Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI N’ICYENDA

Guma mu rukundo rw’Imana

Guma mu rukundo rw’Imana
  • Gukunda Imana bisobanura iki?

  • Twakora iki kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana?

  • Yehova azagororera ate abaguma mu rukundo rwe?

Ese uzagira Yehova ubuhungiro muri ibi bihe by’akaga?

1, 2. Ni he dushobora kubona ubuhungiro muri iki gihe?

TEKEREZA uri mu nzira ikirere cyaramutse nabi, ari na ko kigenda kirushaho kwijima. Imirabyo irarabije, inkuba zirakubita maze hisuka imvura nyinshi cyane, nuko wiruka ushakisha aho wakugama. Noneho ugize utya ubona ahantu ushobora kugama hafi aho. Ni ahantu hizewe imvura idashobora kugera, harumutse kandi ni heza cyane. Mbega ukuntu wishimiye aho hantu hari umutekano!

2 Turi mu bihe by’akaga. Imimerere yo muri iyi si igenda irushaho kuzamba. Ariko rero, hari ubwugamo cyangwa ubuhungiro bushobora kuturinda ikintu cyose cyatugiraho ingaruka mbi zirambye. Ubwo buhungiro ni ubuhe? Zirikana ko Bibiliya igira iti “nzabwira Yehova nti ‘uri ubuhungiro bwanjye n’igihome cyanjye, Imana yanjye niringira.’ ”​—Zaburi 91:2.

3. Twakora iki ngo Yehova atubere ubuhungiro?

3 Tekereza nawe! Yehova, Umuremyi n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ashobora kutubera ubuhungiro. Ashobora kuturinda bitewe n’uko afite imbaraga zisumba kure iz’umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kutugirira nabi. Niyo hagira ikintu kitugiraho ingaruka mbi, Yehova ashobora kuzidukuriraho zose. None se twakora iki ngo tugire Yehova ubuhungiro bwacu? Tugomba kumwiringira. Nanone Ijambo ry’Imana ridutera inkunga rigira riti “mugume mu rukundo rw’Imana” (Yuda 21). Koko rero, tugomba kuguma mu rukundo rw’Imana, tugakomeza kugirana ubucuti na Data wo mu ijuru. Ni bwo tuziringira tudashidikanya ko ari ubuhungiro bwacu. Ariko se, twakora iki kugira ngo tugirane ubwo bucuti?

MENYA URUKUNDO RW’IMANA KANDI URWITABIRE

4, 5. Bumwe mu buryo Yehova yatugaragarijemo urukundo ni ubuhe?

4 Kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana, tugomba kumenya uburyo Yehova yatugaragarijemo urukundo. Tekereza ku nyigisho zimwe na zimwe zo muri Bibiliya wamaze kumenya ubifashijwemo n’iki gitabo. Yehova Umuremyi yaduhaye isi ngo ibe ubuturo bwacu bushimishije cyane. Yayujujemo ibyokurya byinshi n’amazi, umutungo kamere, inyamaswa zishishikaje cyane n’ibintu nyaburanga. Imana yandikishije Bibiliya maze iduhishurira izina ryayo n’imico yayo. Ikindi kandi, Ijambo ryayo ritumenyesha ko yohereje ku isi Umwana wayo ikunda cyane, ari we Yesu, yemera ko ababazwa ku bwacu kandi akadupfira (Yohana 3:16). None se, iyo mpano Yehova yaduhaye yatumariye iki? Yatumye tugira ibyiringiro by’ubuzima buhebuje mu gihe kizaza.

5 Ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bishingiye no ku kindi kintu Imana yadukoreye. Yehova yashyizeho ubutegetsi bwo mu ijuru, ni ukuvuga Ubwami buyobowe na Mesiya. Vuba aha buzakuraho imibabaro yose kandi buzahindura isi paradizo. Bitekerezeho nawe! Dushobora kubaho iteka mu mahoro kandi twishimye (Zaburi 37:29). Hagati aho, Imana yaduhaye ubuyobozi ku birebana n’icyo twakora kugira ngo tugire imibereho myiza uhereye ubu. Yanaduhaye impano y’isengesho, bityo tukaba dushobora kuvugana na yo buri gihe nta nkomyi. Ubwo ni bumwe mu buryo Yehova yagaragarijemo urukundo abantu bose muri rusange, nawe ku giti cyawe.

