Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI NA GATANU

Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana

Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
  • Mbese amadini yose ashimisha Imana?

  • Twabwirwa n’iki idini ry’ukuri?

  • Muri iki gihe ni ba nde ku isi basenga Imana by’ukuri?

1. Ni izihe nyungu tuzabona nidusenga Imana mu buryo bukwiriye?

YEHOVA atwitaho cyane kandi yifuza ko ubuyobozi bwe burangwa n’urukundo bwatugirira akamaro. Nitumusenga mu buryo bukwiriye, tuzagira ibyishimo kandi twirinde ibibazo byinshi. Nanone azaduha imigisha kandi adufashe (Yesaya 48:17). Icyakora, hari amadini menshi avuga ko yigisha ukuri ku byerekeye Imana. Nyamara, ibyo ayo madini yigisha ku birebana n’Imana n’icyo idusaba biratandukanye cyane.

2. Twabwirwa n’iki uburyo bukwiriye bwo gusenga Yehova, kandi se ni uruhe rugero rudufasha kubyumva neza?

2 Wabwirwa n’iki uburyo bukwiriye bwo gusenga Yehova? Si ngombwa ko ubanza kwiga inyigisho z’amadini yose ariho hanyuma ngo uzigereranye. Icyo ukeneye kumenya ni icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ugusenga k’ukuri. Urugero: mu bihugu byinshi hari ikibazo cy’amafaranga y’amiganano. Wabigenza ute baramutse baguhaye akazi ko gutahura ayo mafaranga y’amiganano? Ese wafata mu mutwe buri bwoko bwayo? Oya. Ahubwo byarushaho kuba byiza ugenzuye ibiranga amafaranga mazima. Umaze kumenya ibiranga amafaranga mazima, ni bwo wabasha gutahura ay’amiganano. Mu buryo nk’ubwo, iyo tumaze kumenya ibintu biranga idini ry’ukuri, dushobora gutahura amadini y’ikinyoma.

3. Yesu yavuze ko tugomba gukora iki kugira ngo twemerwe n’Imana?

3 Ni iby’ingenzi ko dusenga Yehova mu buryo yemera. Abantu benshi bizera ko amadini yose ashimisha Imana, ariko ibyo si byo Bibiliya yigisha. Kwiyita Umukristo byonyine ntibihagije. Yesu yaravuze ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo.” Ubwo rero, kugira ngo twemerwe n’Imana tugomba kumenya ibyo idusaba kandi tukabikora. Abadakora ibyo Imana ishaka Yesu yabise “abakora ibyo kwica amategeko” (Matayo 7:21-23). Kimwe n’amafaranga y’amiganano, idini ry’ikinyoma na ryo nta gaciro rifite. Ndetse ikibi kurushaho ni uko idini ry’ikinyoma ryo riteza abantu akaga.

4. Amagambo Yesu yavuze ku bihereranye n’inzira ebyiri asobanura iki, kandi se buri nzira iganisha he?

4 Yehova aha abantu bose bo ku isi uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka. Ariko rero, kugira ngo tuzabeho iteka muri paradizo, tugomba gusenga Imana mu buryo bukwiriye kandi tukabaho mu buryo yemera. Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi banga kubigenza batyo. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati “nimwinjirire mu irembo rifunganye, kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake” (Matayo 7:13, 14). Idini ry’ukuri riyobora ku buzima bw’iteka. Idini ry’ikinyoma ryo rijyana abantu ku kurimbuka. Yehova ntashaka ko hagira umuntu n’umwe urimbuka, akaba ari na yo mpamvu aha abantu aho bari hose uburyo bwo kumumenya (2 Petero 3:9). Mu by’ukuri rero, uko dusenga Imana bishobora kuzatuma tubona ubuzima cyangwa tukabubura.

UKO WAMENYA IDINI RY’UKURI

5. Twabwirwa n’iki abayoboke b’idini ry’ukuri?

5 “Inzira ijyana abantu ku buzima” yaboneka ite? Yesu yavuze ko idini ry’ukuri ryari kugaragazwa n’imibereho y’abayoboke baryo. Yaravuze ati ‘muzabamenyera ku mbuto zabo. Igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza’ (Matayo 7:16, 17). Mu yandi magambo, abayoboke b’idini ry’ukuri bamenyekanira ku myizerere yabo no ku myifatire yabo. Abasenga Imana by’ukuri bose bihatira gukora ibyo Imana ishaka nubwo badatunganye kandi bakaba bakora amakosa. Reka dusuzume ibintu bitandatu biranga abayoboke b’idini ry’ukuri.

