

    2. Ni irihe somo rifite ireme ryatanzwe na Yesu (Yoh 13:15; Mat 23:11; 1 Pet 2:21)?

  4. Soma muri Yohana 17:1-26.

    Yesu yasenze asaba ko abigishwa be ‘baba umwe’ mu buhe buryo (Yoh 17:11, 21-23; Rom 13:8; 14:19; Kolo 3:14)?

Inkuru ya 100

Yesu mu busitani

  1. Ni hehe Yesu n’abigishwa be bagiye nyuma yo kuva mu cyumba cyo hejuru, kandi se yabasabye gukora iki?

  2. Yesu yasanze byagenze bite igihe yari agarutse aho intumwa zari ziri, kandi ibyo byabaye incuro zingahe?

  3. Ni bande binjiye mu busitani, kandi se Yuda yakoze iki nk’uko bigaragazwa ku ishusho?

  4. Kuki Yuda yasomye Yesu, kandi se ni iki Petero yakoze?

  5. Ni iki Yesu yabwiye Petero, ariko se kuki Yesu atasabye Imana kugira abamarayika yohereza?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 26:36-56.

    1. Ni gute ukuntu Yesu yahaga inama abigishwa be, ari urugero rwiza ku basaza b’Abakristo muri iki gihe (Mat 20:25-28; 26:40, 41; Gal 5:17; Ef 4:29, 31, 32)?

    2. Ni gute Yesu yabonaga ibyo gukoresha intwaro zo mu buryo bw’umubiri kuri bagenzi bacu (Mat 26:52; Luka 6:27, 28; Yoh 18:36)?

  2. Soma muri Luka 22:39-53.

    Ese igihe marayika yabonekeraga Yesu mu busitani bwa Getsemani kugira ngo amukomeze, ni uko ukwizera kwe kwarimo gucogora? Sobanura (Luka 22:41-43; Yes 49:8; Mat 4:10, 11; Heb 5:7).

  3. Soma muri Yohana 18:1-12.

    Ni gute Yesu yarinze abigishwa ababarwanyaga, kandi se ni irihe somo twavana muri urwo rugero (Yoh 10:11, 12; 18:1, 6-9; Heb 13:6; Yak 2:25)?

Inkuru ya 101

Yesu yicwa

  1. Ni nde mbere na mbere nyirabayazana w’urupfu rwa Yesu?

  2. Intumwa zakoze iki igihe Yesu yafatwaga n’abakuru b’idini?

  3. Ni iki cyabereye mu rugo rw’umutambyi mukuru Kayafa?

  4. Kuki Petero yasohotse agatangira kurira?

  5. Yesu amaze kugarurwa kwa Pilato, abatambyi bateye hejuru bavuga iki?

  6. Ni iki cyabaye kuri Yesu ku wa Gatanu ku gicamunsi, kandi se ni iki yasezeranyije umugizi wa nabi wari umanitse ku giti iruhande rwe?

  7. Paradizo yavuzwe na Yesu izaba iri he?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 26:57-75.

    Ni gute abari bagize urukiko rukuru rwa Kiyahudi bagaragaje ko imitima yabo yari mibi (Mat 26:59, 67, 68)?

  2. Soma muri Matayo 27:1-50.

    Kuki twavuga ko ukwicuza Yuda yagaragaje kutari ukwicuza nyakuri (Mat 27:3, 4; Mar 3:29; 14:21; 2 Kor 7:10, 11)?

  3. Soma muri Luka 22:54-71.

    Kuba Petero yarihakanye Yesu mu ijoro yagambaniwemo akanafatwa, bitwigisha iki (Luka 22:60-62; Mat 26:31-35; 1 Kor 10:12)?

  4. Soma muri Luka 23:1-49.

    Yesu yitwaye ate igihe bamurenganyaga, kandi se ibyo bitwigisha iki (Luka 23:33, 34; Rom 12:17-19; 1 Pet 2:23)?