6. Wakwitabira ute urukundo Yehova yagukunze?

6 Ikibazo rero cy’ingenzi ugomba kwibaza ni iki: nzitabira nte urukundo Yehova yankunze? Benshi bashobora kuvuga bati “nanjye ngomba gukunda Yehova.” Ese nawe ni uko ubyumva? Yesu yavuze ko itegeko riruta ayandi yose ari iri rigira riti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Nta gushidikanya ko ufite impamvu nyinshi zo gukunda Yehova Imana. Ariko se, kumva ukunze Imana ni byo byonyine bisabwa kugira ngo uvuge ko ukunda Yehova n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose?

7. Ese kumva ukunze Imana birahagije kugira ngo uvuge ko uyikunda by’ukuri? Sobanura.

7 Nk’uko bivugwa muri Bibiliya, gukunda Imana birenze ibi byo kumva uyikunze gusa. Koko rero, nubwo kumva ukunze Yehova na byo ari ngombwa, uko kubyiyumvamo ni intangiriro gusa. Urugero, kugira ngo igiti cyera imbuto kimere kandi gikure, haba hakenewe akabuto kacyo. None se, uramutse ushaka urubuto rwo kurya umuntu akaguha akabuto karwo wakumva wishimye? Oya rwose! Mu buryo nk’ubwo, kumva ukunze Yehova Imana ni intangiriro gusa. Bibiliya igira iti “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3). Kugira ngo umuntu avuge ko akunda Imana by’ukuri, urwo rukundo rugomba kwera imbuto nziza. Rugomba kugaragarira mu bikorwa.​—Soma muri Matayo 7:16-20.

8, 9. Twagaragariza Imana dute ko tuyikunda kandi ko tuyishimira?

8 Tugaragaza ko dukunda Imana iyo twubaha amategeko yayo kandi tugashyira mu bikorwa amahame yayo. Kubikora ntibigoye cyane. Amategeko ya Yehova si umutwaro, ahubwo abereyeho kudufasha kugira ubuzima bwiza bushimishije (Yesaya 48:17, 18). Iyo tubaho mu buryo buhuje n’ubuyobozi Data wo mu ijuru Yehova aduha, tuba tumugaragarije ko tumushimira by’ukuri ku bw’ibyo yadukoreye byose. Ikibabaje ni uko muri iyi si ya none, abantu bake gusa ari bo bamushimira muri ubwo buryo. Ntidushaka kumera nk’abantu bo mu gihe cya Yesu bari indashima. Igihe kimwe, Yesu yakijije ababembe icumi, ariko umwe gusa ni we wagarutse kumushimira (Luka 17:12-17). Birumvikana rwose ko twifuza kuba nk’uwo wagaragaje ugushimira aho kumera nk’abandi icyenda bari indashima

9 None se amategeko ya Yehova tugomba kumvira ni ayahe? Hari ayo twavuze muri iki gitabo, ariko reka twongere tugaruke kuri amwe muri yo. Kumvira amategeko y’Imana bizatuma tuguma mu rukundo rwayo.

RUSHAHO KWEGERA YEHOVA

10. Sobanura impamvu gukomeza kwiga ibyerekeye Yehova Imana ari iby’ingenzi.

10 Kumenya ibyerekeye Yehova ni intambwe y’ingenzi kugira ngo umuntu arusheho kumwegera. Ntibyagombye na rimwe guhagarara. Tuvuge ko uri hanze nijoro. Harakonje cyane kandi urimo urota. Ese wareka uwo muriro ugakendera kugera ubwo uzima? Oya rwose. Wakomeza kongeramo inkwi kugira ngo ukomeze kwaka. Uramutse uzimye bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga. Nk’uko inkwi zituma umuriro ukomeza kwaka, ni na ko ‘kumenya Imana’ bituma dukomeza kuyikunda cyane.​—Imigani 2:1-5.