6, 7. Abasenga Imana by’ukuri babona Bibiliya bate, kandi se ni mu buhe buryo Yesu yatanze urugero mu birebana n’ibyo?

6 Abasenga Imana by’ukuri bigisha inyigisho zishingiye kuri Bibiliya. Bibiliya ubwayo igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose, afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Intumwa Pawulo yandikiye bagenzi be b’Abakristo ati ‘igihe mwakiraga ijambo ry’Imana twababwiye, ntimwaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko’ (1 Abatesalonike 2:13). Ku bw’ibyo rero, imyizerere n’ibikorwa by’abayoboke b’idini ry’ukuri ntibiba bishingiye ku bitekerezo cyangwa ku migenzo y’abantu. Biba bishingiye ku Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya.

7 Yesu Kristo yatanze urugero rwiza kuko buri gihe inyigisho yigishaga zabaga zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Yabwiye Se wo mu ijuru mu isengesho ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Yesu yizeraga Ijambo ry’Imana, kandi ibyo yigishaga byose byabaga bihuje n’Ibyanditswe. Yesu yakundaga kuvuga ati “handitswe ngo” (Matayo 4:4, 7, 10). Hanyuma yasubiragamo ibyanditswe muri uwo murongo. Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe na bo ntibigisha ibitekerezo byabo bwite. Bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, kandi inyigisho zabo zose ni yo zishingiraho.

8. Gusenga Yehova bikubiyemo iki?

8 Abayoboke b’idini ry’ukuri basenga Yehova wenyine kandi bakamenyekanisha izina rye. Yesu yaravuze ati “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Matayo 4:10). Ku bw’ibyo rero, abagaragu b’Imana basenga Yehova wenyine. Ibyo bikubiyemo no kumenyesha abantu izina ry’Imana y’ukuri na kamere yayo. Muri Zaburi ya 83:18 hagira hati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’ Yesu yatanze urugero mu birebana no gufasha abandi kumenya Imana, nk’uko yabyivugiye mu isengesho ati “abantu wampaye ubakuye mu isi nabamenyesheje izina ryawe” (Yohana 17:6). Mu buryo nk’ubwo, abasenga Imana by’ukuri bigisha abandi ibihereranye n’izina ryayo, imigambi yayo n’imico yayo.

9, 10. Abakristo b’ukuri bagaragarizanya urukundo bate?

9 Abagize ubwoko bw’Imana bakundana urukundo nyakuri ruzira ubwikunde. Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Abakristo ba mbere bakundanaga urukundo nk’urwo. Urukundo Imana idusaba gukundana ni urukundo rutita ku moko, inzego z’imibereho n’igihugu umuntu avukamo, kandi rutuma abantu bunga ubumwe bagahuzwa n’umurunga udashobora gucika w’ubuvandimwe nyakuri. (Soma mu Bakolosayi 3:14.) Abayoboke b’amadini y’ibinyoma bo ntibagira bene urwo rukundo rwa kivandimwe. Tubizi dute? Baricana bapfa ibihugu bakomokamo cyangwa amoko yabo. Abakristo b’ukuri ntibafata intwaro ngo bice abavandimwe babo b’Abakristo cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Bibiliya igira iti “dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Satani: umuntu wese udakora ibyo gukiranuka ntaturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we. . . . Tugomba gukundana. Ntitumere nka Kayini wakomokaga ku mubi maze akica umuvandimwe we.”​—1 Yohana 3:10-12; 4:20, 21.

10 Birumvikana ko gukundana urukundo nyakuri bikubiyemo ibirenze kuticana. Abakristo b’ukuri bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’imitungo yabo mu buryo buzira ubwikunde bafashanya kandi baterana inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Baratabarana mu bihe by’amakuba, kandi bagirana n’abandi imishyikirano izira uburyarya. Mu by’ukuri, bakurikiza inama iboneka muri Bibiliya ivuga ko tugomba ‘gukorera bose ibyiza.’​—Abagalatiya 6:10.

