Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

Imana ni nde?

Imana ni nde?

1, 2. Ni ibihe bibazo abantu bakunda kwibaza?

ABANA babaza ibibazo byinshi. Ushobora kubasobanurira ikintu, ariko akenshi barakubaza bati “kuki?” Niyo ugerageje kubasubiza, bashobora kongera kukubaza bati “ariko se kuki?”

2 Twaba tukiri bato cyangwa turi bakuru, twese tugira ibibazo twibaza. Dushobora kwibaza ibyo tuzarya, ibyo tuzambara cyangwa ibyo tuzagura. Dushobora no kwibaza ibibazo bikomeye bihereranye n’ubuzima n’igihe kizaza. Icyakora iyo tutabonye ibisubizo bitunyuze by’ibyo bibazo, dushobora kureka kubishakira ibisubizo.

3. Kuki abantu benshi batekereza ko badashobora kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bibaza?

3 Ese Bibiliya yaba isubiza ibyo bibazo by’ingenzi twibaza? Hari abatekereza ko ibisubiza, ariko bakumva ko nta wapfa kuyisobanukirwa. Batekereza ko abigisha n’abakuru b’amadini ari bo bazi ibisubizo by’ibyo bibazo. Hari n’abandi bagira isoni zo kwemera ko batazi ibisubizo byabyo. Wowe se ubyumva ute?

4, 5. Ni ibihe bibazo ujya wibaza? Ese gukomeza kubishakira ibisubizo bigufitiye akamaro?

4 Ushobora kuba wifuza kumenya ibisubizo by’ibibazo nk’ibi ngo “kuki ndi ku isi? Nimfa nzajya he? Ese Imana iteye ite?” Umwigisha ukomeye ari we Yesu yaravuze ati “mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa” (Matayo 7:7). Uzakomeze ushakishe kugeza igihe uboneye ibisubizo byizewe.

5 Koko rero, ‘nukomeza gushaka’ uzabona ibyo bisubizo muri Bibiliya (Imigani 2:1-5). Ibyo bisubizo ntibigoye kubisobanukirwa. Ibyo uzamenya bizatuma urushaho kwishima muri iki gihe kandi ugire ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza. Reka tugire icyo tuvuga ku kibazo cyabereye abantu benshi urujijo.

ESE IMANA ITWITAHO CYANGWA IRANGWA N’UBUGOME?

6. Kuki hari abatekereza ko Imana itita ku mibabaro yabo?

6 Abantu benshi batekereza ko Imana itatwitaho. Bumva ko iyo iza kuba itwitaho by’ukuri, isi yari kuba itandukanye cyane n’uko imeze ubu. Ku isi hose hari intambara, inzangano n’imibabaro myinshi. Abantu bararwara, bakababara kandi bagapfa. Ni yo mpamvu hari abibaza bati “niba Imana itwitaho, kuki itavanaho imibabaro yose?”

7. (a) Ni mu buhe buryo abayobozi b’amadini batuma abantu batekereza ko Imana irangwa n’ubugome? (b) Ni iki kitwemeza ko Imana atari yo iteza ibibi?

7 Hari igihe abayobozi b’amadini batuma abantu batekereza ko Imana irangwa n’ubugome. Iyo habayeho ikintu kibi, bavuga ko ari yo yabishatse. Bababwira ko yifuzaga ko bibaho. Iyo bavuga batyo, mu by’ukuri baba bashinja Imana ko ari yo iteza ibibi. Ariko Bibiliya yigisha ko Imana itajya iteza ibibi. Muri Yakobo 1:13 hatubwira ko nta we Imana igerageresha ibibi. Hagira hati “igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ Kuko Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi.” Ibyo bisobanura ko nubwo Imana itabuza ibintu bibi kubaho, nta na rimwe ijya ibiteza. (Soma muri Yobu 34:10-12.) Reka dufate urugero.

8, 9. Kuki kuvuga ko Imana ari yo iduteza ibibazo, byaba ari ukuyirenganya? Tanga urugero.

8 Tuvuge ko hari umusore ukibana n’ababyeyi be. Se aramukunda cyane kandi yamwigishije gufata imyanzuro myiza. Hanyuma uwo musore yigometse kuri se ava mu rugo. Aragiye akora ibintu bibi, maze ahura n’ingorane. Ese washinja se ko ari we wabiteye kubera ko atamubujije kuva mu rugo? Oya rwose (Luka 15:11-13). Kimwe n’uwo mubyeyi, iyo abantu bahisemo kwigomeka bagakora ibibi, Imana ntibabuza. Bityo rero, mu gihe habayeho ibintu bibi, twagombye kuzirikana ko Imana atari yo yatumye biba. Byaba ari ukuyirenganya rwose.

9 Imana ifite impamvu zumvikana zituma itarakuraho ibibi. Mu Gice cya 11 uzamenya icyo Bibiliya ibivugaho. Ariko ushobora kwiringira udashidikanya ko Imana idukunda kandi ko atari yo iduteza ibibazo. Ahubwo ni yo yonyine ishobora kudufasha kubikemura.—Yesaya 33:2.