Kimwe n’umuriro, urukundo dukunda Yehova rukeneye kongerwamo inkwi kugira ngo rutazima

11. Inyigisho za Yesu zatumye abigishwa be bumva bameze bate?

11 Yesu yifuzaga ko urukundo abigishwa be bakundaga Yehova n’ukuri ko mu Ijambo rye ry’agaciro kenshi rwakomeza kubagurumaniramo. Amaze kuzuka yasobanuriye abigishwa be babiri bumwe mu buhanuzi bwo mu Byanditswe by’igiheburayo bwamusohoreyeho. Bumvise bameze bate? Nyuma yaho baravuze bati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?”​—Luka 24:32.

12, 13. (a) Byagendekeye bite abantu benshi bo muri iki gihe ku birebana n’urukundo bakunda Imana na Bibiliya? (b) Twakora iki kugira ngo urukundo rwacu rudakonja?

12 Ese igihe wamenyaga ku ncuro ya mbere icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha, ntiwumvise umutima wawe ugurumana bitewe n’ibyishimo, ishyaka n’urukundo ukunda Imana? Nta gushidikanya ko ari ko byagenze. Hari n’abandi benshi bumvise bameze batyo. Ikintu kitoroshye ariko, ni ugukomeza urwo rukundo no kurwongera. Ntidushaka kuba nk’abantu bo muri iyi si. Yesu yarahanuye ati “urukundo rw’abantu benshi ruzakonja” (Matayo 24:12). None se wakora iki kugira ngo urukundo ukunda Yehova n’ukuri kwa Bibiliya rudakonja?

13 Komeza kwiga ibyerekeye Yehova Imana na Yesu Kristo (Yohana 17:3). Tekereza witonze ku byo wiga mu Ijambo ry’Imana maze wibaze uti “ni iki ibi binyigisha kuri Yehova Imana? Ni iyihe mpamvu y’inyongera bimpaye yo gukunda Imana n’umutima wanjye wose, n’ubwenge bwanjye bwose n’ubugingo bwanjye bwose”? (Soma muri 1 Timoteyo 4:15.) Ibyo bizatuma urukundo ukunda Yehova rukomeza kugurumana.

14. Ni mu buhe buryo isengesho ridufasha gukomeza gukunda Yehova cyane?

14 Ikindi kintu cyagufasha gutuma urukundo ukunda Yehova rukomeza kugurumana, ni ugusenga buri gihe (1 Abatesalonike 5:17). Mu gice cya 17 cy’iki gitabo, twabonye ko isengesho ari impano y’agaciro kenshi twahawe n’Imana. Nk’uko ubucuti abantu bafitanye bukomezwa no kuganira kenshi kandi bakabwizanya ukuri, n’ubucuti dufitanye na Yehova burakomera iyo tumusenga buri gihe. Ni iby’ingenzi ko twirinda gusenga byo kurangiza umuhango gusa, ngo tuvuge amagambo amwe tuyasubiramo kenshi, atavuye ku mutima kandi atagize icyo avuze. Tugomba kuvugana na Yehova nk’uko umwana avugana na se akunda cyane. Birumvikana ko twifuza kugaragaza ko tumwubaha mu byo tumubwira, ariko tukavuga ibituri ku mutima byose nta cyo tumukinze (Zaburi 62:8). Koko rero, kwiyigisha Bibiliya no gusenga tubikuye ku mutima ni ibintu by’ingenzi muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana kandi bizadufasha kuguma mu rukundo rwayo.

BONERA IBYISHIMO MURI GAHUNDA YAWE YO KUYOBOKA IMANA

15, 16. Kuki bikwiriye ko tubona ko umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ari umurimo wiyubashye kandi ukaba n’ubutunzi?

