Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 16

Hitamo kuyoboka Imana

Hitamo kuyoboka Imana

1, 2. Ni ikihe kibazo ugomba kwibaza? Kuki kukibaza ari iby’ingenzi?

IGIHE wigaga Bibiliya, wamenye ko hari abantu bavuga ko basenga Imana ariko ugasanga bigisha cyangwa bagakora ibintu Imana yanga (2 Abakorinto 6:17). Ni yo mpamvu Yehova adutegeka gusohoka mu idini ry’ikinyoma, ni ukuvuga muri “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 18:2, 4). None se uzakora iki? Buri wese muri twe agomba kwibaza ati “ese nifuza gusenga Imana nk’uko ibishaka cyangwa nifuza kuyisenga uko nari nsanzwe mbikora?”

2 Niba waramaze kuva mu idini ry’ikinyoma, ibyo ni byiza. Icyakora ushobora kuba ugifite ibisigisigi by’imigenzo n’ibikorwa by’idini ry’ikinyoma. Reka dusuzume bimwe muri ibyo bikorwa n’imigenzo, maze turebe impamvu tugomba kubibona nk’uko Yehova abibona.

GUKORESHA AMASHUSHO NO GUSENGA ABAKURAMBERE

3. (a) Kuki hari abo bigora kureka gukoresha amashusho mu gihe basenga? (b) Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gusenga Imana ukoresheje amashusho?

3 Hari abantu bamaze imyaka myinshi bafite amashusho mu ngo zabo bifashisha basenga Imana. Niba nawe ari uko, ushobora kumva udashobora gusenga Imana utayifashishije, ndetse ko byaba ari bibi rwose. Icyakora wibuke ko Yehova atwigisha uko twamusenga. Nanone Bibiliya ivuga yeruye ko Yehova adashaka ko tumusenga twifashishije amashusho.—Soma mu Kuva 20:4, 5; Zaburi 115:4-8; Yesaya 42:8; 1 Yohana 5:21.

4. (a) Kuki tutagombye gusenga abakurambere? (b) Kuki Yehova yabujije ubwoko bwe kugerageza kuvugisha abapfuye?

4 Hari abantu bagerageza gushimisha abakurambere babo. Hari n’igihe babasenga. Nyamara twize ko abapfuye badashobora kudufasha cyangwa kutugirira nabi. Nta handi hantu bajya kuba. Kugerageza kuvugana n’abapfuye biteje akaga, kuko ubutumwa bwose twabona busa n’ubuvuye ku bantu bacu bapfuye, mu by’ukuri buba buvuye ku badayimoni. Ni yo mpamvu Yehova yategetse Abisirayeli kutagerageza kuvugana n’abapfuye cyangwa gukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’abadayimoni.—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12; reba Ibisobanuro bya 26 n’ibya 31.

5. Ni iki cyagufasha kureka gusenga abakurambere no gukoresha amashusho mu gihe usenga Imana?

5 Ni iki cyagufasha kureka gusenga abakurambere cyangwa gukoresha amashusho mu gihe usenga Imana? Ugomba gusoma Bibiliya kandi ugatekereza witonze uko Yehova abibona. ‘Abyanga urunuka,’ akabona ko biteye ishozi (Gutegeka kwa Kabiri 27:15). Jya usenga Yehova buri munsi umusaba ko yagufasha kubona ibyo bintu nk’uko abibona, kandi ko yagufasha kumusenga mu buryo yemera (Yesaya 55:9). Wiringire udashidikanya ko Yehova azaguha imbaraga ukeneye, kugira ngo uce ukubiri n’ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’idini ry’ikinyoma.

ESE BIRAKWIRIYE KO TWIZIHIZA NOHELI?

6. Kuki itariki ya 25 Ukuboza yatoranyijwe ngo bajye bayizihizaho ivuka rya Yesu?

6 Noheli ni umwe mu minsi mikuru izwi cyane ku isi kandi abantu benshi bazi ko ari umunsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Yesu. Nyamara Noheli ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma. Hari igitabo kimwe gisobanura ko Abaroma b’abapagani bizihizaga ivuka ry’izuba ku itariki ya 25 Ukuboza. Abayobozi ba kiliziya bashakaga ko abapagani benshi baba Abakristo maze bemeza ko bazajya bizihiza ivuka rya Yesu ku itariki ya 25 Ukuboza, nubwo Yesu atavutse kuri iyo tariki (Luka 2:8-12). Abigishwa ba Yesu ntibizihizaga Noheli. Hari igitabo cyasobanuye ko nyuma y’imyaka 200 Yesu avutse, “nta muntu wari uzi neza igihe yari yaravukiye, kandi abantu bake gusa ni bo babaga bashishikajwe no kubimenya.” Kwizihiza Noheli byatangiye hashize imyaka ibarirwa muri za magana Yesu avuye ku isi.