  5. Soma muri Yohana 18:12-40.

    N’ubwo mu gihe gito Petero yagamburujwe n’ubwoba bwo gutinya umuntu, kuba yarongeye gukomera akaba intumwa y’intangarugero bigaragaza iki (Yoh 18:25-27; 1 Kor 4:2; 1 Pet 3:14, 15; 5:8, 9)?

  6. Soma muri Yohana 19:1-30.

    1. Yesu yabonaga ibirebana n’ubutunzi mu buhe buryo bushyize mu gaciro (Yoh 2:1, 2, 9, 10; 19:23, 24; Mat 6:31, 32; 8:20)?

    2. Ni gute twavuga ko amagambo Yesu yavuze igihe yapfaga, agaragaza ko yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kugeza ku ndunduro (Yoh 16:33; 19:30; 2 Pet 3:14; 1 Yoh 5:4)?

Inkuru ya 102

Yesu ni muzima

  1. Umugore ubona ku ishusho ni nde, n’abo bagabo babiri ni bande, kandi bari he?

  2. Kuki Pilato yategetse abatambyi kohereza abasirikare bo kurinda imva ya Yesu?

  3. Ni iki marayika yakoze ku munsi wa gatatu kare cyane mu gitondo nyuma yo gupfa kwa Yesu, ariko se abatambyi bakoze iki?

  4. Kuki abagore bamwe batangaye ubwo bageraga ku mva ya Yesu?

  5. Kuki Petero na Yohana bagiye ku mva ya Yesu biruka, kandi se ni iki babonye?

  6. Byagendekeye bite umubiri wa Yesu, ariko se ni iki yakoze kugira ngo yereke abigishwa be ko yari muzima?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Matayo 27:62-66 na 28:1-15.

    Igihe Yesu yazukaga, ni gute abatambyi bakuru, Abafarisayo n’abakuru bacumuye ku mwuka wera (Mat 12:24, 31, 32; 28:11-15)?

  2. Soma muri Luka 24:1-12.

    Ni gute inkuru y’izuka rya Yesu igaragaza ko Yehova abona ko abagore ari abahamya bakwiriye kwiringirwa (Luka 24:4, 9, 10; Mat 28:1-7)?

  3. Soma muri Yohana 20:1-12.

    Ni gute muri Yohana 20:8, 9 hadufasha kwiyumvisha akamaro ko kwihangana, igihe twaba tudasobanukiwe neza ubuhanuzi ubu n’ubu bwa Bibiliya (Imig 4:18; Mat 17:22, 23; Luka 24:5-8; Yoh 16:12)?

Inkuru ya 103

Mu cyumba gikinze

  1. Ni iki Mariya yabwiye umugabo umwe yakekaga ko yari nyir’ubusitani, ariko se ni iki cyatumye amenya ko mu by’ukuri yari Yesu?

  2. Ni iki cyabaye ku bigishwa babiri igihe barimo bajya mu mudugudu wa Emawusi?

  3. Ni ikihe kintu gitangaje cyabayeho igihe ba bigishwa babiri barimo babwira intumwa ko bari babonye Yesu?

  4. Yesu yabonekeye abigishwa be incuro zingahe?

  5. Toma yavuze iki igihe yumvaga ko abigishwa bari babonye Umwami, ariko se ni iki cyabaye nyuma y’iminsi munani?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yohana 20:11-29.

    Muri Yohana 20:23, ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko abantu bafite uburenganzira bwo kubabarira abandi ibyaha? Sobanura (Zab 49:3, 8; Yes 55:7; 1 Tim 2:5, 6; 1 Yoh 2:1, 2).

  2. Soma muri Luka 24:13-43.

    Ni gute twategura umutima wacu kugira ngo wakire ukuri kwa Bibiliya (Luka 24:32, 33; Ezira 7:10; Ibyak 16:14; Heb 5:11-14)?

Inkuru ya 104

Yesu asubira mu ijuru

  1. Ni abigishwa bangahe babonekewe na Yesu igihe kimwe, kandi se ni iki yababwiye?

  2. Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se ubuzima buzaba bumeze bute ku isi igihe Yesu azaba ategeka ari Umwami mu gihe cy’imyaka igihumbi?

