Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Imbaraga zo Gusubiza Ibintu mu Buryo​—Yehova Azazigaragaza ‘Ahindura Byose Bishya’

Imbaraga zo Gusubiza Ibintu mu Buryo​—Yehova Azazigaragaza ‘Ahindura Byose Bishya’

1, 2. Ni akahe kaga kugarije umuryango wa kimuntu muri iki gihe, kandi se, ni gute ibyo bitugiraho ingaruka?

UMWANA agize atya ata igikinisho cye yakundaga cyane, cyangwa se arakivunnye, none acuze umuborogo. Iryo jwi ry’umuborogo riteye agahinda rwose! Ariko se, waba warabonye ukuntu umwana ahita agaragaza ibyishimo iyo umubyeyi we agize atya akamubonera icyo yari yabuze? Ku mubyeyi, bishobora kuba byoroshye kubona icyo gikinisho cyangwa kugisana. Ariko ku mwana we, ibyo biramushimisha cyane kandi akumva bimutangaje rwose. Icyasaga n’aho cyari cyabuze burundu kiba cyongeye kuboneka!

2 Yehova, we Mubyeyi uhebuje, afite imbaraga zo gusubiza mu buryo ibintu abana be bo ku isi bashobora kuba babona ko byononekaye burundu. Aha ngaha, birumvikana ko tudashaka kuvuga igikinisho nyagikinisho. Muri ibi ‘bihe birushya,’ hari ibintu bikomeye kurushaho tugenda dutakaza (2 Timoteyo 3:1-5). Ibintu byinshi abantu babona ko ari iby’agaciro, urugero nk’inzu, umutungo, akazi ndetse n’ubuzima, usanga bashobora kubitakaza mu gihe icyo ari cyo cyose. Dushobora nanone kumva ducitse intege iyo turebye ukwangirika kw’ibidukikije n’ingaruka mbi ibyo bitera, bigatuma amoko menshi y’ibinyabuzima azimangatana burundu. Ariko kandi, ikintu kidushegesha kurusha ibindi byose, ni ugupfusha uwo twakundaga. Ibyiyumvo duterwa n’uko gupfusha no kumva nta bushobozi dufite bwo kugira icyo twakora, bishobora kudushegesha.​—2 Samweli 19:1 (18:33 muri Biblia Yera).

3. Ni irihe sezerano rihumuriza ryavuzwe mu Byakozwe 3:21, kandi se, Yehova azarisohoza binyuriye ku ki?

3 Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova afite imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo! Nk’uko tuzabibona, hari urutonde rushishikaje rw’ibintu Imana ishobora kugarurira abana bayo bo ku isi, kandi koko izabibagarurira. Mu by’ukuri, Bibiliya igaragaza ko Yehova afite umugambi w’uko ‘ibintu byose bizongera gutunganywa’ (Ibyakozwe 3:21). Kugira ngo Yehova asohoze uwo mugambi, azakoresha Ubwami bwa Kimesiya, butegekwa n’Umwana we Yesu Kristo. Ibihamya bigaragaza ko ubwo Bwami bwatangiye gutegekera mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Matayo 24:3-14). * Ariko se, ni ibihe bintu bizatunganywa? Reka dusuzume ingero za bimwe mu bikorwa bikomeye Yehova yakoze bihereranye no gusubiza ibintu mu buryo. Bimwe muri byo dushobora kuba tubibona muri iki gihe cyangwa bikatugiraho ingaruka. Ibindi bizabaho mu rugero rwagutse mu gihe kiri imbere.

Ukugarurwa k’Ugusenga Kutanduye

4, 5. Ni iki cyabaye ku bwoko bw’Imana mu mwaka wa 607 M.I.C., kandi se, ni ibihe byiringiro Yehova yabuhaye?

4 Kimwe mu bintu Yehova yamaze kugarura, ni ugusenga kutanduye. Kugira ngo tubashe kwiyumvisha icyo ibyo bisobanura, nimucyo dusuzume mu buryo buhinnye amateka y’ubwami bw’u Buyuda. Kubigenza dutyo biratwereka mu buryo bushishikaje ukuntu Yehova yagiye akoresha imbaraga ze zo gusubiza ibintu mu buryo.​—Abaroma 15:4.