15 Kwiyigisha Bibiliya no gusenga ni ibikorwa byo kuyoboka Imana dushobora gukora twiherereye. Ariko noneho, reka tuvuge ikindi gikorwa cyo kuyoboka Imana dukorera mu ruhame, ni ukuvuga kubwira abandi ibyo twizera. Ese watangiye kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya? Niba warabikoze, watangiye gukora umurimo wiyubashye (Luka 1:74). Iyo tugejeje ku bandi ukuri twamenye ku byerekeye Yehova Imana, tuba dushohoje umurimo w’ingenzi cyane wahawe Abakristo b’ukuri bose wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.​—Soma muri Matayo 24:14; 28:19, 20.

16 Intumwa Pawulo yabonaga ko umurimo we ari uw’agaciro kenshi awita ubutunzi (2 Abakorinto 4:7). Kubwira abandi ibyerekeye Yehova Imana n’imigambi ye ni wo murimo mwiza kuruta indi yose ushobora gukora. Ni umurimo dukorera Databuja mwiza kuruta abandi bose kandi uduhesha ingororano tudashobora kubonera mu wundi murimo uwo ari wo wose. Iyo ukora uwo murimo, ufasha abantu bafite imitima itaryarya kwegera Data wo mu ijuru no kujya mu nzira igana ku buzima bw’iteka. Nta wundi murimo watuma unyurwa nk’uwo. Nanone iyo ubwira abandi ibyerekeye Yehova n’Ijambo rye, ukwizera kwawe kurushaho gukomera kandi ukarushaho kumukunda. Ikindi kandi, Yehova yishimira cyane imihati ushyiraho (Abaheburayo 6:10). Guhugira muri uwo murimo bigufasha kuguma mu rukundo rw’Imana.​—Soma mu 1 Abakorinto 15:58.

17. Kuki umurimo wo kubwiriza wihutirwa cyane muri iki gihe?

17 Ni iby’ingenzi kwibuka ko umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wihutirwa. Bibiliya igira iti “ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa” (2 Timoteyo 4:2). Kuki uwo murimo wihutirwa cyane muri iki gihe? Ni ukubera ko Ijambo ry’Imana ritubwira ko ‘umunsi ukomeye wa Yehova wegereje. Uregereje kandi urihuta cyane’ (Zefaniya 1:14). Koko rero, igihe Yehova azarimburira iyi si yose kiregereje cyane. Abantu bagomba kuburirwa! Bagomba kumenya ko iki ari cyo gihe cyo guhitamo kuyoboka Umutegetsi w’Ikirenga Yehova. Imperuka ‘ntizatinda.’​—Habakuki 2:3.

18. Kuki twagombye gusengera Yehova mu ruhame twifatanyije n’Abakristo b’ukuri?

18 Yehova ashaka ko tumusengera mu ruhame twifatanyije n’Abakristo b’ukuri. Ni yo mpamvu Ijambo rye rigira riti “nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza” (Abaheburayo 10:24, 25). Iyo duteraniye hamwe n’Abakristo duhuje ukwizera, tuba tubonye uburyo bwiza cyane bwo gusingiza Imana yacu dukunda cyane no kuyisenga. Turubakana kandi tugaterana inkunga.

19. Twakora iki ngo dukomeze umurunga w’urukundo uduhuza n’abagize itorero rya gikristo?

19 Iyo twifatanyije na bagenzi bacu basenga Yehova bikomeza umurunga w’urukundo uhuza abagize itorero. Ni iby’ingenzi ko twihatira kubona ibyiza mu bandi, nk’uko Yehova na we abitugenzereza. Ntukitege ubutungane kuri bagenzi bawe muhuje ukwizera. Wibuke ko twese tudakuze kimwe mu buryo bw’umwuka kandi ko buri wese muri twe akora amakosa. (Soma mu Bakolosayi 3:13.) Shaka uko wagirana ubucuti bukomeye n’abantu bakunda Yehova byimazeyo, maze uzirebere ngo urakura mu buryo bw’umwuka. Koko rero, gusenga Yehova wifatanyije n’abavandimwe na bashiki bawe bo mu buryo bw’umwuka bizagufasha kuguma mu rukundo rw’Imana. Ariko se Yehova agororera ate abamusenga mu budahemuka kandi bakaguma mu rukundo rwe?

