Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA KABIRI

Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana

Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana
  • Bibiliya itandukaniye he n’ibindi bitabo?

  • Bibiliya yagufasha ite guhangana n’ibibazo biguhangayikishije?

  • Kuki ushobora kwiringira ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

1, 2. Ni mu buhe buryo Bibiliya ari impano ishishikaje twahawe n’Imana?

MBESE ushobora kwibuka igihe incuti yawe magara yaguhaga impano nziza cyane? Nta gushidikanya ko iyo mpano yagushimishije rwose. Ibyo kandi birumvikana, kuko impano igaragaza ko uyiguhaye aha agaciro ubucuti mufitanye. Birumvikana kandi ko washimiye iyo ncuti yawe yakuzirikanye ikaguha impano.

2 Bibiliya ni impano ishimishije cyane Imana yaduhaye, kandi rwose twagombye kwishimira iyo mpano tubivanye ku mutima. Bibiliya ni igitabo gitandukanye n’ibindi kuko itubwira ibintu tutari kuzigera tumenya. Urugero, itubwira ko Imana yaremye ijuru n’isi, ikarema umugabo n’umugore ba mbere. Bibiliya irimo amahame yiringirwa adufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo. Idusobanurira uko Imana izasohoza umugambi wayo, igatuma ubuzima burushaho kuba bwiza ku isi. Bibiliya ni impano ishishikaje rwose!

3. Kuba Yehova yaraduhaye Bibiliya bigaragaza iki?

3 Nanone Bibiliya idufasha kumenya uwayiduhaye, ari we Yehova Imana. Kuba yaraduhaye icyo gitabo, bigaragaza rwose ko ashaka ko tumumenya neza. Koko rero, Bibiliya ishobora kugufasha kwegera Yehova.

4. Ni iki kigutangaza ku birebana na Bibiliya zimaze gutangwa?

4 Niba utunze Bibiliya, si wowe wenyine. Bibiliya yuzuye cyangwa ibice byayo, iboneka mu ndimi zisaga 2.600. Abantu basaga 90 ku ijana by’abatuye isi yose bashobora kuyibona. Ugereranyije, buri cyumweru hatangwa Bibiliya zisaga miriyoni! Hacapwe kopi zibarirwa muri za miriyari za Bibiliya yuzuye cyangwa ibice byayo. Mu by’ukuri, nta kindi gitabo wagereranya na Bibiliya.

Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka mu ndimi nyinshi

5. Ni mu buhe buryo Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana’?

5 Byongeye kandi, Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana.’ (Soma muri 2 Timoteyo 3:16.) Mu buhe buryo? Bibiliya ubwayo ivuga ko “abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Urugero, umuyobozi ashobora gusaba umunyamabanga we kwandika ibaruwa. Iyo baruwa iba irimo ibitekerezo by’uwo muyobozi n’amabwiriza ashaka gutanga. Ku bw’ibyo, iyo baruwa iba ari iye ntiba ari iy’umunyamabanga we. Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya irimo ubutumwa bwaturutse ku Mana; si ubw’abantu bayanditse. Bityo rero, Bibiliya yose ni “ijambo ry’Imana.”​—1 Abatesalonike 2:13.

BIBILIYA IVUGA UKURI

6, 7. Kuki kuba ibintu bivugwa muri Bibiliya bihuza ari ibintu bitangaje?

6 Bibiliya yanditswe mu gihe cy’imyaka isaga 1.600. Abayanditse babayeho mu bihe bitandukanye kandi baturukaga mu nzego z’imibereho zitandukanye. Bamwe bari abahinzi, abandi ari abarobyi n’abashumba. Hari n’abari abahanuzi, abacamanza n’abami. Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka yari umuganga. Nubwo abanditse Bibiliya baturukaga mu nzego z’imibereho zitandukanye, ibyo Bibiliya ivuga birahuza kuva ku gitabo cyayo cya mbere kugeza ku cya nyuma. *

7 Igitabo cya mbere cya Bibiliya kitubwira uko ibibazo by’abantu byatangiye, naho icya nyuma kikagaragaza ko isi yose izahinduka paradizo cyangwa ubusitani bwiza. Bibiliya ivuga amateka y’ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, kandi byose bifitanye isano n’isohozwa ry’umugambi w’Imana. Kuba ibintu bivugwa muri Bibiliya bihuza ntibyagombye kudutangaza, kuko ari igitabo cyaturutse ku Mana.