11. Kuki ari iby’ingenzi kwemera ko Yesu Kristo ari we Imana yakoresheje kugira ngo abantu bazabone agakiza?

11 Abakristo b’ukuri bemera ko Yesu Kristo ari we Imana yakoresheje kugira ngo abantu bazabone agakiza. Bibiliya igira iti “nta wundi muntu agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo” (Ibyakozwe 4:12). Nk’uko twabibonye mu gice cya 5, Yesu yatanze ubuzima bwe ho incungu ku bw’abantu bumvira (Matayo 20:28). Ikindi kandi, Yesu ni we Imana yatoranyije ngo abe Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru buzategeka isi yose. Imana idusaba kumvira Yesu tukanakurikiza inyigisho ze niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima.”​—Yohana 3:36.

12. Kutaba uw’isi bisobanura iki?

12 Abasenga Imana by’ukuri si ab’isi. Igihe Yesu yacirwaga urubanza n’umutegetsi w’Umuroma witwaga Pilato, yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Abigishwa nyakuri ba Yesu, aho baba batuye hose, baba ari abayoboke b’Ubwami bwe bwo mu ijuru, akaba ari yo mpamvu bativanga na gato mu bikorwa bya politiki by’iyi si. Ntibagira uruhare mu ntambara zayo. Icyakora, abasenga Yehova by’ukuri ntibabuza abandi kwifatanya n’ishyaka rya politiki bihitiyemo, kwiyamamariza umwanya uyu n’uyu cyangwa gutora. Ikindi kandi, nubwo abasenga Imana by’ukuri bativanga muri politiki, ni abantu bubahiriza amategeko. Kubera iki? Kubera ko Ijambo ry’Imana ribasaba ‘kugandukira abategetsi’ bo mu nzego za leta (Abaroma 13:1). Iyo ubutegetsi bwo muri iyi si busabye ibintu bihabanye n’ibyo Imana isaba, abasenga by’ukuri bakurikiza urugero rw’intumwa, zavuze ziti “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”​—Ibyakozwe 5:29; Mariko 12:17.

13. Abigishwa nyakuri ba Yesu babona bate Ubwami bw’Imana, kandi se ni iki bakora?

13 Abigishwa nyakuri ba Yesu babwiriza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Yesu yarahanuye ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Aho gutera abantu inkunga yo kwiringira ko abategetsi b’abantu ari bo bazabakemurira ibibazo, abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo batangaza ko Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu (Zaburi 146:3). Yesu yatwigishije gusenga dusaba ko ubwo Bwami butunganye bwaza, ubwo yagiraga ati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Ijambo ry’Imana ryahanuye ko ubwo Bwami bwo mu ijuru ‘buzamenagura ubwo bwami bwose bukabumaraho kandi ko buzahoraho iteka ryose.’​—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14; 19:19-​21.

14. Ni irihe dini wemera ko ryujuje ibisabwa abasenga Imana by’ukuri?

14 Duhereye ku byo tumaze gusuzuma, ibaze uti “ni irihe dini ryigisha inyigisho zishingiye kuri Bibiliya kandi rikamenyekanisha izina rya Yehova? Ni irihe dini rifite abayoboke bagaragarizanya urukundo nk’uko Imana ibisaba, bakizera Yesu, bakaba atari ab’isi kandi bagatangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu? Mu madini yose yo ku isi, ni irihe ryujuje ibyo bintu byose?” Hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ari Abahamya ba Yehova.​—Soma muri Yesaya 43:10-12.

UZAKORA IKI?

15. Ni iki kindi dusabwa n’Imana kirenze kwizera gusa ko iriho?

15 Kwizera Imana byonyine ntibihagije kugira ngo tuyishimishe. N’ikimenyimenyi, Bibiliya ivuga ko n’abadayimoni bizera ko Imana iriho (Yakobo 2:19). Birumvikana ariko ko badakora ibyo Imana ishaka kandi ntibemerwa na yo. Kugira ngo twemerwe n’Imana, ntitugomba kwizera ko iriho gusa, ahubwo tugomba no gukora ibyo ishaka. Nanone tugomba kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma maze tukayoboka ugusenga k’ukuri.