5 Tekereza ukuntu Abayahudi bizerwa bumvise bameze igihe Yerusalemu yarimburwaga, mu mwaka wa 607 M.I.C. Umujyi wabo bakundaga cyane wari warimbuwe, n’inkike zawo zasenyutse. Ikirushijeho kuba kibi ariko, ni uko urusengero rwari rufite ikuzo Salomo yari yarubatse, rwari ihuriro rimwe rukumbi mu bihereranye no gusenga Yehova mu buryo butanduye ku isi hose, rwari rwahindutse amatongo (Zaburi 79:1). Abarokotse bajyanywe mu bunyage i Babuloni, basiga igihugu cyabo ari umusaka n’isenga ry’inyamaswa z’inkazi. (Yeremiya 9:10, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Turebye ibintu mu buryo bwa kimuntu, byose byasaga n’aho nta garuriro (Zaburi 137:1). Ariko kandi, Yehova, we wari warahanuye kera cyane ibihereranye n’iryo rimbuka, yatanze ibyiringiro by’uko mu gihe runaka ibintu byari kuzongera bigasubizwa mu buryo.

6-8. (a) Ni iyihe ngingo igenda igaruka mu nyandiko z’abahanuzi b’Abaheburayo, kandi se, ni gute ubwo buhanuzi bwagize isohozwa ryabwo rya mbere? (b) Muri iki gihe, ni gute ubwoko bw’Imana bwabonye isohozwa ry’ubuhanuzi bwinshi buhereranye no kongera gusubiza ibintu mu buryo?

6 Mu by’ukuri, ingingo ihereranye no kongera gusubiza ibintu mu buryo ni yo igenda igaruka kenshi mu nyandiko z’abahanuzi b’Abaheburayo. * Binyuriye kuri bo, Yehova yasezeranyije ko igihugu cyari kongera gusanwa kandi kikongera guturwa, kikagira uburumbuke, kikarindwa inyamaswa z’inkazi n’ibitero by’abanzi. Yerekeje ku gihugu cyabo cyari kuba cyongeye gusanwa avuga ko cyari kuba kimeze nka paradizo nyakuri (Yesaya 65:25; Ezekiyeli 34:25; 36:35)! Ikirenze ibyo byose, ugusenga kutanduye kwari kongera kugarurwa, n’urusengero rukongera kubakwa (Mika 4:1-5). Ubwo buhanuzi bwatumye Abayahudi bari mu bunyage bagira ibyiringiro, kandi bwabafashije kwihanganira imyaka 70 bamaze mu bunyage i Babuloni.

7 Amaherezo, igihe cyo gusubiza ibintu mu buryo cyarageze. Igihe Abayahudi babohorwaga bakavanwa i Babuloni, basubiye i Yerusalemu maze bongera kuhubaka urusengero rwa Yehova (Ezira 1:1, 2). Igihe cyose bashyigikiraga ugusenga kutanduye, Yehova yabahaga imigisha kandi agatuma igihugu cyabo kigira uburumbuke kandi kigatunganirwa. Yabakijije abanzi babo, abakiza n’inyamaswa z’inkazi zari zarigaruriye igihugu cyabo mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo. Mbega ukuntu bagomba kuba barishimiye imbaraga za Yehova zo gusubiza ibintu mu buryo! Ariko ibyo byari isohozwa rya mbere gusa kandi riciriritse ry’ubuhanuzi bwavugaga ibyo gusubiza ibintu mu buryo. Hagombaga kuzabaho isohozwa rikomeye kurushaho “mu minsi y’imperuka,” mu gihe cyacu, ari cyo gihe Umuragwa w’Umwami Dawidi wari warasezeranyijwe kuva kera yari kuzimikirwa.​—Yesaya 2:2-4; 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.

8 Nyuma gato y’uko Yesu yicara ku ntebe y’Ubwami bwo mu ijuru mu mwaka wa 1914, yitaye cyane ku bintu byari bikenewe mu buryo bw’umwuka n’abagize ubwoko bw’Imana bizerwa bo ku isi. Kimwe n’uko Kuro w’Umuperesi wanesheje yabohoye Abayahudi basigaye akabavana i Babuloni mu mwaka wa 537 M.I.C., Yesu na we yabohoye Abayahudi basigaye bo mu buryo bw’umwuka​—ni ukuvuga abigishwa be bagera ikirenge mu cye​—abavana mu bubata bwa Babuloni yo muri iki gihe, ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Abaroma 2:29; Ibyahishuwe 18:1-5). Kuva mu mwaka wa 1919, ugusenga kutanduye kongeye guhabwa umwanya ukwiriye mu mibereho y’Abakristo b’ukuri (Malaki 3:1-5). Uhereye icyo gihe, ubwoko bwa Yehova bumusengera mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka rwejejwe, ni ukuvuga gahunda y’ugusenga kutanduye yashyizweho n’Imana. Kuki ibyo ari iby’ingenzi kuri twe muri iki gihe?