7. Kuki Abakristo b’ukuri batizihiza Noheli?

7 Abantu benshi bazi ko Noheli n’imigenzo yayo, urugero nk’ibirori no guhana impano, bikomoka mu bapagani. Urugero, mu Bwongereza no mu bice bimwe na bimwe bya Amerika, hari igihe kwizihiza Noheli byari bibuzanyijwe kubera ko yakomotse mu bapagani. Umuntu wese wayizihizaga yarahanwaga. Ariko buhoro buhoro abantu bongeye kwizihiza Noheli. Kuki Abakristo b’ukuri batizihiza Noheli? Ni ukubera ko bifuza gushimisha Imana mu byo bakora byose.

ESE TWAGOMBYE KWIZIHIZA IMINSI MIKURU Y’AMAVUKO?

8, 9. Kuki Abakristo ba mbere batizihizaga iminsi y’amavuko?

8 Undi munsi mukuru abantu benshi bakunze kwizihiza ni uw’ivuka ryabo. Ese Abakristo bagombye kwizihiza iminsi y’amavuko? Iminsi mikuru y’amavuko ivugwa muri Bibiliya, yijihijwe n’abantu batasengaga Yehova (Intangiriro 40:20; Mariko 6:21). Iminsi mikuru y’amavuko yari igamije guha icyubahiro imana z’ibinyoma. Ni yo mpamvu Abakristo ba mbere babonaga “ko kwizihiza umunsi w’amavuko w’umuntu uwo ari we wese ari umugenzo wa gipagani.”—The World Book Encyclopedia.

9 Abaroma n’Abagiriki ba kera bemeraga ko hari umwuka wabaga uhari igihe umuntu yavukaga, kandi ko ari wo wamurindaga ubuzima bwe bwose. Hari igitabo kivuga ku by’iminsi y’amavuko cyasobanuye ko “uwo mwuka washyikiranaga mu buryo bw’amayobera n’imana na yo yabaga yaravutse ku munsi uwo muntu yavutseho.”

10. Kuki muri iki gihe Abakristo b’ukuri batizihiza iminsi y’amavuko?

10 Ese utekereza ko Yehova yemera iminsi mikuru ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma (Yesaya 65:11, 12)? Oya, ntayemera. Ni yo mpamvu natwe tutizihiza iminsi y’amavuko n’undi munsi wose ufitanye isano n’idini ry’ikinyoma.

ESE INKOMOKO Y’UMUNSI MUKURU NTA CYO IVUZE?

11. Kuki abantu bamwe na bamwe bizihiza iminsi mikuru? Ni ikihe kintu cy’ingenzi kuruta ibindi wagombye kwitaho?

11 Hari abantu bazi ko Noheli n’indi minsi mikuru bikomoka mu bapagani, ariko bagakomeza kuyizihiza. Bumva ko iyo minsi mikuru ari uburyo bwiza baba babonye bwo kwishimana n’imiryango yabo. Ese nawe ni uko ubitekereza? Kwifuza kumarana igihe n’umuryango wawe, si bibi. Yehova ni we waremye umuryango kandi yifuza ko tubana neza n’abagize umuryango wacu (Abefeso 3:14, 15). Icyakora dukwiriye kwita cyane ku bucuti dufitanye na Yehova, aho kwizihiza iminsi mikuru y’idini ry’ikinyoma tugamije gushimisha bene wacu. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ati “mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.”—Abefeso 5:10.

12. Ni iyihe minsi mikuru Yehova atemera?

12 Abantu benshi bumva ko inkomoko y’umunsi mukuru nta cyo ivuze, ariko Yehova we si uko abibona. Ntiyemera iminsi mikuru ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma, ishimagiza abantu cyangwa igihugu. Urugero, Abanyegiputa bari bafite iminsi mikuru myinshi y’imana zabo z’ibinyoma. Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, biganye umwe mu minsi mikuru yaho ya gipagani, maze bawita “umunsi mukuru wa Yehova.” Ariko ibyo byatumye Yehova abahana (Kuva 32:2-10). Nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze, ntitwagombye ‘gukora ku kintu gihumanye.’—Soma muri Yesaya 52:11.

JYA URANGWA N’UBUGWANEZA MU GIHE USOBANURIRA ABANDI

13. Ni ibihe bibazo ushobora kwibaza mu gihe uhagaritse kwizihiza iminsi mikuru?

13 Iyo uretse kwizihiza iminsi mikuru, hari ibibazo byinshi ushobora kwibaza. Urugero: nabyifatamo nte abo dukorana bambajije impamvu ntizihiza Noheli? Nakora iki hagize umuntu umpa impano kuri Noheli? Nakora iki niba uwo twashakanye ashaka ko twizihiza umunsi mukuru? Nafasha nte abana banjye kugira ngo batababazwa n’uko batizihiza umunsi mukuru w’amavuko cyangwa undi munsi mukuru?