  3. Yesu yamaze iminsi ingahe abonekera abigishwa be, ariko noneho igihe kikaba cyari kigeze ngo akore iki?

  4. Mbere y’uko Yesu asiga abigishwa be, yabategetse gukora iki?

  5. Ni iki kirimo kiba ku ishusho, kandi se ni gute abantu bakingirijwe ntibongere kubona Yesu ukundi?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu 1 Abakorinto 15:3-8.

    Kuki intumwa Pawulo yashoboraga kuvugana icyizere ibirebana n’izuka rya Yesu, kandi se ni iki Abakristo bashobora kuvugana icyizere muri iki gihe (1 Kor 15:4, 7, 8; Yes 2:2, 3; Mat 24:14; 2 Tim 3:1-5)?

  2. Soma mu Byakozwe 1:1-11.

    Umurimo wo kubwiriza wagutse mu rugero rungana iki nk’uko byahanuwe mu Byakozwe 1:8 (Ibyak 6:7; 9:31; 11:19-21; Kolo 1:23)?

Inkuru ya 105

Bategerereza i Yerusalemu

  1. Nk’uko bigaragazwa ku ishusho, ni iki cyabaye ku bigishwa ba Yesu igihe bari bategerereje i Yerusalemu?

  2. Ni iki cyatunguye abashyitsi bari i Yerusalemu?

  3. Ni iki Petero yasobanuriye abantu?

  4. Abo bantu bamaze kumva Petero bagize ibihe byiyumvo, kandi se yababwiye ko bakora iki?

  5. Ababatijwe ku munsi wa Pentekote y’umwaka wa 33 I.C. bari bangahe?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 2:1-47.

    1. Ni gute amagambo aboneka mu Byakozwe 2:23, 36 agaragaza ko ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye riryozwa urupfu rwa Yesu (1 Tes 2:14, 15)?

    2. Ni gute Petero yatanze urugero rwiza mu bihereranye no gufasha abandi gutekereza ku bintu bifashishije Ibyanditswe (Ibyak 2:16, 17, 29, 31, 36, 39; Kolo 4:6)?

    3. Ni gute Petero yakoresheje urufunguzo rwa mbere mu ‘mfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru’ Yesu yari yaramusezeranyije (Ibyak 2:14, 22-24, 37, 38; Mat 16:19)?

Inkuru ya 106

Bavanwa muri gereza

  1. Ni iki cyabaye kuri Petero na Yohana igihe kimwe ari ku gicamunsi bagiye mu rusengero?

  2. Ni iki Petero yabwiye ikirema, kandi se ni iki yagihaye kirusha amafaranga agaciro?

  3. Kuki abakuru b’idini barakaye, kandi se ni iki bakoreye Petero na Yohana?

  4. Ni iki Petero yabwiye abakuru b’idini, kandi se ni uwuhe muburo izo ntumwa zahawe?

  5. Kuki abakuru b’idini bagize ishyari, ariko byagenze bite igihe intumwa zashyirwaga muri gereza ku ncuro ya kabiri?

  6. Ni gute abigishwa bashubije igihe bajyanwaga mu nzu y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 3:1-10.

    N’ubwo tutahawe ububasha bwo gukora ibitangaza muri iki gihe, ni gute amagambo ya Petero aboneka mu Byakozwe 3:6 adufasha kwiyumvisha agaciro k’ubutumwa bw’Ubwami (Yoh 17:3; 2 Kor 5:18-20; Fili 3:8)?

  2. Soma mu Byakozwe 4:1-31.

    Igihe duhanganye n’abaturwanya mu murimo, ni mu buhe buryo twagombye kwigana abavandimwe bacu b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere (Ibyak 4:29, 31; Ef 6:18-20; 1 Tes 2:2)?

  3. Soma mu Byakozwe 5:17-42.

    Ni gute bamwe mu bantu batari Abahamya, baba abo mu gihe cyahise cyangwa abo muri iki gihe, bagaragaza ko bashyira mu gaciro ku birebana n’umurimo wo kubwiriza (Ibyak 5:34-39)?