Gusubiza Ibintu mu Mimerere yo mu Buryo bw’Umwuka Ikwiriye​—Impamvu Ari Iby’Ingenzi

9. Nyuma y’ibihe by’intumwa, ni iki amadini ya Kristendomu yakoze ku bihereranye na gahunda yo gusenga Imana, ariko se, ni iki Yehova yakoze muri iki gihe?

9 Reka turebe ibintu byabayeho mu mateka. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahawe imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, Yesu n’intumwa ze bahanuye ko gahunda y’ugusenga k’ukuri yari kuzononekara kandi ikazimangatana (Matayo 13:24-30; Ibyakozwe 20:29, 30). Nyuma y’ibihe by’intumwa, Kristendomu yaravutse. Abayobozi bayo bemeye gukurikiza inyigisho n’ibikorwa bya gipagani. Nanone kandi, batumye abantu badashobora rwose kwegera Imana, kuko bavuga ko ari Ubutatu bw’amayobera, kandi bigisha abantu kubwira abapadiri ibyaha no gusenga Mariya n’“abatagatifu” batandukanye, aho gusenga Yehova. None se, ni iki Yehova yakoze nyuma y’ibinyejana byinshi byaranzwe n’ukononekara nk’uko? Muri iyi si ya none​—yuzuye ibinyoma by’amadini n’ibikorwa byo kutubaha Imana​—Yehova yarahagobotse maze agarura gahunda y’ugusenga kutanduye! Tudakabije, dushobora kuvuga ko uko kugarurwa k’ugusenga kutanduye ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byabaye muri iki gihe cyacu.

10, 11. (a) Ni ibihe bintu bibiri bikubiye muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi se, ni gute bikugiraho ingaruka? (b) Ni bande Yehova yakoranyirije hamwe muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi se, bazagira igikundiro cyo kubona iki?

10 Ku bw’ibyo rero, muri iki gihe Abakristo b’ukuri bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ariko se, iyo paradizo ikubiyemo iki? Mu buryo bw’ibanze, ikubiyemo ibintu bibiri. Icya mbere ni gahunda yo gusenga Imana y’ukuri, Yehova, mu buryo butanduye. Yaduhaye uburyo bwo gusenga butarimo ibinyoma no kugoreka ibintu. Yaduhaye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bituma tubasha kwiga ibihereranye na Data wo mu ijuru, tukamushimisha kandi tukamwegera (Yohana 4:24). Ikintu cya kabiri gikubiye muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, gihereranye n’abantu. Nk’uko Yesaya yabihanuye, “mu minsi y’imperuka,” Yehova yigishije abamusenga inzira z’amahoro. Yakuyeho intambara hagati yacu. Nubwo turi abantu badatunganye, adufasha kwambara “umuntu mushya.” Aha umugisha imihati yacu binyuriye mu kuduha umwuka we wera, utuma twera imbuto nziza (Abefeso 4:22-24; Abagalatiya 5:22, 23). Iyo ukurikiza ubuyobozi butangwa n’umwuka w’Imana, uba mu by’ukuri uri umwe mu bagize paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

11 Yehova yakoranyirije hamwe muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka abantu akunda​—ni ukuvuga abantu bamukunda, bakunda amahoro, kandi “bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3NW). Abo ni bo bazagira igikundiro cyo kuzaba bahari igihe hazakorwa igikorwa gitangaje kurushaho, cyo gusubiza ibintu mu buryo, ni ukuvuga gusubiza abantu n’isi yose uko yakabaye mu mimerere myiza.

“Dore, Byose Ndabihindura Bishya”

12, 13. (a) Kuki ubuhanuzi buvuga ibihereranye no gusubiza ibintu mu buryo bugomba kuzagira irindi sohozwa? (b) Ni uwuhe mugambi Yehova afitiye isi nk’uko yabivugiye muri Edeni, kandi se, kuki ibyo biduha ibyiringiro ku bihereranye n’igihe kizaza?