8. Tanga ingero zigaragaza ko Bibiliya ivuga ukuri mu birebana na siyansi.

8 Bibiliya ivuga ukuri mu birebana na siyansi. Ivuga n’ibintu abantu bo mu gihe yandikiwemo batari bazi. Urugero, igitabo cy’Abalewi kirimo amategeko yasabaga Abisirayeli ba kera kugira isuku no guha akato umuntu wabaga arwaye indwara yanduza, mu gihe amahanga yari abakikije atari azi ibintu nk’ibyo. Mu gihe abantu bibeshyaga ku birebana n’ishusho y’isi, Bibiliya yo yavuze ko isi ari uruziga cyangwa umubumbe (Yesaya 40:22). Bibiliya yavuze ukuri ubwo yavugaga ko isi ‘itendetse hejuru y’ubusa’ (Yobu 26:7). Birumvikana ariko ko Bibiliya atari igitabo cyigisha siyansi. Ariko iyo igize icyo ivuga ku bintu byo mu rwego rwa siyansi, ibyo ivuga biba ari ukuri. Ese ibyo si byo twagombye kwitega ku gitabo cyaturutse ku Mana?

9. (a) Ni iki kigaragaza ko Bibiliya ivuga amateka y’ukuri kandi yiringirwa? (b) Kuba abanditsi bayo baragiye bavugisha ukuri bigaragaza iki?

9 Nanone Bibiliya ivuga amateka y’ukuri kandi yiringirwa. Inkuru zayo zirasobanutse neza. Zivuga amazina y’abantu, zikanavuga ibisekuru byabo. * Abanditsi ba Bibiliya batandukanye n’abahanga mu by’amateka y’isi badakunda kuvuga uko abantu bo mu bihugu byabo batsinzwe. Abanditsi ba Bibiliya bo bavugishije ukuri, bagera n’ubwo bandika amakosa yabo bwite n’ay’ishyanga ryabo. Urugero, mu gitabo cyo Kubara, Mose yemeye ikosa rikomeye yakoze akarihanirwa (Kubara 20:2-12). Ukuri nk’uko ntigupfa kuboneka mu zindi nkuru z’amateka, ariko ugusanga muri Bibiliya kubera ko ari igitabo cyaturutse ku Mana.

IGITABO KIRIMO UBWENGE BW’INGIRAKAMARO

10. Kuki bidatangaje kuba Bibiliya ari igitabo kirimo ubwenge bw’ingirakamaro?

10 Bibiliya yahumetswe n’Imana kandi ‘ifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo’ (2 Timoteyo 3:16). Koko rero, Bibiliya ni igitabo kirimo ubwenge bw’ingirakamaro. Kigaragaza ko uwacyandikishije yari asobanukiwe neza kamere muntu. Ibyo ntibitangaje kubera ko Umwanditsi wayo Yehova Imana ari we Muremyi. Azi neza uko dutekereza n’uko twiyumva kurusha uko twe tubizi. Nanone Yehova azi icyatuma tugira ibyishimo n’ibyo twagombye kwirinda.

11, 12. (a) Ni izihe nyigisho za Yesu zihebuje ziri muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7? (b)  Ni ibihe bintu bindi by’ingirakamaro bivugwa muri Bibiliya, kandi se kuki inama zayo zihora ari ingirakamaro?