Inkuru ya 107

Sitefano aterwa amabuye

  1. Sitefano yari muntu ki, kandi se Imana yamufashije gukora iki?

  2. Ni iki Sitefano yabwiye abakuru b’idini bari barakaye cyane?

  3. Igihe abantu bakurubaniraga Sitefano inyuma y’umudugudu, ni iki bamukoreye?

  4. Umusore ubona ku ishusho ahagaze inyuma y’ibishura ni nde?

  5. Mbere y’uko Sitefano apfa, yasenze Yehova amusaba iki?

  6. Mu kwigana Sitefano, ni iki twagombye gukora igihe haba hagize umuntu utugirira nabi?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 6:8-15.

    Ni ibihe binyoma abayobozi b’amadini bagiye bakoresha kugira ngo bagerageze guhagarika umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova (Ibyak 6:9, 11, 13)?

  2. Soma mu Byakozwe 7:1-60.

    1. Ni iki cyafashije Sitefano kwisobanura neza imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi aburanira ubutumwa bwiza, kandi se ni irihe somo twavana ku rugero rwe (Ibyak 7:51-53; Rom 15:4; 2 Tim 3:14-17; 1 Pet 3:15)?

    2. Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku barwanya umurimo wacu (Ibyak 7:58-60; Mat 5:44; Luka 23:33, 34)?

Inkuru ya 108

Mu nzira ijya i Damasiko

  1. Ni iki Sawuli yakoze nyuma yo kwicwa kwa Sitefano?

  2. Ni ikihe kintu gitangaje cyabaye igihe Sawuli yari mu nzira ajya i Damasiko?

  3. Yesu yategetse Sawuli gukora iki?

  4. Ni iki Yesu yategetse Ananiya, kandi se ni gute Sawuli yongeye kureba?

  5. Sawuli yaje guhabwa irihe zina, kandi se ni gute yakoreshejwe?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 8:1-4.

    Ni gute inkubi y’ibitotezo yisutse ku itorero rishya rya gikristo ryari rimaze gushingwa kugira ngo ryamamaze ukwizera kwa gikristo, kandi se ni ibihe bintu nk’ibyo byabaye muri iki gihe (Ibyak 8:4; Yes 54:17)?

  2. Soma mu Byakozwe 9:1-20.

    Ni ubuhe butumwa butatu Yesu yari afitiye Sawuli (Ibyak 9:15; 13:5; 26:1; 27:24; Rom 11:13)?

  3. Soma mu Byakozwe 22:6-16.

    Ni gute twamera nka Ananiya, kandi se kuki ibyo ari iby’ingenzi (Ibyak 22:12; 1 Tim 3:7; 1 Pet 1:14-16; 2:12)?

  4. Soma mu Byakozwe 26:8-20.

    Kuba Sawuli yarahindukiriye ubukristo, ni gute ibyo ari inkunga ku bafite abo bashakanye batizera muri iki gihe (Ibyak 26:11; 1 Tim 1:14-16; 2 Tim 4:2; 1 Pet 3:1-3)?

Inkuru ya 109

Petero ajya kwa Koruneliyo

  1. Umuntu ubona ku ishusho upfukamye ni nde?

  2. Ni iki marayika yabwiye Koruneliyo?

  3. Imana yatumye Petero abona iki igihe yari hejuru y’igisenge cy’inzu ya Simoni i Yopa?

  4. Kuki Petero yabwiye Koruneliyo ko atagombaga kumwunamira ngo amuramye?

  5. Kuki abigishwa b’Abayahudi bari kumwe na Petero batangaye?

  6. Ni irihe somo ry’ingenzi twavana ku ruzinduko Petero yagiriye kwa Koruneliyo?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 10:1-48.

    Ni iki amagambo ya Petero aboneka mu Byakozwe 10:42 agaragaza ku birebana n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 28:19; Mar 13:10; Ibyak 1:8)?

  2. Soma mu Byakozwe 11:1-18.

    Ni iyihe myifatire Petero yagize igihe ubuyobozi bwa Yehova ku birebana n’Abanyamahanga bwamenyekanaga, kandi se ni gute twakwigana urugero rwe (Ibyak 11:17, 18; 2 Kor 10:5; Ef 5:17)?

