IGICE CYA 18
Ese nagombye kwiyegurira Imana kandi nkabatizwa?
1. Niba warize iki gitabo witonze, ni iki ushobora kuba wibaza?
IGIHE wigaga iki gitabo wamenye inyigisho nyinshi za Bibiliya. Urugero wamenye ko Imana idusezeranya ubuzima bw’iteka, umenya uko bigenda iyo umuntu apfuye n’ibyiringiro by’umuzuko (Umubwiriza 9:5; Luka 23:43; Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Ushobora kuba waratangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova kandi ukaba wemera ko ari bo bari mu idini ry’ukuri (Yohana 13:35). Ushobora no kuba waratangiye kugirana ubucuti na Yehova kandi ukiyemeza kumukorera. Bityo rero, ushobora kuba wibaza uti “nakora iki ngo nkorere Imana?”
2. Kuki umugabo w’Umunyetiyopiya yifuje kubatizwa?
2 Ibyo ni byo umugabo w’Umunyetiyopiya wabayeho mu gihe cya Yesu yibazaga. Umwigishwa wa Yesu witwaga Filipo yabwirije uwo Munyetiyopiya. Yamuhamirije ko Yesu ari we Mesiya. Ibyo uwo Munyetiyopiya yamenye, byamukoze ku mutima cyane ku buryo yahise avuga ati “dore ikidendezi cy’amazi: ni iki kimbuza kubatizwa?”—Ibyakozwe 8:26-36.
3. (a) Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be? (b) Umuntu agomba kubatizwa ate?
3 Bibiliya yigisha ko iyo wifuza gukorera Yehova, uba ugomba kubatizwa. Yesu yabwiye abigishwa be ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza” (Matayo 28:19). Yesu yatanze urugero kuko na we yabatijwe. Yibijwe mu mazi wese, ntiyaminjagiwe utuzi ku gahanga (Matayo 3:16). Muri iki gihe, iyo Umukristo abatijwe, na we agomba kwibizwa mu mazi wese.
4. Iyo ubatijwe ni iki uba ugaragarije abandi?
4 Iyo ubatijwe, uba ugaragarije abandi ko ushaka kuba incuti y’Imana no kuyikorera (Zaburi 40:7, 8). Ubwo rero ushobora kwibaza uti “ni iki ngomba gukora kugira ngo mbatizwe?”
UBUMENYI NO KWIZERA
5. (a) Ni iki ugomba gukora mbere y’uko ubatizwa? (b) Kuki amateraniro ya gikristo ari ay’ingenzi?
5 Mbere y’uko ubatizwa, ugomba kumenya Yehova Yohana 17:3.) Ariko ibyo ntibihagije. Bibiliya ivuga ko tugomba ‘kuzuzwa ubumenyi nyakuri’ bw’ibyo Yehova ashaka (Abakolosayi 1:9). Amateraniro y’Abahamya ba Yehova azagufasha kurushaho kugirana ubucuti na Yehova. Iyo ni impamvu y’ingenzi yagombye gutuma ujya muri ayo materaniro buri gihe.—Abaheburayo 10:24, 25.
na Yesu. Ibyo wabitangiye igihe wigaga Bibiliya. (Soma muri6. Ugomba kumenya ibintu bingana iki mbere y’uko ubatizwa?
6 Icyakora Yehova ntagusaba kumenya ibintu byose biri muri Bibiliya kugira ngo ubone kubatizwa. Nta nubwo yasabye umugabo w’Umunyetiyopiya kumenya ibintu byose mbere y’uko abatizwa (Ibyakozwe 8:30, 31). N’ubundi kandi tuzakomeza kwiga ibyerekeye Imana iteka ryose (Umubwiriza 3:11). Ariko mbere y’uko ubatizwa, ugomba kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kandi ukazizera.—Abaheburayo 5:12.
7. Kwiga Bibiliya byagufashije bite?
7 Bibiliya ivuga ko ‘umuntu udafite ukwizera adashobora gushimisha’ Imana (Abaheburayo 11:6). Ku bw’ibyo, mbere y’uko ubatizwa ugomba kugira ukwizera. Bibiliya itubwira ko abantu bamwe bo mu mugi wa kera wa Korinto bumvise ibyo abigishwa ba Yesu bigishaga, maze ‘barizera barabatizwa’ (Ibyakozwe 18:8). Nawe rero, kwiga Bibiliya byagufashije kwizera amasezerano y’Imana n’igitambo cy’incungu cya Yesu kizatubatura mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—Yosuwa 23:14; Ibyakozwe 4:12; 2 Timoteyo 3:16, 17.