11 Tekereza inyigisho zihebuje za Yesu ziri muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7. Yigishije uburyo bwo kubona ibyishimo nyakuri, guhosha amakimbirane, yigisha gusenga no kubona ubutunzi mu buryo bukwiriye. Amagambo ya Yesu aracyafite imbaraga kandi ni ingirakamaro nk’uko byari bimeze igihe yayavugaga.

12 Bibiliya irimo amahame arebana n’imibereho yo mu muryango, akazi n’imishyikirano tugirana n’abandi. Ayo mahame areba abantu bose kandi inama itanga zihora ari ingirakamaro. Ubwenge dusanga muri Bibiliya bugaragazwa muri make n’amagambo Imana yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya, agira ati “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro.”​—Yesaya 48:17.

IGITABO CY’UBUHANUZI

Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yesaya yahanuye ibyo kugwa kwa Babuloni

13. Ni ibihe bisobanuro Yehova yatanze abinyujije ku muhanuzi Yesaya bigaragaza ukuntu Babuloni yari kurimbuka?

13 Bibiliya irimo ubuhanuzi butandukanye, ubwinshi muri bwo bukaba bwaramaze gusohora. Reka dufate urugero. Yehova yahanuye abinyujije ku muhanuzi Yesaya wabayeho mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu, ko umurwa wa Babuloni wari kuzarimburwa (Yesaya 13:19; 14:22, 23). Hatanzwe ibisobanuro birambuye byagaragazaga ukuntu uwo mugi wari gufatwa. Ingabo zari gutera Babuloni zigakamya uruzi rwayo maze zikinjira mu murwa zitarwanye. Ariko si ibyo gusa. Ubuhanuzi bwa Yesaya bwavuze n’izina ry’umwami wari kwigarurira Babuloni, ari we Kuro.​—Soma muri Yesaya 44:27–45:2.

14, 15. Bimwe mu bintu byavuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya ku birebana na Babuloni byasohoye bite?

14 Hashize imyaka igera kuri 200 nyuma yaho, mu ijoro ryo ku ya 5 rishyira iya 6 Ukwakira mu wa 539 mbere ya Yesu, ingabo zakambitse hafi ya Babuloni. Umugaba wazo yari nde? Yari umwami w’Umuperesi witwaga Kuro. Ubwo rero hari hagiye gukurikiraho isohozwa ry’ubuhanuzi bushishikaje. Ariko se koko ingabo za Kuro zari kwigarurira Babuloni zitarwanye, nk’uko byari byarahanuwe?

15 Muri iryo joro, Abanyababuloni bari bakoresheje ibirori kandi bumvaga bafite umutekano bitewe n’inkuta nini zari zikikije uwo murwa. Hagati aho, Kuro yakoresheje ubuhanga ayobya amazi y’uruzi rwanyuraga muri uwo murwa. Amazi yabaye make cyane ku buryo ingabo ze zashoboraga kwambuka n’amaguru zikagera ku nkuta z’uwo murwa. Ariko se ingabo za Kuro zari kurenga zite inkuta za Babuloni? Abanyababuloni bagize uburangare, maze iryo joro barara badakinze inzugi z’amarembo.

16. (a) Yesaya yahanuye ko amaherezo ya Babuloni yari kuba ayahe? (b) Ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga ko Babuloni yari kuba amatongo bwasohoye bute?

16 Ubuhanuzi bwari bwaravuze ibya Babuloni bugira buti “ntizongera guturwa kandi ahayo ntihazongera kuboneka uko ibihe bizagenda bikurikirana. Abarabu ntibazongera kuhashinga amahema yabo, kandi abashumba ntibazongera kuhabyagiza imikumbi yabo” (Yesaya 13:20). Ubwo buhanuzi bwari bukubiyemo ibirenze kugwa k’uwo murwa. Bwanagaragaje ko Babuloni yari kuba amatongo iteka ryose. Ushobora kwibonera ibimenyetso bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwasohoye. Aya matongo y’ahahoze Babuloni ari mu birometero bigera kuri 80 mu majyepfo ya Bagidadi muri Iraki, ni gihamya igaragaza ko ibyo Yehova yavuze binyuze kuri Yesaya byasohoye. Yari yaravuze ati “nzahakubuza umweyo wo kurimbura.”​—Yesaya 14:22, 23. *