Inkuru ya 110

Timoteyo, umufasha mushya wa Pawulo

  1. Umusore ubona ku ishusho ni nde, yabaga he, kandi se nyina na nyirakuru bitwa bande?

  2. Timoteyo yavuze iki igihe Pawulo yamusabaga kwifatanya na we hamwe na Sila mu murimo wo kubwiriza abantu ba kure?

  3. Ni hehe abigishwa ba Yesu bitiwe Abakristo ku ncuro ya mbere?

  4. Igihe Pawulo, Sila na Timoteyo bavaga muri Antiyokiya, ni iyihe midugudu bagiyemo?

  5. Ni gute Timoteyo yafashije Pawulo, kandi se ni ikihe kibazo abakiri bato bagombye kwibaza muri iki gihe?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 9:19-30.

    Ni gute Pawulo yagize amakenga igihe yari ahanganye n’abarwanyaga ubutumwa bwiza (Ibyak 9:22-25, 29, 30; Mat 10:16)?

  2. Soma mu Byakozwe 11:19-26.

    Ni gute inkuru ivugwa mu Byakozwe 11:19-21, 26 igaragaza ko umwuka wa Yehova uyobora umurimo wo kubwiriza?

  3. Soma mu Byakozwe 13:13-16, 42-52.

    Ni gute mu Byakozwe 13:51, 52 hagaragaza ko abigishwa bataciwe intege n’ababarwanyaga (Mat 10:14; Ibyak 18:6; 1 Pet 4:14)?

  4. Soma mu Byakozwe 14:1-6, 19-28.

    Ni gute imvugo ngo ‘babaragije Yehova,’ idufasha kutagira impungenge izo ari zo zose mu gihe dufasha abakiri bashya (Ibyak 14:21-23; 20:32; Yoh 6:44)?

  5. Soma mu Byakozwe 16:1-5.

    Kuba Timoteyo yaremeye kubahiriza umuhango wo gukebwa, ni gute bitsindagiriza akamaro ko ‘gukora byose ku bw’ubutumwa bwiza’ (Ibyak 16:3; 1 Kor 9:23; 1 Tes 2:8)?

  6. Soma mu Byakozwe 18:1-11, 18-22.

    Mu Byakozwe 18:9, 10 hagaragaza iki ku byo kuba Yesu ubwe yaragize uruhare mu kuyobora umurimo wo kubwiriza, kandi se ibyo biduha ikihe cyizere muri iki gihe (Mat 28:20)?

Inkuru ya 111

Umusore asinzira

  1. Umusore ubona ku ishusho arambaraye hasi ni nde, kandi se ni iki cyamubayeho?

  2. Ni iki Pawulo yakoze ubwo yabonaga ko uwo musore yapfuye?

  3. Pawulo, Timoteyo hamwe n’abo bari kumwe na bo barajya he, kandi se ni iki cyabaye igihe bari bahagaze gato i Mileto?

  4. Ni uwuhe muburo umuhanuzi Agabo yahaye Pawulo, kandi se ni gute ibintu byagenze nk’uko uwo muhanuzi yari yabivuze?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 20:7-38.

    1. Ni gute twakomeza ‘kutabarwaho umwenda w’amaraso’ dukurikije amagambo ya Pawulo aboneka mu Byakozwe 20:26, 27 (Ezek 33:8; Ibyak 18:6, 7)?

    2. Kuki abasaza bagomba kuba abantu ‘bakomeza ijambo ryo kwizerwa’ igihe bigisha (Ibyak 20:17, 29, 30; Tito 1:7-9; 2 Tim 1:13)?

  2. Soma mu Byakozwe 26:24-32.

    Ni gute Pawulo yifashishije ubwenegihugu yari afite bw’Abaroma mu gusohoza ubutumwa yari yarahawe na Yesu bwo gukora umurimo wo kubwiriza (Ibyak 9:15; 16:37, 38; 25:11, 12; 26:32; Luka 21:12, 13)?