16. Ni uwuhe mwanzuro twagombye gufata ku birebana n’idini ry’ikinyoma?

16 Intumwa Pawulo yagaragaje ko tutagomba kwifatanya n’idini ry’ikinyoma. Yaranditse ati “ ‘muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye’ ”; “ ‘nanjye nzabakira’ ” (2 Abakorinto 6:17; Yesaya 52:11). Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri birinda ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’idini ry’ikinyoma.

17, 18. “Babuloni Ikomeye” ni iki, kandi se kuki ‘kuyisohokamo’ byihutirwa?

17 Bibiliya igaragaza ko amadini y’ikinyoma yose agize “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 17:5). * Iryo zina ritwibutsa umugi wa kera wa Babuloni aho idini ry’ikinyoma ryatangiriye, nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Inyigisho nyinshi n’imigenzo ubu byogeye mu madini y’ikinyoma byatangiriye i Babuloni kera cyane. Urugero, Abanyababuloni basengaga imana z’ubutatu. Muri iki gihe, inyigisho y’ubutatu ni inyigisho y’ibanze mu madini menshi. Ariko Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko hariho Imana imwe y’ukuri, ari yo Yehova, kandi ko Yesu Kristo ari Umwana wayo (Yohana 17:3). Nanone Abanyababuloni bizeraga ko abantu bafite ubugingo budapfa bukomeza kubaho iyo umuntu apfuye, kandi ko bushobora kujya ahantu ho kubabarizwa. Muri iki gihe nabwo, amadini menshi yigisha ko umuntu afite ubugingo cyangwa umwuka bidapfa, kandi ko bishobora kubabarizwa mu muriro w’ikuzimu.

18 Kubera ko imisengere ya Babuloni ya kera yakwirakwiriye ku isi hose, birakwiriye ko amadini yose y’ikinyoma ari ku isi muri iki gihe yitwa Babuloni Ikomeye. Imana yahanuye ko ayo madini y’ikinyoma azarimbuka mu buryo butunguranye. None se ubu urabona impamvu ugomba kwitandukanya n’idini iryo ari ryo ryose riri muri Babuloni Ikomeye? Yehova Imana yifuza ko ‘wayisohokamo’ vuba na bwangu amazi atararenga inkombe.​—Soma mu Byahishuwe 18:4, 8.

Nukorera Yehova ufatanyije n’ubwoko bwe, uzunguka ibiruta ibyo watakaza byose

19. Ni izihe nyungu uzabona nukorera Yehova?

19 Hari abashobora kuguha akato bitewe n’umwanzuro wafashe wo kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma. Ariko kandi, nukorera Yehova ufatanyije n’ubwoko bwe, uzunguka ibiruta ibyo watakaza byose. Kimwe n’abigishwa ba mbere ba Yesu basize byose bakamukurikira, nawe uzabona abavandimwe na bashiki bawe bo mu buryo bw’umwuka benshi. Uzaba umwe mu bagize umuryango munini wo ku isi hose ugizwe n’Abakristo b’ukuri babarirwa muri za miriyoni, bagukunda by’ukuri. Ikindi kandi uzagira ibyiringiro bihebuje byo kuzabona ubuzima bw’iteka “mu isi izaza.” (Soma muri Mariko 10:28-30.) Wenda nyuma y’igihe runaka, abari barakwanze baguhora imyizerere yawe bazashaka kumenya icyo Bibiliya yigisha maze na bo bayoboke Yehova.

20. Abayoboke b’idini ry’ukuri bahishiwe iki mu gihe kizaza?

20 Bibiliya yigisha ko vuba aha Imana izavanaho iyi si mbi ikayisimbuza isi nshya irangwa no gukiranuka izaba itegekwa n’Ubwami bwayo (2 Petero 3:9, 13). Mbega ukuntu iyo si izaba ihebuje! Kandi muri iyo si nshya irangwa no gukiranuka, hazabaho idini rimwe gusa, ni ukuvuga ugusenga kumwe gusa k’ukuri. None se ntiwaba ugaragaje ubwenge uramutse ufashe ingamba zose za ngombwa kugira ngo wifatanye n’abasenga by’ukuri uhereye ubu?

^ par. 17 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’impamvu amadini yose y’ikinyoma yitwa Babuloni Ikomeye, reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Tumenye “Babuloni Ikomeye”.