12 Ubwinshi mu buhanuzi buvuga ibyo gusubiza ibintu mu buryo bugaragara ko bwerekeza ku birenze ibyo gusubiza ibintu mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka. Urugero, Yesaya yanditse ibihereranye n’igihe abarwayi, ibirema, impumyi n’ibipfamatwi bari gukizwa, ndetse n’urupfu rukamirwa bunguri iteka ryose (Yesaya 25:8; 35:1-7). Ibyo byasezeranyijwe ntibyigeze bisohora mu buryo nyabwo muri Isirayeli ya kera. Kandi nubwo twabonye ko muri iki gihe habayeho isohozwa ryo mu buryo bw’umwuka ry’ayo masezerano, dufite impamvu zose zo kwizera ko mu gihe kizaza hazabaho isohozwa nyakuri kandi ryuzuye ry’ubwo buhanuzi. Ibyo tubizi dute?

13 Muri Edeni, Yehova yagaragaje neza umugambi yari afitiye isi: yagombaga guturwa n’umuryango w’abantu bishimye, bafite amagara mazima kandi bunze ubumwe. Umugabo n’umugore bagombaga kwita ku isi no ku biremwa byayo byose, bagahindura umubumbe wose ukaba paradizo (Itangiriro 1:28). Ibyo bihabanye rwose n’uko ibintu bimeze muri iki gihe. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko imigambi ya Yehova itigera na rimwe ikomwa mu nkokora (Yesaya 55:10, 11). Yesu, we Mwami wa Kimesiya washyizweho na Yehova, azatuma iyo Paradizo ikwira ku isi hose.​—Luka 23:43.

14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Yehova azahindura ‘byose bishya’? (b) Ni gute ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo, kandi se, ni iki kizagushimisha kurusha ibindi?

14 Tekereza kubona isi yose yahindutse Paradizo! Ku bihereranye n’icyo gihe, Yehova yagize ati “dore, byose ndabihindura bishya” (Ibyahishuwe 21:5). Ibaze nawe icyo ibyo bizaba bisobanura. Yehova namara kurimbura iyi gahunda mbi ishaje akoresheje imbaraga ze zo kurimbura, hazasigara “ijuru rishya n’isi nshya.” Ibyo bisobanura ko hazabaho ubutegetsi bushya buzategekera mu ijuru, bugategeka umuryango mushya uzaba uri ku isi ugizwe n’abantu bose bakunda Yehova kandi bagakora ibyo ashaka (2 Petero 3:13). Satani n’abadayimoni be bazashyirwa mu mimerere yo kutagira icyo bakora (Ibyahishuwe 20:3). Nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi, buzaba ari ubwa mbere abantu bazaba bavaniweho iyo mbaraga igira ingaruka zonona, zikurura inzangano kandi zigatera akaga. Nta gushidikanya, umuntu azumva afite ihumure mu buryo bukomeye.

15 Noneho, tuzashobora kwita kuri uyu mubumbe wacu mwiza, nk’uko na mbere hose twagombaga kubikora. Isi ifite imbaraga kamere zo gusubiza ibintu mu buryo. Ibiyaga n’inzuzi byahumanyijwe n’imyanda bishobora kwisubira isoko y’iyo myanda iramutse ivanyweho, kandi uturere twangijwe n’intambara na two dushobora kwisubiranya intambara ziramutse zirangiye. Mbega ukuntu bizaba ari ibintu bishimishije igihe tuzaba dukora imirimo mu buryo buhuje n’amategeko kamere agenga isi, tukayihindura ahantu heza hameze nk’ubusitani, cyangwa ingobyi ya Edeni izaba yakwiriye ku isi hose irimo amoko atabarika y’ibimera n’ay’inyamaswa! Aho kugira ngo umuntu arimbure amoko y’inyamaswa n’ay’ibimera abigiranye ubugome, azabana mu mahoro n’ibyaremwe byose byo ku isi. Ndetse n’abana ntibazatinya inyamaswa z’inkazi.​—Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; 11:1-9.

16. Ni iyihe mimerere myiza buri muntu wese wizerwa azongera kugira muri Paradizo?

16 Nanone kandi, tuzasubizwa mu mimerere myiza buri muntu ku giti cye. Nyuma ya Harimagedoni, abazaba barokotse bazakizwa mu rwego rw’isi yose mu buryo bw’igitangaza. Nk’uko Yesu yabigenje igihe yari ku isi, azakoresha imbaraga yahawe n’Imana ahumura impumyi, azibura ibipfamatwi kandi akize ibirema n’ibimuga (Matayo 15:30). Abazaba bageze mu za bukuru bazishimira gusubirana imbaraga n’amagara mazima byo mu busore (Yobu 33:25). Iminkanyari izashira, amaboko n’amaguru bizagororwa kandi imikaya izajya yihina ifite imbaraga nyinshi kurushaho. Abantu bose bizerwa baziyumvisha ukuntu ingaruka z’icyaha no kudatungana zizagenda zigabanuka buhoro buhoro, kugeza zishize. Mbega ukuntu tuzashimira Yehova Imana ku bw’imbaraga ze zitangaje zo gusubiza ibintu mu buryo! Reka noneho twibande ku gice kimwe gihereranye n’icyo gihe gishishikaje cyo gusubiza ibintu mu buryo, kikaba gisusurutsa umutima mu buryo bwihariye.