14, 15. Wakora iki mu gihe umuntu akwifurije kugira umunsi mukuru mwiza cyangwa akaguha impano?

14 Ni iby’ingenzi ko ushyira mu gaciro mu gihe uhitamo icyo wavuga n’icyo wakora uhuje n’imimerere. Urugero, niba abantu bakwifurije kugira umunsi mukuru mwiza, si ngombwa ko ubirengagiza. Ushobora kubabwira uti “murakoze.” Icyakora niba ubona umuntu yifuza kumenya byinshi kurushaho, ushobora kumusobanurira impamvu utizihiza uwo munsi mukuru. Ariko buri gihe ujye ubikorana ubugwaneza, amakenga kandi umwubashye. Bibiliya igira iti “amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:6). Ushobora kumusobanurira ko wishimira gusabana n’abandi no kubaha impano, ariko ko uhitamo kubikora mu kindi gihe atari mu minsi mikuru.

15 None wakora iki mu gihe umuntu aguhaye impano? Bibiliya ntitanga urutonde rw’amategeko tugomba gukurikiza, ariko ivuga ko tugomba gukomeza kugira umutimanama ukeye (1 Timoteyo 1:18, 19). Hari igihe umuntu uguhaye impano ashobora kuba atazi ko utizihiza uwo munsi mukuru. Ashobora no kukubwira ati “nzi ko utizihiza uyu munsi mukuru, ariko nifuzaga kuguha iyi mpano.” Ushobora guhitamo kwemera iyo mpano cyangwa kuyanga. Ariko icyo uzahitamo cyose, jya ukora icyatuma ukomeza kugira umutimanama ukeye. Ntitwifuza gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyakwangiza ubucuti dufitanye na Yehova.

WOWE N’UMURYANGO WAWE

Abakorera Yehova barishimye

16. Wakora iki niba umuryango wawe wifuza kwizihiza iminsi mikuru?

16 Wakora iki se niba umuryango wawe wifuza kwizihiza umunsi mukuru? Ntugomba kubarwanya. Ibuka ko bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka. Jya urangwa n’ubugwaneza wubahe amahitamo yabo nk’uko nawe wifuza ko bubaha ayawe. (Soma muri Matayo 7:12.) Ariko se wakora iki niba umuryango wawe wifuza ko mwaba muri kumwe muri uwo munsi mukuru? Mbere yo kugira icyo ukora, jya ubanza usenge Yehova umusabe kugufasha gufata umwanzuro ukwiriye. Bitekerezeho kandi ukore ubushakashatsi. Ibuka ko wifuza gushimisha Yehova buri gihe.

17. Wakora iki kugira ngo ufashe abana bawe kumva ko nta cyo bahombye, mu gihe babona abandi bari kwizihiza iminsi mikuru?

17 Wafasha ute abana bawe mu gihe babona bagenzi babo bizihiza iminsi mikuru? Ikindi gihe ushobora kubategurira akantu kadasanzwe. Ushobora no kubazanira impano ubatunguye. Imwe mu mpano nziza cyane ushobora guha abana bawe ni ukumarana na bo igihe, ukabagaragariza urukundo.

SHYIGIKIRA IDINI RY’UKURI

18. Kuki tugomba kujya mu materaniro ya gikristo?

18 Tugomba kureka idini ry’ikinyoma, imigenzo yaryo hamwe n’iminsi mikuru yaryo kugira ngo dushimishe Yehova. Ariko nanone tugomba gushyigikira idini ry’ukuri. Twabikora dute? Uburyo bumwe ni ukujya mu materaniro ya gikristo buri gihe. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Amateraniro ni igice cy’ingenzi kigize ugusenga k’ukuri (Zaburi 22:22; 122:1). Iyo duteraniye hamwe duterana inkunga.—Abaroma 1:12.

19. Kuki ari iby’ingenzi ko ubwira abandi ibihereranye n’ukuri wize muri Bibiliya?

19 Ubundi buryo bwo gushyigikira idini ry’ukuri ni ukubwira abandi ibyo wize muri Bibiliya. Abantu benshi bababazwa n’ibintu bibi bibera ku isi. Kandi birashoboka ko hari bamwe muri bo waba uzi. Babwire ibyiringiro bihebuje ufite ku bihereranye n’igihe kizaza. Nugira akamenyero ko kujya mu materaniro ya gikristo ari na ko ubwira abandi ibihereranye n’ukuri kwa Bibiliya, amaherezo uzumva utacyifuza kuba mu idini ry’ikinyoma no gukurikiza imigenzo yaryo. Niwihatira gusenga Yehova mu buryo yemera, azaguha umugisha kandi uzagira ibyishimo.—Malaki 3:10.