10. Ni iki kitwemeza ko Imana izakosora ibintu byose abantu babi bangije?

10 Imana ni iyera (Yesaya 6:3). Ibintu byose ikora biba biboneye, bitanduye kandi ari byiza. Bityo, dushobora kuyiringira. Abantu bo ntitwabiringira. Rimwe na rimwe bakora ibintu bidakwiriye. Ndetse n’umutegetsi w’inyangamugayo kurusha abandi, usanga adafite ububasha bwo gukosora ibyo abantu babi bangiza. Nta muntu n’umwe ufite ububasha nk’ubwo Imana ifite. Ifite ubushobozi bwo gukosora ibyo abantu babi bangije, kandi izabikora. Izakuraho burundu ibibi byose.—Soma muri Zaburi ya 37:9-11.

IMANA YIYUMVA ITE IYO IBONA ABANTU BABABARA?

11. Imana yiyumva ite iyo ibonye imibabaro igera ku bantu?

11 Iyo Imana ibona ibintu bibera muri iyi si n’ibikubaho ku giti cyawe, yiyumva ite? Bibiliya ivuga ko Imana ‘ikunda ubutabera’ (Zaburi 37:28). Bityo rero, ishishikazwa cyane n’ibyo abantu bakora, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Iyo ibona abantu bababara, na yo irababara. Bibiliya ivuga ko igihe yabonaga isi yuzuye ibibi, ‘byayishenguye umutima’ (Intangiriro 6:5, 6). Imana ntiyahindutse (Malaki 3:6). Bibiliya ivuga ko Imana ikwitaho rwose.—Soma muri 1 Petero 5:7.

Bibiliya yigisha ko Yehova ari Umuremyi wuje urukundo w’isi n’ijuru

12, 13. (a) Kuki dukunda abandi kandi tukabitaho, kandi se wiyumva ute iyo ubonye abantu b’inzirakarengane bababara? (b) Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana izakuraho imibabaro yose n’akarengane?

12 Nanone Bibiliya ivuga ko Imana yaturemye mu ishusho yayo (Intangiriro 1:26). Ibyo bisobanura ko yaturemanye ubushobozi bwo kugaragaza imico yayo. Bityo rero, niba ubabara iyo ubonye abantu b’inzirakarengane bababara, menya ko Imana yo biyibabaza kurushaho. Ibyo tubibwirwa n’iki?

13 Bibiliya itwigisha ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Ibintu byose ikora, ibiterwa n’urukundo. Ku bw’ibyo, tugira urukundo kuko Imana ari urukundo. Tekereza gato: ese uramutse ufite ubushobozi ntiwakuraho imibabaro n’akarengane biri mu isi? Birumvikana ko wabikuraho kubera ko ukunda abantu. Imana yo ifite ubushobozi, kandi izakuraho imibabaro yose n’akarengane kubera ko idukunda. Ushobora kwiringira udashidikanya ko amasezerano yose y’Imana yavuzwe mu ntangiriro y’iki gitabo, azasohora. Icyakora, ukeneye kumenya byinshi ku byerekeye Imana kugira ngo ushobore kwiringira ayo masezerano.

IMANA ISHAKA KO UYIMENYA

Iyo wifuza kuba incuti y’umuntu, umubwira izina ryawe. Imana na yo yatumenyesheje izina ryayo muri Bibiliya

14. Izina ry’Imana ni irihe, kandi se kuki tugomba kurikoresha?

14 Ese iyo ushaka ko umuntu aba incuti yawe, ni ikihe kintu ubanza kumubwira? Ni izina ryawe. Ese Imana ifite izina? Amadini menshi avuga ko izina ryayo ari Imana cyangwa Nyagasani, ariko ayo si amazina bwite. Ni amazina y’icyubahiro kimwe na “perezida” cyangwa “umwami.” Imana yatubwiye ko izina ryayo ari Yehova. Muri Yeremiya 16:21 hagira hati “dore ngiye kubamenyesha, ubu noneho ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya ko izina ryanjye ari Yehova.” Abanditsi ba Bibiliya bakoresheje izina ry’Imana incuro zibarirwa mu bihumbi. Yehova ashaka ko umenya izina rye kandi ukarikoresha. Yakubwiye izina rye kubera ko yifuza ko waba incuti ye.

15. Izina Yehova risobanura iki?

15 Izina ry’Imana ari ryo Yehova, rifite ibisobanuro byimbitse. Risobanura ko Imana ishobora gusohoza amasezerano yayo yose n’umugambi wayo. Nta kintu na kimwe gishobora kuyibuza kuyasohoza. Yehova ni we wenyine ukwiriye kwitwa iryo zina. *

16, 17. Amazina akurikira asobanura iki: (a) “Ishoborabyose”? (b) ‘Umwami w’iteka’? (c) Kuki Yehova yitwa ‘Umuremyi’?

