Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Tumenye “Babuloni Ikomeye”

Tumenye “Babuloni Ikomeye”

IGITABO cy’Ibyahishuwe kirimo amagambo umuntu atagomba gufata uko yakabaye (Ibyahishuwe 1:1). Urugero, kivuga umugore wicaye ku “moko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga,” mu ruhanga rwe handitse ngo “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 17:1, 5, 15). Kubera ko nta mugore uyu usanzwe wakora ibyo, Babuloni Ikomeye igomba kuba ifite ikindi ishushanya. None se iyo ndaya w’ikigereranyo ishushanya iki?

Mu Byahishuwe 17:18, uwo mugore w’ikigereranyo yavuzweho ko ari “umurwa ukomeye ufite ubwami butegeka abami b’isi.” Imvugo ngo “umurwa” yumvikanisha itsinda ry’abantu bafite gahunda bakurikiza. Kubera ko uwo ‘murwa ukomeye’ utegeka “abami b’isi,” uwo mugore witwa Babuloni Ikomeye agomba kuba ari umuryango ufite ijambo, ukorera ku isi hose. Nta waba yibeshye avuze ko ari ubutware bw’isi yose. Ubutware bwoko ki? Ni ubutware bwo mu rwego rw’idini. Reka turebe indi mirongo yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe ishimangira icyo gitekerezo.

Ubutware bushobora kuba ubwo mu rwego rwa politiki, ubw’ubucuruzi cyangwa ubw’idini. Umugore witwa Babuloni Ikomeye ntashushanya ubutware bwo mu rwego rwa politiki kubera ko Ijambo ry’Imana rivuga ko “abami bo mu isi,” cyangwa abanyapolitiki bo muri iyi si “basambanaga” na we. Ubusambanyi bwe bwerekeza ku masezerano yagiye agirana n’abategetsi b’iyi si. Ni yo mpamvu yitwa ‘indaya ikomeye.’​—⁠Ibyahishuwe 17:1, 2; Yakobo 4:4.

Babuloni Ikomeye ntishobora kuba ubutware bw’ubucuruzi bitewe n’uko “abacuruzi bo mu isi” bazayiririra nirimburwa. Mu by’ukuri, abami n’abacuruzi bose “bazahagarara ahitaruye” bareba uko Babuloni Ikomeye irimburwa (Ibyahishuwe 18:3, 9, 10, 15-17). Ku bw’ibyo, byaba bifite ishingiro kuvuga ko Babuloni Ikomeye atari ubutware bwo mu rwego rwa politiki cyangwa ubw’ubucuruzi ahubwo ko ari ubutware bwo mu rwego rw’idini.

Kuba Babuloni Ikomeye ari ubutware bwo mu rwego rw’idini byongera kugaragazwa n’amagambo avuga ko iyobesha amahanga yose ‘ibikorwa byayo by’ubupfumu’ (Ibyahishuwe 18:23). Kubera ko ubupfumu bwose bufitanye isano n’idini kandi bukaba bukomoka ku badayimoni, ntibitangaje kuba Bibiliya yita Babuloni Ikomeye “icumbi ry’abadayimoni” (Ibyahishuwe 18:2; Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Ubwo butware kandi buvugwaho kuba burwanya idini ry’ukuri bwivuye inyuma, bugatoteza “abahanuzi n’abera” (Ibyahishuwe 18:24). Koko rero, Babuloni Ikomeye yanga urunuka idini ry’ukuri ku buryo itoteza cyane “abahamya ba Yesu” ndetse ikagera n’aho ibica (Ibyahishuwe 17:6). Ku bw’ibyo, biragaragara neza ko uwo mugore witwa Babuloni Ikomeye ashushanya amadini yose y’ikinyoma arwanya Yehova Imana.