BWIRA ABANDI UKURI KO MURI BIBILIYA
8. Ni iki kizagushishikariza kubwira abandi ibyo wamenye?
8 Uko uzagenda umenya byinshi muri Bibiliya kandi ukibonera ukuntu igufasha, ukwizera kwawe kuzarushaho gukomera. Uzishimira kubwira abandi ibyo wiga (Yeremiya 20:9; 2 Abakorinto 4:13). Ariko se ni ba nde wagombye kubibwira?
9, 10. (a) Ni ba nde ushobora guheraho ubwira ibyo wamenye? (b) Wakora iki niba ushaka kubwiriza ufatanyije n’itorero?
9 Ushobora kubwira bene wanyu, incuti, abaturanyi cyangwa abakozi mukorana ibyo wamenye. Ibyo ni byiza, ariko uzajye ubikora mu bugwaneza. Amaherezo, uzatangira kubwirizanya n’itorero. Niwumva witeguye, uzabwire Umuhamya ukwigisha Bibiliya ko wifuza kubwiriza ufatanyije n’itorero. Nabona wujuje ibisabwa kandi ukaba ukurikiza amahame ya Bibiliya, muzabonana n’abasaza babiri b’itorero.
10 Abo basaza bazaganira nawe kugira ngo barebe niba koko usobanukiwe inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, ko uzizera, ko uzishyira mu bikorwa kandi ko wifuza kuba Umuhamya wa Yehova. Wibuke ko abasaza bita ku bagize itorero bose nawe urimo. Bityo rero ntuzatinye kuganira na bo (Ibyakozwe 20:28; 1 Petero 5:2, 3). Nimumara kuganira n’abasaza, bazakubwira niba ushobora gutangira kubwiriza ufatanyije n’itorero.
11. Kuki ari ngombwa kugira ibyo uhindura mbere y’uko utangira kubwirizanya n’itorero?
11 Hari igihe abasaza bakubwira ko ugomba kugira ibintu uhindura mbere y’uko utangira kubwirizanya 1 Abakorinto 6:9, 10; Abagalatiya 5:19-21.
n’itorero. Kuki ari iby’ingenzi? Ni ukubera ko iyo tubwiriza abandi, tuba duhagarariye Yehova kandi tuba tugomba kugira imibereho imuhesha icyubahiro.—IHANE KANDI UHINDUKIRE
12. Kuki abantu bose bagomba kwihana?
12 Hari ikindi kintu cy’ingenzi ugomba gukora mbere y’uko ubatizwa. Intumwa Petero yaravuze ati “nuko rero mwihane maze muhindukire, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe” (Ibyakozwe 3:19). Kwihana bisobanura iki? Bisobanura gusaba imbabazi z’ikintu kibi twakoze. Urugero, niba warabagaho mu bwiyandarike, ugomba kubanza kwihana. Niyo waba warihatiraga gukora ibyiza gusa, ugomba kwihana, kuko twese dukora ibyaha kandi tugomba gusaba Imana imbabazi.—Abaroma 3:23; 5:12.
13. ‘Guhindukira’ bisobanura iki?
13 Ese kumva ubabajwe n’ibyo wakoze birahagije? Oya. Petero yavuze ko nanone ugomba ‘guhindukira.’ Ni ukuvuga ko ugomba kureka ibibi ugatangira gukora ibyiza. Reka dufate urugero. Tekereza ugiye ahantu utazi neza, ukaza kubona ko wayobye. Wakora iki? Nta gushidikanya ko wahagarara, ugahindukira maze ukerekeza mu nzira nyayo. Iyo wiga Bibiliya ubona ko hari ibintu ugomba guhindura. Ubwo rero, jya uba witeguye ‘guhindukira,’ ugire ibyo uhindura, utangire gukora ibikwiriye.
IYEGURIRE YEHOVA
14. Umuntu yiyegurira Yehova ate?
14 Indi ntambwe y’ingenzi ugomba gutera mbere yo kubatizwa, ni ukwiyegurira Yehova. Iyo wiyegurira Yehova, umusenga umusezeranya ko ari we wenyine uzakorera, kandi ko uzajya ushyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere.—Gutegeka kwa Kabiri 6:15.
15, 16. Ni iki gituma umuntu yiyegurira Imana?
15 Gusezeranya Yehova ko uzamukorera wenyine, ni nko gusezeranya umuntu ukunda ko muzabana akaramata. Tekereza umusore n’inkumi barambagizanya. Uko umusore agenda amumenya neza, arushaho kumukunda kandi akifuza ko babana. Nubwo uwo ari umwanzuro ukomeye, uwo musore aba yiteguye gusohoza iyo nshingano, kubera urukundo amukunda.