16 Muri Zaburi ya 83:18 havuga ko Yehova ‘ari we wenyine Usumbabyose.’ Nanone mu Byahishuwe 15:3 hagira hati “Yehova, Mana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mwami w’iteka, inzira zawe ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri.” None se izina “Ishoborabyose” risobanura iki? Risobanura ko nta wurusha Yehova ubushobozi mu ijuru no ku isi. Naho izina ‘Umwami w’iteka,’ risobanura ko ahoraho iteka ryose. Muri Zaburi ya 90:2 havuga ko yabayeho uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose. Ibyo ni ibintu bitangaje rwose!

17 Yehova ni we Muremyi wenyine. Mu Byahishuwe 4:11 hagira hati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Koko rero, Yehova ni we waremye abamarayika bo mu ijuru, inyenyeri zo mu kirere, ibiti byera imbuto, amafi yo mu nyanja n’ikindi kintu cyose ushobora gutekereza.

ESE USHOBORA KUBA INCUTI YA YEHOVA?

18. Kuki hari abatekereza ko badashobora kuba incuti z’Imana? Bibiliya ibivugaho iki?

18 Hari abantu basoma ibyerekeye imico ihambaye ya Yehova, bakumva bamutinye maze bakibaza bati “ko Imana ifite imbaraga nyinshi, ikaba ikomeye kandi iri kure cyane, nkanjye yanyitaho ishaka iki?” Ariko se uko ni ko Imana yifuza ko dutekereza? Oya rwose. Yehova yifuza ko tuba incuti ze. Bibiliya ivuga ko Imana “itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:27). Imana yifuza ko wayegera kandi igusezeranya ko ‘na yo izakwegera.’—Yakobo 4:8.

19. (a) Wakora iki ngo ube incuti y’Imana? (b) Imico ya Yehova ukunda cyane ni iyihe?

19 Wakora iki ngo ube incuti y’Imana? Gukomeza kwiga Bibiliya, bizatuma umenya Yehova na Yesu. Ibyo bizaguhesha ubuzima bw’iteka. Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Urugero, twamaze kumenya ko ‘Imana ari urukundo’ (1 Yohana 4:16). Ariko ifite n’indi mico myiza myinshi. Bibiliya itubwira ko Yehova ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri” (Kuva 34:6). Yehova ni ‘mwiza kandi yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Imana irihangana kandi ni indahemuka (2 Petero 3:9; Ibyahishuwe 15:4). Gusoma Bibiliya bizatuma umenya byinshi ku byerekeye imico yayo.

20-22. (a) Twakwegera Imana dute kandi tudashobora kuyibona? (b) Wakora iki mu gihe abandi bashatse kukubuza kwiga Bibiliya?

20 Wakwegera Imana ute kandi udashobora kuyibona (Yohana 1:18; 4:24; 1 Timoteyo 1:17)? Iyo usomye ibyerekeye Yehova muri Bibiliya urushaho kumumenya, ukabona ko ariho koko (Zaburi 27:4; Abaroma 1:20). Uko uzagenda umenya byinshi kuri Yehova, ni na ko uzarushaho kumukunda cyane kandi wumve urushijeho kumwegera.

Umubyeyi akunda abana be, ariko Data wo mu ijuru we aradukunda cyane kurushaho

21 Uzasobanukirwa ko Yehova ari Data (Matayo 6:9). Ni we waduhaye ubuzima kandi yifuza ko wagira ubuzima bwiza cyane. Ibyo ni byo umubyeyi wese wuje urukundo yifuriza abana be (Zaburi 36:9). Mu by’ukuri, Bibiliya yigisha ko ushobora kuba incuti ya Yehova (Yakobo 2:23). Bitekerezeho nawe! Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi yifuza ko waba incuti ye.

22 Hari abantu bashobora kukubuza kwiga Bibiliya. Bashobora kuba batinya ko uzahindura idini. Ariko ntuzemere ko hagira ukubuza kuba incuti ya Yehova. Ni we ncuti nziza kuruta izindi zose ushobora kugira.

23, 24. (a) Kuki utagombye guterwa isoni no gukomeza kubaza ibibazo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

23 Mu gihe uzaba wiga Bibiliya, hari ibintu utazahita usobanukirwa. Ntuzagire isoni zo kubaza cyangwa gusaba ubufasha. Yesu yavuze ko tugomba kwicisha bugufi nk’abana bato (Matayo 18:2-4). Kandi nk’uko tubizi, abana babaza ibibazo byinshi. Imana yifuza ko wabona ibisubizo by’ibibazo wibaza. Bityo rero, komeza kwiga Bibiliya ubyitondeye kugira ngo urebe neza niba ibyo wiga ari ukuri.—Soma mu Byakozwe 17:11.

24 Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kumenya Yehova, ni ukwiga Bibiliya. Mu gice gikurikira, tuzabona impamvu Bibiliya itandukanye n’ibindi bitabo.

^ par. 15 Niba muri Bibiliya yawe hatarimo izina Yehova cyangwa ukaba wifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’icyo risobanura n’uko ryavugwaga, reba Ibisobanuro bya 1.