Inkuru ya 112

Ubwato bumenekera ku kirwa

  1. Ni iki cyabaye ku bwato Pawulo yarimo igihe bwahitaga hafi y’ikirwa cya Kirete?

  2. Ni iki Pawulo yabwiye abari kumwe na we muri ubwo bwato?

  3. Ni gute ubwo bwato bwamenaguritse?

  4. Ni ayahe mabwiriza yatanzwe n’umukuru w’ingabo, kandi se ni abantu bangahe bambutse bakagera ku nkombe ari bazima?

  5. Izina ry’ikirwa bomokeyeho ni irihe, kandi se byagenze bite kuri Pawulo igihe ikirere cyongeraga kuba cyiza?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 27:1-44.

    Ni gute icyizere dufite cy’uko ibyanditswe muri Bibiliya ari iby’ukuri kirushaho kuba cyinshi, iyo dusomye inkuru ivuga iby’urugendo rwa Pawulo ajya i Roma (Ibyak 27:16-19, 27-32; Luka 1:3; 2 Tim 3:16, 17)?

  2. Soma mu Byakozwe 28:1-14.

    Niba abapagani bari batuye ku kirwa cya Melita barasunikiwe ‘kugirira neza cyane’ intumwa Pawulo n’abo bari kumwe mu bwato bwarohamye, Abakristo bagombye gusunikirwa kugaragaza iki, kandi cyane cyane mu buhe buryo (Ibyak 28:1, 2; Heb 13:1, 2; 1 Pet 4:9)?

Inkuru ya 113

Pawulo i Roma

  1. Ni bande Pawulo yabwirije igihe yari afungiye i Roma?

  2. Umuntu ubona ku ishusho ari ku meza, akaba yari yasuye Pawulo, ni nde kandi se arimo aramukorera iki?

  3. Epafuradito yari muntu ki, kandi se ni iki yajyanye igihe yasubiraga i Filipi?

  4. Kuki Pawulo yandikiye incuti ye magara Filemoni?

  5. Ni iki Pawulo yakoze igihe yafungurwaga, kandi se ni iki cyamubayeho nyuma y’aho?

  6. Ni nde Yehova yakoresheje mu kwandika ibitabo bya nyuma bya Bibiliya, kandi se igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibirebana n’iki?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byakozwe 28:16-31 no mu Bafilipi 1:13.

    Ni gute Pawulo yakoresheje igihe cye igihe yari afungiye i Roma, kandi se ukwizera kwe kudacogora kwagize izihe ngaruka ku itorero rya gikristo (Ibyak 28:23, 30; Fili 1:14)?

  2. Soma mu Bafilipi 2:19-30.

    Ni ayahe magambo yo gushimira yavuzwe na Pawulo kuri Timoteyo na Epafuradito, kandi se ni gute twakwigana urugero rwa Pawulo (Fili 2:20, 22, 25, 29, 30; 1 Kor 16:18; 1 Tes 5:12, 13)?

  3. Soma muri Filemoni 1-25.

    1. Pawulo yateye Filemoni inkunga yo gukora ibyari bikwiriye ashingiye ku ki, kandi se ni gute ibyo ari ubuyobozi ku basaza muri iki gihe (File 9; 2 Kor 8:8; Gal 5:13)?

    2. Ni gute amagambo ya Pawulo aboneka muri Filemoni 13, 14, agaragaza ko yubahaga umutimanama w’abandi mu itorero (1 Kor 8:7, 13; 10:31-33)?

  4. Soma muri 2 Timoteyo 4:7-9.

    Kimwe n’intumwa Pawulo, ni gute dushobora kwiringira ko Yehova azatugororera nidukomeza kuba abizerwa kugeza ku ndunduro (Mat 24:13; Heb 6:10)?