SINGIRA “UBUZIMA NYAKURI”

20, 21. “Ubuzima nyakuri” ni iki, kandi se kuki kwiringira kuzabubona ari ibintu bihebuje?

20 Yehova azagororera abagaragu be b’indahemuka abaha ubuzima; ariko se azabagororera ubuzima bumeze bute? None se mu by’ukuri ubu wavuga ko uriho? Abenshi muri twe bashobora kuvuga bati “igisubizo kirumvikana. None se ntiduhumeka, tukarya kandi tukanywa? Birumvikana rero ko turiho.” Kandi iyo tuguwe neza dushobora kuvuga tuti “ubu ni bwo buzima!” Ariko rero, Bibiliya ivuga ko muri iki gihe nta muntu uriho by’ukuri.

Yehova yifuza ko ubona “ubuzima nyakuri.” None se uzabubona?

21 Ijambo ry’Imana ridushishikariza “kugundira ubuzima nyakuri” (1 Timoteyo 6:19). Ayo magambo agaragaza ko “ubuzima nyakuri” ari ikintu dutegereje kuzabona mu gihe kizaza. Koko rero, igihe tuzaba turi abantu batunganye, tuzaba bazima mu buryo bwuzuye, kuko tuzaba turiho nk’uko Imana yari yarabigambiriye. Ubwo tuzaba turi muri paradizo hano ku isi, dufite amagara mazima, amahoro n’ibyishimo, icyo gihe ni bwo noneho tuzaba dufite “ubuzima nyakuri,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka (1 Timoteyo 6:12). Ese ibyo si ibyiringiro bihebuje?

22. Wakora iki kugira ngo ‘ugundire ubuzima nyakuri’?

22 None se, twakora iki kugira ngo ‘tugundire ubuzima nyakuri’? Pawulo yashishikarije Abakristo ‘gukora ibyiza’ no ‘kuba abakire ku mirimo myiza’ (1 Timoteyo 6:18). Birumvikana rero ko ahanini bizaterwa n’uburyo dushyira mu bikorwa inyigisho z’ukuri twize muri Bibiliya. Ariko se Pawulo yaba yarashakaga kuvuga ko gukora ibikorwa byiza ari byo bizaduhesha “ubuzima nyakuri”? Oya; kubera ko ibintu byiza nk’ibyo mu by’ukuri tuzabibona ku bw’ “ubuntu butagereranywa” bw’Imana (Abaroma 5:15). Ariko rero, Yehova yishimira kugororera abamukorera mu budahemuka. Yifuza kuzakubona ufite “ubuzima nyakuri.” Ubwo buzima bushimishije, burangwa n’amahoro kandi bw’iteka buhishiwe abaguma mu rukundo rw’Imana.

23. Kuki ari ngombwa ko tuguma mu rukundo rw’Imana?

23 Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ese nsenga Imana nk’uko ibidusaba muri Bibiliya?” Nitwisuzuma uko bwije n’uko bukeye tugasanga ari uko biri, icyo gihe tuzaba turi mu nzira ikwiriye. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova ari ubuhungiro bwacu. Azakomeza kurinda abagaragu be b’indahemuka muri iyi minsi ya nyuma igoye y’iyi si ishaje. Nanone Yehova azatugeza mu isi nshya nziza cyane yegereje. Mbega ukuntu icyo gihe tuzishima cyane! Kandi se mbega ukuntu tuzishimira ko twagize amahitamo meza muri iyi minsi ya nyuma! Nugira ayo mahitamo muri iki gihe, uzagira “ubuzima nyakuri,” ni ukuvuga ubuzima Yehova Imana yashakaga ko tugira iteka ryose!