Gusubiza Ubuzima Abapfuye

17, 18. (a) Kuki Yesu yacyashye Abasadukayo? (b) Ni iyihe mimerere yatumye Eliya asaba ko Yehova yakora igikorwa cyo kuzura umuntu?

17 Mu kinyejana cya mbere I.C., hari abayobozi ba kidini bamwe na bamwe bitwaga Abasadukayo batizeraga ko umuzuko ubaho. Yesu yabacyashye ababwira ati “mwarahabye, kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana” (Matayo 22:29)! Ni koko, Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova afite bene izo mbaraga zo gusubiza ubuzima abapfuye. Mu buhe buryo?

18 Gerageza kwiyumvisha ibyabaye mu gihe cya Eliya. Umupfakazi umwe yari ateruye umwana we wari ikinege agenda anagana. Uwo mwana w’umuhungu yari yapfuye. Umuhanuzi Eliya, wari waramaze igihe runaka acumbikiwe n’uwo mupfakazi, agomba kuba yaraguye mu kantu. Mbere y’aho, yari yararokoye uwo mwana atuma aticwa n’inzara. Eliya ashobora kuba yarakundanaga n’uwo muhungu cyane. Nyina w’uwo mwana yari yashenguwe n’agahinda. Uwo muhungu ni we wenyine yashoboraga kwibukiraho umugabo we wari warapfuye. Ashobora kuba yariringiraga ko uwo mwana we yari kuzamwitaho mu gihe yari kuba ageze mu za bukuru. Uwo mupfakazi wari wataye umutwe yatekerezaga ko yari yahaniwe icyaha runaka yari yarakoze kera. Eliya ntiyashoboraga kwihanganira ako kaga kari kaje kiyongera ku bindi byago. Yatse uwo mubyeyi umurambo yitonze, awuzamukana mu cyumba cye, maze asaba Yehova Imana ngo asubize uwo mwana ubugingo, cyangwa ubuzima.​—1 Abami 17:8-21.

19, 20. (a) Ni gute Aburahamu yagaragaje ko yizeraga imbaraga za Yehova zo gusubiza ibintu mu buryo, kandi se, ni iki ukwizera nk’uko kwari gushingiyeho? (b) Ni gute Yehova yagororeye ukwizera kwa Eliya?

19 Eliya si we muntu wa mbere wizeraga umuzuko. Ibinyejana byinshi mbere y’aho, Aburahamu na we yizeraga ko Yehova afite bene izo mbaraga zo gusubiza abantu ubugingo​—kandi byari bifite ishingiro. Igihe Aburahamu yari afite imyaka 100 na Sara afite imyaka 90, Yehova yabashubije ubushobozi bwo kororoka bwari bwarapfuye mu buryo runaka, atuma Sara ashobora kubyara umwana mu buryo bw’igitangaza (Itangiriro 17:17; 21:2, 3). Nyuma y’aho, igihe uwo mwana w’umuhungu yari amaze gukura, Yehova yasabye Aburahamu kumumutambira. Aburahamu yagaragaje ukwizera, kuko yatekerezaga ko Yehova yashoboraga kuzasubiza ubuzima umwana we Isaka yakundaga cyane (Abaheburayo 11:17-19). Bene uko kwizera gukomeye gushobora kuba ari ko kwatumye Aburahamu yizeza abagaragu be, mbere y’uko azamuka umusozi agiye gutamba umwana we, ko yari kugarukana na Isaka.​—Itangiriro 22:5.

“Nguyu umwana wawe, ni muzima”!

20 Yehova yakijije Isaka, bityo icyo gihe ntibyaba ngombwa ko habaho umuzuko. Naho ku bihereranye na Eliya, umwana wa wa mupfakazi yari yamaze gupfa​—ariko ntibyamaze igihe. Yehova yagororeye ukwizera k’uwo muhanuzi binyuriye mu kuzura uwo mwana! Hanyuma, Eliya yashubije uwo mwana nyina, amubwira aya magambo atazibagirana agira ati “nguyu umwana wawe, ni muzima”!​—1 Abami 17:22-24.