Amatongo ya Babuloni

17. Ni mu buhe buryo kuba ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwarasohoye bikomeza ukwizera?

17 Iyo tuzirikanye ukuntu Bibiliya irimo ubuhanuzi bwiringirwa bikomeza ukwizera kwacu rwose. Dufite impamvu zo kwiringira ko Yehova azasohoza isezerano ryo guhindura isi paradizo, kubera ko yashohoje ibyo yari yarasezeranyije abantu kera. (Soma mu Kubara 23:19.) Koko rero, dufite ‘ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ubwo Imana idashobora kubeshya yasezeranyije uhereye kera cyane.’​—Tito 1:2. *

“IJAMBO RY’IMANA NI RIZIMA”

18. Intumwa Pawulo yasobanuye ate ko “ijambo ry’Imana” rifite imbaraga?

18 Ibyo twabonye muri iki gice, biragaragara neza rwose ko Bibiliya ari igitabo gitandukanye n’ibindi. Ariko kandi, kuba ibivugwamo bihuza, ikaba ivuga ukuri mu birebana na siyansi n’amateka, irimo ubwenge bw’ingirakamaro n’ubuhanuzi bwiringirwa, si byo byonyine bituma igira agaciro kenshi. Intumwa Pawulo yaranditse ati “Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi, rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo.”​—Abaheburayo 4:12.

19, 20. (a) Bibiliya yagufasha ite kwisuzuma? (b) Wagaragaza ute ko ushimira ku bw’impano yihariye yaturutse ku Mana, ari yo Bibiliya?

19 Gusoma “ijambo” ry’Imana, ari ryo Bibiliya, bishobora guhindura imibereho yacu. Bishobora kudufasha kwisuzuma neza kurusha uko twari dusanzwe tubikora. Dushobora kuvuga ko dukunda Imana, ariko uko twitwara iyo tumenye icyo Ijambo ryayo ryahumetswe ryigisha, ni byo bigaragaza ibyo dutekereza by’ukuri ndetse n’imigambi yo mu mitima yacu.

20 Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana rwose. Dukwiriye kuyisoma, tukayiga kandi tukayikunda cyane. Jya ukomeza gusuzuma ibivugwa muri iyo mpano yaturutse ku Mana, bityo ugaragaze ko ushimira. Nubikora, uzasobanukirwa neza umugambi Imana ifitiye abantu. Mu gice gikurikira tuzareba uwo mugambi uwo ari wo n’uko uzasohozwa.

^ par. 6 Nubwo hari abavuga ko Bibiliya irimo ibintu bivuguruzanya, ibyo bavuga nta shingiro bifite. Reba igice cya 7 cy’igitabo kivuga ibya Bibiliya cyanditswe n’Abahamya ba Yehova (La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?).

^ par. 9 Urugero, reba igisekuru cya Yesu kivugwa muri Luka 3:23-38.

^ par. 16 Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, reba ku ipaji ya 27 kugeza ku ya 29 mu gatabo kanditswe n’Abahamya ba Yehova (Un livre pour tous).

^ par. 17 Irimbuka rya Babuloni ni urugero rumwe gusa rw’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye. Izindi ngero ni izihereranye n’irimbuka rya Tiro na Nineve (Ezekiyeli 26:1-5; Zefaniya 2:13-15). Nanone, Daniyeli yahanuye ukuntu ubutegetsi bw’ibihanganye bw’isi bwari kuzasimburana nyuma ya Babuloni. Muri ubwo butegetsi harimo ubw’Abamedi n’Abaperesi n’ubw’Abagiriki (Daniyeli 8:5-7, 20-22). Reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Yesu ni we Mesiya wasezeranyijwe,” ahari ubuhanuzi bwinshi bwavugaga ibya Mesiya bwasohoreye kuri Yesu Kristo.