Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Abantu barokoka umwuzure

Abantu barokoka umwuzure

Imana yarimbuye isi yononekaye, ariko ikiza Nowa n’umuryango we

UKO abantu bagendaga biyongera, icyaha n’ibikorwa bibi na byo byarushagaho gukwirakwira mu isi. Umuhanuzi Enoki wahanuraga wenyine muri icyo gihe, yaburiye abantu ko umunsi umwe Imana yari kuzarimbura abatayubaha. Nyamara, ibibi byariyongeraga kandi bikarushaho kuba bibi cyane. Hari abamarayika bamwe bigometse kuri Yehova bareka inshingano zabo mu ijuru, biyambika imibiri y’abantu bo ku isi, barongora abagore babigiranye irari ryinshi. Iyo mibonano itari yarateganyijwe yatumye havuka abana b’ibyimanyi, banini cyane b’abanyarugomo, bitwaga Abanefili, ari bo batumye ibikorwa by’urugomo no kumena amaraso byiyongera mu isi. Imana yababajwe cyane no kubona isi yaremye yononekara.

Enoki amaze gupfa, hari umuntu umwe wari utandukanye n’abandi muri iyo si yari yuzuye ubugome. Uwo muntu yitwaga Nowa. We n’umuryango we bihatiraga gukora ibikwiriye mu maso y’Imana. Igihe Imana yiyemezaga kurimbura abantu babi bo mu isi y’icyo gihe, yashatse kurinda Nowa n’inyamaswa zo ku isi. Ni yo mpamvu yamubwiye ngo yubake inkuge, ikaba yari imeze nk’ubwato bunini. Ni yo Nowa n’umuryango we hamwe n’amoko menshi y’inyamaswa bari kurokokeramo umwuzure wari gukwira isi yose. Nowa yumviye Imana. Nowa yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yubaka iyo nkuge, kandi nanone yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Yaburiye abantu ibirebana n’umwuzure wari kuza, ariko ntibamwitaho. Igihe cyarageze Nowa n’umuryango we n’inyamaswa binjira mu nkuge. Hanyuma Imana yakinze umuryango w’inkuge, imvura iragwa.

Haguye imvura nyinshi yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 yisuka, maze isi yose irarengerwa. Ababi bari bavuyeho. Nyuma y’amezi runaka, uko amazi yagendaga akama, inkuge yaje guhagarara ku musozi. Igihe abari mu nkuge bashoboraga gusohokamo nta kibazo, hari hashize umwaka wose. Nowa yashimiye Yehova amutambira igitambo. Imana yaracyishimiye maze yizeza Nowa n’umuryango we ko itazongera kurimbura ibintu byose bifite ubuzima ikoresheje umwuzure. Yehova yashyizeho umukororombya kugira ngo ube gihamya igaragarira amaso, yibutsa abantu iryo sezerano rihumuriza.

Nanone nyuma y’umwuzure, Imana yahaye abantu amategeko mashya. Yabahaye uburenganzira bwo kurya inyama z’inyamaswa. Icyakora, yababujije kurya amaraso. Nanone yategetse ko abari gukomoka kuri Nowa bakwirakwira mu isi, ariko hari bamwe batumviye. Abantu bayobowe na Nimurodi bishyize hamwe, maze batangira kubaka umunara munini mu mugi wa Babeli, waje kwitwa Babuloni. Intego yabo yari iyo kwanga itegeko ry’Imana ryo gukwirakwira mu isi. Ariko Imana yaburijemo umugambi w’ibyo byigomeke, isobanya ururimi rwabo, ituma bavuga indimi zitandukanye. Kubera ko batashoboraga kumvikana, baretse uwo mushinga baratatana.

—Bishingiye mu Ntangiriro igice cya 6 kugeza ku cya 11; Yuda 14, 15.