IGICE CYA 14
Imana ivuga binyuze ku bahanuzi bayo
Abahanuzi bashyizweho na Yehova kugira ngo batange ubutumwa buhereranye n’urubanza, ugusenga kutanduye na Mesiya
MU GIHE cy’abami ba Isirayeli n’u Buyuda, abahanuzi b’Imana bagize uruhare rukomeye. Bari abagabo bari bafite ukwizera kudasanzwe n’ubutwari, batangazaga imanza za Yehova. Nimucyo dusuzume ibintu bine by’ingenzi bahanuye.
1. Irimbuka rya Yerusalemu. Kera cyane, abahanuzi b’Imana, by’umwihariko Yesaya na Yeremiya, batangiye kuburira abantu ko Yerusalemu yari kurimburwa kandi ntiyongere guturwa. Bakoresheje amagambo afite imbaraga, bagaragaza impamvu uwo mugi wari ukwiriye kugerwaho n’umujinya w’Imana. Yerusalemu ntiyari ikwiriye guhagararira Yehova kubera ibikorwa byayo by’ugusenga kw’ikinyoma, kononekara mu by’umuco n’urugomo.—2 Abami 21:10-15; Yesaya 3:1-8, 16-26; Yeremiya 2:1–3:13.
2. Ugusenga kutanduye gusubizwaho. Nyuma y’imyaka 70 abagize ubwoko bw’Imana bari mu bunyage, bagombaga kubohorwa bakavanwa i Babuloni. Bagombaga kugaruka mu gihugu cyabo cyari cyarabaye amatongo, bakongera kubaka urusengero rwa Yehova i Yerusalemu (Yeremiya 46:27; Amosi 9:13-15). Hasigaye imyaka 200, Yesaya yahanuye ko umugaba w’ingabo wari kuzigarurira Babuloni maze akemerera ubwoko bw’Imana kujya gusubizaho ugusenga kutanduye, yari kuzaba yitwa Kuro. Nanone Yesaya yavuze amayeri ya gisirikare Kuro yari kuzakoresha.—Yesaya 44:24–45:3.
3. Kuza kwa Mesiya n’ibyari kumubaho. Mesiya yagombaga kuvukira mu mugi wa Betelehemu (Mika 5:2). Yari kuzaba ari umuntu wicisha bugufi, akinjira muri Yerusalemu ahetswe n’icyana cy’indogobe (Zekariya 9:9). Nubwo yari kuba umuntu witonda kandi ugwa neza, ntiyari gukundwa kandi benshi ntibari kuzamwemera (Yesaya 42:1-3; 53:1, 3). Yari kuzicwa urw’agashinyaguro. None se ibya Mesiya byari kuba birangiriye aho? Oya, kubera ko igitambo cye cyari gutuma abantu benshi bababarirwa ibyaha (Yesaya 53:4, 5, 9-12). Ibyo byari gushoboka ari uko azutse.
4. Mesiya azategeka isi. Abantu badatunganye ntibashobora rwose kwitegeka mu mahoro, ariko Umwami Mesiya we yari kuzitwa Umwami w’amahoro (Yesaya 9:6, 7; Yeremiya 10:23). Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, abantu bose bazabana amahoro kandi babane amahoro n’inyamaswa (Yesaya 11:3-7). Nta ndwara zizongera kubaho (Yesaya 33:24). Urupfu na rwo ruzamirwa bunguri iteka ryose (Yesaya 25:8). Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya, abapfuye bazazuka bature ku isi.—Daniyeli 12:13.