16 Uko urushaho kumenya Yehova, ni na ko urushaho kumukunda kandi ukifuza gukora ibyo ushoboye byose ngo umukorere. Ibyo bituma umusenga, ukamusezeranya ko uzamukorera. Bibiliya ivuga ko umuntu wese wifuza gukurikira Yesu agomba ‘kwiyanga’ (Mariko 8:34). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko kumvira Yehova ari byo uzashyira mu mwanya wa mbere. Ibyo Yehova ashaka ubirutisha ibyifuzo byawe n’intego zawe.—Soma muri 1 Petero 4:2.
NTUGATINYE KO UTAZABISHOBORA
17. Kuki hari abantu batinya kwiyegurira Yehova?
17 Hari abantu batinya kwiyegurira Yehova bitewe
n’uko batinya ko batazashobora gukomeza kumukorera nk’uko babimusezeranyije. Ntibaba bashaka kubabaza Yehova kandi baba bibwira ko nibatamwiyegurira atazababaza ibyo bakoze.18. Ni iki kizatuma utagira impungenge z’uko wazahemukira Yehova?
18 Urukundo ukunda Yehova ruzatuma utagira impungenge z’uko ushobora kuzamuhemukira. Uzakora ibishoboka byose ukomere ku isezerano wamusezeranyije kubera ko umukunda (Umubwiriza 5:4; Abakolosayi 1:10). Ntuzumva ko gukora ibyo Yehova ashaka ari umutwaro. Intumwa Yohana yaranditse ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 Yohana 5:3.
19. Kuki utagombye gutinya kwiyegurira Yehova?
19 Kwiyegurira Yehova ntibisaba ko uba utunganye. Ntajya atwitegaho gukora ibirenze ibyo dushoboye (Zaburi 103:14). Azagufasha gukora ibikwiriye (Yesaya 41:10). Izere Yehova n’umutima wawe wose na we “azagorora inzira zawe.”—Imigani 3:5, 6.
KWATURA BIZAGUHESHA AGAKIZA
20. Iyo umaze kwiyegurira Imana, ni iyihe ntambwe uba ugomba gutera?
20 Ese wumva witeguye kwiyegurira Yehova? Iyo umaze kumwiyegurira, uba ugomba gutera indi ntambwe. Ugomba kubatizwa.
21, 22. ‘Watura’ ukwizera kwawe ute?
21 Bwira umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza yo mu itorero ryanyu ko wiyeguriye Yehova kandi ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova. Muri iryo koraniro, haba harimo disikuru isobanura umubatizo. Utanga iyo disikuru abaza ibibazo bibiri abiteguye kubatizwa. Iyo ushubije ibyo bibazo, uba ‘watuye’ ukwizera kwawe.—Abaroma 10:10.
ko ushaka kubatizwa. Na we azatoranya abasaza bazasuzumana nawe inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Nibabona wujuje ibisabwa, bazakubwira ko ushobora kubatizwa mu22 Hanyuma urabatizwa. Wibizwa mu mazi wese. Kubatizwa bigaragariza buri wese ko wiyeguriye Yehova kandi ko ubaye Umuhamya wa Yehova.
ICYO UMUBATIZO USOBANURA
23. Kubatizwa “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera,” bisobanura iki?
23 Yesu yavuze ko abigishwa be bari kubatizwa mu “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera.” (Soma muri Matayo 28:19.) Ibyo bisobanura ko wemera ubutware bwa Yehova n’uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana, hamwe n’ukuntu Imana ikoresha umwuka wera wayo kugira ngo isohoze ibyo ishaka.—Zaburi 83:18; Matayo 28:18; Abagalatiya 5:22, 23; 2 Petero 1:21.
24, 25. (a) Kubatizwa bigereranya iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
24 Umubatizo ugereranya ikindi kintu cy’ingenzi. Iyo wibijwe mu mazi, biba bisobanura ko uretse imibereho yawe ya mbere. Iyo wuburutse mu mazi, uba utangiye ubuzima bushya bwo gukora ibyo Imana ishaka. Byerekana ko uba ugiye gukorera Yehova. Wibuke ko utaba wiyeguriye umuntu, umuryango runaka cyangwa umurimo runaka. Uba weguriye Yehova ubuzima bwawe.
25 Iyo wiyeguriye Imana bigufasha kugirana ubucuti na yo (Zaburi 25:14). Icyakora, ntibisobanura ko umuntu azakizwa bitewe n’uko gusa yabatijwe. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi” (Abafilipi 2:12). Umubatizo ni intangiriro gusa. Ariko se wakora iki ngo ukomeze kuba incuti ya Yehova? Igice cya nyuma cy’iki gitabo kizasubiza icyo kibazo.