21, 22. (a) Inkuru z’abantu bazuwe zivugwa mu Byanditswe zanditswe ku bw’iyihe mpamvu? (b) Muri Paradizo, umuzuko uzabaho mu buryo bwagutse mu rugero rungana iki, kandi se, ni nde uzazura abantu?

21 Bityo rero, aho ni ho hantu ha mbere mu nyandiko ya Bibiliya hatwereka ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga ze zo kuzura abantu. Nyuma y’aho, Yehova yahaye Elisa, Yesu, Pawulo na Petero imbaraga zo kuzura abapfuye. Birumvikana ko abo bari bazuwe, nyuma y’aho baje kongera gupfa. Ariko kandi, bene izo nkuru zo muri Bibiliya zitwereka ishusho ishimishije y’ibintu bizabaho mu gihe kizaza.

22 Muri Paradizo, Yesu azasohoza uruhare rwe rwo kuba ari we “kuzuka n’ubugingo” (Yohana 11:25). Azazura abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi, abahe uburyo bashobora kubaho iteka muri Paradizo ku isi (Yohana 5:28, 29). Tekereza igihe incuti z’amagara n’abantu bafitanye isano bazongera guhura bagahoberana, basazwe n’ibyishimo nyuma y’igihe kirekire bazaba bamaze baratandukanyijwe n’urupfu! Abantu bose bazasingiza Yehova ku bw’imbaraga ze zo gusubiza ibintu mu buryo.

23. Ni ikihe gihamya gikomeye kurusha ibindi byose cyagaragaje imbaraga za Yehova, kandi se, ni gute ibyo biduha icyizere kidakuka ku bihereranye n’ibyiringiro byacu by’igihe kizaza?

23 Yehova yaduhaye icyizere kidakuka cy’uko bene ibyo byiringiro ari iby’ukuri. Yatanze igihamya gikomeye kuruta ibindi byose cyerekana imbaraga ze, igihe yazuraga Umwana we, Yesu, akamuzura ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, maze akamuha umwanya wa kabiri ukurikira uwe ubwe. Yesu wazutse yabonekeye abantu babarirwa mu magana, bamwibonera n’amaso yabo (1 Abakorinto 15:5, 6). Ndetse no ku bemeragato, icyo gihamya cyagombye kuba gihagije rwose. Yehova afite ububasha bwo gusubiza abantu ubuzima.

24. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azazura abapfuye, kandi se, ni ibihe byiringiro buri wese muri twe ashobora kwishimira?

24 Yehova ntafite gusa imbaraga zo kuzura abapfuye, ahubwo anafite icyifuzo cyo kubigenza atyo. Umugabo wizerwa Yobu, yarahumekewe maze avuga ko rwose Yehova yifuza kugarura abapfuye (Yobu 14:15). Mbese, wumva utareherejwe kuri iyo Mana yacu, ishishikazwa no gukoresha imbaraga zayo zo gusubiza ibintu mu buryo ibigiranye urukundo bene ako kageni? Ariko kandi, wibuke ko umuzuko ari kimwe gusa mu bintu bikomeye Yehova ateganya gukora asubiza ibintu mu buryo. Uko ukomeza kugirana na we imishyikirano ya bugufi, ujye uhora wishimira ibyiringiro by’agaciro kenshi by’uko ushobora kuzaba uhari igihe Yehova ‘azahindura byose bishya.’​—Ibyahishuwe 21:5.

^ par. 3 ‘Ibihe [byo] kongera gusubiza ibintu byose mu buryo’ byatangiye igihe Ubwami bwa Kimesiya bwimikwaga, intebe y’ubwo bwami ikaba yarahawe umuragwa w’Umwami wizerwa Dawidi. Yehova yari yarasezeranyije Dawidi ko umuragwa we yari kuzategeka iteka ryose. (Zaburi 89:36-38, umurongo wa 35-37 muri Biblia Yera.) Ariko nyuma y’aho Babuloni irimburiye Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C., nta muntu wakomokaga kuri Dawidi wongeye kwicara ku ntebe y’ubwami y’Imana. Yesu, wavukiye ku isi ari umuragwa wa Dawidi, ni we wabaye Umwami wasezeranyijwe kuva kera, igihe yimikwaga mu ijuru.

^ par. 6 Urugero, Mose, Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli, Hoseya, Yoweli, Amosi, Obadiya, Mika na Zefaniya bose bakomoje kuri iyo ngingo.