Inkuru ya 114

Iherezo ry’ibibi byose

  1. Kuki Bibiliya ivuga iby’amafarashi mu ijuru?

  2. Intambara izaba hagati y’Imana n’abantu babi ku isi yitwa iyihe, kandi igamije iki?

  3. Uwo ubona ku ishusho uzayobora iyo ntambara ni nde, kandi se kuki yambaye ikamba, kandi inkota ye isobanura iki?

  4. Dusubiye ku ishusho ya 10, 15 n’iya 33, kuki tutagombye gutangazwa no kumva ko Imana izarimbura abantu babi?

  5. Ni gute inkuru ya 36 n’iya 76 zitugaragariza ko Imana izarimbura abantu babi, kabone n’iyo baba bihandagaza bavuga ko bayisenga?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byahishuwe 19:11-16.

    1. Ni gute Ibyanditswe bigaragaza neza ko Yesu Kristo ari we uri ku ifarashi y’umweru (Ibyah 1:5; 3:14; 19:11; Yes 11:4)?

    2. Ni gute amaraso aminjagiwe ku mwitero wa Yesu ari ikimenyetso kigaragaza ko agomba gutsinda burundu byanze bikunze (Ibyah 14:18-20; 19:13; Yes 63:1-6)?

    3. Ni bande bashobora kuba bari mu ngabo zikurikiye Yesu uri ku ifarashi y’umweru (Ibyah 12:7; 19:14; Mat 25:31, 32)?

Inkuru ya 115

Paradizo nshya ku isi

  1. Bibiliya igaragaza ko ari iyihe mimerere tuzishimira muri Paradizo ku isi?

  2. Ni iki Bibiliya isezeranya abazaba muri Paradizo?

  3. Ni ryari Yesu azatuma iryo hinduka rihebuje ribaho?

  4. Igihe Yesu yari ku isi, ni iki yakoze kugira ngo agaragaze ibyo azakora igihe azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana?

  5. Yesu hamwe n’abazategekana na we mu ijuru bazatuma habaho iki igihe bazaba bategeka isi bari mu ijuru?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma mu Byahishuwe 5:9, 10.

    Kuki dushobora kwiringira ko abazategeka isi mu gihe cy’Imyaka Igihumbi bazaba ari abami n’abatambyi bishyira mu mwanya w’abandi kandi barangwa n’impuhwe (Ef 4:20-24; 1 Pet 1:7; 3:8; 5:6-10)?

  2. Soma mu Byahishuwe 14:1-3.

    Kuba izina rya Data n’iry’Umwana w’Intama yanditswe mu ruhanga rw’abagize 144.000 bishushanya iki (1 Kor 3:23; 2 Tim 2:19; Ibyah 3:12)?

Inkuru ya 116

Uko dushobora kuzabaho iteka

  1. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzabeho iteka?

  2. Ni gute dushobora kwiga ibyerekeye Yehova Imana na Yesu, nk’uko bigaragazwa n’akana k’agakobwa hamwe na bagenzi bako bari ku ishusho?

  3. Ni ikihe gitabo kindi ubona ku ishusho, kandi se kuki twagombye kugisoma kenshi?

  4. Uretse kwiga ibyerekeye Yehova na Yesu, ni iki kindi gikenewe kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka?

  5. Ni irihe somo tuvana ku nkuru ya 69?

  6. Urugero rwiza rw’umwana Samweli ruvugwa mu nkuru ya 55, rugaragaza iki?

  7. Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Yesu Kristo, kandi se nitubigenza dutyo, ni iki tuzashobora gukora mu gihe kizaza?

Ibibazo by’inyongera:

  1. Soma muri Yohana 17:3.

    Ni gute Ibyanditswe bigaragaza ko kumenya Yehova Imana na Yesu Kristo, birenze ibi byo gufata ibintu mu mutwe gusa (Mat 7:21; Yak 2:18-20; 1 Yoh 2:17)?

  2. Soma muri Zaburi 145:1-21.

    1. Zimwe mu mpamvu nyinshi dufite zo gusingiza Yehova ni izihe (Zab 145:8-11; Ibyah 4:11)?

    2. Ni gute Yehova “agirira neza bose,” kandi se ni gute ibyo byagombye gutuma turushaho kumwegera (Zab 145:9; Mat 5:43-45)?

    3. Niba umutima wacu wishimira Yehova, ni iki tuzasunikirwa gukora (Zab 119:171, 172, 175; 145:11, 12, 21)?